Gukomeza mu buryo bukwiye

Igice cya gatatu

Kumara imyaka myinshi kandi mu buryo bwinshi butandukanye, nagendeye mu bujiji nkora ibintu byarwanyaga intego Imana yashakaga ko nkurikirana, intego yo guhindura abantu abigishwa.Ariko buhoro buhoro nza kugirirwa ubuntu Umwuka Wera agenda amfungura amaso ngo mbone amakosa yanjye. Ikintu kimwe nize ni iki: Nkwiye gushishoza murikiwe n’umucyo w’Ijambo ry’Imana ngasuzuma ibyo nari narigishijwe byose n’ibyo nari narizeye byose.Nta kintu kirusha ibindi byose kuduhuma amaso ku byo Yesu yavuze nk’imigenzo yacu. Aho bibera bibi cyane ni uko usanga twishimira/twiratana cyane imigenzo yacu, tukumva neza tudashidikanya ko ari twe bantu basobanukiwe ukuri kurusha abandi bakristo. Nk’uko umwigisha umwe yigeze kuvuga mu buryo bwo kunegura ati, “Hari amatorero afite imyizerere itandukanye(denominations) agera ku bihumbi 32 mu isi muri iki gihe.Mbese wumva udahiriwe kuba wowe uri umuyoboke w’itorero ry’ukuri?”

Nk’ingaruka z’ubwirasi bwacu,Imana iraturwanya kuko irwanya abibone.Niba dushaka kugira aho tugera kandi tukaba twiteguye neza kuzahagarara imbere ya Yesu, tugomba kwicisha bugufi.Abameze batyo, Imana ibagirira ubuntu.

Turebe Uruhare rwa Pastori

(The Role of the Pastor Considered)

Intego yo guhindura abantu abigishwa ku mukozi w’Imana yakagombye kuba ari yo iha umurongo ibindi byose akora mu murimo w’Imana.Yakagombye gukomeza kujya yibaza ati, “Mbese ibyo nkora biriho birashyigikira bite umurimo wo guhindura abantu abigishwa bazumvira amategeko ya Yesu yose?” Icyo kibazo cyo kwisuzuma cyoroheje, iyo kibazanyijwe umutima utaryarya, gikuraho imirimo myinshi ijya ikorwa yitwa ko ari iy’Imana.

Reka turebe umurimo w’umwungeri/umukuru w’itorero/umwepiskopi,[1]umuntu inshingano ze ziba ari izo mu itorero ry’ahantu runaka.Aramutse ashatse guhindura abantu abigishwa bitondera amategeko ya Yesu yose, inshingano ze z’ibanze zaba izihe? Kwigisha ni byo bihera ko biza mu bitekerezo. Yesu yavuze ko guhindura abantu abigishwa ari ukubigisha (reba Mat. 28:19-20). Igisabwa umuntu ugomba kuba umukuru w’itorero/umwungeri/umwepiskopi ni uko aba “afite ubwenge bwo kwigisha” (1 Tim. 3:2). “Abarushywa no kuvuga ijambo ry’Imana no kwigisha”bakwiriye”guhabwa icyubahiro incuro ebyiri”(1 Tim. 5:17).

Ku bw’ibyo,umupastori aba akwiye gusuzuma inyigisho yose ari bwigishe yibaza iki kibazo, “Iyi nyigisho iri bufashe ite mu gusohoza inshingano yo guhindura abantu abigishwa?”

Mbese inshingano yo kwigisha ya pastori, ayuzuza gusa ku cyumweru cyangwa mu minsi y’imibyizi igihe bateranye?Niba yibwira ko ari uko bikorwa gusa, aba yirengagije ko ibyanditswe byera bivuga ko inshingano ye yo kwigisha isohorezwa mbere na mbere mu mibereho ye, imyifatire ye, n’urugero atanga imbere y’abamureba. Urugero atanga mu mibereho ye ya buri munsi ni ko kwigisha, ibindi byo kwigisha abwiriza mu ruhame biza ari inyongera gusa. Ni cyo giyuma abakuru b’itorero/abapastori/abepisikopi icyo baba basabwa cyane ni ibijyanye n’imico n’imyifatire kurusha kuba intyoza mu kuvuga. Mu bintu cumi na bitanu umwepisikopi agomba kuba yujuje biri muri 1 Timoteyo 3:1-7, cumi na bine ni ibijyanye n’imico n’ingeso, kimwe gusa ni cyo kivuga ku by’ubushobozi bwo kwigisha. Muri cumi n’umunani bisabwa abakuru b’itorero muri Tito 1:5-9, cumi na birindwi bivuga ku myifatire, kimwe gusa ni cyo kivuga ku bushobozi bwo kwigisha. Pawulo yabanje kwibutsa Timoteyo ati,”Ube icyitegererezo cy’abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera” (1 Tim. 4:12). Hanyuma aravuga ati, “Kugeza aho nzazira ujye ugira umwete wo gusoma no guhugura no kwigisha” (1 Tim. 4:13). Nuko rero Timoteyo kuba icyitegererezo mu ngeso no mu myifatire biza mbere y’umurimo we wo kwigishiriza mu materaniro, bigasobanura ko ibyo by’ingeso ari byo bifite agaciro kanini.

