Gushyiraho Intego nyayo

Igice cya Mbere (Chapter One)

Kugira ngo Imana ivuge ko umukozi wayo yageze ku ntego, mbere na mbere ni uko asobanukirwa intego iyo ari yo Imana yamushyize imbere.Iyo atazi intego ye, ntanashobora kumenya niba yayigezeho cyangwa atayigezeho. [1] Ashobora kwibwira ko yabishoboye kandi mu byukuri yatsinzwe. Kandi ako ni akāga gakomeye. Aba ameze nk’umuntu uri mu masiganwa yo kwiruka metero 1600, yaba amaze kwiruka metero 800 akibwira ko arangije ari uwa mbere nuko akazamura amaboko cyane yishimira intsinzi, imbaga y’abantu imukomera mu mashyi ivuza akarūru, nyamara atamenye yuko yari ari mu masiganwa ya metero 1600.Kudasobanukirwa intego ye byatumye atsindwa. Kwibwira ko yatsinze byamuteye gutsindwa. Rya jambo ngo: “Abambere bazaba abanyuma” riba ribaye impamo kuri we.

Abenshi mu bakozi b’Imana usanga bafite ikintu kimeze nk’intego yihariye bakunze kwita “Iyerekwa”(vision) ryabo. Icyo ni cyo usanga barwanira kugira ngo bakigereho bagisohoze, bishingiye ku muhamagaro wabo wihariye n’impano zabo. Umuhamagaro wa buri muntu n’impano ze biba ari ibintu by’umwihariko we, byaba mu gushumba itorero mu mujyi runaka, cyangwa kubwiriza ubutumwa akarere runaka, cyangwa se kwigisha inyigisho runaka.Nyamara intego itangwa n’Imana mvuga iri rusange kandi ireba buri mukozi w’Imana wese.Ni iyerekwa rigari.Ni ryo rigomba kuba rusange andi mayerekwa yandi yose yihariye ashingiraho. Ariko kenshi cyane si ko bigenda.Abakozi b’Imana benshi si ukugira gusa amayerekwa adahuza n’iyerekwa rigari rusange ry’Imana, ahubwo bamwe bagira n’amayerekwa mu by’ukuri arwanya iyerekwa/umugambi mugari w’Imana. Byigeze kumbaho,n’ubwo nari umushumba w’itorero ririmo rikura cyane ryaguka.

Ni iyihe ntego nkuru cyangwa iyerekwa Imana yahaye buri mukozi wayo?Igisubizo dutangira kukibona muri Matayo 28:18-20; ni amagambo tumenyereye cyane ku buryo kenshi tutumva icyo avuga. Reka tuyarebe umurongo ku wundi:

Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati, “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi” (Mat. 28:18).

Yesu yashakaga ko abigishwa be basobanukirwa ko Se yamuhaye ubutware bw’ikirenga. Birumvikana ko, icyo Data yashakaga ari uko (kandi n’ubu ni uko) Yesu yumvirwa, nk’uko biba bimeze igihe cyose Data agize uwo aha ubutware. Arik aho Yesu a tandukanira n’abandi ni uko Se yamuhaye ubutware bwose mu ijuru no mu isi; si ubutware bufite aho bugarukira nk’ubwo ajya aha abandi bantu. Yesu ni Umwami.

Niba ari uko bimeze rero ni ukuvuga ko umuntu wese utitwara kuri Yesu nk’uko umuntu yitwara ku Mwami aba atamwitwayeho uko bikwiriye. Yesu ni Umwami kuruta ikindi kintu icyo ari cyo cyose yaba cyo. Ni cyo gituma Bibiliya imwita “Umwami” mu Isezerano Rishya incuro zirenga 600. (Yitwa Umukiza incuro 15 gusa.) Ni yo mpamvu Pawulo yanditse ati, “Kuko icyatumye Kristo apfa akazuka, ari ukugira ngo abe Umwami w’abapfuye n’abazima” (Rom. 14:9). Yesu yarapfuye arazuka kugira ngo aze yime nk’Umwami mu bantu be.

Kwizera nyako gukiza

Iyo abavugabutumwa n’abapastori b’iki gihe bahamagarira abadakijijwe “kwakira Yesu nk’Umukiza,” (ibintu udashobora kugira na hamwe ubisanga muri Bibiliya), byerekana ikibazo gikomeye kiri mu myumvire yabo y’ubutumwa bwiza. Urugero igihe wa murinzi w’inzu y’imbohe i Filipi yabazaga Pawulo icyo yakora kugira ngo akizwe, Pawulo ntiyamubwiye ngo, “Akira Yesu nk’Umukiza wawe.” Ahubwo yaramubwiye ati,”Izere Umwami Yesu Kristo urakizwa” (Ibyak. 16:31). Umuntu akizwa igihe yizeye Umwami Yesu Kristo.Usobanukirwe ko badapfa gukizwa gusa ngo ni uko bemeye inyigisho zerekeranye n’iby’agakiza cyangwa Yesu, ahubwo bakizwa igihe bizeye Umwami Yesu Kristo. Uko ni ukwizera gukiza. Abantu benshi cyane bibwira ko bitewe n’uko bizera ko urupfu rwa Yesu rwabaye igitambo gihagije cy’ibyaha byabo, cyangwa ko agakiza gaheshwa no kwizera, cyangwa ibindi bintu byinshi cyane bizera kuri Yesu cyangwa ku gakiza, ngo ubwo bafite kwizera gukiza. Nyamara nta ko bafite.Satani yizera ibyo bintu byose kuri Yesu n’agakiza. Kwizera gukiza ni ukwizera Yesu. Kandi se uwo ni nde? Ni Umwami.

