Ibitekerezo by’Iki Gihe Byerekeye Intambara Yo Mu Mwuka, Igice Cya 2

Igice Cya Mirongo Itatu na Rimwe (Chapter Thirty-One)

Turakomeza iki gice tureba izindi nyigisho zipfuye ariko zamamaye cyane zerekeye Satani n’intambara yo mu mwuka. Dusoza turi buze kureba icyo Bibiliya ivuga koko ku ntambara yo mu mwuka buri mwizera wese akwiriye kurwana.

Igitekerezo #5: “Dushobora gufata ibihome by’abadayimoni byo mu kirere tukabikubita hasi dukoresheje intambara yo mu mwuka.”

(Myth #5: “We can pull down demonic strongholds in the atmosphere through spiritual warfare.”)

Dushingiye kuri Bibiliya, nta gushidikanya ko Satani ategeka inzego zitandukanye z’imyuka y’abadayimoni ikorera mu kirere cy’isi kandi imufasha gutegeka ubwami bw’umwijima. Kandi kuba iyo myuka igiye ifite uturere igenzura dufite imbibe na cyo ni ikintu kiri muri Bibiliya (reba Dan. 10:13, 20-21; Mariko 5:9-10). Kuba kandi abakristo bafite ubutware bwo kwirukana abadayimoni mu bandi bantu bakagira n’inshingano yo kurwanya Satani na byo ni ibintu Bibiliya itangira ubuhamya (reba Mariko 16:17; Yak. 4:7; 1 Pet. 5:8-9). Ariko se Abakristo bashobora gukubita hasi imyuka y’abadayimoni ikorera mu birere by’imijyi y’ibihugu? Igisubizo ni oya, kandi kugerageza kubikora baba batakaza igihe cyabo.

Kuba gusa dushobora kwirukana abadayimoni mu bantu, ntibigomba gutuma twibwira ko dushobora no gukubita hasi ibihome by’abadayimoni bakorera mu birere by’imijyi. Hari ingero nyinshi z’aho abadayimoni birukanwa mu bantu mu butumwa bwiza no mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa, ariko se wabona ahantu na hamwe mu butumwa bwiza cyangwa mu gitabo cy’Ibyakozwe havuga aho umuntu yakubise hasi dayimoni ukorera mu kirere cy’umujyi cyangwa akarere runaka? Ntibishoboka kuko ntahahari. Hari aho waba uzi mu nzandiko zo muri Bibiliya duhabwa amabwiriza yo guhanantura abadayimoni mu kirere? Oya, kuko hadahari. Ku bw’ibyo ntaho twashingira muri Bibiliya twizera ko dushobora cyangwa tugomba gushoza “urugamba rwo mu mwuka” tukarwanya abadayimoni mu kirere.

Guha Imigani Insobanuro Zirenze Urugero

(Pushing Parables Too Far)

Kubona ibisobanuro muri Bibiliya birenze ibyo Imana yashakaga kuvuga ni ikosa Abakristo bakunze gukora kenshi igihe basoma ibice bya Bibiliya birimo imvugo ngereranyo. Urugero rwiza rw’ukuntu imvugo ngereranyo isobanurwa nabi ni ukuntu abantu benshi basobanura amagambo ya Pawulo avuga “gubita hasi ibihome”:

Nubwo tugenda dufite umubiri w’abantu ntiturwana mu buryo bw’abantu, kuko intwaro z’intambara yacu atari iz’abantu, ahubwo imbere y’Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi. Dukubita hasi impaka n’ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomōrere Kristo. Kandi twiteguye guhōra kutumvira kose, ubwo kumvira kwanyu kuzasohora (2 Kor. 10:3-6).

Bibiliya The King James Version, aho kuvuga ngo “dukubita hasi impaka,” iravuga ngo “dusenya ibihome.” Abantu bamwe bashingiye kuri iyi nteruro ikoresha imvugo ngereranyo, bashyizeho imyizerere ishyigikira igitekerezo cyo kurwana “intambara yo mu mwuka” kugira ngo “basenye ibihome” by’abadayimoni mu kirere. Ariko nk’uko Bibiliya the New American Standard Version ibivuga mu buryo busobanutse neza, Pawulo icyo avuga si imyuka mibi yo mu kirere, ahubwo ni ibihome by’imyizerere y’ibinyoma iba mu bitekerezo by’abantu. Impaka ni zo Pawulo yakubitaga hasi, ntabwo ari imyuka mibi y’ahantu ho mu kirere.

Ibi binarushaho gusobanuka iyo turebye igihe Pawulo yabivugiyemo. Pawulo yaravuze ati, “Dukubita hasi impaka n’ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomōrere Kristo”. Intambara Pawulo avuga mu buryo bwo kugereranya ni intambara yo kurwanya ibitekerezo, cyangwa ibyo abantu bibwira, bitandukanya no kumenya Imana nyakuri.

Pawulo akoresha imvugo ya gisirikare, aravuga ukuntu turi mu ntambara, intambara ku bitekerezo by’abantu bizeye ibinyoma bya Satani. Intwaro yacu y’ingenzi muri iyi ntambara ni ukuri. Ari yo mpamvu twategetswe kujya mu mahanga yose tukabwiriza ubutumwa bwiza, tugatera ubwami bw’umwanzi twitwaje ubutumwa bubohora imbohe zikagira umudendezo. Ibihome tuba dusenya biba byarubakishijwe amatafari y’ibinyoma afatanyijwe na sima y’uburiganya.

Intwaro Zose z’Imana

(The Whole Armor of God)

Ahandi hantu mu nyandiko za Pawulo hakunze kenshi gusobanurwa nabi ni mu gitabo cy’Abefeso 6:10-17, aho yanditse avuga ko tugomba gutwara intwaro z’Imana. Nubwo koko aha havuga ku rugamba Abakristo barwana na Satani n’abadayimoni, ibyo gukubita hasi abadayimoni mu birere by’imijyi nta birimo. Uko dukomeza kwiga neza twitonze aho hantu, tugenda turushaho gusobanukirwa neza ko Pawulo mbere na mbere yandikaga avuga ku nshingano buri muntu afite yo kurwanya uburiganya bwa Satani mu buzima bwe akoresha ukuri kw’Ijambo ry’Imana.

Uko dusoma by’umwihariko iki gice, urabona ya mvugo ngereranyo igenda igaragara cyane. Biragaragara ko mu byukuri Pawulo atavuga ko Abakristo bakwiye kwitwaza intwaro zisanzwe. Ahubwo intwaro yavugaga ni mu buryo bwo kugereranya. Intwaro zitandukanye zishushanya amahame atandukanye ya Bibiliya Abakristo bagomba gukoresha birinda Satani n’imyuka y’abadayimoni. Mu kumenya Ijambo ry’Imana, kuryizera no kurikoresha, Abakristo, mu buryo bwo kugereranya, baba bafite intwaro.

Reka turebe icyo gice mu gitabo cy’Abefeso umurongo ku wundi, ari na ko twibaza icyo Pawulo yageragezaga kutubwira koko.

Is ko y’Imbaraga zacu z’umwuka

(The Source of Our Spiritual Strength)

Mbere na mbere tubwirwa “gukomerera mu Mwami, no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi” (Ef. 6:10). Icyibanzweho cyane hano ni ukuvuga ko tutagomba kugendera ku mbaraga zacu ubwacu ahubwo ko tugomba kugendera ku z’Imana. Ibi na none biri mu byo Pawulo yakurikijeho kuvuga ati: “Mwambare intwaro zose z’Imana” (Ef. 6:11a). Ni intwaro z’Imana, si izacu. Pawulo ntabwo ashaka kuvuga ko Imana yitwaza intwaro, ahubwo aravuga ko dukwiriye kugira intwaro Imana yaduhaye.

Kuki dukeneye izi ntwaro zose Imana yatanze? Igisubizo ni, “Kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani” ( Efh. 6:11b). Izi ntwaro mbere na mbere ni izo kwirwanaho, ntabwo ari izo kugaba ibitero. Ntabwo ari izo kugenda tugakubita hasi imyuka mibi iri hejuru y’imijyi y’ibihugu; ni izo kugira ngo tubashe guhagarara tudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.

Iyo tumenye ko Satani afite imigambi mibisha yo kudutera, hanyuma ntitwitwaze intwaro Imana yadushyiriyeho, ashobora kutunesha. Urabona kandi ko ari inshingano yacu gutwara intwaro. Ntabwo ari Imana izitwara.

Reka dukomeze:

Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru (Ef. 6:12).

Aha biragaragara rwose cyane ko Pawulo atavugaga iby’umubiri, intambara isanzwe igaragarira amaso y’umubiri, ahubwo ni iy’umwuka. Duhanganye n’uburiganya bw’imyuka mibi yo mu nzego zitandukanye nk’uko Pawulo ayishyira ku rutonde. Abasomyi benshi bakeka ko Pawulo yahereye ku rwego rwo hasi ajya hejuru, “abatware” ari rwo rwego rwo hasi cyane hanyuma “imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru” rukaba ari rwo rwego rwo hejuru cyane.

None se twarwanya dute ibiremwa by’umwuka? Icyo kibazo umuntu yagisubiza abaza ati, ibiremwa by’umwuka bidutera bite? Bidutera mbere na mbere mu kutugerageza, mu bitekerezo, mu kutwongorera mu bitekerezo byacu bitubwira ibyo twakora, biduha n’ibitekerezo bivuguruza Ijambo ry’Imana n’ubushake bwayo. Bityo rero kubirwanya ni ukumenya Ijambo ry’Imana, kuryizera, no kurikurikiza.

Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe (Ef. 6:13).

Urabona ko na none intego ya Pawulo ari ukugira ngo ari ukugira ngo adutegurire kurwanya no guhangana n’ibitero bya Satani. Intego ye si ukudutegura ngo tugende tujye kugaba ibitero kwa Satani dukubite hasi abadayimoni tubahananture mu kirere. Muri iki gice Pawulo atubwira incuro eshatu guhagarara dushikamye. Twe ni uguhagarara tukarwanya umwanzi uje kudutera ntabwo ari ukugaba ibitero ngo tumusange iyo ari.

Ukuri–Intwaro yacu y’Ibanze Yo Kwirwanaho

(Truth–Our Primary Defense)

Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri (Ef. 6:14a).

Iki ni cyo gituma intwaro zacu zigira ireme–ukuri. Ukuri ni iki? Yesu yabwiye Se ati, “Ijambo ryawe ni ryo kuri” (Yohana 17:17). Ntidushobora guhagarara tudatsinzwe na Satani keretse tuzi ukuri, ari ko dushobora kurwanisha tugasubiza inyuma ibinyoma bya Satani. Yesu yabyerekanye mu buryo bwiza cyane igihe Satani yamugeragerezaga mu butayu, kuri buri gishuko cya Satani agasubiza ati, “Haranditswe ngo.”

Pawulo arakomeza:

Mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza (Ef. 6:14b).

Abakristo, tugomba kuba dufite gukiranuka k’ubwoko bubiri. Ubwa mbere twahawe gukiranuka kwa Kristo nk’impano (reba 2 Kor. 5:21). Abizera Yesu babazweho gukiranuka kwe, we wishyizeho ibyaha byabo ku musaraba. Uko gukiranuka kwadukijije ububata bwa Satani.

Ubwa kabiri, tugomba kubaho mu gukiranuka, twumvira amategeko ya Kristo, kandi Pawulo agomba kuba ari byo yari afite mu bitekerezo avuga gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza. Iyo twumvira Kristo tuba twima urwaho Satani (reba Ef. 4:26-27).

Gushikama Mu Nkweto z’Ubutumwa Bwiza

(Firm Footing in Gospel Shoes)

Mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza (Ef. 6:15)

Kumenya ukuri k’ubutumwa bwiza, tukakwizera kandi tukagushyira mu bikorwa biduha guhagarara tudatsinzwe n’ibitero bya Satani. Inkweto abasirikare b’Abaroma bamabaraga zabaga zifite ibintu bimeze nk’amenyo imbere ku kizuru byatumaga bahagarara bashikamye igihe bari ku rugamba. Iyo Yesu ari Umwami wacu, tuba dushobora guhagarara dushikamye tukanesha ibinyoma bya Satani.

Kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro (Ef. 6:16).

Na none urabona hano ko Pawulo yibanda ku kintu cyo guhagarara tukirwanaho. Ntabwo avuga ko tugenda tugakubita hasi abadayimoni bari mu birere by’imijyi. Aravuga uburyo tugomba gukoresha kwizera Ijambo ry’Imana kwacu tukarwanya ibinyoma bya Satani. Iyo twizera kandi tukumvira ibyo Imana yavuze, bimera nk’ingabo idukingira ibinyoma byose bya Satani bishushanywa n’ “imyambi yaka umuriro ya wa mubi.”

Inkota yacu y’Umwuka–Ijambo ry’Imana

(Our Spiritual Sword–God’s Word)

Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana (Ef 6:17).

Agakiza, nk’uko Bibiliya ikavuga, gakubiyemo no kubaturwa mu butware bwa Satani. Imana “ni yo yadukijije ubutware bw’umwijima, ikadukuramo ikatujyana mu bwami bw’Umwana wayo ikunda” (Kolo. 1:13). Ibyo kubimenya ni nko kugira ingofero irinda ibitekerezo byacu kuba byakwakira ikinyoma cya Satani ushaka kugerageza kutwumvisha yuko tukiri mu butware bwe. Satani ntakidutwara–Yesu ni we Databuja.

Ikindi kandi tugomba kwitwaza “inkota y’Umwuka” ari yo, nk’uko Pawulo abisobanura, Jambo ry’Imana mu buryo bw’ikigeranyo. Nk’uko namaze kubivuga, Yesu ni we cyitegererezo nyacyo cy’intwari ku rugamba rw’umwuka wari uzi cyane kurwanisha inkota ye y’umwuka. Mu gihe cyo kugeragezwa kwe mu butayu buri gihe yasubizaga Satani akoresha Ijambo ry’Imana nk’uko ryanditse neza neza. Nuko rero natwe niba dushaka kunesha Satani mu ntambara y’umwuka, tugomba kumenya kandi tukizera icyo Imana yavuze, kugira ngo tutagushwa n’ubushukanyi bw’uwo mubi.

Kandi urabona ko Yesu yakoresheje “inkota y’umwuka” yirwanaho. Bamwe bakunze kuvuga, babwira abantu nkatwe twemeza ko intwaro Pawulo yavugaga ari izo kwitabara, ngo biragaragara cyane ko inkota ari intwaro ikoreshwa mu kugaba igitero. Nuko bakoresheje ingingo nk’iyo y’intege nke cyane, bakagerageza gushyigikira imitekerereze yabo bavuga ko iki gice cy’Abefeso 6:10-12 ngo kigaragaza inshingano dufite yo kugaba ibitero “tugakubita hasi ibihome” by’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.

Biragaragara neza, ushingiye ku byo Pawulo yivugira ubwe nk’impamvu Abakristo bagomba gutwara intwaro z’Imana (kugira ngo “babashe guhagarara badatsinzwe n’uburiganya bwa Satani”), ko yavugaga mbere na mbere ko izo ntwaro zigomba gukoreshwa mu buryo bwo kwirwanaho. Ikindi kandi nubwo inkota ishobora gutekerezwa nk’intwaro yo kugaba ibitero, nyamara ishobora no gukoreshwa mu kwirwanaho, kuko ishobora gukinga inkota y’umwanzi ntikugereho.

Byongeye kandi, tugomba kwitonda cyane kugira ngo tudahindura ubusobanuro bw’ikigereranyo tugerageza gusobanura kuri buri ntwaro. Iyo dutangiye kujya impaka ku kuba inkota ari iyo kwitabara cyangwa ari iyo gutera/kugaba igitero tuba dushobora cyane “kuvugisha umugani icyo utavuga” uko tugenda tugerageza gucagaguramo uduce imvugo ngereranyo itagombaga gucagagurwamo gutyo.

Ariko se Yesu Ntiyatubwiye Ko Tugomba “Kuboha Umugabo

w’umunyamaboko”?

(But Didn’t Jesus Instruct Us to “Bind the Strong Man”?)