Petero yanditse ibisa n’ibyo ati:

Aya magambo ndayahuguza abakuru b’itorero bo muri mwe, kuko nanjye ndi umukuru mugenzi wanyu, n’umugabo wo guhamya imibabaro ya kristo kandi mfatanije namwe ubwiza buzahishurwa. Muragire umukumbi w’Imana wo muri mwe mutawurinda nk’abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze nk’uko Imana ishaka atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw’umutima ukunze kandi mudasa n’abatwaza igitugu abo mwagabanijwe, ahubwo mube ibyitegererezo by’umukumbi (1 Pet. 5:1-3).

Ni nde uduteramo umutima wo kwiyanga tukagandukira Kristo? Mbese ni ba bandi dutangarira inyigisho zabo cyangwa ni ba bandi dutangarira imibereho yabo? Abapastori batamaramaje, b’akazuyazi nta muntu bashobora gutuma yikorera umusaraba we. Iyo rimwe na rimwe bene abo bapastori bigishije ku byo kwiyegurira Kristo, biba ngombwa ko bigisha bavugira muri rusange ibintu bidasobanutse neza, naho ubundi ababateze amatwi babagiraho akabazo bakibaza niba ibyo bigisha bo ubwabo babyizera. Abenshi mu bakozi b’Imana bakomeye bamenyekanye mu bihe byatambutse ntibibukirwa ku kubwiriza kwabo, ahubwo bibukirwa ku bitambo bikomeye batanze mu buzima bwabo. Imibereho yabo ikomeza kutubera icyitegererezo bo barigendeye kera.

Iyo umupastori adatanga icyitegererezo cyo kumvira nk’umwigishwa nyakuri wa Yesu Kristo, aba atakaza igihe cye yigisha. Pastori we, urugero utanga mu myifatire yawe biravuga bigatera ijwi hejuru cyane incuro cumi kurusha ibyo wigisha. Mbese waba utera abantu gushaka kwiyanga bagakurikira Kristo bitewe n’uko nawe wiyanga ugakurikira Kristo?

Ariko se koko umupastori yashobora ate kwigisha abantu, mu buryo bw’urugero atanga mu mibereho ye, kandi abo bantu bamubona ku cyumweru gusa ahagaze imbere yabo ababwiriza? Igihe bamwegera cyane bakabonana na we amaso ku maso ni akanya katageze no ku munota umwe bahana ibiganza basuhuzanya by’umugenzo basohoka mu rusengero. Birashoboka ko hari ibitagenda neza mu buryo bw’imikorere y’abapastori b’iki gihe.

Ubutumwa bwo ku Cyumweru mu Gitondo

(The Weekly Sunday Morning Sermon)

Umupastori aba yongeye kwibeshya iyo yibwira ko inshingano ye yo kwigisha ari mbere na mbere kubwiriza mu materaniro ya buri Cyumweru. Ntabwo umurimo wa Yesu wo kwigisha wari ushingiye gusa ku kwigishiriza mu ruhame (biranagaragara ko akenshi yigishaga umwanya muto), ahubwo wari unashingiye ku biganiro yagiranaga n’abigishwa be biherereye bagatangira kumubaza ibibazo. Kandi ibyo biganiro ntibyari iby’igice cy’isaha gusa umunsi umwe mu cyumweru ku rusengero, ahubwo byaberaga ku nkengero z’inyanja, mu ngo, cyangwa se bagenda mu mihanda y’umukungugu, Yesu ari mu buzima bwe busanzwe imbere y’abigishwa be bitegereza uko abaho.Intumwa zakurikije ubwo buryo bwo kwigisha. Nyuma ya Pantekote, ba bandi cumi na babiri iminsi yose bigishirizaga “mu rusengero n’iwabo” (Ibyak. 5:42).Buri munsi bashyikiranaga n’abizera. Pawulo na we yigishirizaga “imbere ya rubanda no mu ngo z’abantu rumwe rumwe” (Ibyakozwe 20:20).

Aha rero, niba uri umupastori, ushobora kugereranya uko ukora umurimo wo kwigisha n’uko Yesu n’intumwa za mbere bigishaga. Ahari ushobora no kuba utangiye kwibaza niba ibyo wajyaga ukora ari byo Imana ishaka ko ukora, cyangwa se uriho urakomeza gukurikiza gusa ibyo wasanze by’imigenzo itorero rimaze imyaka amagana rigenderamo? Niba utangiye kwibaza ni byiza. Ni byiza cyane.Iyo ni intambwe ya mbere igana mu cyerekezo nyacyo.

Ushobora no kuba watekereje ukarenga aho.Ahari wibajije uti, “Mbese umwanya ungana utyo umurimo nk’uwo usaba nawukura he, nigisha abantu urugo ku rundi, cyangwa se mbana na bo mu buzima bwanjye bwa buri munsi kugira ngo mbigishe mu kubabera icyitegererezo?” Icyo rero ni ikibazo cyiza cyane, kuko gishobora gutuma ukomeza kujya wibaza nib anta n’ibindi bitagenda mu byerekeranye n’uko umurimo w’umupastori wumvikana cyangwa ufatwa muri iki gihe.