Birumvikana ko niba nizera ko Yesu ari Umwami, nzamwitwaraho nk’Umwami,mugandukira mbikuye ku mutima. Niba ntamugandukira ni ukuvuga ko ntamwizera. Hagize umuntu uvuga ati, “Ndizera neza ko hari inzoka y’ubumara bubi cyane yizingiye mu rukweto rwanjye,” hanyuma wajya kubona ukabona yiyambariye inkweto ze nta mususu, bikwereka ko mu by’ukuri atizeye ibyo avuga ko yizeye. Abantu bavuga ko bizera Yesu ariko bakaba batarihannye ibyaha byabo ndetse bakaba batanamugandukira mu mitima yabo, mu by’ukuri ntibaba bamwizera. Bashobora kuba bizera Yesu wo mu bitekerezo gusa, ariko atari Umwami Yesu umwe wahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.

Ibi byose bishatse kuvuga ko iyo imyumvire y’umukozi w’Imana ku bintu bikomeye by’urufatiro rw’ubukristo idahwitse, aba afite akāga kuva mu ntangiriro. Nta buryo ashobora kugera ku ntego nk’uko Imana ibishaka, kuko aba yagoretse ubutumwa bukomeye bw’urufatiro Imana ishaka ko isi yumva. Nashaka abe ari n’umupastori w’itorero ririmo rikura cyane,ariko aba arimo aratsindwa biteye isoni ananirwa gusohoza umugambi mugari/iyerekwa rusange ry’Imana ifite ku murimo we.

Iyerekwa rigari/Umugambi mugari

Reka dusubire muri Matayo 28:18-19. Yesu amaze gutangaza ubutware bwe bw’ikirenga yatanze itegeko:

Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose” (Mat. 28:19-20a).

Urabona ko Yesu yakoresheje ijambo ngo “Nuko.” Aravuga ati, “Nuko mugende muhindure abantu abigishwa…” Bishatse kuvuga ngo, “Kubera ibyo maze kubabwira…Kubera ko mfite ubutware bwose…kubera ko ndi Umwami… birumvikana ko abantu bagomba kunyumvira…nuko rero mbategetse (kandi mugomba kunyumvira) kugenda mugahindura abantu abigishwa, mukigisha abo bigishwa kumvira ibyo nabategetse byose byose.”

Kandi iyo ni yo ntego nkuru, umugambi mugari w’Imana ku mirimo yose dukora y’Imana: Inshingano yacu ni uguhindura abantu abigishwa bumvira amategeko ya Kristo yose.

Ni cyo gituma Pawulo avuga ko yagiriwe ubuntu n’Imana bwo kuba intumwa “kugira ngo mu mahanga yose habemo abumvira Imana babiheshwa no kwizera” (Rom. 1:5). Intego yari ukumvira; uburyo bwo kugera ku kumvira bukaba kwizera. Abantu bafite kwizera nyako mu Mwami Yesu bumvira amategeko ye.

Ni cyo gituma Petero abwiriza ku munsi wa pentekoti yavuze ati, “Nuko abo mu muryango wa Isirayeli bose, nibamenye badashidikanya yuko Yesu uwo mwabambye, Imana yamugize Umwami na Kristo” (Ibyak. 2:36). Petero yashakaga ko ababambye Yesu bamenya ko Imana yamugize Umwami na Kristo. Bari bishe uwo Imana yashakaga ko bumvira! Bacumiswe cyane mu mitima barabaza bati, “Tugire dute?” Petero mbere y’ibindi byose arabasubiza ati, “Nimwihane”! Ibyo bisobanura guhindukira ukareka kutumvira ugatangira kumvira. Yesu akaba Umwami wawe. Hanyuma Petero ababwira ko bagomba kubatizwa nk’uko Kristo yategetse.Petero yarimo abahindura abigishwa–abayoboke ba Kristo bamwumvira–kandi yatangiye mu buryo nyabwo anatangiza ubutumwa nyabwo.

Niba ari uko bimeze rero,buri mukozi w’Imana akwiye gusuzuma intsinzi ye.Twese tugomba kwibaza tuti, “Mbese umurimo nkora urimo urajyana abantu ku kumvira amategeko ya Kristo yose?” Niba ari uko,koko turimo turatsinda. Niba atari uko,turimo turatsindwa.