Incuro eshatu mu butumwa bwiza tubona aho Yesu yavuze “kuboha umugabo w’umunyamaboko.” Nyamara muri izo ncuro uko ari eshatu, ntaho Yesu yigeze abwira abayoboke be ko “kuboha umugabo w’umunyamaboko” ari ikintu bagomba gukora. Reka turebe neza ibyo Yesu yavuze koko, hanyuma turebe n’igihe yabivugiye n’amagambo abiherekeje:

Kandi abanditsi bavuye i Yerusalemu na bo bati, ” Afite Belizebuli,” kandi bati, “Umukuru w’abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.” Arabahamagara abacira imigani ati, “Satani abasha ate kwirukana Satani? Iyo ubwami bwigabanije ubwabwo, ubwo bwami ntibubasha kugumaho. Inzu iyo yigabanyije ubwayo ntibasha kugumaho, cyangwa Satani iyo yihagurukiye akigabanya, ntabasha kugumaho ashiraho. Kandi nta muntu wabasha kwinjira mu nzu y’umunyamaboko, ngo amusahure ibintu atabanje kumuboha, kuko ari bwo yabona uko asahura inzu ye. Ndababwira ukuri yuko abantu bazababarirwa ibyaha byabo byose, n’ibitutsi batuka Imana, ariko umuntu wese utuka Umwuka Wera ntabwo azabibabarirwa rwose, ahubwo aba akoze icyaha cy’iteka ryose. Icyatumye avuga atyo ni uko bavuze ngo afite dayimoni (Mariko 3:23-30).

Urabona ko Yesu nta muyoboke we yarimo yigisha kuboha umuntu w’umunyambaboko. Ahubwo yakoresheje imitekerereze itavuguruzwa mu mvugo ngereranyo asubiza abanditsi b’i Yerusalemu bamuharabikaga.

Bamushinjaga ko yirukana abadayimoni akoresheje imbaraga z’abadayimoni. Yabashubije ababwira ko Satani yaba abaye ikigoryi aramutse yisenyeye. Nta muntu ufite ubwenge wahakana ibyo.

Niba se atari imbaraga za Satani Yesu yakoreshaga yirukana abadayimoni, ni imbaraga za nde noneho? Zigomba kuba zari imbaraga ziruta iza Satani. Zigomba kuba zari imbaraga z’Imana, imbaraga z’Umwuka Wera. Nuko rero Yesu yakoresheje imvugo ngereranyo avuga Satani, amugereranya n’umuntu w’umunyamaboko urinze ubutunzi bwe. Umuntu umwe gusa ufite ubushobozi bwo gusahura ubutunzi bw’umunyamaboko agomba kuba ari umuntu umurusha imbaraga, ni ukuvuga Yesu ubwe. Iyi ni yo yari insobanuro nyakuri y’uburyo yirukana abadayimoni.

Iki gice kivuga umuntu w’umunyamaboko, kimwe no muri Matayo no muri Luka, ntigishobora gukoreshwa umuntu ashyigikira igitekerezo cy’uko tugomba “kuboha abantu b’abanyamaboko” mu birere by’imijyi. Ikindi kandi iyo twitegereje neza ibindi byanditswe by’Isezerano Rishya, nta muntu n’umwe tubonaho ikitegererezo cy’uko “yaboshye umuntu w’umunyamaboko” mu birere by’imijyi cyangwa ngo tubone ahatangwa amabwiriza yo kubikora. Nuko rero dushobora gushira amanga tukanzura tuvuga ko nta shingiro bifite muri Bibiliya kuba umukristo uwo ari we wese yagerageza kuboha no guca intege ibyo bavuga ngo “dayimoni yitwa umuntu w’umunyamaboko” mu kirere cy’umujyi runaka cyangwa akarere runaka.

Naho Se ibyo “Guhambira mu Isi no mu Ijuru”?

(What About “Binding on Earth and in Heaven”?)

Ni ahantu habiri gusa mu butumwa bwiza dusanga amagambo ya Yesu ngo, “Icyo muzahambira cyose mu isi no mu ijuru kizahambirwa cyangwa [kizaba gihambiriwe], kandi icyo muzahambura mu isi cyose no mu ijuru kizahamburwa cyangwa [kizaba gihambuwe].” Aho hombi tuhasanga mu butumwa bwiza bwa Matayo.

Mbese Yesu yatubwiraga ko dushobora kandi ko tugomba “kuboha” imyuka y’abadayimoni mu kirere?

Reka tubanze turebe amagambo ye, kuboha no kubohora. Uburyo Yesu yakoresheje ayo magambo biragaragara ko ari uburyo bwo kugereranya, kuko nta gushidikanya ko atashakaga kuvuga ko abayoboke be bagomba kujya bafata imigozi koko bakagira ikintu icyo ari cyo cyose bahambira cyangwa bakagira ikintu bahambura cyari kiboshywe n’imigozi koko ifatika. None se Yesu yashakaga kuvuga iki?

Kugira ngo tubone igisubizo, dukwiriye kureba uburyo yakoresheje ayo magambo kuboha no kubohora dukurikije icyo yavugaga muri rusange muri icyo gihe. Mbese yarimo avuga iby’imyuka y’abadayimoni? Niba ari byo yavugaga twakwanzura tuvuga ko amagambo ye yo kuboha yarebaga abadayimoni.

Reka tubanze turebe ahantu ha mbere Yesu yavuze kuboha no kubohora:

Arababaza [Yesu] ati, “Ariko mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde?” Simoni Petero aramusubiza ati, “Uri Kristo, Umwana w’Imana ihoraho.” Yesu aramusubiza ati, “Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n’amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru. Nanjye ndakubwira nti ‘uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora. Nzaguha imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru, kandi icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiriwe mu ijuru, n’icyo uzahambura mu isi kizaba gihambuwe mu ijuru.” (Mat. 16:15-19).

Nta gushidikanya ko icyatumye aya magambo abantu bayasobanura mu buryo bwinshi butandukanye ari uko harimo imvugo ngereranyo zigera nibura kuri eshanu: (1) “umubiri n’amaraso,” (2) “urutare,” (3) “amarembo y’ikuzimu,” (4) “imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru,” no (5) “guhambira/guhambura.” Aya magambo yose ni imvugo ngereranyo ivuga ku bindi bintu.

Amarembo y’ikuzimu

(Hades’ Gates)

Utitaye ku nsobanuro nyayo y’izi mvugo ngereranyo, urabona ko, muri iki gice, Yesu atigeze avuga abadayimoni. Aho yabaye nk’uwegereza cyane kubavugaho ni igihe yavuze “amarembo y’ikuzimu,” kandi biragaragara ko icyo ari ikigereranyo, kuko nta buryo mu byukuri amarembo y’ikuzimu yagira icyo akora cyabera Itorero inzitizi.

“Amarembo y’ikuzimu” ashushanya iki? Birashoboka ko ashushanya imbaraga za Satani, hanyuma Yesu akaba yaravugaga ko imbaraga za Satani zitazabuza Itorero rye gukomeza. Yesu kandi ashobora kuba yaravugaga ko Itorero azubaka rizakiza abantu ibyago byo gukingiranirwa ikuzimu.

Urabona ko mu byukuri Yesu yavuze ku bwoko bubiri bw’amarembo: amarembo y’ikuzimu n’amarembo y’ijuru yavuzeho avuga guha Petero “imfunguzo z’ijuru.” Iri tandukaniro kandi rishyigikira igitekerezo cy’uko amagambo ya Yesu avuga amarembo y’ikuzimu ari ukwerekana uruhare Itorero rifite mu kurinda abantu kujya ikuzimu.

Nubwo Yesu yaba yaravugaga ko “ububasha bwose bwa Satani butazashobora gutangira itorero rye,” ntidushobora kwihutira ku mwanzuro wo kuvuga ko amagambo ye yo guhambira no guhambura ari amabwiriza adutegeka uko dukwiye kujya tugenza abadayimoni mu birere by’imijyi, bitewe gusa n’uko ntaho tubona urugero mu bitabo by’ubutumwa bwiza byose cyangwa Ibyakozwe n’intumwa hagira umuntu n’umwe uboha abadayimoni mu kirere cy’umujyi runaka, cyangwa ngo tubone amabwiriza mu nzandiko zanditswe muri Bibiliya atubwiriza gukora ibintu nk’ibyo. Uburyo ubwo ari bwo bwose dusobanuramo amagambo ya Kristo ku byo guhambira no guhambura, insobanuro yacu igomba kuba ishyigikiwe n’ibindi byanditswe byo mu Isezerano Rishya.

Urebye ukuntu nta cyanditswe na kimwe kibitangaho urugero, biratangaje kubona ukuntu abakristo kenshi bakunze kuvuga ibintu nk’ibi ngo, “Ndahambira Satani mu izina rya Yesu,” cyangwa ngo “Ndarekura abamarayika kuri uyu muntu ” n’ibindi. Mu Isezerano Rishya nta hantu na hamwe wabona umuntu avuga ibintu nk’ibyo. Ikibandwaho cyane mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa no mu nzandiko ntabwo ari ukugira icyo umuntu abwira Satani cyangwa guhambira no guhambura abadayimoni, ahubwo ni ukubwiriza ubutumwa bwiza no gusenga Imana. Urugero igihe Pawulo yakomezaga guterwa igishakwe mu mubiri n’intumwa (bisobanuye mu byukuri, “marayika”) ya Satani, ntabwo yagerageje “kuyihambira.” Yasenze Imana kubw’ibyo (reba 2 Kor. 12:7-10).

Imfunguzo z’Ijuru

(The Keys to Heaven)

Reka turebe na none ibyo Yesu yari arimo kuvuga ako kanya igihe yavugaga ayo magambo yo guhambira no guhambura. Urabona ko mbere gato y’uko avuga ibyo guhambira no guhambura, Yesu yabanje kuvuga ko azaha Petero “imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru.” Petro ntiyigeze ahabwa imfunguzo nyirizina zo gukingura inzugi zo mu ijuru, ubwo rero byumvikane ko ayo magambo ya Yesu yari imvugo ngereranyo. “Imfunguzo” zirashushanya iki? Imfunguzo zishushanya uburyo bwo kugera ku kintu gifungiranye. Ufite urufunguzo aba afite ubushobozi abandi badafite bwo gushobora gufungura inzugi runaka.

Igihe tureba umurimo wa Petero nk’uko byanditswe mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa, ni iki tubona akora cyakwitwa gufungura imiryango abandi badashoboye gufungura?

Mbere na mbere tumubona abwiriza ubutumwa bwiza, ubwo butumwa bwiza ni bwo bukingura imiryango y’ijuru ku bizera bose (ubwo butumwa bwiza kandi ni bwo bukinga amarembo y’ikuzimu). Muri ubwo buryo, twese twahawe imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru, nk’uko twese duhagarariye Kristo. Imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru nta kindi kitari ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, ubutumwa ari bwo bufite ububasha bwo gukingura amarembo y’ijuru.

Noneho rero Ibyo Guhambira no Guhambura

(And Now, Binding and Loosing)

Hanyuma, Yesu amaze gusezeranya Petero imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru, yavuze amagambo yo guhambira no guhambura, ari yo mvugo ngereranyo ya gatanu muri iki gice turimo twiga.

Dushingiye ku nsobanuro y’amagambo twamaze kubona, Yesu yashakaga kuvuga iki? Guhambira no guhambura bya Petero bihurira he n’ibya Yesu byo kubaka Itorero rye, n’ibyo gukiza abantu kujya ikuzimu, n’ibyo kubwiriza ubutumwa bwiza?

Mu byukuri hari uburyo bumwe gusa bushoboka. Yesu yashakaga gusa kuvuga ati, “Nkwemeye nk’itumwa ihagarariye ijuru. Genda wuzuze inshingano zawe mu isi, ijuru rizagushyigikira.”

Umukoresha abwiye umukozi we umuhagarariye mu bucuruzi ati, “Ibyo uzakora i Bangkok byose bizaba bikozwe ku cyicaro gikuru iwacu,” uwo mukozi yakumva ate amagambo ya shebuja? Uwo mukozi yakumva ko bisobanuye ko agiye guhagararira sosiyete ye y’ubucuruzi i Bangkok. Ibyo Yesu yashakaga kuvuga nta bindi ni uko Petero yari ahawe ububasha bwo guhagararira Imana mu isi. Iri sezerano ni ryo ryajyaga kumara amanga cyane Petero atangiye kubwiriza ubutumwa bw’Imana i Yerusalemu imbere y’abanditsi n’Abafarisayo bamuryanira inzara bamunegura–abantu bibwiraga ko ari bo bashyizweho n’Imana kuyihagararira, kandi abo bari abantu koko Petero mbere yakabaye yubaha muri urwo rwego.

Iyi nsobanuro y’amagambo ya Yesu ihuza neza n’uburyo bwa kabiri yakoresheje ayo magambo; tubisanga nyuma y’ibice bibiri uvuye kuri ayo magambo aho ari ha mbere mu butumwa bwiza bwa Matayo:

Mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye, nakumvira uzaba ubonye mwene so. Ariko natakumvira umuteze undi umwe cyangwa babiri, ngo ijambo ryose rikomere mu kanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu. Kandi niyanga kumvira abo uzabibwire itorero, niyanga kuryumvira na ryo, azakubeho nk’umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro. Ndababwira ukuri yuko ibyo muzahambira mu isi bizaba bihambiriwe mu ijuru, kandi ibyo muzahambura mu isi bizaba bihambuwe mu ijuru. Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru. Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo. (Mat. 18:15-20).

Aha ha kabiri havuga ku byo guhambira no guhambura, nta na kimwe cyanditsemo cyatuma twumva ko Yesu yavugaga guhambira abadayimoni. Ahangaha Kristo yavuze ku byo guhambira no guhambura akimara kuvuga ku by’imyitwarire ikwiye gukurikizwa mu itorero.

Ahubwo ibi byerekana ko Yesu avuga ibyo guhambira no guhambura yashakaga kuvuga ibintu nk’ibi ati, “Mbahaye inshingano zo kugena umuntu ukwiye kuba mu Itorero n’utabikwiye. Uwo ni umurimo wanyu. Ubwo muzaba musohoza izo nshingano ijuru rirabashyigikiye..”

Mu buryo bwagutse, Yesu yashakaga kuvuga ati, “Mushyizweho mu isi nk’abantu bemewe bahagarariye ijuru. Mufite inshingano, kandi iteka uko muzaba mwuzuza inshingano zanyu ijuru rizaba ribashyigikiye.”

Guhambira no Guhambura Ubirebeye Hamwe n’Andi Magambo Biri Kumwe

(Binding and Loosing in Context)

Iyi nsobanuro ijyana neza n’ibikurikiraho ako kanya ndetse n’ibindi byose bivugwa mu Isezerano Rishya.

Ku bijyanye n’ibikurikiraho ako kanya, tubona ko Yesu akimara kuvuga ibyo guhambira no guhambura, yahereyeko avuga ati: “Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru” (Mat. 18:19).

Na none harumvikanamo ya nsanganyamatsiko y’uko “icyo muzakora mu isi no mu ijuru kizaba gishyigikiwe.” Twebwe mu isi twemerewe gusenga kandi ni inshingano yacu. Nitubikora, ijuru rizatwumvira. Amagambo ya Yesu ngo, “Kandi ndababwira…” arasa nk’ayerekana ko Yesu avuga mu buryo bwagutse ibyo yari yavuze mbere byo guhambira no guhambura.

Amagambo Yesu yashojerejeho muri iki gice avuga ati, “Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo,” na yo aragaruka kuri ya nsanganyamatsiko y’uko “ijuru rizaba ribashyigikiye.” Iyo abizera bateraniye hamwe mu izina rye, uwo mu ijuru yigaragaza muri bo.

Nubwo waba utemeranya nanjye na gato kuri iyi nsobanuro y’aya magambo tureba, bizakugora cyane kubona icyanditswe kizima cyumvikana kivuga ko Yesu ibyo yashakaga kuvuga ari uguhambira abadayimoni hejuru y’imijyi y’ibihugu!

Mu Mugambi W’Imana Harimo na Satani

(God’s Divine Plan Includes Satan)

Satani n’aamarayika be ni ingabo zigometse, ariko si ingabo Imana idafiteho ububasha. Izi ngabo zigometse zaremwe n’Imana, (uretse ko zitaremwe ari ibyigomeke). Pawulo yaranditse ati:

Kuko muri we [Kristo] ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ubushobozi bwose–ni we wabiremye byose kandi rero ni nawe byaremewe (Kolo. 1:16).

Yesu yaremye buri mumarayika wo mu rwego urwo ari rwo rwose, na Satani arimo. Yari azi se ko hari abazigomeka? Cyane rwose yari abizi. None se kuki yabaremye? Kuko yari kuzakoresha abo bigometse kugira ngo bafashe mu isohozwa ry’umugambi we. Iyo ataza kuba abafitiye gahunda azabakoresha, aba yarabashyize mu ibohero ako kanya, nk’uko tubona ko ari ko yamaze kugira bamwe mu bamarayika bigometse (reba 2 Pet. 2:4) kandi nk’uko umunsi umwe azagira Satani (reba Ibyah. 20:2).