Wenda ushobora no kuba wibwiye uti, “Ndumva ndashaka kubaho negeranye cyane n’abakristo bo mu itorero ryanjye bene ako kageni. Mu ishuri rya Bibiliya bambwiye ko umupastori atagomba na rimwe kwegerana ngo amenyerane cyane n’abakristo.Agomba kutabimenyereza cyane kugira ngo icyubahiro bamwubaha kitazagabanuka.Ntabwo agomba kubagira incuti cyane.”

Bene icyo gitekerezo kirerekana ko hari ibintu koko bigenda nabi cyane mu mikorere y’itorero ry’iki gihe. Yesu we yari yegeranye cyane na ba bandi cumi na babiri be ku buryo ndetse umwe muri bo yajyaga yisanzura cyane kuri akamuryama mu gituza bari ku meza bafungura (reba Yohana 13:23-25). Babanye na we rwose bagendana kumara imyaka myinshi. Babanye begeranye cyane ku buryo bya bindi ngo byo kutegerana n’abayoboke bawe ngo kugira ngo ugere ku ntego yawe batabigendeyemo!

Kugereranya imikorere, Iya Kera n’iy’Ubu

(A Comparison of Methods, Ancient and Modern)

Mbese niba intego ari ukumvira Yesu tugahindura abantu abigishwa,uwaba umunyabwenge si uwakurikiza uburyo Yesu yakoreshaga mu guhindura abantu abigishwa?Iyo mikorere ye yatumye agera ku ntego neza.Kandi n’intumwa zaramukurikije bizigendera neza cyane.

None se imikorere y’iki gihe yo iriho irafasha ite mu guhindura abantu abigishwa bumvira amategeko ya Kristo yose?Niba ubushakashatsi bukorwa ku bakristo b’Abanyamerika, bukomeza kwerekana ko rwose iyo ugereranije imibereho y’abakristo n’abatari abakristo usanga imyifatire yabo nta tandukaniro, ngira ngo igihe cyari kigeze cy’uko twagira ibibazo twibaza kandi tukongera tukareba icyo ibyanditswe byera bivuga.

Dore ikibazo tugomba kwibaza: Mbese itorero rya mbere ryabigenje rite kugira ngo rishobore gutunganya neza cyane uwo murimo wo guhindura abantu abigishwa, nta nyubako z’insengero bafite, nta ntiti zaminuje mu by’iyobokamana, nta mashuri ya Bibiliya, nta bitabo by’indirimbo, nta korana-buhanga rya za porojegiteri (overhead projectors), nta za mikro zidafite imigozi (wireless microphones)n’ibyuma bifata amajwi kuri za kaseti (tape duplicators), nta gahunda zateguwe z’inyigisho zo ku cyumweru n’inyigisho z’urubyiruko, nta matsinda y’abaramya n’amakorali, nta byuma kabuhariwe (computer) cyangwa imashini zo gukora amafotokopi, nta maradiyo ya gikristo na za televiziyo, nta bihumbi n’ibihumbi by’ibitabo bya gikristo nk’ibyo tubona mu nzu zigurishirizwamo ibitabo muri iki gihe, yewe nta n’utunze Bibiliya ye bwite? Ibyo byose ntibari babikeneye ngo babone guhindura abantu abigishwa; kandi na Yesu ntiyigeze abikenera. Kandi kuko ibyo byose nta na kimwe cyari ngombwa icyo gihe, n’ubu ibyo byose ntabwo biri ngombwa. Yego wenda hari icyo byafasha, ariko nta na kimwe muri byo kiri ngombwa ngo kitabonetse nta cyakorwa. Kandi mu by’ukuri ibyinshi muri ibyo bishobora kutubera n’inzitizi,ndetse ahubwo byatubereye inzitizi, mu guhindura abantu abigishwa.Reka mbahe ingero ebyiri.

Reka tubanze turebe ibyo muri iki gihe bavuga ko amatorero akwiye kuba ayobowe gusa n’abapastori babyigiye mu mashuri ya Bibiliya na za seminari.Igitekerezo nk’icyo nticyakigeze kibaho kuri Pawulo. Mu mijyi imwe n’imwe, iyo yabaga amaze gushinga amatorero, yarayasigaga akagenda akamara nk’ibyumweru cyangwa amezi make, akagaruka gushyiraho abakuru b’itorero bayayobora (reba, urugero, Ibyak. 13:14-14:23). Ibyo bisobanuye ko, ubwo Pawulo yabaga yagiye adahari, ayo matorero yamaraga ibyumweru ndetse n’amezi nta buyobozi buzwi bwashyizweho afite, kandi n’abo bakuru b’itorero bashyirwagaho kuyobora, na bo ubwabo mu by’ukuri babaga bakiri bato mu kwizera. Nta cyo babaga bafite kigize aho gihuriye n’ishuri ry’imyaka ibiri cyangwa itatu ryabategurira gukora uwo murimo.