Umuvugabutumwa wemeza gusa abantu “kwakira Yesu” atababwira kwihana ibyaha byabo, aba arimo aratsindwa.Umupastori ushaka kugira itorero ry’abantu benshi akagerageza kureba ukuntu yanezeza abantu bose agashyiraho ibikorwa n’ibindi bintu bituma abantu basabana bakidagadura aba arimo aratsindwa.Umwigisha wigisha gusa “inyigisho zigezweho” zo gushyushya abantu gusa, arimo aratsindwa. Intumwa igenda itangiza amatorero agizwe n’abantu bavuga ko bizera Yesu ariko ntibamwumvire, iba irimo iratsindwa.Umuhanuzi uhanurira abantu ababwira gusa iby’imigisha bagiye kubona, aba arimo aratsindwa.

Gutsindwa kwanjye

Mu myaka ishize ubwo nayoboraga itorero ririmo rikura cyane,Umwuka Wera yambajije ikibazo cyatumye mfunguka amaso mbona uko nahabanye cyane no gusohoza umugambi mugari w’Imana. Umwuka Wera yambajije ikibazo gikurikira igihe narimo nsoma iby’urubanza ruzacirwa intama n’ihene ruvugwa muri Matayo 25:31-46: “Abayoboke b’itorero ryawe baramutse bapfuye bose uyu munsi bagahagarara imbere y’intebe y’urubanza ruvangura intama mu ihene, ni bangahe muri bo baba intama, ni bangahe baba ihene?” Cyangwa mu buryo bwumvikana neza, “Umwaka ushize ni bangahe mu itorero ryawe, bagaburiye bene se muri Kristo bashonje, bahaye icyo kunywa abakristo bagenzi babo bafite inyota, bahaye icumbi abayoboke ba Kristo batagira aho baba cyangwa ari abashyitsi bari ku rugendo, bambitse abakristo bambaye ubusa, cyangwa basuye abizera Umwami Yesu barwaye cyangwa bari mu nzu y’imbohe?” Nasanze ari bake bagize icyo bakora muri ibyo, cyangwa igisa n’ibyo, n’ubwo bazaga guterana mu rusengero, bakaririmba indirimbo zo kuramya, bagatega amatwi Ijambo ry’Imana ryigishwa bakanatura amafaranga igihe cyo gutura. Ubwo rero bari ihene dukurikije ibyo Kristo asaba kandi nanjye nari mbifitemo uruhare, kuko ntabigishaga ukuntu Ku Mana ari iby’agaciro gakomeye ko dukemura ibibazo biba byugarije Bene Data muri Kristo. Ntabwo nabigishaga kumvira ibyo Kristo yategetse byose.Mu by’ukuri nasobanukiwe ko narimo nsuzugura ibyo Imana yo iha agaciro kanini–itegeko rya kabiri muri ya yandi abiri aruta ayandi yose, gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda–tutavuze itegeko rishya Yesu yadutegetse ko tugomba gukundana nk’uko yadukunze.

Ndetse ahubwo ibirenze aho, nza gusobanukirwa ko ibyo nigishaga byarwanyaga intego nkuru y’Imana yo guhindura abantu abigishwa, kuko nabwirizaga nanjye bwa butumwa bukunzwe cyane “bw’imigisha no gutunga” (“prosperity gospel”). N’ubwo icyo Yesu ashaka ari uko abantu be batabika ubutunzi bwabo mu isi (Mat. 6:19-24), kandi ko bakwiye kunyurwa n’ibyo bafite, n’aho byaba ari ibyo kurya bafite gusa n’imyambaro (Heb. 13:5; 1 Tim. 6:7-8), jye nigishaga itorero ryanjye rya bene wacu b’Abanyamerika b’abaherwe ko Imana ishaka ahubwo ko banarushaho kugwiza ubutunzi.Mu ruhande rumwe narimo nigisha abantu kutumvira Yesu (nk’uko ibihumbi n’ibihumbi by’abapastori bandi hirya no hino mu isi bakora).

Maze guhumuka amaso nkabona ibyo ndimo, narihannye nsaba n’itorero ryanjye imbabazi. Natangiye kugerageza guhindura abantu abigishwa,mbigisha kumvira ibyo Kristo yategetse byose. Nabikoranaga ubwoba no guhagarika umutima, nkeka ko bamwe mu bayoboke b’itorero ryanjye mu by’ukuri badashaka kumvira ibyo Kristo yategetse byose, bishakira ubukristo bujyanye n’uko bifuza butabasaba igitambo na kimwe. Kandi sinibeshyaga. Ibimenyetso byose byerekanaga ko ari bake cyane bahangayikishijwe n’abakristo bari mu mibabaro hirya no hino mu isi. Ntacyo byari bibabwiye ibyo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu batarigera babwumva na rimwe. Ahubwo icyari kibashishikaje cyane ni ukuntu bakomeza kwigwiriza imitungo. Byagera ku byerekeye kwera no gukiranuka, ugasanga baririnda gusa ibyaha bikabije by’urukozasoni,ibyaha n’abapagani bashobora kwamagana, bakabaho nk’abandi Banyamerika basanzwe b’inyangamugayo. Ariko mu by’ukuri ntibakundaga Umwami Yesu, kuko batashakaga kwitondera amategeko ye, kandi yaravuze ko ari cyo kizagaragaza ko tumukunda (Yohana14:21).