Imana ifite impamvu ireka Satani n’imyuka mibi bagakorera mu isi. Iyo bitaba ibyo ntibakabaye bashobora kugira icyo bakora na gito. None impamvu z’Imana ni izihe zo kugira ngo ireke Satani akore mu isi? Sinibwira ko hari umuntu n’umwe wamenya izo mpamvu zose, ariko hari zimwe Imana yahishuye mu Ijambo ryayo.

Ubwa mbere, Imana irareka Satani agashobora gukora mu isi ku buryo bufite aho bugarukira ku bw’umugambi wayo wo kugerageza abantu. Satani ni undi mutware abantu bafite bashobora kuba bahitamo kuyoboka. Abantu babimenya batabimenya, utari umuyoboke w’Imana aba ari umuyoboke wa Satani. Imana yemereye Satani ajya kugerageza Adamu na Eva, abantu babiri bari bafite umudendezo Imana yabahaye wo kwihitiramo, kugira ngo ibagerageze. Abafite umudendezo wo kwihitiramo bose bagomba kugeragezwa kugira ngo ibiri mu mitima yabo bijye ahagaragara, ari ukumvira cyangwa kutumvira.[1]

Ubwo kabiri, Imana irareka Satani agakora mu isi ku buryo bufite aho bugarukira nk’igikoresho cy’umujinya wayo isuka ku nkozi z’ibibi. Ibi namaze kubyerekana ntanga ingero nyinshi muri Bibiliya aho Imana yagiye ihana abantu babikwiriye ikoresheje imyuka mibi. Byonyine kugira ngo Imana ibe yararetse Satani akagira ubutware ku b’isi badakijijwe ni ikigaragaza umujinya wayo kuri bo. Imana ijya icira iteka ku bantu b’ahantu runaka mu kureka abantu babi akaba ari bo baba abategetsi babo, no mu kureka imyuka mibi ikabategeka, igahindura ubuzima bwabo bubi kurushaho.

Ubwa gatatu, Imana irareka Satani agakorera mu isi ku buryo bufite aho bugarukira ku bwo kugira ngo yiheshe icyubahiro. “Ibyo Umwana w’Imana yerekaniwe ni ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani” (1 Yohana 3:8). Buri gihe cyose Imana isenye kimwe mu bikorwa bya Satani, iba ishyize hejuru gukomera kwayo n’ubwenge bwayo.

Yesu ni we Mutwe w’Ubutware bwose n’Imbaraga Zose

(Jesus is the Head Over Principalities and Powers)

Nk’abakristo, inshingano yacu Bibiliya ivuga y’uko tugomba kwitwara kuri Satani n’abadayimoni iri mu buryo bubiri: kumurwanya mu bugingo bwacu (Yak. 4:7), no kubirukana mu bugingo bw’abandi bantu bakeneye kubaturwa (Mariko 16:17). Umukristo wese wigeze kwirukana abadayimoni arabizi neza, nk’itegeko rusange, ko udashobora kwirukana dayimoni mu muntu, keretse uwo muntu ashaka kubohorwa.[2] Imana yubahiriza guhitamo kwa buri muntu, kandi igihe umuntu ashatse kwiyegurira abadayimoni, Imana ntimubuza.

Iyi na none ni indi mpamvu tudashobora gukubita hasi abadayimoni batwara ikirere cy’ahantu runaka. Iyo myuka mibi iba ibase abantu b’aho hantu kubera ko abo bantu ari byo baba barahisemo. Iyo tubabwiriza ubutumwa bwiza, tuba tubaha amahirwe yo guhitamo. Iyo bahisemo neza bibazanira umudendezo bakava mu bubata bwa Satani n’abadayimoni. Ariko iyo bahisemo nabi, bagahitamo kwanga kwihana, Imana ireka Satani akababata.

Yesu muri Bibiliya avugwa nk’ “Umutwe w’ubutware bwose n’ubushobozi bwose” (Kolo. 2:10). Nubwo amagambo y’Ikigiriki avuga ubutware (arche) n’ubushobozi (exousia) ajya akoreshwa bavuga ubutegetsi bw’abantu, mu Isezerano Rishya aya magambo akoreshwa bavuga ubutware bw’imyuka y’abadayimoni. Igice kivuga neza ku ntambara y’abakristo barwana n’abatware (arche) n’abafite ubushobozi (exousia) cy’Abefeso 6:12 ni urugero rumwe.

Iyo dusomye ibyo Pawulo yanditse avuga ko Yesu ari umutwe w’ubutware bwose n’ubushobozi bwose mu Abakolosayi 2:10 tubihuza n’ibyo yavugaga muri rusange muri icyo gice, byumvikana neza ko yavugaga ubushobozi bwo mu buryo bw’umwuka. Urugero muri icyo gice, imirongo ine uvuye aho, Pawulo yanditse kuri Yesu ati, “Kandi imaze kunyaga abatware n’abafite ubushobozi, ibahemura ku mugaragaro, ibīvuga hejuru ku bw’umusaraba” (Kolo. 2:15).

Niba Yesu ari we mutwe w’abatware n’abafite ubushobozi bo mu buryo bw’umwuka, ubwo rero abafiteho ubutware. Iri ni ihishurirwa ryiza cyane ku bakristo baba mu bihugu bigendera ku mico n’imigenzo bya gipagani, baba barabayeho kera basenga ibigirwamana ku bwo gutinya imyuka mibi babaga bazi ko ibafiteho ubutware.

Uburyo Bumwe Gusa Bwo Gukira

(The Only Way of Escape)

Uburyo bumwe gusa buhari bwo gukira ingoyi y’abadayimoni ni ukwihana no kwizera ubutumwa bwiza. Ubwo ni bwo bukiriro Imana yashyizeho. Nta muntu n’umwe washobora guhambira imbaraga z’abadayimoni hejuru y’igihugu ngo akuvane mu bubata bwa Satani cyangwa ngo nibura akubatureho gato. Umuntu atarihana ngo yizere ubutumwa bwiza, umujinya w’Imana uba ukimuriho (reba Yohana 3:36), kandi ibyo bikubiyemo no kuba mu bubata bw’imbaraga z’abadayimoni.

Niyo mpamvu nta mpinduka ushobora kubona mu mijyi yabereyemo ibiterane n’amasengesho byo kurwana intambara yo mu mwuka, kuko nta kintu kiba cyabaye mu byukuri gishobora kugira icyo gitwara inzego z’ubutware bw’abadayimoni bategeka aho hantu. Abakristo bashobora kwirirwa basakuza bakarara basakuza bavugiriza induru abatware n’abafite ubushobozi; bashobora kugerageza kubabaza Satani bakoresha ibyo bita ngo “kurwana mu ndimi”; bashobora kuvuga incuro miliyoni ngo “Ndabahambira mwa badayimoni mwe mukorera mu kirere cy’uyu mujyi”; bashobora no gukora ibi byose bari mu ndege mu kirere cyangwa bari hejuru y’amagorofa y’imiturirwa maremare cyane (nk’uko bamwe mu bukuri babigenza); icyo bishobora gutwara abadayimoni ni ukubasetsa gusa bakigaragura baseka abo bapfapfa b’abakristo.

Reka tujye ku kindi gitekerezo cyo muri iki gihe cy’intambara y’umwuka.

Igitekerezo #6: “Kurwana intambara y’umwuka turwanya abadayimoni batwara ikirere bituma imiryango yo kubwiriza ubutumwa bwiza ikinguka cyane.”

( Myth #6: “Spiritual warfare against territorial spirits opens the door for effective evangelism.”)

Igikunda gusunika cyane abakristo benshi bari muri ibyo byo kurwana intambara y’umwuka bahambira abadayimoni bo mu kirere ni icyifuzo cyo kubona ubwami bw’Imana bwaguka. Ibyo bakwiye kubishimirwa. Buri mukristo wese yari akwiye kwifuza ko abandi bantu benshi bakomeza kwigobotora ububabata bwa Satani.

Nyamara kandi ni ngombwa ko dukoresha uburyo bw’Imana mu kubaka ubwami bw’Imana. Imana izi igifite imbaraga n’icyo wakora ukaba ari ugutakaza igihe cyawe gusa. Yatubwiye neza icyo tugomba gukora kugira ngo ubwami bwayo bwaguke. Kwibwira ko hari icyo twakora kitari muri Bibiliya kigatuma ivugabutumwa rigira imbaraga, ikintu Yesu cyangwa Petero cyangwa Pawulo batigeze bakoresha, ni ubupfapfa.

Kuki abakristo benshi bibwira ko kurwana intambara yo mu mwuka bishobora gukingura imiryango y’ivugabutumwa? Imitekerereze yabo yumvikana mu buryo nk’ubu: “Satani yahumye ubwenge bw’abantu badakijijwe. Nuko rero tugomba kumurwanya mu mwuka tukamubuza kubahuma amaso. Igihe tuzaba tumaze gukuraho abatezaga ubwo buhumyi, abantu benshi bazizera ubutumwa bwiza.” Ibi se ni ukuri?

Nta gushidikanya ko Satani yahumye ubwenge bw’abantu badakijijwe. Pawulo yaranditse ati:

Ariko niba ubutumwa bwiza twahawe butwikiriwe, butwikiririwe abarimbuka ari bo batizera, abo imana y’iki gihe yahumiye imitima, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana utabatambikira (2 Kor. 4:3-4).

Ikibazo ni iiki: Mbese Pawulo yamenyesheje ibi abakristo b’i Korinto ashaka ko bashoza intambara y’umwuka bagakubita hasi imyuka yo mu kirere kugira ngo abadakijijwe barusheho kwakira ubutumwa bwiza?

Igisubizo ni Oya kubera impamvu nyinshi zigaragara.

Ubwa mbere, kubera ko Pawulo atakomeje ngo avuge ngo, “Nuko rero Bakorinto, bitewe n’uko Satani yahumye imitima y’abatizera, ndashaka ko murwana intambara y’umwuka mugakubita hasi imyuka mibi yo mu kirere kugira ngo icyateraga ubuhumyi gikurweho.” Ahubwo icyo yahereyeko avuga ni ukubwiriza ubutumwa bwa Kristo kwe, ari bwo buryo ubuhumyi bwo mu mutima bukurwaho.

Ubwa kabiri, nta rwandiko na rumwe mu nzandiko za Pawulo yigeze ahamo abizera amabwiriza yo gukubita hasi ibihome hejuru y’ibihugu byabo kugira ngo umusaruro w’ivugabutumwa wiyongere.

Ubwa gatatu, iyo dusomye inzandiko za Pawulo zose tubona ko atizeraga ko guhuma imitima y’abantu kwa Satani atari yo mpamvu y’ibanze ituma abatizera bakomeza kutizera. Guhuma imitima kwa Satani ni imwe mu mpamvu, ariko si yo mpamvu y’ingenzi cyangwa ngo ibe ari yo mpamvu yonyine. Impamvu y’ibanze ituma abantu badakizwa ni ukwinangira kw’imitima yabo. Ibi birumvikana cyane bitewe n’uko Satani nta bubasha afite bwo kugumisha abantu bose mu buhumyi. Abantu bamwe, iyo bumvise ukuri barakwizera, bityo bakanga ibinyoma byose bari barizeye mbere. Ntabwo ari ubuhumyi cyane cyane Satani ateza butuma batizera, ahubwo cyane cyane ni ukutizera kwabo gutuma Satani abahuma.

Imitima Yabaye ibiti

(Callous Hearts)

Intumwa Pawulo mu rwandiko rwe yandikira Abefeso, yasobanuye neza igituma abapagani bakomeza kutizera:

Ni cyo gituma mvuga ibi, nkabihamya mu Mwami yuko mutakigenda nk’uko abapagani bagenda, bakurikiza ibitagira umumaro byo mu mitima yabo, ubwenge bwabo buri mu mwijima[birashoboka ko yavugaga bwa buhumyi buterwa na Satani] kandi ubujiji buri muri bo no kunangirwa kw’imitima yabo, byabatandukanije n’ubugingo buva ku Mana. Kandi babaye ibiti biha ubusambanyi bwinshi, gukora iby’isoni nke byose bifatanije no kwifuza (Ef. 4:17-19).

Pawulo yavuze ko abadakijijwe batandukanyijwe n’ubugingo buva ku Mana kubera “ubujiji buri muri bo.” Ariko se kuki ari injiji? Kuki se “ubwenge bwabo buri mu mwijima”? Igisubizo ni “ukwinangira kw’imitima yabo.” Imitima yabo yabaye “ibiti.” Uwo ni wo muzi w’ikibazo kandi ni yo mpamvu y’ibanze ituma abantu badakizwa.[3] Amakosa ni ayabo ubwabo. Satani we icyo akora ni ukubagezaho ibinyoma bashaka gukurikira.

Umugani wa Yesu w’umubibyi n’ubwoko bw’ubutaka butandukanye ubisobanura neza cyane:

Umubibyi yasohoye imbuto, akibiba zimwe zigwa mu nzira barazikandagira, inyoni zo mu kirere zirazitoragura….Dore iby’uwo mugani ni ibi: imbuto ni ijambo ry’Imana. Izo mu nzira, abo ni bo bumva ijambo hanyuma umwanzi akaza agakura ijambo mu mitima yabo, kugira ngo batizera ngo bakizwe (Luka 8:5, 11-12).

Urabona ko imbuto, ari byo bishatse gusobanura ubutumwa bwiza, zaguye mu nzira bakazikandagira. Ntabwo zashoboye kwinjira mu butaka bukomeye aho abantu bakunze guca kenshi. Bityo rero byari byoroheye inyoni, zisobanuye Satani, kuza zigatoragura za mbuto.

Icyo uyu mugani ushatse kuvuga muri rusange ni ukugereranya uko imitima y’abantu imeze (n’uburyo yakira Ijambo ry’Imana) n’amoko atandukanye y’ubutaka. Yesu yasobanuraga impamvu abantu bamwe bizera abandi ntibizere: Byose biterwa na bo.

Satani we afitemo uruhe ruhare? Icyo ashoboye gusa ni ukwiba Ijambo ba bandi bafite imitima inangiye. Muri uyu mugani inyoni ziza ubwa kabiri nk’impamvu ibuza imbuto kumera. Ikibazo cy’ibanze ni ubutaka bubi ; kandi koko ni ugukomera k’ubutaka kwatumye inyoni zishobora gutoragura za mbuto.

Ni na ko bimeze ku butumwa bwiza. Ikibazo cy’ingenzi gihari ni ukwinangira kw’imitima y’abantu bafite umudendezo wo guhitamo. Iyo abantu banze ubutumwa bwiza, baba bahisemo kuguma mu buhumyi. Baba bahisemo kuzizera ibinyoma aho kwizera ukuri. Nk’uko Yesu yabivuze, “Umucyo waje mu isi, ariko abantu bakunze umwijima bawurutisha umucyo babitewe n’uko ibyo bakora ari bibi” (Yohana 3:19).

Bibiliya ntitwereka ko abantu ari abanyakuri, bafite umutima mwiza kandi ko rwose bakwizera ubutumwa bwiza iyaba Satani atabahumaga amaso gusa. Ahubwo Bibiliya itwereka ishusho isobanutse neza ya kamere muntu mbi, kandi Imana izashyira buri muntu wese mu rubanza ku bw’ibyaha bye yahisemo gukora. Imana yicaye ku ntebe yayo y’imanza, ntizemera amatakirangoyi y’umuntu n’umwe ngo “ni Satani wabinkoresheje.”

Uburyo Satani Ahuma Imitima y’Abantu

(How Satan Blinds People’s Minds)

Ni ubuhe buryo mu byukuri Satani ahuma abantu imitima? Mbese afite uburyo bw’amayobera asuka imbaraga z’umwuka nk’ifu mu bitekerezo by’abantu agahuma imyumvire yabo? Mbese umudayimoni runaka ashinga ibyara bye mu bwonko bwabo, maze ubwenge bwabo akabuyobya? Oya, Satani ahuma ubwenge bw’abantu mu kubasukaho ibinyoma hanyuma bakabyizera.

Biragaragara neza, abantu baramutse bizeye ko Yesu ari Umwana w’Imana wapfiriye ibyaha byabo, bakizera ko umunsi umwe bazahagarara imbere ye bakabazwa ibyo bakoze mu buzima bwabo, bakwihana bagakurikira Yesu. Ariko ibyo ntibabyizera. Nyamara hari icyo bizera. Bashobora kuba bizera ko nta Mana ibaho, cyangwa ko nyuma yo gupfa nta bundi buzima buhari. Bashobora kuba bizera ko nyuma yo gupfa umuntu yongera akavukira mu kindi kintu nk’inka cyangwa irindi tungo ubuzima bugakomeza butyo, cyangwa bakizera ko nta muntu n’umwe Imana izohereza mu muriro. Bashobora kwizera ko ibikorwa byabo byiza bizabageza mu ijuru. Nyamara icyo bakwizera cyose, niba atari ubutumwa bwiza, ni ibinyoma mu ijambo rimwe. Ntibizera ukuri, bityo bigatuma Satani akomeza kubahumisha ibinyoma. Nyamara bicishije bugufi bakizera ukuri, ntabwo Satani yaba agishoboye gukomeza kubahuma.