Nuko rero, Bibiliya yigisha ko atari ngombwa ko abapastori/abakuru b’itorero/abepiskopi babanza kumara imyaka ibiri cyangwa itatu mu ishuri ryabigenewe ngo bashobore gukora umurimo wabo neza. Ibyo nta muntu utekereza neza wabijyamo impaka.Nyamara muri iki gihe ubutumwa bukomeza guhabwa abakristo ku byerekeranye ni ibisabwa ngo umuntu yemerwe buravuga ngo: “Niba ushaka kuba umukozi w’Imana, umuyobozi mu itorero, ugomba kumara imyaka myinshi mu ishuri ryemewe.”[2] Ibyo bidindiza umuvuduko wo kugwiza abayobozi, ari na ko ubwo bidindiza umurimo wo guhindura abantu abigishwa, bityo bikadindiza gukura kw’itorero. Nibaza ukuntu amasosiyete y’Abanyamerika y’ubucuruzi akomeye Avon na Amway aba yarashoboye kwigarurira amasoko y’ahantu biyemeje gukorera, iyo barinda kujya babanza gusaba buri mukozi wabo wese ugiye kubacururiza, kubanza kwimuka n’umuryango we bakajya mu wundi mujyi, akabanza akigishwa neza mu ishuri kumara imyaka itatu bakabona kumwemerera kujya gutangira kubacururiza amasabuni cyangwa amavuta ahumura cyane/umubavu (perfume)?

“Ariko kuyobora itorero ni ikintu kitoroshye ni umurimo ukomeye cyane !” Ni ko bamwe bavuga. “Bibiliya ivuga ko tudakwiye guha inshingano yo kuba umwepisikopi umuntu uhindutse umukristo vuba” (reba 1 Tim. 3:6).

Mbere na mbere, tugomba kubanza kwibaza uhindutse umukristo vuba icyo bivuga, kandi biragaragara ko uko tubyumva bitandukanye n’uko Pawulo yabyumvaga, kuko we yahaga abantu inshingano zo kuba abakuru b’itorero/abapastori/abepisikopi bamaze amezi make gusa bizeye.

Ubwa kabiri, impamvu kuyobora itorero ry’iki gihe biruhije cyane, ni uko imiterere n’imikorere y’itorero itakigize aho ihuriye n’itorero mu buryo bwa Bibiliya. Twarihinduye ikintu giteye ukundi kigoye koko ku buryo abantu mbarwa, b’ibihangange bidasanzwe (super-human) ari bo bonyine bashobora kuzuza ibyo rishaka!

Abandi na bo bati, “Imana iturinde ko itorero ryayoborwa n’umuntu utaraciye mu ishuri rya Bibiliya cyangwa mu iseminari izwi!” “Uwo mwepisikopi udafite amashuri yize yayobya umukumbi akawugusha mu nyigisho z’ibinyoma !”

Biragaragara ko icyo atari cyo cyari gihangayikishije Pawulo. Ikibigaragaza ni uko dufite abayobozi b’amatorero bize amashuri ya Bibiliya na za seminari batizera ko Yesu yabyawe n’inkumi yari ikiri isugi, bemera imibonano mpuza bitsina no gushakana ku bantu bahuje ibitsina(homosexuality), bigisha ko Imana ishaka ko buri wese atunga imodoka ihenze cyane, bavuga yuko hari abantu Imana yandikiye kuzarimbuka, cyangwa bakavuga badafite ipfunwe ko umuntu ashobora kujya mu ijuru atumvira amategeko ya Kristo. Amashuri ya Bibiliya na za seminari by’iki gihe kenshi na kenshi byagiye biteza imbere inyigisho z’ibinyoma, kandi n’abo bayobozi b’amatorero bize amashuri bagiye barushaho gushimangira izo nyigisho.

Abanyetorero “basanzwe” batinya kubacyaha kuko izo ntiti ziba zariteguranye ibyanditswe “bishyigikira” izo nyigisho zabo z’ibinyoma, maze kujya na bo impaka bikaba ingora bahizi. Ikindi kandi abo banyamadini icyo bakora ni ukwivangura bagatandukanya amatorero yabo n’abandi bagize umubiri wa Kristo bitewe n’inyigisho zabo zihariye, kugeza n’aho bamamaza iyo mitandukanire mu mazina yabo bashyira ku rwinjiriro rw’insengero zabo, batanga ubutumwa nk’ubu ngo: “Twe ntitumeze nk’abo bakristo bandi bose.” Nk’aho igikomere bateye kidahagije bakongeraho ikindi cyo kuvuga yuko umuntu wese utemeranya na bo kuri izo nyigisho zabo zica ibice mu itorero ari “uca ibice.” Itoteza riracyariho cyane, kandi rihagarikiwe n’abantu bafite impamya-bushobozi bakuye muri ayo mashuri ya Bibiliya.Mbese uru ni rwo rugero Yesu yifuza ko rutangwa n’abagakwiriye kuba ari bo bahindura abantu abigishwa, ndetse bazwi mu isi nk’abarangwa n’ikimenyetso cyo gukundana?

Ubu abakristo basigaye bahitamo amatorero bajyamo bashingiye ku nyigisho runaka ayo matorero yigisha; kandi kugira inyigisho nzima bisigaye bihabwa agaciro cyane kurusha kugira imyifatire mizima, byose bitewe n’uko hatagikurikizwa uburyo bwa Bibiliya.