Icyo natinyaga cyari cyo–bamwe mu bavuga ko ari abakristo bari ihene zambaye uruhu rw’intama.Bamwe bararakaye mbahamagariye kwiyanga bakikorera imisaraba yabo. Kuri bo itorero ryari mbere na mbere guhura kw’abantu bagasabana baherekejwe n’umuziki mwiza, nk’uko ab’isi bishimira mu kabari no mu matsinda yandi y’imyidagaduro. Ahari wenda inyigisho zihamya ko bakijijwe n’izivuga urukundo Imana ibakunda bazihanganira. Ariko icyo batashakaga kumva ni ibyo Imana ibasaba kuzuza. Ntibashakaga kumva umuntu n’umwe wahinyuza ibyo gukizwa kwabo.Ntibashakaga guhindura imyifatire yabo ngo bagendere mu bushake bw’Imana niba hari icyo bibasaba gukora.Koko bemeraga gutanga ku mafaranga yabo, ariko babanje kumva neza ko Imana izabaha amenshi kurutaho, kandi bakabanza kumva niba ibyo bagiye gushyiramo amafaranga yabo hari inyungu z’ako kanya babifitemo, tuvuge nko kwitanga mu guteza imbere inyubako z’itorero ryabo.

Igihe cyo kwisuzuma

Iki cyaba igihe cyiza kuri buri mukozi w’Imana wese usoma iki gitabo, kwibaza ikibazo Umwuka Wera yambajije: “Abantu nyoboye baramutse bapfuye nonaha bagahagarara imbere y’intebe y’urubanza hakarobanurwa intama mu ihene, ni bangahe baba mu ntama ni bangahe baba mu ihene?” Iyo abakozi b’Imana bizeza abayoboke b’amatorero yabo bitwara nk’ihene ko bakijijwe, baba bababwira ibihabanye rwose n’ibyo Imana ishaka ko babwirwa.Uwo mukozi w’Imana aba arwanya Kristo. Ararwanya ibyo Yesu ashaka ko abo bantu babwirwa bishingiye ku byo yavuze muri Matayo 25:31-46.Ibyo Yesu yavuze aho byose byari ukwihanangiriza ihene. Ntashaka ko zibeshya ko zirimo zirajya mu ijuru.

Yesu yavuze ko abantu bose nibabona urukundo dukundana bazamenya ko turi abigishwa be (Yohana 13:35). Nta gushidikanya yavugaga urukundo rurenze urwo abapagani bajya bagiranira, bitabaye ibyo nta watandukanya abigishwa be n’abatizera. Urukundo Yesu yavugaga ni urukundo rwitanga, igihe dukundanye nk’uko yadukunze, dutanga ubugingo bwacu ku bwa bene Data (Yohana 13:34; 1 Yohana 3:16-20). Yohana kandi yanditse avuga ko ikitumenyesha ko twavuye mu rupfu twageze mu bugingo (ni byo kuvuka bwa kabiri) ari uko dukundana (1 Yohana 3:14). Mbese abantu binuba, bakavuga nabi ndetse bakanga umukozi w’Imana ubigisha kwitondera amategeko ya Kristo, baba berekana urukundo rugaragaza ko bavutse bwa kabiri? Oya, ni ihene, bari mu nzira igana gehinomu.

Abigishwa b’Amahanga Yose

Mbere yo gukomeza, reka tubanze twongere turebe kuri Matayo 28:19-20, Inshingano Nkuru kandi Rusange Yesu yahaye abigishwa be, kugira ngo turebe niba hari ikindi twakuramo.

“Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose” (Mat. 28:19-20a).

Urabona ko Yesu ashaka ko abantu bahindurwa abigishwa mu mahanga yose, cyangwa se tubivuze neza nk’uko byanditswe mu Kigiriki cy’umwimerere, mu mōko yose yo mu isi. Niba Yesu yarabitegetse, ndumva nizera ko ari ibintu bitananirana gukora.Dushobora guhindura abantu abigishwa ba Yesu muri buri bwōko bwose bwo mu isi. Iyi nshingano ntiyahawe ba bigishwa cumi n’umwe ba mbere gusa, ahubwo yahawe na buri mwigishwa wese uzaza hanyuma yabo, kuko Yesu yabwiye abo cumi n’umwe kwigisha abigishwa babo kwitondera ibyo yabategetse byose. Ni ukuvuga rero ko ba bandi cumi n’umwe ba mbere bigishije abigishwa babo kumvira itegeko rya Yesu ryo guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa, kandi iryo ryagombaga kuba itegeko rihoraho kuri buri mwigishwa wese uvutse. Buri mwigishwa wa Yesu wese agomba gusohoza mu buryo bwe iyo nshingano yo guhindura amahanga abigishwa.