Ibinyoma By’Umwijima

(The Lies of Darkness)

Ubwami bwa Satani Bibiliya ibwita “ubwami bw’umwijima” (Kolo. 1:13). Birumvikana umwijima uvuga aho ukuri kutari–ahatari umucyo cyangwa kumurikirwa. Iyo uri mu mwijima, uba ugenza umutima gusa ukurikiye ibitekerezo byawe kandi amaherezo ugwa mu cyobo cyangwa ugasitara utavunika ugakomereka. Uko ni ko bimeze mu bwami bwa Satani bw’umwijima. Ababurimo baba bayobowe n’ibitekerezo byabo, kandi ibitekerezo byabo biba byuzuye ibinyoma bya Satani. Baba bari mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka.

Ubwami bwa Satani rero ni bwo busobanurwa neza, ntabwo ari ubwami bushingiye ku mipaka y’ibihugu izwi, ahubwo ni ubwami bushingiye ku myumvire–imyumvire ishingiye ku binyoma. Ubwami bw’umwijima buri aho n’ubwami bw’umucyo buba. Abizera ukuri babana n’abizera ibinyoma.[4] Umurimo wacu w’ibanze ni ukwamamariza ukuri abantu bizera ibinyoma. Iyo umuntu yizeye ukuri, Satani aba atakaje undi muntu mu bo yagize imbata kuko aba atagishoboye kumushuka.

Bityo rero tubatura abantu mu ngoyi ya Satani, “tudahambira” imyuka mibi ibagendaho ahubwo tubabwiriza ukuri. Yesu yaravuze ati, “Muzamenya ukuri, kandi ukuri kuzababatura” (Yohana 8:32). Ubuhumyi bwo mu mwuka bukurwaho n’ukuri.

Muri icyo gice kandi cy’Ubutumwa bwiza bwa Yohana, Yesu yabwiye abantu badakijijwe bari bamuteze amatwi ati:

Mukomoka kuri so Satani, kandi ibyo so ararikira ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi, kandi ntiyahagaze mu by’ukuri kuko ukuri kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma. Ariko jyewe kuko mbabwira iby’ukuri, ntimunyizera. (Yohana 8:44-45).

Urabona itandukaniro Yesu yashyize hagati ye na Satani. Avuga ukuri; Satani we ni umunyabinyoma wo mu rwego rwo hejuru.

Urabona kandi ko nubwo Yesu yabwiye abamwumvaga ko ari aba se Satani, akanerekana ku mugaragaro ko Satani ari umunyabinyoma, yabasabye kumva ukuri ababwira. Ntabwo yari amakosa ya Satani kugira ngo babe ari impumyi–yari amakosa yabo ubwabo. Yesu ni bo yabibaragaho. Satani afasha abantu “bakunda umwijima” kuguma mu mwijima abazanira ibinyoma ngo babyizere. Ariko Satani ntashobora gushuka umuntu wizera ukuri.

Ubwo bimeze bityo, uburyo bw’ibanze twakwigiza inyuma ubwami bw’umwijima ni ugukwiza umucyo–ukuri kw’Ijambo ry’Imana. Ni yo mpamvu Yesu atatubwiye ngo, “Nimujye mu isi yose muhambire abadayimoni” ahubwo yaravuze ngo, “Nimujye mu isi yose mubwirize ubutumwa bwiza.” Yesu yabwiye Pawulo ko intego ye yo kubwiriza ubutumwa ari ukugira ngo ahumure abantu amaso bahindukire bave mu mwijima bajye mu mucyo, bave no mu butware bwa Satani bajye ku Mana” (Ibyak 26:18). Ibi byumvikanisha neza ko abantu bava mu butware bwa Satani igihe bahuye n’ukuri k’ubutumwa bwiza hanyuma bagafata icyemezo cyo kuva mu mwijima bakajya mu mucyo, bizeye ukuri aho kwizera ibinyoma. Ibihome byonyine bihari “dukubita hasi” ni ibihome by’ibinyoma byubatse mu bitekerezo by’abantu.

Uyu ni Umugambi w’Imana

(This is God’s Plan)

Ntiwibagirwe ko Imana ari yo yakuye Satani mu ijuru ikamujugunya mu isi. Yashoboraga no kumushyira ahandi hantu nko ku wundi mubumbe cyangwa ikamushyira mu ibohero iteka ryose. Ariko si ko yabigize. Bitewe n’uko Imana yashakaga gukoresha Satani mu gusohoza intego yayo–intego yo kuzabona umunsi umwe hari umuryango munini w’abana bayo bafite amahitamo bazaba bayikunda, barahisemo ubwabo kuyikorera.

Niba Imana yarashakaga umuryango w’abana bayo bayikunda, ni ukuvuga ko hari ibintu bibiri byari bikenewe. Icya mbere, yagombaga kurema abantu bafite kwihitiramo, kuko umusingi w’urukundo ari umudendezo wo guhitamo. Ibipupe bikoreshwa amashanyarazi n’izindi mashini ntibishobora gukunda.

Icya kabiri, yagombaga kubagerageza ibashyira ahantu bagira uburyo bwo guhura no guhitamo kuyumvira cyangwa kutayumvira, kuyikunda cyangwa kuyanga. Ibiremwa bifite umudendezo wo guhitamo bigomba gusuzumwa. Kandi niba hagomba kubaho kugerageza umuntu ngo barebe niba aganduka akanamba kuri shebuja, hagomba kubaho ikigeragezo cyatuma atera shebuja umugongo. Bityo dutangira gusobanukirwa impamvu yatumye Imana ishyira Satani mu isi. Satani yabereyeho kugira ngo abantu bagire undi mutware bahitamo kuyoboka. Agahabwa (ariko ku buryo bufite aho bugarukira) kuba yayobya abantu bashaka kwakira ibinyoma bye. Buri muntu agomba guhura n’aya mahitamo: Nemere iby’Imana cyangwa ibya Satani? Nkorere Imana cyangwa nkorere Satani? Abantu babimenya batabimenya, bose bamaze guhitamo. Umurimo wacu ni ugufasha abantu bahisemo nabi kugira ngo noneho bahitemo neza bihane bizere ubutumwa bwiza.

Mbese si byo byabaye mu busitani bwa Edeni? Imana yashyizeho igiti cyo kumenya ibyiza n’ibibi hanyuma ibuza Adamu na Eva kuzarya imbuto zo kuri cyo. Mbese niba Imana itarashakaga ko bakiryaho kuki yakihashyize? Igisubizo ni uko icyo giti cyari icyo kubagerageza kikabapima.

Kandi tubona ko Imana ari yo yemereye inzoka kujya kugerageza Eva. Na none turabona ko niba ubwizerwa bugomba gusuzumwa, hagomba kuba ikintu cyatuma umuntu ahinyuka akareka ubwizerwa bwe. Satani yabeshye Eva hanyuma Eva yemera ibinyoma bye, kandi anafata icyemezo cyo kutizera ibyo Imana yavuze. Ingaruka? Abantu ba mbere bafite umudendezo wo guhitamo bagaragaje kutizerwa kwari guhishe mu mitima yabo.

Muri ubwo buryo kandi, buri muntu wese ufite umudendezo wo guhitamo arageragezwa mu minsi ye yo kubaho yose. Imana yihishuye ibicishije mu byo yaremye, bityo buri muntu wese ashobora kureba akabona ko Imana iriho kandi itangaje cyane (reba Rom. 1:19-20). Imana yahaye buri wese muri twe umutima – nama, kandi mu mitima yacu tumenya gutandukanya ikibi n’ikiza (reba Rom. 2:14-16). Satani n’abadayimoni be bemererwa, mu buryo bufite aho bugarukira, kubeshya abantu no kubagerageza. Nuko rero buri muntu wese ufite umudendezo wo guhitamo arageragezwa agasuzumwa.

Ukuri kubabaje muri ibyo ni uko buri muntu wese ufite umudendezo wo guhitamo yigometse agahitamo “kugurana ukuri kw’Imana ibinyoma” (Rom. 1:25). Nyamara dukwiriye gushima Imana ko yashyizeho uburyo bwo kuducungura ikadukiza ibyaha byacu ikadushyiriraho n’inzira yo kuvukira mu muryango wayo. Urupfu rwa Yesu yitangaho igitambo ni cyo gisubizo cyonyine kandi gihagije ku kibazo.

Ubushukanyi Bwa Satani Kuri ubu n’Igihe Kizaza

(Satan’s Deception, Now and Later)

Bityo rero dusobanukirwa nibura impamvu imwe ituma Satani n’ingabo ze zigometse bemererwa gukorera muri iyi si: ni ukugira ngo bayobye abakunda umwijima.

Uku kuri kongera gushimangirwa iyo turebye mu gitabo cy’Ibyahishuwe, ukuntu Satani umunsi umwe azabohwa na marayika akamara imyaka igihumbi muri gereza. Impamvu yo kubohwa kwe? “Kugira ngo atongera kuyobya amahanga” (Ibyah. 20:3). Mu gihe cy’imyaka igihumbi y’ingoma ya Mesiya, Yesu ni we uzaba yitegekera isi ubwe afite icyicaro cye i Yerusalemu.

Ariko iyo myaka igihumbi nishira, Satani azabohorwa kumara igihe gito. Ingaruka? “Azasohoka ajye kuyobya amahanga yo mu mpfuruka enye z’isi” (Ibyah. 20:8).

Niba Imana idashaka ko Satani azayobya abantu icyo gihe, kuki izamubohora? Cyane cyane dukurikije ko ikizaba cyatumye Imana iboha Satani mbere ari “ukugira ngo atongera kuyobya amahanga”?

Birumvikana ko, Imana ubundi yagakunze ko nta muntu n’umwe Satani ashuka. Ariko izi neza ko abantu Satani ashobora kuyobya gusa ari abatizera ibyo yo ubwayo yivugiye. Satani ashobora kuyobya gusa abantu badashaka ukuri, kandi ni yo mpamvu Imana imwemerera gukora muri iki gihe, ni na yo mpamvu izamwemerera n’ubundi agakora icyo gihe. Uko Satani ashuka abantu, ni ko ibyo mu mitima yabo bishyirwa ahabona, hanyuma Imana ikavangura “amasaka n’urukungu” (reba Mat 13:24-30).

Ibi ni byo bizaba neza neza iyo myaka igihumbi y’ingoma ya Mesiya nishira ubwo Satani azaba arekuwe. Azayobya abakunda umwijima bose, hanyuma bazakoranya ingabo zabo bagote Yerusalemu bashaka guhirika ubutegetsi bwa Kristo. Imana izamenya neza uyikunda n’uyanga, hanyuma ako kanya izohereza “umuriro uturutse mu ijuru” “ubatwike” (Ibyah. 20:10). Icyo gihe Satani azaba igikoresho cy’Imana nk’uko n’ubundi ari muri iki gihe. Kubera iyi mpamvu imwe mu zindi zihari, ni ubupfapfa kumva ko dushobora “gukubita hasi imyuka mibi yo mu kirere.” Imana irayireka igakora ku bw’impamvu zayo bwite.

Ivugabutumwa Bibiliya Yemera

( Biblical Evangelism)

Ikiriho kigaragara neza ni uko yaba Yesu cyangwa uwo ari we wese mu ntumwa zo mu Isezerano Rishya nta n’umwe wigeze akora iby’intambara yo mu mwuka bamwe bavuga ko ngo ari cyo kibura kugira ngo ivugabutumwa rigere ku ntego yaryo muri iki gihe. Nta na hamwe tubona Yesu, Petero, Yohana, Sitefano, Filipo, cyangwa Pawulo “bakubita hasi ibihome” cyangwa “bahambira abantu b’abanyamaboko” bo mu kirere cy’aho babwirizaga. Ahubwo tubona ko bakurikiraga ubuyobozi bw’Umwuka Wera bakabwiriza ubutumwa bwiza aho ashaka ko babwiriza; tubabona babwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bworoheje–bahamagarira abantu kwihana no kwizera Kristo–kandi tubona bagira umusaruro utangaje cyane. Kandi aho babwirizaga abantu bakinangira ntibakire ubutumwa bwiza, ntitubona “barwana intambara y’umwuka kugira ngo Satani atazashobora gukomeza guhuma abantu imitima.” Ahubwo tubabona “bakunkumura umukungugu wo mu birenge byabo” bakajya mu wundi mudugudu nk’uko Yesu yategetse (reba Mat 10:14; Ibyak 13:5).

Biratangaje kubona hari umuntu wavuga ko “gukubita hasi ibihome” no “guhambira abantu b’abanyamaboko” ari cyo kintu kigomba kubanza gukorwa kugira ngo ivugabutumwa rigende neza kandi hari ingero nyinshi cyane mu mateka y’Itorero z’ahagiye ububyutse bukomeye cyane kandi hatigeze kubaho izo “ntambara zo mu mwuka” na rimwe.

“Ariko tekiniki yacu irakora!” bamwe ni ko bavuga. “Kuva aho dutangiriye kurwana intambara yo mu mwuka, abantu bakizwa bariyongereye cyane kurusha mbere.”

Niba ibyo koko ari ukuri, ndakubwira impamvu. Ni uko muri icyo gihe habaho gusenga kuzima kwa Bibiliya kandi hakaba no kubwiriza ubutumwa, cyangwa kuko hari itsinda ry’abantu bahereyeko barushaho gukingurira imitima yabo ubutumwa bwiza.

Wavuga iki hagize umuvugabutumwa ukubwira ati, “Uyu mugoroba mbere y’uko mbwiriza mu giterane, nabanje ndiherera ndya imineke itatu. Hanyuma maze kubwiriza, abantu cumi na batandatu bakijijwe! Nahise menya ibanga ryo kugira ngo ivugabutumwa rigire imbaraga! Uhereye none, nzajya mbanza ndye imineke itatu mbere y’uko njya kubwiriza ubutumwa!”?

Nta gushidikanya ko wabwira uwo muvugabutumwa uti, “Kurya imineke itatu kwawe ntaho bihuriye no gukizwa kw’abo bantu cumi na batandatu. Ibanga ry’iyo ntsinzi yawe nta rindi ni uko wabwirije ubutumwa bwiza, hanyuma hakaboneka abantu cumi na batandatu bakingura imitima yabo bakakira.”

Imana yubahiriza Ijambo ryayo. Iyo Imana itanze isezerano, hanyuma umuntu akuzuza ibisabwa kugira ngo iryo sezerano risohoze, Imana isohoza icyo yavuze, nubwo uwo muntu yaba arimo akora ibindi bintu bitandukanye n’Ibyanditswe byera.

Ibi ni ko bimeze ku byerekeye intambara yo mu mwuka ikorwa muri iyi minsi. Nutangira gutanga hirya no hino udupapuro twanditseho ubutumwa bwiza “ukanahambira umuntu w’umunyamaboko” mu kirere cy’umujyi wawe, hari umubare runaka w’abantu baho bazakizwa. Kandi nutangira gutanga utwo dupapuro twanditseho ubutumwa bwiza utiriwe ubanza guhambira umuntu w’umunyamaboko, wa mubare w’abakizwa na none ntuzagabanuka ntuziyongera.

Uburyo Bwa Bibiliya bwo Gusenga Kugira ngo Ugere Ku Musaruro Mwiza

(How to Pray Scripturally for a Spiritual Harvest)

Twasengera dute abantu badakijijwe? Mbere na mbere tugomba kumva nta tegeko riri mu Isezerano Rishya ridutegeka gusenga kugira ngo Imana ikize abantu, nta n’aho tubona byanditse ko abakristo ba mbere baba barasenze muri ubwo buryo. Impamvu ni uko ku ruhande rw’Imana, nta kintu na kimwe itakoze mu byo yagombaga gukora kugira ngo ab’isi bose bakizwe. Yifuza cyane ko bose bakizwa ku buryo yatanze Umwana wayo ngo apfe urupfu rwo ku musaraba.

Ariko se kuki buri muntu wese atakijijwe? Ni uko buri wese atizeye ubutumwa bwiza. Kuki se batizeye? Hari impamvu ebyiri gusa: (1) Bashobora kuba batarumva ubutumwa bwiza, cyangwa (2) bumvise ubutumwa bwiza ariko ntibabwakira.