Uburyo bwa Bibiliya

(A Biblical Alternative)

Mbese icyo ndarwanira ni uko umuntu umaze amezi atatu akijijwe yegurirwa inshingano yo kuyobora amatorero (nk’uko Pawulo yabigiraga)? Yego, ariko gusa igihe uwo muntu yujuje ibisabwa abakuru b’itorero/abepisikopi, kandi akaba ashingwa gusa kuyobora amatorero ameze nk’uko Bibiliya ivuga itorero.Ni ukuvuga ko, mbere na mbere ayo matorero agomba kuba ari amateraniro mashya ari bwo agitangizwa, akaba ari munsi y’ubuyobozi bw’umukozi w’Imana ukuze mu by’umwuka, nk’intumwa, ushobora kuyaha icyerekezo.[3] Muri ubwo buryo ntabwo abakuru b’itorero bahawe inshingano baba bari bonyine.

Ubwa kabiri, ayo matorero agomba kuba ari mato bihagije ku buryo ashobora guteranira mu ngo z’abantu, nk’uko amatorero ya mbere yabigenzaga.[4] Ibyo bituma amatorero yoroha kuyobora.Wenda ni cyo gituma kimwe mu byo abakuru b’itorero/abepisikopi basabwa ari ukuba ari abantu bategeka neza abo mu rugo rwabo (reba 1 Tim. 3:4-5).Kuyobora “urugo ruto rw’abizera”ntibigoye kurusha kuyobora umuryango.

Ubwa gatatu,iryo torero rigomba kuba rigizwe n’abantu bihannye bamaze kumva ubutumwa bwiza bwa Bibiliya, kandi bakaba ari abigishwa nyakuri b’Umwami Yesu Kristo. Ibyo bituma hatabaho ibibazo bijya bivuka mu kugerageza kuragira umukumbi wibwira ko ari intama uragiye kandi mu by’ukuri ari ihene.

Hanyuma ubwa kane,abapastori/abakuru b’itorero/abepisikopi bagomba gukurikiza Bibiliya mu gukora umurimo wabo aho gukurikiza uko basanze bikorwa. Ni ukuvuga ko batagomba kuba ari bo baba kāmara ngo ibintu byose bikorwa abe ari we bishingiraho, yaba adahari ntihagire igikorwa, nk’uko bigenda mu matorero menshi y’iki gihe.[5] Ahubwo bagomba kuba ari bamwe mu ngingo zigize umubiri wose, abagaragu bicisha bugufi bigisha mu bikorwa no mu magambo, kandi intego yabo ikaba ari uguhindura abantu abigishwa, atari mu kuba intyoza mu kuvuga ku cyumweru mu gitondo, ahubwo mu gukurikiza uburyo Yesu yabigenzaga.

Iyo ibyo bikurikijwe, umuntu umaze amezi nk’atatu akijijwe yayobora itorero.

Inyubako z’Insengero

(Church Buildings)

Iby’insengero byo bimeze bite? Icyo na cyo ni ikindi kintu cyabaye “icya ngombwa cyane” itorero rya mbere ritari rikeneye ngo rikore inshingano zaryo.Mbese hari icyo insengero zifasha mu guhindura abantu abigishwa?

Nkiri pastori,akenshi numvaga meze nk’aho ndi umuntu ushinzwe iby’amazu; kuyubaka no kuyagurisha (realtor), umunyabanki se, rwiyemezamirimo, cyangwa umuntu uzobereye cyane mu byo gukusanya amafaranga (professional fundraiser).Narotaga nubaka, nirutse inyuma y’inyubako, navuguruye amazu, narakodesheje, nubatse ibishyashya, narasannye igihe Imana yabaga yohereje imvura igaca ahatobotse no mu mitūtu.Kubaka bitwara igihe kinini n’imbaraga nyinshi. Igituma nahirimbanaga cyane muri ibyo by’inyubako, ni uko numvaga, nk’abandi bapastori hafi ya bose, ko gukomera kw’itorero bidashoboka nta rusengero, ntaho abakristo bateranira.

Inyubako kandi zitwara amafaranga atagira uko angana,(Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, amatorero amwe ashyira miliyoni nyinshi z’amadolari ku nyubako z’insengero zabo). Maze gusohoza inzozi zanjye zo kugira amazu, kenshi narotaga umunsi bazaduheraho inguzanyo zituruka kuri ayo mazu yanjye natanzeho ingwate, kugira ngo ayo mafaranga yose tuyakoreshe mu murimo w’Imana. Igihe kimwe ndiho nigisha ku byerekeranye no gukoresha umutungo neza no kutagira imyenda, nasubije amaso inyuma nsanga namaze gushyira itorero ryose mu myenda/amadeni! (Nta gushidikanya ko narimo ndatanga urugero.)

Insengero nyinshi usanga zikoreshwa amasaha make rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru.Ni uwuhe muryango/ishyirahamwe wundi mu isi wakubaka amazu yo gukoreramo gake cyane nk’uko? (Igisubizo: Keretse nk’amazu baterekereramo cyangwa ibindi bias nk’ibyo byo gukorana n’abadayimoni n’andi madini y’ibinyoma.)