Ibi biratangaho bimwe mu bisobanuro by’igituma “Inshingano Nkuru”itarasohozwa. N’ubwo hari za miliyoni nyinshi z’abitwa ko ari abakristo, umubare w’abigishwa nyabo biyemeje kumvira Yesu ni muto cyane. Abenshi cyane mu bitwa abakristo ibyo guhindura abantu bo muri buri bwōko abigishwa ntacyo bibabwiye bitewe gusa n’uko batigeze bafata icyemezo cyo kumvira amategeko ya Kristo.Akenshi iyo ibyo bitangiye kuvugwaho bahita bazana ibintu by’urwitwazo nko kuvuga ngo, “Uwo si wo muhamagaro wanjye,” cyangwa ngo, “Numva atari ko nyobowe.” Abapastori benshi bajya bavuga ibintu nk’ibyo, nk’uko ihene zose zikora zihitiramo amategeko ya Kristo ashobora guhuza na gahunda zazo.

Iyaba buri muntu wese witwa umukristo yizeraga Umwami Yesu Kristo,buri muntu wese utuye iyi si aba yaramaze kumva ubutumwa bwiza kera. Gufatira icyemezo hamwe kw’abigishwa bose ba Kristo byari gutuma ibyo bishoboka.Barekeraho gupfusha ubusa umwanya wabo n’amafaranga yabo mu bintu by’isi by’akanya gato,ahubwo igihe cyabo n’ubutunzi bakabikoresha basohoza ibyo Umwami wabo yabategetse gukora. Ahubwo iyo abapastori beza bubaha Imana batangaje ko hari umumisiyoneri mu materaniro azakurikiraho, aba yiteguye ko hazaza abantu bake cyane.Ihene nyinshi zigumira mu ngo iwazo cyangwa zikareba ahandi zijya.Ntizishishikazwa no kumvira itegeko rya nyuma ry’Umwami Yesu. Nyamara intama zo, ku rundi ruhande usanga zishimye zishyuhiye kumva ko zigiye kugira uruhare mu guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa.

Icya nyuma ku byerekeye Matayo 28:18-20: Yesu yabwiye abigishwa be ko bazabatiza abigishwa babo, kandi intumwa zabaye abizerwa zumvira iryo tegeko. Baheraga ko babatiza abihannye bakizera Umwami Yesu. Birazwi ko umubatizo usobanura ko uwizeye yishushanyije na Kristo akifatanya na we mu rupfu rwe, guhambwa kwe no kuzuka kwe. Abizera bashya baba barapfuye bakazuka ari ibyaremwe bishya muri Kristo.Iri hame Yesu yashatse ko ryerekanirwa mu mubatizo wa buri mukristo, kugira ngo mu bitekerezo bye hiyandikemo ko abaye umuntu mushya ufite kamere nshya. We na Kristo baba babaye umwuka umwe, kandi aba ahawe ubushobozi bwo kumvira Imana abishobojwe na Kristo uba muri we. Yari yarapfiriye mu byaha bye,ariko ubu noneho yarejejwe agirwa muzima n’Umwuka Wera. Birenze “kubabarirwa gusa.” Ahubwo yahinduwe undi burundu.Aha rero na none Imana irerekana ko abakristo b’ukuri baba batandukanye n’abandi bantu, bifata uburyo butandukanye cyane n’uko bifataga igihe bari bagipfuye mu mwuka. Nta gushidikanya ko ari na byo Yesu avugaho mu magambo ye asoza ati, “Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi” (Mat. 28:20). Mbese umuntu ntiyaba ashyize mu gaciro atekereje ko uko kubaho kwa Kristo iminsi yose gufite icyo gukora ku myifatire y’umuntu?

Yesu asobanura kuba umwigishwa icyo ari cyo

Twamaze kubona ko intego nkuru ya Yesu kuri twe ari uko duhindura abantu abigishwa, ni ukuvuga abantu bihannye ibyaha byabo bakaba bariho biga kandi bumvira amategeko ye. Hanyuma Yesu asobanura icyo umwigishwa ari cyo muri Yohana 8:32:

Nimuguma mu ijambo ryanjye muzaba abigishwa banjye nyakuri, namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababātūra.

Kuri Yesu, umwigishwa nyakuri ni wawundi uguma cyangwa uba mu ijambo rye. Uko bagenda bamenya ukuri ko mu ijambo rye ni ko bagenda “babātūka” kandi amagambo akurikiraho atwereka ko Yesu yavugaga kuva mu bubāta bw’icyaha (Reba Yohana 8:34-36). Na none rero turabona ko dukurikije uko Yesu abisobanura, umwigishwa yiga amategeko ye (Yesu) kandi akayumvira.

Hanyuma Yesu yaje kuvuga ati,

“Ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi,mukaba abigishwa banjye” (Yohana 15:8).

Ni ukuvuga rero ko, ukurikije ubusobanuro Yesu atanga, abigishwa bubahisha Data mu kwera imbuto. Abatera imbuto baba bagaragaje ko batari abigishwa be.