Ni yo mpamvu uburyo bwa Bibiliya bwo gusengera abadakijijwe ari ukubasengera kugira ngo bazagire amahirwe yo kumva ubutumwa bwiza. Urugero Yesu yaratubwiye ati, “Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake, nuko mwinginge nyir’ibisarurwa yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye” (Luka 10:2). Kugira ngo abantu bumve ubutumwa bwiza hanyuma bakizwe, hagomba kubaho umuntu ubabwiriza ubutumwa bwiza. Ni yo mpamvu tugomba gusaba Imana ngo iboherereze abantu bababwiriza.

Igihe ab’Itorero rya mbere basabaga ibijyanye n’umusaruro wo mu buryo bw’umwuka, barasenze bati, “Uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose, ukiramburira ukuboko kwawe kugira ngo gukize, gukore n’ibimenyetso n’ibitangaza mu izina ry’Umugaragu wawe wera Yesu” (Ibyak 4:29-30).

Icyo bashobora kuba barimo basaba ni (1) amahirwe yo kubona uburyo bwo kubwiriza ubutumwa bwiza bashize amanga cyangwa (2) ubushizi bw’amanga bwo kubwiriza ubutumwa bwiza mu gihe babonye amahirwe yo kubwiriza babaga bazi ko bari bubone. Kandi bari biteguye ko Imana iri bukomereshe ubutumwa bwiza ibimenyetso n’ibitangaza no gukiza indwara. Uko ni ko gusenga ko mu buryo bwa Bibiliya, kandi urabona ko intego kwari ukugira ngo abantu babone amahirwe yo kumva ubutumwa bwiza. Imana yasubizaga gusenga kwabo: “Bamaze gusenga, aho bari bateraniye haba umushyitsi, bose buzuzwa Umwuka Wera, bavuga ijambo ry’Imana bashize amanga” (Ibyak 4:31).

Pawulo yumvaga ate uburyo abakristo bakwiriye gusenga basaba umusaruro wo mu buryo bw’umwuka? Mbese yabwiye abantu ko bagomba gusaba Imana ngo yongere abakizwa? Oya, reka dusome ibyo yavuze:

Ibisigaye bene Data, mudusabire kugira ngo ijambo ry’Umwami wacu ryamamare vuba rishimishwe nk’uko biri muri mwe (2 Tes. 3:1).

Kandi nanjye munsabire mpabwe kuvuga nshize amanga uko mbumbuye akanwa, kugira ngo menyeshe abantu ubwiru bw’ubutumwa bwiza, ari bwo mbereye intumwa yabwo kandi mbohesherejwe umunyururu, mvuge ibyabwo nshize amanga nk’uko binkwiriye (Ef. 6:19-20).

Gukizwa kw’abantu cyangwa kudakizwa bishingira cyane kuri bo ubwabo kurusha uko bishingiye ku Mana, nuko rero amasengesho yacu akwiye kuba ayo gusabira abantu kugira ngo bashobore kumva ubutumwa bwiza no kugira ngo Imana idufashe kububwiriza. Imana izasubiza amasengesho yacu, ariko ibyo na none ntibivuze ko buri wese azakizwa, kuko Imana irekera abantu uburenganzira bwo kwihitiramo. Agakiza kabo gashingira ku buryo bakira ubutumwa bwiza.

Igitekerezo #7: “Iyo umukristo akoze icyaha, aba akinguriye umuryango dayimoni kugira ngo aze ature muri we.”

(Myth #7: “When a Christian sins, he opens the door for a demon to come and live in him.”)

Ni byo koko igihe umukristo aguye mu cyaha, bishobora kuba byatewe n’uko yakurikiye ibishuko dayimoni yamuteye. Nyamara umukristo kwemerera dayimoni akamushuka ntibivuze ko dayimoni ubwe ashobora kugenda ngo amwinjiremo. Iyo dukoze icyaha nk’abakristo, tuba twishe ubusabane bwacu n’Imana kuko tutayumviye (reba 1 Yohana 1:5-6). Twumva umutima uducira urubanza. Nyamara ariko ntituba twavanyeho ubusabane bwacu n’Imana, kuko tuba tukiri abana bayo.

Ariko nitwatura ibyaha byacu, “Ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kwacu kose” (1 Yohana 1:9). Icyo gihe rero ubusabane bwacu na yo buragaruka. Urabona ko Yohana atavuze ko tugomba gukurwamo dayimoni runaka waba warinjiye igihe twaguye mu cyaha.

Buri mukristo ahura buri munsi n’ibigeragezo by’isi, umubiri na Satani. Pawulo yanditse avuga ko mu byukuri dukirana n’imyuka mibi y’uburyo butandukanye (reba Ef 6:12). Bityo rero, ku gipimo runaka, buri mwizera wese, agabwaho ibitero n’abadayimoni. Ibyo ni ibisanzwe, kandi ni inshingano yacu kurwanya Satani n’abadayimoni mu kwizera Ijambo ry’Imana (reba 1 Pet. 5:8-9). Iyo twizeye kandi tugakurikiza ibyo Imana yavuze, uko ni ko kurwanya Satani.

Urugero, igihe Satani akuzaniye ibitekerezo byo kukwihebesha, ugomba gutekereza ku cyanditswe kirwanya kwiheba, kandi ukumvira Ijambo ry’Imana rivuga ngo “Mwishime iteka” (1 Tes. 5:16) kandi ngo “mu bibaho byose muhore mushima” (1 Tes. 5:18). Ni inshingano yacu gushyira Ijambo ry’Imana mu bikorwa kandi tugasimbuza ibitekerezo bya Satani ibitekerezo by’Imana.

Tugomba kumenya ko twebwe nk’abantu bafite umudendezo wo guhitamo, dushobora gutekereza ku kintu icyo ari cyo cyose dushaka gutekereza. Iyo umwizerwa akomeza guhitamo kenshi kumvira ibitekerezo abadayimoni bamuha, nta gushidikanya ko ashobora gukingurira umutima we kwinjira mu kwiheba, kandi ibyo ni ugukingurira umutima kurushaho kwakira ibitekerezo bibi no gutegekwa na byo. Iyo ahisemo kurushaho kumvira ayo majwi, ashobora no guheranwa n’ibitekerezo bibi by’uburyo runaka, kandi ibyo ntibikunze kuboneka ku bakristo, ariko bishobora kubaho. Nyamara kandi n’icyo gihe, iyo umukristo wamaze kubatwa n’ingeso runaka yifuje kubohoka, icyo akwiriye gukora gusa ni ukumaramaza gutekereza ku Ijambo ry’Imana no kurwanya Satani.

Ariko se ashobora na rimwe kwinjirwamo n’abadayimoni bakamubamo? Keretse gusa igihe yihitiyemo gufata icyemezo, abikuye ku mutima we, nta gahato ashyizweho, cyo kuva kuri Kristo akamutera umugongo rwose. Icyo gihe birumvikana ntaba akiri umukristo[5] kandi abadayimoni bashobora kumwinjiramo bakamugira imbata yabo–iyo akomeje kwiyegurira umudayimoni wamukandamizaga. Ariko ibyo bihabanye cyane n’ibyo bavuga ngo iyo ukoze icyaha kimwe uba ukinguriye urugi dayimoni akakwinjiramo.

Ni ibintu bigaragara neza ko nta rugero na rumwe mu Isezerano Rishya rw’umukristo ufite dayimoni. Cyangwa se urugero rw’aho abakristo baburirwa ngo bitonde kuko bashobora kwinjirwamo n’abadayimoni bakabaturamo. Nta n’aho tubona amabwiriza y’uburyo umuntu yakwirukana abadayimoni mu bakristo bagenzi be.

Ukuri ni uko twebwe nk’abakristo tudakeneye ko batwirukanamo abadayimoni–icyo dukeneye ni uko imitima yacu ihindurwa mishya n’Ijambo ry’Imana. Uko ni ko Ibyanditswe bivuga. Pawulo yaranditse ati:

Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose (Rom. 12:2).

Iyo imitima yacu imaze kwezwaho imitekerereze ya kera kandi igahindurwa mishya n’ukuri kw’Ijambo ry’Imana, tubasha kunesha ingeso z’ibyaha kandi ubuzima bwacu bugahora bugaragaza ishusho ya Kristo mu ngeso zacu. Ukuri ni ko kutubatura (Yohana 8:32). Tugenda duhindurwa bitewe n’uko ibitekerezo byacu byahindutse bishya, ntabwo ari ukubera ko batwirukanyemo abadayimoni.

None se ni ukubera iki hari abakristo benshi cyane batanga ubuhamya bw’uko babirukanyemo dayimoni (cyangwa abadayimoni)? Kimwe gishoboka ni uko bishobora kuba ari ibintu bibwiraga mu bitekerezo byabo ko bari bafite dayimoni muri bo waje kubirukanwamo icyo gihe. Abakristo benshi ni abemeragato kandi ntibazi Ijambo ry’Imana, bityo baba iminyago yoroshye gufata ya ba bandi bigize inzobere mu gusengera abantu ngo babakuraho “imikasiro”/imivumo cyangwa se kubakorera “delivuranse” (“ministers of deliverance”) bafata ibitekerezo by’abantu bakabumvisha ko bafite abadayimoni. Iyo umuntu amaze kwemera ko afite dayimoni muri we, birumvikana cyane ko azatangira kwiyegereza umuntu wese ugaragaza ko afite ububasha bwo kwirukana abadayimoni mu bantu.

Ikindi gishoboka cyane ni uko bene abo bantu birukanwemo abadayimoni batari abakristo nyabo icyo gihe birukanwagamo abadayimoni, nubwo bashobora kuba baribwiraga ko ari abakristo. Ubutumwa bwiza bw’iki gihe, butandukanye cyane n’ubutumwa bwiza bwa Bibiliya, bwayobeje benshi butuma bibwira ko ari abakristo nubwo nta tandukaniro riri hagati yabo n’abadakijijwe kandi Yesu akaba atari Umwami wabo. Muri Bibiliya tubona ko abantu bizeraga ubutumwa bwiza bavukaga ubwa kabiri kandi abadayimoni bababagamo bagahera ko babavamo (reba Ibyak 8:5-7). Abadayimoni ntibashobora kuba mu muntu Umwuka Wera atuyemo, kandi Umwuka Wera aba mu bantu bose bavutse ubwa kabiri.

Igitekerezo #8: “Mu kwiga amateka y’umujyi runaka, dushobora kumenya ubwoko bw’abadayimoni bahategeka, ibyo bikadufasha kurwana neza urugamba rw’umwuka no mu ivugabutumwa.”

(Myth 8: “Through studying the history of a city, we can determine which evil spirits are dominating it, and thus be more effective in spiritual warfare and ultimately in evangelization.”)

Iki gitekerezo gishingiye ku bindi byinshi bidafite ishingiro muri Bibiliya. Kimwe muri ibyo bitekerezo kivuga ko abadayimoni bategeka ikirere baguma aho hantu igihe kirekire cyane. Ni ukuvuga ngo, abategekaga icyo kirere mu myaka ijana ishize ngo ni bo baba bagihari n’ubu. Bityo rero ngo niba tumenye ko abashinze uwo mujyi bari abantu b’abanyabugugu cyane, tugafata umwanzuro w’uko ikirere cyaho uyu munsi gitegetswe n’abadayimoni b’ubugugu cyangwa gushaka kwigwizaho imitungo. Niba uwo mujyi warabanje kuba kera utuwe n’Abahindi, ngo tumenye ko imyuka y’ubupfumu no gusenga ibigirwamana ari yo itegetse uwo mujyi muri iki gihe. N’ibindi n’ibindi.

Ariko se ni ukuri koko imyuka mibi yo mu kirere yabaga ahantu mu myaka ijana ishize kugeza na bugingo n’ubu iba igihari? Wenda birashoboka, ariko si na ngombwa ngo ibe igihari.

Ibuka inkuru twabonye mbere yo mu gice cya cumi cy’igitabo cya Daniyeli. Wa mumarayika utavugwa izina Mikayeli yafashije kurwanya “umutware w’u Buperesi” yabwiye Daniyeli ati, “Dore ubu ngiye gusubirayo kurwana n’umutware w’u Buperesi, nimara kugenda umwami w’u Bugiriki araherako aze” (Dan. 10:20). Amateka atubwira ko ubwami bw’Abaperesi bwigaruriwe n’Abagiriki igihe umwami Ukomeye Alekisanderi yigaruriraga ibihugu byinshi. Nyamara uyu mumarayika utavugwa izina yari azi ko hari impinduka zo mu buryo bw’umwuka zigiye kuba zijyanye n’iryo hinduka ry’ubwami bwo mu isi–“umwami w’u Bugiriki” yari aje.

Mbese umwami w’u Bugiriki amaze kuza, yategetse ubwami bw’u Bugiriki mu buryo bw’umwuka nk’uko umutware w’u Buperesi yategekaga ubwami bw’u Buperesi mu buryo bw’umwuka? Umuntu abitekereje atyo yaba ashyize mu gaciro, kandi niba ari uko bimeze, ni ukuvuga ko hari imyuka mibi yo mu rwego rwo hejuru yimuye ibirindiro byayo, kuko ubwami bw’u Bugiriki bwari bukubiyemo ubwami bw’u Buperesi bwose urebye. Iyo hari ibyahindutse mu butegetsi bw’isi, birashoboka ko hari ibiba byahindutse no mu bwami bw’umwijima. Ariko mu byukuri ibyo ntitwabimenya keretse Imana ibiduhishuriye.

Uko biri kose, nta cyo bivuze cyane kumenya ubwoko bw’imyuka itegeka ikirere runaka, kuko ntacyo dushobora kubikoraho mu “kurwana intambara y’umwuka” nk’uko twamaze kubyerekana.

Gukabya Gushyira Imyuka Mibi Mu Byiciro

(Over-Categorizing Evil Spirits)

Ikindi kandi, ni ibintu twibwira gusa kuvuga ko hari imyuka mibi igenewe ibyaha runaka ku buryo bw’umwihariko. Icyo kintu cyo kuvuga ko hari “imyuka y’ubugugu,” “imyuka y’irari,” “imyuka y’idini,” “imyuka y’urugomo,” n’ibindi, nta shingiro bifite muri Bibiliya, nkanswe kuvuga ko ayo moko yose y’imyuka mibi ibarizwa mu nzego zo hejuru z’abadayimoni bategeka ubwami bw’umwijima.

Mu buryo bushobora gutangaza cyane abantu batigeze basoma bitonze ibitabo by’ubutumwa bwiza uko ari bine, hari ubwoko butatu gusa bwihariye bw’abadayimoni Yesu yirukana mu bantu: Havugwa “dayimoni w’uburagi” incuro imwe (Luka 11:14), incuro imwe kandi tubona ahanditse “dayimoni utavuga” (Mariko 9:25), ahandi henshi tubona ahavuga “imyuka ihumanye,” bias nk’ibivugira hamwe abadayimoni bose Yesu yavanaga mu bantu, harimo na dayimoni “utumva kandi utavuga” (reba Mariko 9:25).

Mbese ntibishoboka ko “dayimoni utavuga kandi utumva” ashobora no kugira ikindi yakora ku muntu uretse kumugira ikiragi cyangwa igipfamatwi? Birashoboka cyane nta gushidikanya, kuko uwo mudayimoni yanafataga wa mwana wo muri Mariko 9 akamutigisa, akamutura hasi, akamubirisha ifuro, akamuhekenyesha amenyo akamugagaza. Bityo rero “utavuga kandi utumva” ntibishatse kuvuga ubwoko bwihariye bw’uwo dayimoni ahubwo ni ukuvuga uburyo dayimoni yari yaragize uwo mwana. Bamwe batwawe no gushyira ibintu byose mu byiciro cyane cyane iyo bageze ku badayimoni, barenza urugero bakavuga n’ibitanditse muri Bibiliya.

Mu Isezerano Rya Kera ryose, abadayimoni bavugwa gusa by’umwihariko ni “umwuka w’ibinyoma” (1 Abami 22:22-23), “umwuka wo kuganda no gufudika mu mirimo” (Yes. 19:14), n’ “umwuka w’ubumaraya” (Hos. 4:12; 5:4). Turebye umwuka wa mbere n’uwa kabiri, nta gushidikanya ko abadayimoni bose bashobora kwitwa “imyuka y’ibinyoma” n’ “imyuka yo gufudika.” Uwa gatatu, ijambo “umwuka w’ubumaraya” ntabwo ari ukuvuga ko ari ubwoko bwihariye bwa dayimoni, ahubwo ni ukuvuga imyifatire yagaragaraga cyane aho hantu.[6]

Mu gitabo cyose cy’Ibyakozwe, ahantu hamwe havugwa dayimoni runaka ku buryo bw’umwihariko ni mu Ibyak. 16:16, aho dusoma iby’umukobwa wari ufite “umwuka wo kuragura.” No mu nzandiko zose, aho tubona havugwa umwuka runaka ni ahavuga “imyuka iyobya” (1 Tim. 4:1) kandi na none ibyo bishobora kuvuga dayimoni uwo ari we wese.