Uwo mwobo unyunyuza amafaranga uteje ibibazo byinshi.Umupastori ufite urusengero ahora akeneye amafaranga, kandi ibyo bigira ingaruka ku byo akora.Ahura n’ikigeragezo cyo gushaka kwita cyane ku bakire (akenshi banatanga atari no kuvuga ko hari icyo barinze kwigomwa), inyigisho zishobora kugira uwo zakomeretsa akagira uko azoroshya akazihindura, akanagoreka ibyanditswe akabisobanura akurikije inyungu ze ashaka kugeraho. Ubutumwa uwo mupastori abwiriza usanga iteka ari ubwo kugira ngo amafaranga akomeze yinjire ntihagire icyayahagarika.Ku bw’ibyo abakristo hari ubwo bageraho bakumva ko ibintu bikuru by’ingenzi ku mukristo ari (1) gutanga icyacumi (nyamara Yesu yavuze ko iryo ari itegeko ryoroheje, mbese ko ibyo ari bito cyane) (2) no kuza guterana mu rusengero (aho ibya cumi bikusanywa buri cyumweru). Ibi ni byo bita guhindura abantu abigishwa. Kandi abapastori benshi barota kugira itorero aho buri muyoboke yaba akora nibura ibyo bintu uko ari bibiri.Hagize umupastori ugira itorero aho kimwe cya kabiri cy’abakristo bakora ibyo bintu byombi, yakwandika ibitabo maze akagurisha ibanga rye ku mamiliyoni y’abandi bapastori!

Ukuri ni uku: Ntaho tubona mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa itorero rigura cyangwa ryubaka inzu y’urusengero. Ikigaragara cyane ni uko buri gihe abizera bateraniraga mu ngo.[6] Nta narimwe bitangishaga amafaranga y’inyubako z’urusengero.Mu nzandiko zose ziri muri Bibiliya nta na hamwe hari amabwiriza yo kubaka urusengero. Byongeye kandi nta n’uwigeze agira igitekerezo cyo kubaka urusengero kugeza itorero rimaze imyaka 300, ubwo itorero ryishyingiraga n’isi igihe cy’itegeko rya Constantin. Imyaka Magana atatu! Tekereza icyo gihe uko kingana!Itorero ryarasagambye riragwira ryikuba incuro nyinshi, yewe no mu gihe cy’itotezwa rikaze, nta nsengero zihari.Ibyo kandi byagiye bikunda kubaho kenshi no mu binyejana byakurikiye.Byarabaye no mu Bushinwa mu bihe bya vuba ahangaha.Kuri ubu mu Bushinwa hashobora kuba hari amatorero yo mu Ngo/Nzu arenga miliyoni.

Saa Tanu z’amanywa Ku Cyumweru ni Isaha y’Ivangura Rikomeye

(Eleven O’Clock Sunday is the Most Segregated Hour)

Insengero zubatse ku buryo bugezweho muri iki gihe zubakwa bigāna ibyo muri Amerika, zigomba kuba ari nini bihagije ku buryo hagabanywamo ibice bitandukanye bigenda biteraniramo ibyiciro bitandukanye by’abantu,bakigishwa hakurikijwe uko imyaka yabo y’ubukure ingana.Nyamara mu itorero rya mbere, nta vangura ryabagaho mu gusenga, ngo usange hari amateraniro y’abagabo, amateraniro y’abagore, n’ay’abana uko ibyiciro by’imyaka yabo bitandukanye.Itorero ryari rimwe mu buryo bwose, ntabwo ryari ricikaguritsemo ibice mu buryo bwose.Ubumwe bw’umuryango bwari bwubahirijwe, kandi inshingano z’ababyeyi mu by’umwuka zashimangirwaga n’imiterere y’itorero, aho kugira ngo itorero abe ari ryo rikuraho inshingano z’ababyeyi ku burezi bw’abana babo mu by’umwuka nk’uko bimeze mu miterere y’itorero ry’iki gihe.

Mbese urusengero rushyigikira igikorwa cyo guhindura abantu abigishwa cyangwa rurakidindiza? Amateka yerekana ko, uko ibinyejana byagiye bikurikirana, guhindura abantu abigishwa byagiye bikorwa neza nta nsengero zihari kurusha igihe zihari, bitewe n’impamvu nyinshi zumvikana.

Guteranira mu rugo, nk’uko itorero rya mbere ryakoraga kumara ibinyejana bitatu bya mbere, abantu bagasangira ifunguro banezerewe, bagasangira ijambo ry’Imana, bakaririmbira hamwe, impano z’umwuka zigakora kandi ibyo bigafata nk’amasaha atatu ane, byatumaga habaho uburyo bwiza bwo gukura mu mwuka nyabyo. Abagize umubiri wa Kristo bumvaga buri wese agomba kugiramo uruhare, dore ko babaga bicaye barebana, bitandukanye n’uko abakristo bameze mu matorero y’iki gihe–baba bicaye nk’indorerezi zaje kureba sinema cyangwa ikinamico, buri wese yicaye inyuma y’undi, agerageza gukora uko ashoboye kugira ngo umutwe wa mugenzi we utamubuza kwirebera neza ibiryoheye amaso birimo bibera imbere. Uwo mwuka w’ubusabane mu gusangira ku meza watumaga habaho kugendera mu mucyo ntihabe hari ugira utwo ahisha abandi, ugasanga buri wese yitaye kuri mugenzi we koko,kandi hari ubusabane nyakuri butandukanye cyane n’ingirwa-busabane y’iki gihe, aho usanga icyitwa ubusabane ari uguhana ibiganza ku bantu batanaziranye na mba,basuhuzanya igihe pastori abisabye.