Yesu abisobanura kurushaho cyane muri Luka 14:25-33 igihe avuga izo mbuto izo ari zo abigishwa be bakwiriye kwera. Reka dutangire dusoma umurongo wa 25 gusa:

Abantu benshi bajyanaga na we, arahindukira arababwira ati…

Mbese Yesu yari anyuzwe n’uko abantu benshi “bajyanaga” na we? Mbese yari yageze ku ntego ye kuko yari yabashije kwikururiraho iteraniro rinini ry’abantu?

Oya, Yesu ntiyaranyuzwe no kubona abantu benshi cyane bamugendaho gusa, bumva inyigisho ze, bareba ibitangaza akora, barya n’ibyo kurya bye rimwe na rimwe. Yesu akeneye abantu bakunda Imana n’umutima wabo wose, n’ubwenge bwabo bwose , n’ubugingo bwabo bwose, n’imbaraga zabo zose. Akeneye abantu bumvira amategeko ye. Akeneye abigishwa. Ni cyo gituma yabwiye abo bantu benshi bamugendagaho ati:

Umuntu uza aho ndi ntiyange se na nyina, n’umugore we n’abana be, na bene se na bashiki be ndetse n’ubugingo bwe, uwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye (Luka 14:26).

Ibi ntawabyibeshyaho: Yesu yerekanye ibikenewe kugira ngo umuntu abe umwigishwa we. Ariko se mu by’ukuri abigishwa be bagomba kwanga abo ubusanzwe bagombaga gukunda cyane? Ikigaragara ni uko atari byo yavugaga kuko ibyanditswe bivuga ko tugomba kubaha ababyeyi bacu no gukunda abo twashakanye n’abana bacu.

Biragaragara ko aha Yesu yakoresheje imvugo ndenza rugero ( hyperbole), ni nko gukabya agamije gushimangira ibyo avuga. Nyamara ariko, nta kindi yavugaga kitari iki: Niba dushaka kuba abigishwa be tugomba kumukunda kuruta byose, kuruta uko dukunda abantu ubusanzwe dukunda cyane. Ibyo Yesu ashaka bifite ishingiro kuko ari Imana kandi Imana tukaba tugomba kuyikunda n’umutima wacu wose, n’ubwenge bwacu bwose, n’ubugingo bwacu bwose n’imbaraga zacu zose.

Ntiwibagirwe–umurimo w’abakozi b’Imana ni uguhindura abantu abigishwa, bisobanura kubagira abantu bakunda Yesu kuruta byose, abantu bamukunda cyane, kuruta n’uko bakunda abagore/abagabo babo, abana babo n’ababyeyi babo. Byaba byiza kugira ngo buri mukozi w’Imana wese yibaze iki kibazo, “Ni gute ndiho ndashobora guhindura abantu nkabageza kuri urwo rwego?

Tumenya dute ko umuntu akunda Yesu? Muri Yohana 14:21 Yesu yaratubwiye ati: “Ufite amategeko yanjye akayitondera ni we unkunda.” Ubwo rero nta gushidikanya ko abantu bakunda Yesu kuruta abagore/abagabo babo, abana babo n’ababyeyi babo baba ari bantu bakomeza amategeko ye. Abigishwa ba Yesu bumvira amategeko ye.

Icya kabiri gisabwa

Uwo munsi Yesu yakomeje abwira abo bantu benshi bagendanaga na we ati,

Utikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye

(Luka 14:27).

Icyo ni cyo cya ngombwa cya kabiri Yesu asaba kugira ngo umuntu abe umwigishwa we. Yashakaga kuvuga iki? Mbese abigishwa koko icyo basabwa ni ukwikorera ingiga z’ibiti? Oya, na none Yesu aha arakoresha imvugo ndenza rugero (hyperbole).

Abenshi mu Bayuda bari bateze amatwi Yesu, ndetse niba atari bose, bashobora kuba bari baramaze kubona aho inkozi z’ibibi zipfira ku musaraba. Abaroma babambaga abagizi ba nabi hanze y’amarembo y’umurwa ku mihanda migari nyabagendwa kugira ngo birusheho gutinyisha n’undi wese waba wari ufite umugambi w’ubugizi bwa nabi.

Ku bw’ibyo rero ndibwira ko mu gihe cya Yesu aya magambo ngo, “Ikorere umusaraba wawe” yari imvugo imenyerewe. Uwajyaga kubambwa wese yabwirwaga n’umusirikare w’Umuroma ngo, “Ikorere umusaraba wawe unkurikire.” Ayo ni amagambo ababaga baciriweho iteka ryo kubambwa batinyaga cyane kuko iyo yabaga ari intangiriro y’amasaha menshi n’iminsi y’ububabare burenze kamere. Nuko rero, ayo magambo agomba kuba yari yarahindutse imvugo imenyerewe ishaka kuvuga ngo, “Emera ibibazo bikomeye ugiye guhura na byo kuko byanze bikunze ntaho wabicikira.”