Dushingiye ku magambo make ari muri Bibiliya avuga ubwoko runaka bw’imyuka mibi, biratangaje kubona uburyo muri iki gihe hakorwa urutonde rw’amagana y’abadayimoni b’amoko atandukanye.

Ntabwo tugomba kumva ko hari ikiciro runaka cy’abadayimoni bo mu rwego rwo hejuru kuri buri cyaha. Byaba ari ugucyeka gusa umuntu avuze ngo, “Kubera ko muri uriya mujyi bakunda gukina urusimbi cyane, hari abadayimoni b’urusimbi mu kirere cyawo.”

Abadayimoni bo Kunywa Itabi?

(Smoking Spirits?)

Tekereza ukuntu byaba ari ubupfapfa umuntu avuze ngo, “Hagomba kuba hari abadayimoni bo kunywa itabi mu kirere cy’uyu mujyi kubera ko abantu benshi cyane baho banywa itabi.” Mbese abo “badayimoni bo kunywa itabi” bari iki uwo mujyi utarabaho? Abo badayimoni bari he icyo gihe? Bakoraga iki mbere y’uko itabi ritangira kunyobwa? Mbese kuba abantu benshi barimo baragenda bava ku itabi ni ukubera ko abadayimoni bamwe bashaje muri abo bo “kunywa itabi” bagenda bapfa cyangwa bakimukira ahandi?

Urabona ukuntu ari ubupfapfa iyo tuvuga ibintu nk’ibi ngo, “Ikirere cy’uyu mujyi gitegetswe n’imyuka y’irari, ari na yo mpamvu hari amazu menshi akorerwamo uburaya”? Nyamara ukuri ni uko ahantu ahariho hose badakorera Kristo, haba hari ubwami bw’umwijima. Abadayimoni benshi bakorera muri uwo mwijima bakabohera mu byaha abantu bigaruriye, hanyuma bagakomeza kugomera Imana. Abo badayimoni bagerageza gukoresha abantu ibyaha by’uburyo bwose, kandi ahantu hamwe na hamwe usanga abantu bakora cyane icyaha kimwe kurusha ibindi byaha. Icyabatabara gusa ni ubutumwa bwiza twahamagariwe kwamamaza.

Nubwo haba hariho ubwoko runaka bwihariye bw’abadayimoni kuri buri cyaha bategeka ibice runaka by’isi, ntacyo byadufasha kubimenya, kuko ntacyo twakora ngo tuhabakure. Inshingano yacu ni ugusengera (mu buryo bwa Bibiliya) abantu baho bayobye no kubabwiriza ubutumwa bwiza.

Icyiza gusa kiri mu kumenya ibyaha byiganje cyane mu mujyi runaka cyaba kudushoboza gusa kurushaho kubwiriza ubutumwa bwemeza abanyabyaha bahatuye–mu kuvuga mu izina ibyaha bituma bakomeza kumva imbere y’Imana bacirwaho iteka. Ariko si ngombwa gukora ubushakashatsi ku mateka y’uwo mujyi kugira ngo umenye ibyo. Icyo umuntu akeneye gusa ni ukuhasura kandi ugafungura amaso n’amatwi. Ibyaha bihiganje ntibizatinda kugaragara.

Ikindi cya nyuma kandi twavuga ni uko mu Isezerano Rishya nta rugero na rumwe ruhari rw’uwigezagiye “akora ubushakashatsi ku myuka itegetse ikirere cy’ahantu runaka” ( “spiritual mapping”) nk’uburyo kwitegurira urugamba rwo mu mwuka cyangwa ivugabutumwa. Nta n’amabwiriza yo kubikora ari mu nzandiko zandikiwe amatorero. Mu Isezerano Rishya, intumwa zakurikiraga Umwuka Wera ku bijyanye n’aho bagombaga kubwiriza ubutumwa bwiza, bakagira umurava mu kubwiriza bahamagarira abantu kwihana, kandi bakishingikiriza ku Mwami kugira ngo ahamishe ijambo ibimenyetso. Ubwo buryo bwabo bwakoraga neza rwose.

Igitekerezo #9: “Abakristo bamwe bakwiriye kubohorwa imivumo ya karande cyangwa imivumo ya Satani.”

(Myth 9: “Some Christians need to be set free from generational or satanic curses.”)

Icyo gitekerezo cy’ “imivumo ya karande” nta handi gituruka ni ku byanditswe bine byo mu Isezerano rya Kera kandi byose urebye bivuga ikintu kimwe. Ibyo ni Kuva 20:5; 34:7; Kubara 14:8 no Gutegeka kwa Kabiri 5:9. Reka turebe Kubara 14:18:

Uwiteka atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi, ababarira gukiranirwa n’ibicumuro, ntatsindishiriza na hato abo gutsindwa, ahōra abana gukiranirwa kwa ba se akageza ku buzukuruza n’ubuvivi.

Mbese icyi cyanditswe twagisobanura dute? Mbese ni ukuvuga ko Imana izashyira umuvumo ku muntu cyangwa izamuhanira ibyaha by’ababyeyi be, abasekuru be, abasekuruza be cyangwa abasekuruza b’abasekuruza be? Mbese twizere ko umuntu igihe yizeye Yesu Imana imubabarira ibyaha bye hanyuma ariko ikamuhanira ibyaha by’abasekuruza be?

Oya rwose, icyo gihe Imana yaba ica imanza zibera kandi yaba ifite uburyarya. Yo ubwayo yivugiye ko guhanira umuntu ibyaha by’ababyeyi be ari bibi:

“Kandi murampakanya [Abisirayeli] ngo, ‘Umwana yabuzwa n’iki kuzira ibibi bya se?’ [Imna igasubiza:] Umwana nakora ibitunganye bihwanye n’amategeko, agakomeza amateka yanjye yose kandi akayakurikiza, ni ukuri azabaho. Ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa, umwana ntazazira ibyaha bya se, kandi na se ntazazira ibyaha by’umwana we, gukiranuka k’umukiranutsi kuzaba kuri we, kandi ibyaha by’umunyabyaha bizaba kuri we” (Ezek. 18:19-20).

Byongeye kandi, mu mategeko ya Mose, Imana yavuze ko nta mwana cyangwa se w’umwana uzazira ibyaha by’undi:

Ba se b’abana ntibakicwe babahōra abana babo, kandi abana ntibakicwe babahōra ba se, umuntu wese yicishwe n’icye cyaha (Guteg. 24:16).

Ntibishoboka ko Imana y’urukundo kandi ikiranuka yavuma cyangwa ngo ihane umuntu kubera ibyaha by’abasekuruza be.[7] None se Bibiliya iba ishaka kuvuga iki iyo ivuga ko Imana “idatsindishiriza na hato abo gutsindwa, igahora abana gukiranirwa kwa ba se ikageza ku buzukuruza n’ubuvivi”?

Icyo bishobora gusobanura gusa ni uko Imana ishyira umuntu ho urubanza kubera urugero rubi atanga akora ibyaha imbere y’abamukomokaho, bityo rero mu buryo bumwe ibashyiraho urubanza rw’ibyaha bikorwa n’abamukomokaho kuko aba ari we wabanduje. Imana mu ruhande rumwe ibara abantu ho ibyaha, bitewe n’ibibi batumye abandi bakora, n’ibyaha by’abuzukuru babo n’ubuvivi! Uko ni ko Imana ikiranuka. Kandi ntawavuga ko irenganya mu gukora ityo.

Urabona ko aya magambo turimo twigaho avuga ko Imana “ihōra abana gukiranirwa kwa ba se.” Ni ugukiranirwa kwa ba se bacumura ku bana babo guhanwa.

Bityo rero, icyo gitekerezo ngo “imivumo ya karande” ni imigenzo gusa idafite aho ishingiye kandi mibi kuko ituma Imana igaragara nk’irenganya.

Imivumo Ya Satani

(Satanic Curses?

Hanyuma se bite “iby’imivumo ya Satani” byo?

Mbere na mbere, muri Bibiliya uhereye ku ntangiriro ukageza ku musozo nta kintu na kimwe cyerekana ko Satani afite ububasha bwo “kuvuma” umuntu uwo ari we wese, nta n’ahantu na hamwe tubona yigeze abikora. Nta gushidikanya tubona muri Bibiliya aho Satani agirira nabi, ariko nta na rimwe tubona aho “avuma” umuryango hanyuma bikazabaviramo umwaku ubagendaho iteka bikazakurikirana n’abazabakomokaho bose.

Buri mukristo wese abuzwa amahoro na Satani n’abadayimoni ( ku gipimo runaka) ubuzima bwe bwose, ariko ibyo ntibivuze ko hari umuntu muri twe ukeneye ko bamubohoraho “imivumo ya Satani” yakomoye ku babyeyi be. Icyo dukeneye ni uguhagarara ku Ijambo ry’Imana tukarwanya Satani mu kwizera, nk’uko Ibyanditswe bitubwira (reba 1 Pet. 5:8-9).

Muri Bibiliya, Imana ni yo ifite ububasha bwo gutanga umugisha no kuvuma (reba Itang. 3:17; 4:11; 5:29; 8:21 ; 12:3; Kub 23:8; Guteg 11:26; 28:20; 29:27; 30:7; 2 Ingoma 34:24; Zab. 37:22; Imig. 3:33; 22:14; Amag. 3:65; Mal. 2:2; 4:6). Abandi bashobora kutuvumisha indimi zabo, ariko imivumo yabo ntacyo ishobora kudutwara:

Nk’uko igishwi kijarajara, n’intashya uko iguruka, ni ko n’umuvumo w’ubusa utagira uwo ufataho (Imig. 26:2).

Balamu yarabisobanukiwe neza, igihe yagurirwaga na Balaki ngo avume abana ba Isirayeli, yaravuze ati, “Navuma nte abo Imana itavumye? Kandi narakarira nte abo Imana itarakariye?” (Kub. 23:8).

Abakristo bamwe barengeje urugero ku gitekerezo cy’uko abantu bashobora gushyira umuvumo ku bandi bashingiye ku magambo ya Yesu ari muri Mariko 11:23: “Ndababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musozi ati, ‘Shinguka utabwe mu nyanja,’ ntashidikanye mu mutima we, yizeye yuko icyo avuze yakibona.”

Nyamara urabona ko nta mbaraga ziri mu kuvuga amagambo gusa, ahubwo ni mu kuvuga amagambo avuye ku mutima asunitswe no kwizera. Ntibishoboka ko umuntu yakwizera ko umuvumo we avumye undi muntu ushobora kugira icyo umutwara koko, kuko kwizera ni ukumenya neza udashidikanya (Heb. 11:1), kandi kwizera kuzanwa gusa no kumva Ijambo ry’Imana (Rom. 10:17). Umuntu ashobora kwiringira ko umuvumo we yavumye undi muntu uzamuzanira ibyago, ariko ntashobora kubyizera, kuko nta sezerano Imana yigeze itanga ryatanga kwizera umuntu yahagararaho avuma abandi.

Itandukaniro ryaba aha gusa ni igihe Imana yaba ihaye umuntu “impano yo kwizera” hamwe n’ “impano yo guhanura” (ebyiri mu mpano icyenda z’Umwuka), ngo azikoreshe mu buryo bwo gutanga umugisha cyangwa kuvuma, nk’uko tubona rimwe na rimwe yagiye ibikora ku bantu bo mu Isezerano rya Kera (reba Itang. 27:27-29, 38-41; 49:1-27; Yos. 6:26 hamwe na 1 Abami 16:34; Abac. 9:7-20, 57; 2 Abami 2:23-24). N’ubwo kandi, umugisha cyangwa umuvumo byabaga biturutse ku Mana ntabwo ari ku muntu. Bityo rero, icyo gitekerezo cy’uko hari umuntu “wavuma undi bigafata” n’imigenzo gusa idafite aho ishingiye. Ni yo mpamvu Yesu atatubwiye kujya “dusenya imivumo twatongereweho,” ahubwo yatubwiye gusa “guha umugisha abatuvuma.” Ntabwo tugomba guterwa ubwoba n’umuvumo umuntu yatuvuma. Gutinya umuvumo w’umuntu ni ukutizera Imana. Ikibabaje ni uko njya mpura iteka n’abapasitori usanga ari nk’aho bizera imbaraga za Satani kurusha uko bizera iz’Imana. Nubwo nkora ingendo mu bihugu bitandukanye byo ku isi buri kwezi nangiza cyane ubwami bwa Satani, nta bwoba mfite na gato bwa Satani cyangwa ko hari umuvumo navumwa. Nta mpamvu n’imwe yo kugira ubwoba.

Imivumo Ituruka ku Mihango ya Gipagani

(Occult Curses?)

Mbese birashoboka ko umuntu yashobora kugibwaho n’imivumo kubera imihango ya gipagani yaba yaraciyemo kera?

Ntitugomba kwibagirwa yuko igihe tuvutse ubwa kabiri, tuba tubatuwe mu mbaraga za Satani n’ubwami bw’umwijima (reba Ibyak 26:18; Kolo. 1:13). Satani nta burenganzira aba akidufiteho keretse ari twe tubumuhaye. Nubwo Bibiliya yerekana ko abakristo b’i Efeso bari barijanditse cyane mu bintu by’ubukonikoni mbere yo gukizwa kwabo (reba Ibyak 19:18-19), ntaho tubona na hamwe Pawulo ababohoraho “imivumo ya Satani” cyangwa ahambira imbaraga za Satani zibariho bamaze kuvuka ubwa kabiri. Impamvu ni uko kuva bakizera Yesu baherako ako kanya babaturwa mu butware bwa Satani.

Kandi igihe Pawulo yandikiraga abakristo b’i Efeso, nta mabwiriza yigeze abaha yo kubohora ku muntu n’umwe imivumo ya karande cyangwa iya Satani. Icyo yababwiye gusa ni “ukutabererekera Satani” (Ef. 4:27), kandi “bakambara intwaro zose z’Imana” kugira ngo “babashe guhagarara badatsinzwe n’uburiganya bwa Satani” (Ef. 6:11). Izo ni inshingano za buri mukristo wese.

Ariko se kuki, rimwe na rimwe usanga hari icyo bifashije umukristo nyuma y’uko hari umuntu wamusengeye agasenya “imivumo ya karande” cyangwa “iya Satani”? Birashoboka ko biba bitewe n’uko uwo muntu ukeneye ubufasha aba yari afite kwizera ko Satani azahunga bakimara kumusengera bagasenya uwo “muvumo”. Kwizera ni ko gutuma Satani ahunga, kandi buri mukristo wese ashobora ndetse agomba kugira kwizera ko igihe arwanyije Satani, Satani agomba guhunga. Nyamara si ngombwa ko umuntu agomba guhamagaza “inzobere mu guhambura abantu ho imivumo” kugira ngo Satani ahunge.

Bibiliya kandi itubwira ko Kristo “yahindutse ikivume ku bwacu,” kandi ibyo yabikoreye, “kugira ngo aducungure dukizwe umuvumo w’amategeko” (Gal 3:13). Twese kera twari turiho umuvumo kuko twakoze ibyaha, ariko kuva igihe Yesu yishyizeho igihano cyacu, uwo muvumo watuvuyeho. Imana ishimwe! Nta muvumo ukituriho, twishime tunezerwe kuko “muri Kristo twahawe imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru” (Ef. 1:3).

Intambara y’umwuka Mu Buryo bwa Bibiliya

(Scriptural Spiritual Warfare)

Tumaze kubona rero ibyinshi mu bitekerezo by’iki gihe ku byerekeye intambara y’umwuka. Ariko se hari intambara y’umwuka Bibiliya ivuga? Yego, kandi icyo ni cyo tugiye kureba.

Ahari ikintu cya mbere tugomba kumenya ku ntambara y’umwuka ni uko atari cyo kintu cy’ibanze tugomba kwibandaho mu buzima bwacu bwa gikristo. Tugomba ahubwo kwibanda kuri Kristo, tumukurikira kandi tumwumvira, uko tugenda dukura mu mwuka turushaho gusa na We. Ni igice gito gusa mu byanditswe byo mu Isezerano Rishya kivuga ku byerekeye intambara y’umwuka, icyo kikatwereka ko tutagomba kubyibandaho cyane mu buzima bwacu bwa gikristo.