Inyigisho zabo zabaga zigizwe n’ibihe byo kubaza ibibazo no kubisubiza, kuganira abantu bakajya impaka bakungurana ibitekerezo nk’abantu bari ku rwego rumwe, si bya bindi by’umuntu umwe guhagarara imbere y’abandi akabigisha, yambaye imyambaro yabugenewe, avuga ijwi yahinduye ukundi boshye uri mu ikinamico, ahagaze ahirengeye hejuru y’abantu bamuteze amatwi (akenshi banarambiwe babihiwe) batuje mu kinyabupfura.Abapastori ntibateguraga “ikibwirizwa/inyigisho bazigisha ku cyumweru.” Buri wese (n’abakuru b’itorero/abapastori/abepisikopi na bo barimo) yakiraga inyigisho Umwuka Wera atanze.

Iyo iteraniro ryakuraga rikaba rinini batagifite aho bakwirwa mu nzu, ntabwo icyo umukuru w’itorero(abakuru b’itorero) yatekerezaga ari ukuntu babona indi nzu nini bakwirwamo bose. Ahubwo buri wese yabaga azi ko ari igihe cyo kwigabanyamo amateraniro abiri yo mu ngo, kikaba ari ikibazo gusa cyo kuyoborwa n’Umwuka kugira ngo bamenye niba ari kwa nde iryo teraniro rishya ryajya rihurira niba kandi ari nde uzajya arihagarikira. Amahirwe ni uko batarindaga kubanza guhamagarira abantu batazi ngo bazane imyirondoro yabo ngo bahamagare n’inzobere mu byo gukura kw’amatorero maze ngo babanze basuzume imitekerereze cyangwa imyizerere yabo; oya ahubwo abepisikopi/abayobozi babaga bari muri bo ubwabo biteguye, akazi barakamenyeye mu kugakora kandi bazi neza abantu bagize umukumbi wab muto bagiye kuzaragira. Iryo torero rishya ryo mu rugo ryabaga ribonye uburyo bwo kujyana ubutumwa ahandi hantu hashya, rikereka abatarakizwa bahatuye abakristo icyo ari cyo–abantu bakundana.Batumiraga abatizera bakaza mu materaniro yabo bitabagoye kuko byabaga ari ukubatumira ngo baze basangire ibyokurya.

Umupastori Uhiriwe

(The Blessed Pastor)

Nta mupastori/umukuru w’itorero/umwepisikopi “wataga umutwe” bitewe n’uko akazi ko kuyobora itorero kamurenze, kandi ibyo ni byo byeze mu matorero y’iki gihe. (Hari ubushakashatsi bwerekanye ko abapastori 1800 buri kwezi muri Amerika bata inshingano z’ubushumba bakegura bibananiye) Umupastori rero yabaga afite umukumbi muto gusa agomba kwitaho,abo bantu ayoboye na bo iyo babaga bashoboye kumwitaho bakamumenyera ibimutunga kugira ngo yiyegurire umurimo w’Imana, yagiraga umwanya uhagije wo gusenga, gutekereza ku ijambo ry’Imana, kubwiriza ubutumwa bwiza abatarakizwa, gufasha abakene, gusura no gusengera abarwayi, akagira n’igihe gihagije cyo gutoza abigishwa bashya kugira ngo bafatanye na we iyo mirimo yose.Ubuyobozi bw’itorero bwari bworoshye.

Yabaga ahuje umutima kandi afitanye ubumwe n’abandi bakuru b’itorero/abapastori/abepisikopi bo mu karere kamwe na we. Nta byo kurwanira kugira “itorero rinini kuruta ayandi yose mu mujyi” byabagaho cyangwa kurushanwa n’abandi bapastori bagenzi be kugira ngo abarushe “inyigisho z’urubyiruko” cyangwa “gahunda y’inyigisho z’abana iryoshye cyane.” Abantu ntibajyanwaga mu materaniro no kujya gutanga amanota ku kuntu abaririmbyi baramije neza,cyangwa uko pastori yashimishije abantu. Babaga baravutse bwa kabiri kandi bakunda Yesu n’abantu be.Bakundaga gusangira amafunguro n’izindi mpano zose Imana yabaga yabahaye.Intego yabo kwari ukumvira Yesu no kwitegurira kuzahagarara imbere y’intebe ye y’urubanza .

Ni byo koko, hari ibibazo byajyaga bibaho mu matorero yo mu rugo, kandi ibyo tubana uko byakemurwaga mu nzandiko zitandukanye.Ariko ibibazo byinshi mu bitajya bibura mu matorero y’ubu bikanatuma hatabaho guhindura abantu abigishwa ntibyari bizwi mu itorero rya mbere, bitewe n’uko gusa imiterere y’itorero ry’icyo gihe yari itandukanye cyane n’uko itorero ryahindutse kuva nyuma y’ikinyejana cya gatatu, mbese kuva mu ntangiriro z’imyaka yiswe iy’umwijima. Reka ibi byinjire neza mu bitekerezo: Kugeza mu ntangiriro z’ikinyejana cya kane nta nsengero zariho.Iyo uza kubaho se muri icyo gihe cy’iyo myaka magana atatu ya mbere, umurimo w’Imana wari kuba ukora icyo gihe wagatandukaniye he n’uko uwukora ubu?