Ndatekereza umubyeyi abwira umuhungu we ati, “Mwana wanjye ndabizi ko wanga “kuvidura”/ kudaha imyanda mu musarani. Ni akazi k’umwanda kandi biranuka.Ariko ni inshingano yawe ugomba kujya ubikora rimwe buri kwezi, none rero ngaho ikorere umusaraba wawe. Genda udahe umusarani.” Ndatekereza umugore abwira umugabo we ati, “Mukunzi wanjye ndabizi ukuntu wanga kwishyura imisoro y’Abaroma.Ariko uyu munsi itariki yo kwishyura yageze, kandi dore umukoresha w’ikoro arenda kugera hano ari kuri uyu muhanda wacu.Nta kundi rero ngaho ikorere umusaraba wawe. Genda wishyure uwo mugabo.”

Kwikorera umusaraba wawe ni cyo kimwe no kuvuga kwiyanga; Yesu rero na we yabikoresheje muri ubwo buryo muri Matayo 16:24: “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire.” Mu yandi magambo ushobora kubivuga utya uti, “Umuntu nashaka kunkurikira,abanze ashyire ku ruhande gahunda ze yari afite yemere yakīre ibimurushya bigomba kumuzaho nta kabuza nk’ingaruka z’icyemezo yafashe, hanyuma ankurikire.”

Nuko rero abigishwa nyakuri bemera kubabazwa ku bwo gukurikira Yesu.Baba babanje kubara bakareba ikiguzi bizabasaba mbere y’uko batangira, kuko baba bazi neza ko byanze bikunze batazabura guhura n’ibibarushya, hanyuma bagahaguruka biyemeje kuzarangiza urugendo/amasiganwa. Iyi nsobanuro yunganirwa n’ibyo Yesu yakurikijeho avuga ibyerekeye kubanza ukabara igiciro cy’ikiguzi cyo kumukurikira. Yakoresheje ingero ebyiri abisobanura:

Ni nde muri mwe ushaka kubaka inzu y’amatafari ndende,utabanza kwicara akabara umubare w’impiya zayubaka, ngo amenye yuko afite izikwiriye kuba zayuzuza? Kugira ngo ahari ataba amaze gushyiraho urufatiro, akananirirwa aho atayujuje, maze ababireba bose bagatangira kumuseka bati, “Uyu yatangiye kubaka inzu ariko ntiyabasha kuyuzuza.” Cyangwa se hari umwami wajya kurwana n’undi,ntabanze kwicara ngo ajye inama yuko yabasha gutabarana n’ingabo ze inzovu imwe, ngo arwane n’umuteye afite ingabo ze inzovu ebyiri? Bitabaye bityo wa wundi akiri kure cyane atuma intumwa ze, akamubaza icyo yamuhongera ngo babane amahoro (Luka 14:28-32).

Yesu nta bundi buryo busobanutse kurushaho yakabivuzemo: “Niba ushaka kuba umwigishwa wanjye, banza ubare ikiguzi bigusaba hakiri kare, ejo bitazagukomerana ukabivamo. Abigishwa banjye nyakuri bihanganira imibabaro bahura na yo nk’ingaruka zo kuba bariyemeje kunkurikira.”

Icya gatatu gisabwa

Yesu yabwiye abo bantu benshi bajyanaga na we uwo munsi ikindi cya ngombwa umwigishwa agomba kuba yujuje:

Nuko rero na mwe, umuntu wese muri mwe udasiga ibyo afite byose,ntashobora kuba umwigishwa wanjye (Luka 14:33).

Na none umuntu yaba ashyize mu gaciro avuze ko aha na ho Yesu yakoresheje ya mvugo ndenza rugero ( hyperbole).Ntitugomba gusiga ibyo dutunze byose ku buryo usigara utagira inzu utahamo, utagira akambaro utagira n’ibyo kurya. Nyamara tugomba gusiga ibyo dutunze byose mu buryo bwo kubyegurira Imana ikaba ari yo ibigenga,kandi kugeza ku rwego tuba tutagikorera mamoni, ahubwo mamoni wacu tukamukoreshereza Imana. Ibi bisobanura ko amaherezo umuntu areka ubutunzi butari ngombwa ahubwo akabaho ubuzima bworoheje burimo gukoresha umutungo neza mu gukiranuka no kwemera gusangira n’abandi nk’uko abakristo ba mbere bakoraga nk’uko tubisoma mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa. Kuba umwigishwa wa Kristo ni ukumvira amategeko ye, kandi yategetse abayoboke be ko batabika ubutunzi bwabo mu isi, ahubwo ngo babubitse mu ijuru.

Mu magambo make, ku bwa Yesu, niba nshaka kuba umwigishwa we, ngomba kwera imbuto. Ngomba kumukunda nkamurutisha byose,nkamurutisha n’umuryango wanjye. Ngomba kwiyemeza guhangana n’ingorane zitazabura kubaho byanze bikunze bitewe n’icyo cyemezo nafashe cyo kumukurikira.Kandi ngomba gukora ibyo avuga ku byo ntunze. (Kandi amenshi mu mategeko ye agenda avuga ibisa n’ibyo,ubwo rero singomba kwishuka nk’uko benshi bishuka bavuga ngo, “Umwami agize icyo ambwira gukora nkoresheje ubutunzi bwanjye bwose icyo ari cyo cyose nagikora.”)