Icya kabiri tugomba kumenya kumenya ku by’intambara y’umwuka ni uko Bibiliya itubwira ibyo dukwiye kumenya. Nta bushishozi budasanzwe dukeneye kugira (cyangwa umuvugabutumwa uvuga ko we afite impano idasanzwe yo kurobanura) mu “bintu byimbitse bya Satani.” Intambara y’umwuka mu buryo bwa Bibiliya iroroshye. Uburiganya bwa Satani bushyirwa ahabona mu Ijambo ry’Imana. Inshingano zacu zirasobanutse neza. Umaze kumenya no kwizera icyo Imana yavuze, uba ushyikiriye ubutsinzi muri urwo rugamba rw’umwuka.

Dusubire Ku Itangiriro

(Back to the Beginning)

Reka dusubire mu gitabo cy’Itangiriro, aho tubona Satani ubwa mbere. Mu bice bya mbere byaho, Satani agaragara mu ishusho y’inzoka. Niba hari ugushidikanya kwaba kuriho ko iyo nzoka ari Satani, Ibyahishuwe 20:2 bigukuraho: “Afata cya kiyoka, ari cyo ya nzoka ya kera, ari yo Mwanzi na Satani”.

Itangiriro 3:1 haratubwira ngo, “Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye.” Iyo utekereje ku mayeli y’ibyaremwe bimwe iyo biharanira kubaho no gushaka ibyo kurya, ubona ukuntuSatani agomba kuba ari umuriganya. Ku rundi ruhande, Satani ntazi byose nk’Imana cyangwa ngo agire ubwenge nk’ubwayo, kandi ntitugomba kwisuzugura ngo twumve ko hari ubwenge aturusha mu rugamba iyo turwana na we. Yesu yatubwiye kugira “ubwenge nk’inzoka” (Mat. 10:16). Pawulo yavuze ko atayobewe imigambi ya Satani (reba 2 Kor. 2:11) kandi akavuga ko dufite “gutekereza kwa Kristo” (1 Kor. 2:16).

Satani yarashe umwambi we wa mbere igihe yabazaga Eva ibyo Imana yavuze. Igisubizo yajyaga kumuha cyagombaga kumwereka niba ari bubone amahirwe yo kumuyobya akagomera Imana. Satani nta buryo agira bwo kuyobya umuntu wizera kandi akumvira ibyo Imana yavuze, ari na cyo gituma mu mikorere ye yose aba ashaka ibitekerezo byavuguruza Ijambo ry’Imana.

Satani yaramubajije ati, “Ni ukuri koko Imana yaravuze iti, ‘Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?” (Itang. 3:1.) Cyumvikana nk’aho ari ikibazo kidafite ikibi kigamije, mbese nk’uwibariza gusa; ariko Satani yari azi neza icyo agamije.

Eva yarashubije ati, “Imbuto z’ibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya, keretse imbuto z’igiti kiri hagati y’ingobyi ni zo Imana yatubwiye iti, ‘Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa'” (Itang. 3:2-3).

Eva ntiyari yabyumvise neza neza uko biri. Mu byukuri Imana ntiyigeze ibabuza kuzakora ku giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi, icyo yababujije gusa ni ukurya imbuto zo kuri cyo.

Nta gushidikanya ko Eva yari azi ukuri bihagije kugira ngo atahure ikinyoma cya Satani mu gisubizo cye ngo: “Gupfa ntimuzapfa!” (Itang. 3:4). Ibyo birumvikana ko ari ukuvuguruza cyane ibyo Imana yavuze, kandi nta wagaketse ko Eva yabyemera. Nuko rero Satani ikinyoma cye yacyambitse umwambaro w’agace k’ukuri, nk’uko akunda kubigenza n’ubundi, kugira ngo byorohe kucyakira. Yarakomeje ati: “Kuko Imana izi neza yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi” (Itang. 3:5).

Mu byukuri Satani yavuze ibintu bitatu by’ukuri amaze kubeshya. Tuzi ko Adamu na Eva bamaze kurya kuri za mbuto babujijwe amaso yabo yahweje (reba Itang. 3:7) nk’uko Satani yababwiye. Kandi Imana ubwayo nyuma yaje kwivugira ko umuntu yahindutse nk’Imana kandi ko yamaze kumenya icyiza n’ikibi (reba Itang. 3:22). Ibi ubimenye: Satani kenshi avanga ukuri n’ibinyoma kugira ngo ayobye abantu.

Kandi urabona na none ko Satani yacuritse imiterere y’Imana. Imana ntiyashakaga ko Adamu na Eva barya ku mbuto yababujije kuko icyo yabifurizaga ari ukugubwa neza no kwishima, ariko Satani yabyumvikanishaga nk’aho Imana hari ibyiza idashaka ko bibageraho. Ibyinshi mu binyoma bya Satani bigoreka kamere y’Imana,ubushake bwayo n’impamvu zayo mu gukora ibyo ikora.

Ikibabaje, umugabo n’umugore ba mbere banze ukuri bakizera ibinyoma, kandi byabagizeho ingaruka. Ariko urabona mu nkuru yabo iby’intambara yo mu mwuka byose: Intwaro imwe rukumbi ya Satani yari ikinyoma cyifubitse ukuri. Abantu bari bari imbere y’amahitamo yo kwizera ibyo Imana yavuze cyangwa bakizera ibyo Satani yavuze. Kwizera ukuri biba byarababereye “ingabo yo kwizera,” ariko ntibigeze bayifata.

Intambara Yo Mu Mwuka ya Yesu

(Jesus’ Spiritual Warfare)

Iyo dusoma uko Yesu yahanganye na Satani mu butayu, ntidutinda kubona ko Satani atigeze ahindura uburyo bwe yakoresheje kuva imyaka ibihumbi. Mu gutera kwe yaje ashaka gutesha agaciro ibyo Imana yavuze, kuko yari azi neza ko uburyo bwe bumwe rukumbi bwo kunesha umwanzi we ari ukumuteza kutizera ibyo Imana yavuze cyangwa kutizera ukuri. Na none Ijambo ry’Imana ni ryo iyo ntambara ishingiyeho. Satani yateye umujugujugu w’ibinyoma bye, Yesu abihindura ubusa akoresheje ukuri. Yesu yizeye kandi yumvira ibyo Imana yavuze. Ubwo ni bwo buryo bwa Bibiliya bwo kurwana intambara yo mu mwuka.

Yesu yari imbere y’amahitamo nk’aya Adamu na Eva n’abandi twese. Yagombaga gufata icyemezo niba yumvira Imana cyangwa Satani. Yesu yarwanishije intambara ye y’umwuka “inkota y’Umwuka,” Ijambo ry’Imana. Reka turebe icyo twakwiga mu ntambara yumwuka yo kurwana na Satani.

Matayo avuga ku kigeragezo cya kabiri cya Yesu aratubwira ati:

Maze umwanzi amujyana ku murwa wera, amuhagarika ku gasongero k’urusengero aramubwira ati, “Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi kuko handitswe ngo, ‘Izagutegekera abamarayika bayo, bakuramire mu maboko yabo, ngo udakubita ikirenge ku ibuye.'” Yesu aramusubiza ati, “Kandi handitswe ngo, ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe'” (Mat 4:5-7).

Na none ahangaha ikintu gishingiweho muri byose ni ibyo Imana yavuze. Satani yanavuze amagambo yo muri Zaburi ya mirongwicyenda na rimwe, ariko ayavuga ayagoreka kugira ngo agerageze kuyaha insobanuro Imana itayahaye.

Yesu yashubije avuga icyanditswe gituma habaho gusobanukirwa neza isezerano ry’Imana ryo kurindwa riri muri Zaburi 91. Imana iraturinda ariko si no mu gihe dukoze iby’ubupfapfa, “tuyigerageza,” nk’uko insobanuro yanditse muri Bibiliya yanjye ibivuga.

Ni yo mpamvu ari ibyo kwitondera cyane kudaha imirongo ya Bibiliya insobanuro itandukanye n’icyo ibindi bice bya Bibiliya bivuga, kuko byuzuzanya. Buri cyanditswe kigomba gusuzumwa hakurikijwe icyo ibindi byanditswe bivuga.

Kugoreka ibyanditswe ni amwe mu mayeli Satani akunze gukoresha mu ntambara y’umwuka, kandi ikibabaje, yagiye agera ku byo ashaka kenshi akoresheje ubwo buryo ku bakristo benshi bari muri ibyo by’intambara y’umwuka by’iki gihe. Urugero rugaragara rw’uko kugoreka ibyanditswe ni u uryo amagambo yo muri Bibiliya “gukubita hasi ibihome” akoreshwa mu gushyigikira igitekerezo cyo gukubita hasi imyuka mibi yo mu kirere. Nk’uko nabivuze kare, ayo magambo, iyo asomwe neza agahabwa insobanuro ijyanye n’icyo ibindi byanditswe biri kumwe na yo bivuga muri rusange, ntaho ahuriye no gukubita hasi abadayimoni bo mu kirere. Ariko Satani icyamushimisha ni uko twizera ko ari cyo bivuga, maze tugata igihe cyacu tuvuza induru dusakuza ngo turakubita hasi abadayimoni bakomeye bo mu bicu.

Mu nkuru ya Matayo ku kigeragezo cya gatatu cya Yesu dusoma ngo,

Umwanzi arongera amujyana mu mpinga y’umusozi muremure cyane, amwereka ubwami bwose bwo mu isi n’ubwiza bwabwo aramubwira ati, “Biriya byose ndabiguha nupfukama ukandamya.” Yesu aramubwira ati, “Genda Satani, kuko handitswe ngo, ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.'” (Mat. 4:8-10).

Iki cyari ikigeragezo cy’ubutegetsi. Iyo Yesu aza kwemera akaramya Satani, Satani na we agakomeza isezerano yamuhaye, Yesu yari kuba igisonga cyungirije cya Satani mu bwami bw’umwijima. Yari gutwara abantu bose badakijijwe hamwe n’abadayimoni bose, akagira ubutware ku isi yose nk’uko Satani yigeze kubugira. Dushobora kwibaza ukuntu byari kuba bibi cyane iyo Yesu aza gutsindwa n’icyo gishuko.

Urabona na none ko Yesu yarwanyije icyo gitekerezo cya Satani akoresheje Ijambo ry’Imana ryanditse. Kuri buri kigeragezo cyose uko ari bitatu, Yesu yagiye anesha avuga ati, “Haranditswe ngo.” Natwe niba tudashaka gushukwa ngo tugwe mu mitego ya Satani, tugomba kumenya Ijambo ry’Imana kandi tukaryizera. Ibyo ni byo ntambara y’umwuka.

Aho Urugamba Rubera

(The Battle Ground)

Ahanini, imbaraga za Satani n’abadayimoni be zishingiye ku kubiba ibitekerezo mu mitima n’ibitekerezo by’abantu (ariko ibyo na byo bifite aho Imana itabyemerera kurenga; reba 1 Kor. 10:13). Hamwe n’ibyo, reba ibi byanditswe bikurikira:

Petero aramubaza ati, “Ananiya, ni iki gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ukisigariza igice cy’ibiguzi by’isambu?” (Ibyak 5:3).

Bakirya ibyokurya bya nijoro, Satani yari yamazew koshya umutima wa Yuda Isikaryota mwene Simoni ngo amugambanire… (Yohana 13:2).

Ariko Umwuka avuga yeruye ati mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bite ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni… (1 Tim. 4:1).

Ariko ndatinya yuko nk’uko ya nzoka yohesheje Eva uburyarya bwayo, ko ari na ko intekerezo zanyu zayobywa mukareka gutungana no kubonera bya Kristo (2 Kor. 11:3).

Ntimukimane keretse ahari musezeranye igihe, kugira ngo mubone uburyo bwo gusenga, kandi mwongere guhura Satani atabagerageresha iruba ry’imibiri yanyu (1 Kor. 7:5).

Ni cyo cyatumye mbatumaho mbonye ko ntakibashije kwiyumanganya, kugira ngo menye ibyo kwizera kwanyu yuko wenda umushukanyi yaba yarabashutse, natwe tukaba twararuhiye ubusa (1 Tes. 3:5).

…ari bo batizera, abo imana y’iki gihe yahumiye imitima, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana utabatambikira (2 Kor. 4:4).

Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo (Ibyah. 12:9).

Mukomoka kuri so Satani, kandi ibyo so ararikira ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi, kandi ntiyahagaze mu by’ukuri kuko ukuri kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma (Yohana 8:44).

Ibi byanditswe hamwe n’ibindi byinshi birerekana neza ko mbere na mbere aho urugamba rw’intambara y’umwuka Bibiliya ivuga ruremera ari mu mitima n’ibitekerezo byacu. Satani atera akoresheje ibitekerezo–inama mbi, ibitekerezo bigoramye, imitekerereze ipfuye, ibishuko, ibinyoma bitandukanye, n’ibindi n’ibindi. Uburyo bwacu bwo kwirwanaho ni ukumenya, kwizera no gukurikiza Ijambo ry’Imana.

Ni iby’ingenzi cyane gusobanukirwa ko buri gitekerezo kikuje mu mutwe atari ngombwa ko kiba giturutse kuri wowe ubwawe buri gihe. Satani afite abavugizi benshi bamufasha kubiba ibitekerezo bibi mu mitima y’abantu. Akorera mu binyamakuru, mu bitabo, muri televiziyo, mu magazeti, muri radiyo, mu nshuti zacu no mu baturanyi, ndetse no mu bavugabutumwa. Ndetse n’intumwa Petero yigeze gukoreshwa atabizi, aba umuvugizi wa Satani abwira Yesu ko atari ubushake bw’Imana ko apfa (reba Mat. 16:23).

Ariko na none Satani n’abadayimoni bakorera mu bitekerezo by’abantu mu buryo butaziguye, nta muntu barinze kugira umuvugizi wabo, kandi abakristo bose hari igihe byanze bikunze basanga ibyo bitero byabagezeho. Icyo ni cyo gihe urugamba ruba rutangiye.

Ndibuka mwene Data w’umukristokazi wigeze kuza kunyaturira ikibazo yari afite. Yarambwiye ngo buri gihe cyose uko agiye gusenga, ibitekerezo bituka Imana n’ibigambo by’indahiro bimuzamo. Yari umwe mu bagore beza cyane bo mu itorero ryanjye, w’ingeso nziza, utagereranywa, witanga cyane, ariko yari afite icyo kibazo cy’ibitekerezo bibi.

Namusobanuriye ko ibyo bitekerezo bidaturuka muri we ubwe, ahubwo ko ari ibitero bya Satani, wageragezaga kumwangiriza ubuzima bwe bwo gusenga. Yahise ambwira ko yarekeye aho gusenga buri munsi kuko yagiraga ubwoba ko bya bitekerezo bibi biri bwongere kuza. Satani yari yarageze ku ntego ye.

Nuko ndamubwira ngo yongere atangire ibihe byo gusenga, ibyo bitekerezo bibi byo gutuka Imana nibyongera kumutera agomba kubirwanya akoresheje ukuri kw’Ijambo ry’Imana. Igitekerezo kiramutse kimujemo kivuga ngo, “Yesu ni ——-gusa, agomba kuvuga ati, “Oya, Yesu yahoze ari Umwana w’Imana uhereye mbere na n’ubu ni ko ari.” Igitekerezo kimujemo niba ari icyo kurahira, agomba kugisimbuza igitekerezo cyo guhimbaza Yesu, bityo bityo.

Kandi namubwiye ko ku bwo gukomeza gutinya ko ari bugire ibitekerezo bibi, ahubwo mu byukuri ko ari uburyo bwo kubikingurira, kuko ubwoba busa nk’aho ari ukwizera gucuramye–kwizera Satani. Iyo ugerageza kudatekereza ku kintu, byanze bikunze ugitekerezaho mu buryo bwo kudashaka kugitekerezaho.

Urugero nkubwiye nti, “Reka gutekereza ku kiganza cyawe cy’iburyo,” ako kanya urahera ko utekereza ku kiganza cyawe cy’iburyo mu rwego rwo gushaka kunyumvira. Uko urushaho kubigerageza, ni ko birushaho kuba bibi. Uburyo bwonyine buhari bwo kudatekereza ku kiganza cyawe cy’iburyo ni uguhitamo gutekereza ku kindi kintu, urugero, nk’inkweto zawe. Igihe ibitekerezo bigiye ku nkweto, ntuba ugitekereza ku kiganza.

Nakomeje uwo mwene Data mukundwa w’umugore mubwira ngo “ntatinye,” nk’uko Bibiliya ibidutegeka. Kandi igihe cyose yumvise ko hari igitekerezo kimujemo gihabanye n’Ijambo ry’Imana, agomba guhita agisimbuza ikindi cyemeranya n’Ijambo ry’Imana.