Mu magambo magufi, uko turushaho gukurikiza urugero rwa Bibiliya, ni ko turushaho kugera neza ku ntego y’Imana yo guhindura abantu abigishwa.Inzitizi zikomeye mu guhindura abantu abigishwa mu matorero y’ubu zituruka ku miterere n’imikorere yayo itari iya Bibiliya.

 


[1] Birasobanutse neza ko umupastori (poimain mu Kigiriki, bisobanura umwungeri) ari cyo kimwe n’umukuru w’itorero (presbuteros mu Kigiriki), kandi ni na cyo kimwe n’umwepisikopi (episkopos mu Kigiriki, abasobanuye Bibiliya ya KJV bise bishop). Urugero, Pawulo yabwiye abakuru b’itorero (presbuteros)rya Efeso, ko bagomba gushumba/kuragira(inshinga ni poimaino mu Kigiriki) umukumbi w’Imana, Umwuka Wera yabashyiriyeho kuba abepisikopi (episkopos)(reba Ibyak. 20:28). Yanakoresheje ayo magambo abakuru b’itorero (presbuteros) n’abepisikopi (episkopos) nk’asobanura kimwe muri Tito 1:5-7. Petero na we, yahuguriye abakuru b’itorero (presbuteros) kuragira (poimaino) umukumbi (reba 1 Pet. 5:1-2). Igitekerezo cy’uko “bishop” (insobanuro y’ijambo episkopos muri Bibiliya KJV) ari urwego rukuru kuri pastori cyangwa umukuru w’itorero kandi ko ari we uba ahagarariye amatorero menshi ni ikintu kihimbiwe n’abantu.

[2] Iby’iki gihe byo kwibanda cyane ku bayobozi b’amatorero babyigiye mu mashuri biragaragaza mu buryo bwinshi ibimenyetso by’uburwayi bukomeye cyane, ari bwo gutekereza ko kwiga cyane umuntu akagira ubumenyi bwinshi ari ko gukura mu mwuka cyane. Twibwira ko umuntu uzi ibintu byinshi aba akuze mu mwuka, nyamara ahubwo ushobora gusanga ari bwo ari hasi cyane mu mwuka, atewe hejuru n’ubwibone bw’ibyo azi byose. Pawulo yaranditse ati, “ubwenge butera kwihimbaza” (1 Kor. 8:1). Kandi rwose umuntu uzamara imyaka ibiri cyangwa itatu atega amatwi inyigisho zikonje/zibishye za buri munsi, aba atozwa kuzajya atanga na we inyigigisho zikonje/zibishye za buri cyumweru!

[3] Mu rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Timoteyo no mu rwo yandikiye Tito avugamo yuko abasize inyuma kugira ngo basigare bashyiraho mu matorero abakuru b’itorero/abepisikopi.Nuko rero Timoteyo na Tito bagombaga gusigara baha icyerekezo cy’ubuyobozi abo bakuru b’itorero/bepisikopi kumara igihe runaka. Birashoboka ko bajyaga bagira igihe bagahura n’abo bakuru b’itorero/abepisikopi bakabatoza kuba abigishwa nk’uko pawulo yanditse ati, “Kandi ibyo wanyumvanye imbere y’abahamya benshi, ubimenyeshe abantu bo kwizerwa bazashobora kubyigisha abandi” (2 Tim. 2:2).

[4] reba Ibyak. 2:2, 46; 5:42; 8:3; 12:12; 16:40: 20:20; Rom. 16:5: 1 Kor. 16:19; Kolo 4:15; File 1:2; 2 Yoh 1:10

[5] Umuntu iyo asoma inzandiko za Pawulo abona ko zabaga zandikiwe buri wese mu matorero atandukanye; si abakuru b’itorero cyangwa abepisikopi. Mu nzandiko ze ebyiri gusa ni ho Pawulo avugamo abakuru b’itorero/abapastori/abepisikopi. Hamwe yabashyize mu bo atashya, yabongeyeho nko kugira ngo ahari batazatekereza ko yabavanguye mu bandi yandikiye (reba Fili. 1:1). Ahandi Pawulo yashyize abapastori ku rutonde rw’abakozi b’Imana bategura abera babaha ubushobozi (reba Ef. 4:11-12). Biranagaragara cyane cyane ukuntu Pawulo atavuga ku nshingano y’abakuru b’itorero iyo atanga amabwiriza amwe n’amwe twibwira ko ubundi yakabaye areba abakuru b’itorero, nk’uburyo bwo gutanga ifunguro ryera no gukemura amakimbirane hagati y’abakristo. Ibi byose birerekana ko abakuru b’itorero/abapastori batari bo kāmara nk’uko bimeze mu matorero y’ubu.

[6] Reba Ibyak. 2:2, 46; 5:42; 8:3; 12:12; 16:40: 20:20; Rom. 16:5: 1 Kor. 16:19; Kolo 4:15; File 1:2; 2 Yohana 1:10