Kandi twebwe abakozi b’Imana tugomba guhindura abantu tukabagira bene abo biyemeje kwitangira kuba abayoboke ba Kristo! Iyo ni yo ntego twashyiriweho n’Imana! Twahamagariwe kuba abakozi b’Imana bahindura abantu abigishwa!

Iryo ni ihame ry’urufatiro abakozi b’Imana benshi hirya no hino mu isi bahusha rwose. Baramutse basuzumye umurimo wabo nk’uko nabigenje, basanga barahabanye cyane n’icyifuzo cy’Imana ndetse n’ibyo Imana yari ibategerejeho nk’uko nasanze ari ko byangendeye. Maze kwitegereza urwego rwo kwiyemeza gukurikira Yesu ab’itorero ryanjye bagaragazaga, sinashidikanyije ko hari benshi cyane muri bo batashobora kubarwa mu mubare w’abigishwa nyakuri.

Yemwe bapastori mwe,nimwitegereze abantu mufite mu matorero yanyu. Ni bangahe Yesu afata nk’abigishwa be ukurikije ibisabwa muri Luka 14:26-33?Babwirizabutumwa mwe, mbese ubutumwa mubwiriza buriho burabyara abantu biyemeza kumvira amategeko yose ya Kristo?

Iki ni cyo gihe cyo gusuzuma imirimo dukora, mbere yo kuzahagarara imbere ya Yesu mu isuzumwa rya nyuma. Byaba byiza menye ubu nonaha ko ndiho ndahusha intego ye, aho kugira ngo nzabibenye kuri uwo munsi wa nyuma.Si byo?

Amagambo asoza yo gutekerezaho

Biragaragara ko Yesu ashaka ko abantu bahinduka abigishwa be, nk’uko byerekanwa n’amagambo yabwiye abantu benshi bari bamukurikiye muri Luka 14:26-33. Bifite gaciro ki guhinduka umwigishwa we? Byagenda bite umuntu ahisemo kutaba umwigishwa we? Yesu yasubije ibyo bibazo asoza amagambo ye muri Luka 14:

Ni uko rero umunyu ni mwiza, ariko umunyu iyo ukayutse uryoshywa n’iki? Nta n’ubwo ukwiriye umurima habe n’icukiro, bapfa kuwujugunya hanze. Ufite amatwi yumva niyumve (Luka 14:34-35).

Urabona ko aya magambo afite aho ahuriye n’ayavuzwe haruguru. Atangirana n’ijambo nuko rero.

Umunyu ubundi ugomba kuba uryoshye. Ni cyo kiwugira umunyu. Iyo utakaje uburyohe bwawo, ntacyo uba ukimaze “urajugunywa.”

Ibi se bihuriye he no kuba umwigishwa? Nk’uko umunyu utegerezwaho kuba uryoshye, ni ko na Yesu ategereje abantu ho kuba abigishwa be. Kuko Yesu ari Imana inshingano yacu ni ukumukunda tukamurutisha byose, kandi tukikorera imisaraba yacu. Iyo tutemeye kuba abigishwa be, tuba twanze impamvu yatumye aturema. Nta cyo tuba tukimaze ikiba kidukwiriye ni “ugutabwa hanze.” Aho hantu ntabwo ari mu ijuru, ni ho se?

Ikindi gihe Yesu yabwiye abigishwa be ati:

Muri umunyu w’isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Ntacyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira (Mat. 5:13).

Mu byukuri aya ni amagambo yo kutubūrira dukwiye kwibazaho. Icya mbere, abafite uburyohe (birumvikana ko ari imvugo ngereranyo ivuga “abiyemeje kumvira”) ni bo bonyine bafite icyo bamariye Imana. Abasigaye “ntacyo bamaze …keretse kujugunywa hanze bakabakandagira.” Icya kabiri, birashoboka ko wa wundi wari “ufite uburyohe” “yakayuka” bitabaye ibyo Yesu ntaba yaragombye kubūrira abigishwa be. Mbega ukuntu ibi bivuguruza ibyo abantu benshi cyane bigisha muri iki gihe, bavuga ko umuntu ashobora kuba ari umukristo ujya mu ijuru ariko ntabe umwigishwa wa Kristo, cyangwa ngo ntibishoboka ko umaze kwakira agakiza yaba akikavukijwe bibaho. Tuzareba ibyo bitekerezo bipfuye mu buryo burambuye kurushaho mu bice bikurikira.

 


[1] Hose muri iki gitabo nagiye mvuga ku bakozi b’Imana nkoresha insimburazina z’igitsina gabo, kubwo gushaka gusa kudahindagura imvugo ariko na none kuko abenshi mu bakozi b’Imana babyiyeguriye nk’abapastori, ari abagabo. Nemera neza nshingiye ku Ijambo ry’Imana ko Imana ihamagara abagore kwiyegurira umurimo wabo, kandi hari

abagore bamwe nzi bakora umurimo w’Imana neza rwose. Iyo ni insanganyamatsiko y’igice cyiswe muri iki gitabo, Abagore mu murimo w’Imana.