Nejejwe no kuvuga ko yumviye inama yanjye, kandi nubwo yakomeje guterwa mu bihe bye byo gusenga, ariko yaje kunesha rwose icyo kibazo. Yatsinze intambara y’umwuka yemewe na Bibiliya.

Kandi ikindi cyanshimishije naje kuvumbura, bitewe n’ubushakashatsi nakoze mu matorero atandukanye, ni uko icyo kibazo cy’uwo mushiki wacu ari rusange cyane. Ubusanzwe ku bakristo nakozeho ubushakashatsi, abarenga kimwe cya kabiri bagiye rimwe na rimwe bahura n’ikibazo cyo kugira ibitekerezo bibi byo gutuka Imana mu gihe cyabo cyo gusenga. Satani ntajya ahindura cyane imikorere ye.

“Ujye witondera ibyo wumva”

(“Take Care What You Listen To”)

Ntidushobora kubuza Satani n’abadayimoni gutera ibitekerezo byacu, ariko ntitugomba kwemera ko ibitekerezo byabo bihinduka ibyacu. NI ukuvuga ngo, ntitugomba gutinda ku bitekerezo by’abadayimoni cyangwa ku magambo batwongorera, ngo tubigire ibyacu. Nk’uko bivugwa, “Ntushobora kubuza inyoni kuguruka hejuru yawe, ariko ntushobora kuzireka ngo zarike ibyari byazo mu musatsi wawe.”

Ikindi kandi ntitugomba kureka ngo ibitekerezo byacu bitegekwe n’ibintu bya gipagani dushobora kugiraho imbaraga. Iyo twicaye imbere ya televiziyo isaha yose, cyangwa dusoma ikinyamakuru, tuba dukingura umuryango wo gutwarwa n’ibitekerezo bishobora kuba ari ibya Satani. Yesu akimara kubwira abantu umugani w’umubibyi, avuga ku butaka butandukanye, yarihanangirije ati, “Nimuzirikane ibyo mwumva” (Mariko 4:24). Yesu yari azi uburyo gutega amatwi ibinyoma byangiza cyane, kureka Satani akabiba “imbuto” ze mu mitima n’ibitekerezo byacu. Izo mbuto zishobora gukura zigahinduka “amahwa” maze akaniga Ijambo ry’Imana mu bugingo bwacu (reba Mariko 4:7, 18-19).

Petero avuga ku ntambara y’umwuka

(Peter on Spiritual Warfare)

Intumwa Petero yasobanukiwe neza intambara y’umwuka mu buryo bwa Bibiliya. Nta na rimwe mu nzandiko ze yigeze abwira abakristo gukubita hasi abadayimoni n’imbaraga zo mu kirere hejuru y’imijyi. Ahubwo yabahamagariye kurwanya ibitero bya Satani ku bugingo bwabo ubwabo, kandi ababwira neza uko bagomba kurwana:

Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera. Mumurwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro (1 Pet. 5:8-9).

Urabona ko ubwa mbere Petero yerekanaga ko twebwe icyo dukora ari ukwirwanaho, atari ukugaba ibitero. Satani ni we uzerera hirya no hino ntabwo ari twebwe. Aradushakisha, ntabwo ari twe tumushakisha. Umurimo wacu si ugutera ahubwo ni uguhagarara tukirwanaho.

Icya kabiri, urabona ko Satani, nk’intare, ashaka uwo aconshomera. Mbese ashobora guconshomera abakristo mu buhe buryo? Mbese Petero yashakaga kuvuga ko Satani yarya koko imibiri y’abakristo nk’intare? Oya birumvikana ko atari byo. Uburyo bwonyine buhari Satani ashobora guconshomera umukristo ni ukumuyobya agatuma yizera ikinyoma kirimbura ubugingo bwe.

Icya gatatu, urabona ko Petero atubwira kurwanya Satani dukoresheje kwizera kwacu. Kurwana kwacu si uk’umubiri, kandi ntidushobora kurwanya Satani dutera ibipfunsi mu muyaga. Adutera akoresheje ibinyoma, tukamurwanya mu guhagarara dushikamye mu kwizera Ijambo ry’Imana. Na none, urwo ni rwo rugamba rw’umwuka Bibiliya ivuga.

Abakristo Petero yandikiraga barimo banyura mu mibabaro ikomeye yo gutotezwa, bityo rero bageragezwaga no kuba bata kwizera kwabo bakava kuri Kristo. Kenshi na kenshi iyo turi mu bihe by’amakuba ni ho Satani adutera atubibamo ibinyoma no gushidikanya. Icyo ni cyo gihe cyo guhagarara ushikamye mu kwizera kwawe. Uwo ni wo “munsi mubi” Pawulo yanditse avuga ko ukwiriye “kwambara intwaro zose z’Imana, kugira ngo ubashe guhagarara udatsinzwe n’uburiganya bwa Satani (Efe. 6:11).

Yakobo avuga ku ntambara y’umwuka

(James on Spiritual Warfare)

Intumwa Yakobo na we hari icyo yavuze mu rwandiko rwe ku ntambara y’umwuka. Mbese yabwiye abakristo ko gusenga kwabo ari byo bituma abamarayika b’Imana ari bo batsinda mu rugamba barwana n’abadayimoni? Oya. Yababwiye se gukubita hasi imyuka mibi y’irari n’ubusinzi yo mu birere by’imijyi? Oya. Yababwiye se gukora ubushakashatsi bakamenya amateka yaranze imijyi yabo kugira ngo bamenye neza ubwoko bw’abadayimoni bahabaye kuva mu ntangiriro? Oya.

Yakobo yizeraga intambara y’umwuka Bibiliya yemera, ni cyo gituma yanditse ati:

Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga (Yakobo 4:7).

Na none, urabona urabona ko abakristo bashinga ibirindiro bakirwanaho–icyo dukora ni ukurwanya umwanzi, ntabwo ari ukumutera. Nitubigenza dutyo, Yakobo yadusezeraniye ko Satani azahunga. Nta mpamvu yabona yo kuguma iruhande rw’umukristo udashobora kwemera ibinyoma bye, ngo akurikize inama ze, cyangwa ngo atsindwe n’ibigeragezo bye.

Urabona na none ko mbere na mbere Yakobo adutegeka kugandukira Imana. Tugandukira Imana mu kugandukira Ijambo ryayo. Kurwanya Satani kwacu bigira imbaraga bitewe n’uburyo twumviye Ijambo ry’Imana.

Yohana avuga ku ntambara y’umwuka

(John on Spiritual Warfare)

Intumwa Yohana na we yanditse ku by’intambara y’umwuka mu rwandiko rwe rwa mbere. Mbese yatubwiye kujya tuzamuka tukajya mu mpinga z’imisozi kugira ngo dukubite hasi ibihome bya Satani? Oya. Mbese yatubwiye uburyo bwo kwirukana dayimoni w’umujinya mu bakristo bajya barakara rimwe na rimwe? Oya.

Ahubwo Yohana, kimwe na Petero na Yakobo, yizeraga gusa intambara y’umwuka mu buryo bwa Bibiliya, kandi n’inama atanga ni imwe n’iyabo:

Bakundwa, ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b’ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi. Iki abe ari cyo kibamenyesha Umwuka w’Imana: umwuka wose uvuga ko Yesu Kristo yaje afite umubiri ni wo wavuye ku Mana, ariko umwuka wose utavuga Yesu utyo ntiwavuye ku Mana, ahubwo ni umwuka wa Antikristo, uwo mwumvise ko uzaza kandi none umaze kugera mu isi. Bana bato, muri ab’Imana kandi ba bandi mwarabanesheje, kuko uri muri mwe aruta uri mu b’isi. Abo ni ab’isi; ni cyo gituma bavuga iby’isi ab’isi bakabumvira. Ariko twebweho turi ab’Imana kandi uzi Imana aratwumvira, naho utari uw’Imana ntatwumvira. Icyo ni cyo kitumenyesha umwuka w’ukuri n’umwuka uyobya uwo ari wo (1 Yohana 4:1-6).

Urabona ko aya magambo ya Yohana yose azenguruka ku binyoma bya Satani n’ukuri kw’Imana. Tugomba kugerageza imyuka tukareba niba ituruka ku Mana, kandi igipimo dukoresha nta kindi ni ukuri. Imyuka y’abadayimoni ntiyemera ko Yesu Kristo yaje mu mubiri. Ni iminyabinyoma.

Yohana kandi atubwira ko twanesheje imyuka mibi. Ni ukuvuga ngo twebwe nk’abaturage bo mu bwami bw’umucyo, ntitukiri munsi y’ubutware bwabo. Ukomeye cyane, Yesu, aba muri twe. Abantu bafite Yesu akaba atuye muri bo ntibagomba gutinya abadayimoni.

Yohana kandi yavuze ko ab’isi bumvira abadayimoni, icyo kikerekana ko abo badayimoni bavuga. Tuzi neza ko batavuga mu ijwi ryumvikana, ahubwo babiba ibinyoma mu bitekerezo by’abantu.

Twebwe nk’abayoboke ba Kristo ntitugomba kumvira ibinyoma by’abadayimoni, kandi Yohana avuga ko abazi Imana batwumvira, kuko dufite ukuri; dufite Ijambo ry’Imana.

Na none kandi, urabona ko uburyo Satani akoresha ari ukwemeza abantu kwizera ibinyoma bye. Mu gihe tuzi ukuri kandi tukakwizera Satani ntashobora kutunesha. Ibyo ni byo bivuze intambara y’umwuka Bibiliya yemera.

Kwizera ni rwo Rufunguzo

(Faith is the Key)

Kumenya Ijambo ry’Imana byonyine ntibihagije kugira ngo uneshe urugamba rw’umwuka. Ibanga rishingiye mu kwizera koko icyo Imana yavuze. Iri ni ryo banga haba mu kurwanya Satani haba no mu kwirukana abadayimoni. Urugero, turebe na none urugero twarebye mbere, igihe Yesu yahaga abigishwa be cumi na babiri “ubutware bwo kwirukana abadayimoni” (Mat. 10:1). Hacamo ibice birindwi, tukababona bananiwe kwirukana dayimoni mu mwana wari urwaye igicuri.[8] Yesu abonye ukuntu byabananiye byaramubabaje ati:

“Yemwe bantu b’iki gihe biyobagiza batizera, nzageza he kubana namwe? Nzabihanganira kugeza ryari?” (Mat 17:17).

Ni ukutizera kwabo kwababaje Yesu. Ikindi kandi, igihe abigishwa bamubazaga impamvu batashoboye kwirukana uwo mudayimoni, Yesu yarabasubije ati, “Ni ukwizera kwanyu guke” (Mat. 17:20). Bityo tubona ko ubutware bwabo bwo kwirukana abadayimoni butashoboraga gukora butagendanye no kwizera kwabo.

Imbaraga tugira mu kwirukana abadayimoni no kurwanya Satani zishingira ku buryo twizera Ijambo ry’Imana. Iyo twizera koko ibyo Imana yavuze, imvugo n’ingiro byacu bisa na byo. Imbwa yiruka ku muntu uyihunze, ni ko bimeze no kuri Satani. Iyo wirutse Satani akwirukaho. Nyamara iyo uhagaze ugashikama mu kwizera, Satani araguhunga (reba Yak. 4:7).

Kubura kwizera kw’intumwa byashoboraga kugaragarira umuntu wese ubireba, urebye ukuntu bageragezaga gukiza uwo mwana dayimoni ariko bakananirwa. Niba uwo mudayimoni yarakoreye imbere y’abigishwa nk’ibyo yakoreye imbere ya Yesu, “atigisa uwo mwana” (Luka 9:42) kandi amuzanisha urufuro mu kanwa (Mariko 9:20), birashoboka ko kwizera kw’abigishwa kwahindutse ubwoba. Birashoboka ko bahahamuwe n’ibyo babonye.

Nyamara umuntu ufite kwizera ntagendera ku byo areba ahubwo agendera ku byo Imana yavuze. “Tuyoborwa no kwizera ntituyoborwa n’ibyo tureba” (2 Kor. 5:7). Imana ntibasha kubeshya (reba Tito 1:2), nubwo kandi ibyo tubona byaba bisa n’ibihabanye n’ibyo Imana yavuze, tugomba gukomeza gushikama mu kwizera.

Urabona ko Yesu yakijije wa mwana mu kanya gato nko guhumbya. Yabikoze mu kwizera. Ntabwo yataye umwanya abanza gutinda mu mihango miremire ya “delivuranse.” Abantu bizera ubutware bahawe n’Imana ntibakenera amasaha menshi yo kwirukana umudayimoni.

Byongeye kandi ntaho tubona Yesu yigeze asakuza avuza induru yirukana dayimoni. Abafite kwizera ntibarinda gusakuza. Nta nubwo Yesu yakomezaga gusubiramo kenshi ategeka dayimoni gusohoka. Kuvuga rimwe gusa byabaga bihagije. Kongera gusubiramo itegeko ubwa kabiri byajyaga kuba ari ukugaragaza gushidikanya.

Mu Ncamake

(In Summary)

Umukozi w’Imana uhindura abantu, intambara y’umwuka nk’uko Bibiliya iyivuga, ayigishiriza ku bikorwa bye n’amagambo ye, kugira ngo abigishwa be babashe guhagarara badatsinzwe n’uburiganya bwa Satani kandi bagendera mu byo Kristo yategetse. Ntiyigisha abigishwa be gukurikira “imiyaga y’inyigisho” z’inzaduka zivuga uburyo butari ubwa Bibiliya bw’intambara y’umwuka, kuko azi neza ko abakoresha bene ubwo buryo baba barahushije, ahubwo mu byukuri baba barayobejwe na Satani, ari we bavugana ishema ko barwanya.

 


[1] Ibi bivugwaho mu buryo bunonosoye cyane kurushaho mu gitabo cyanjye cyitwa God’s Tests(“Ibigeragezo by’Imana”), kiboneka mu cyongereza ku rubuga rwacu, [2] Iri tegeko aho ridakurikizwa gusa ni igihe umuntu aba yarabaye indiri y’abadayimoni cyane ku buryo atakibasha no kugaragaza ko akeneye kubohorwa. Icyo gihe impano z’Umwuka ni ngombwa kugira ngo uwo muntu abaturwe, kandi impano z’Umwuka zikora uko Umwuka ashaka.

[3] N’uburyo Pawulo avuga abatizera mu gitabo cy’Abaroma 1:18-32 na byo bishyigikira icyo gitekerezo.

[4] Ni byo koko, mu bice bimwe by’isi, usanga hari abantu bake cyangwa benshi ba bumwe muri ubwo bwami bwombi kurusha abo mu bundi.

[5] Ba bandi bavuga ngo “iyo ukijijwe , uba ukijijwe iteka ryose” sinshidikanya ko badashobora kwemeranya na byo. Ndabasaba ngo basome Rom. 11:22; 1 Kor. 15:1-2; Fili. 3:18-19; Kolo. 1:21-23 na Heb. 3:12-14, kandi bitonde cyane basome neza ahantu hose basanga ijambo “niba.”

[6] “Umwuka w’ishyari” uvugwa mu Kubara 5:14-30 n’ “umwuka w’ubwibone” mu gitabo cy’Imigani 16:18 ni ingero nziza z’uburyo ijambo umwuka rikoreshwa bashaka kuvuga ingeso runaka yiganje ahantu, aho kuvuga mu byukuri ubwoko bwa dayimoni. Mu Kubara 14:24 dusoma ko Kalebu we yari afite “undi mutima,” kandi biragaragara ko bishaa kuvuga imyifatire myiza ya Kalebu.

[7]Ibi ntibishatse kuvuga ko abana badahura n’ibibazo kubera ibyaha by’ababyeyi babo, kuko akenshi bibabaho. Ariko iyo bahuye n’akaga ntabwo bivuze ko ari Imana irimo ibahanira ibyaha by’ababyeyi babo, ahubwo bivuga ko abantu ari babi cyane ku buryo bashobora no gukora ibyaha bazi neza ko bizagira ingaruka ku bana babo. Kandi biragaragara neza muri Bibiliya ko Imana mu mbabazi zayo ishobora kureka guhana umuntu ikazahana abazamukomokaho bakwiye guhanwa nka we cyangwa banamurushije kuba abo guhanwa. Na none kandi muri ubwo buryo Imana mu mbabazi zayo ishobora kureka guhana abantu b’urungano runaka bakiranirwa ikazahana ab’urundi rungano ruzakurikiraho ruzaba rumeze nk’urwo cyangwa rururushije kuba rubi (reba Yer. 16:11-12). Ibyo bitandukanye cyane no guhōra abana gukiranirwa kwa ba se.

[8] Tugomba kwitonda cyane tutazibwira ko igihe cyose umuntu arwaye igicuri ari abadayimoni aba afite.