Gutandukana kw’abashakanye no Kongera Gushaka (Divorce and Remarriage)

Igice Cya Cumi na Gatatu (Chapter Thirteen)

Ikibazo cyo gutandukana kw’abashakanye no kongera gushaka ni cyo kigibwaho impaka cyane mu Bakristo bataryarya. Ibibazo bibiri bikomeye ni byo bishingirwaho muri izo mpaka: (1) Ni ryari, niba hari na rimwe bishoboka, gutandukana kw’abashakanye byaba byemewe imbere y’amaso y’Imana? kandi (2) Ni ryari, niba hari na rimwe bishoboka, kongera gushaka byaba byemewe imbere y’amaso y’Imana? Amatorero n’amadini atandukanye afite imyizerere yayo ku byemewe n’ibitemewe, bashingiye ku buryo bwabo basobanuramo Ibyanditswe. Tugomba kububahira bose ko bafite ibyo bizera kandi bakabigenderamo–niba uko kwizera kwabo kuba guturuka ku rukundo bakunda Imana. Ariko byaba byiza cyane kurushaho, twese turamutse dufite imyizerere ihamanya na Bibiliya 100%. Umukozi w’Imana uhindura abantu abigishwa ntakwiriye kwigisha ibintu bidahamanya n’ubushake bw’Imana. Kandi nta n’ubwo akwiriye kugereka abantu ho imitwaro Imana itabageretseho. Hamwe n’iyo ntego mu mutima wanjye, ngiye gukora uko nshoboye kugira ngo nsobanure ibyo Byanditswe bigibwaho impaka cyane, hanyuma ni ahawe ho kwemeranya nanjye cyangwa ntitwemeranye.

Reka mbanze nkubwire ko nanjye, kimwe na we, mbabajwe cyane n’umubare munini cyane w’ingo zisenyuka, abashakanye batandukana muri iki gihe mu isi yose. Ikibabaje cyane kurushaho ni uko n’Abakristo ndetse n’abakozi b’Imana barimo gutandukana n’abo bashakanye. Ibi ni ibyago bikomeye. Dukwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo dukumire ibyo bintu bidakomeza kwiyongera, kandi umuti wabyo ni ukubwiriza ubutumwa bwiza tugahamagarira abantu kwihana. Iyo abantu babiri bashakanye baravutse ubwa kabiri nyabyo kandi bombi bakaba bakurikiye Kristo, ntibigera batandukana. Umukozi w’Imana uhindura abantu abigishwa akora uko ashoboye kose kugira ngo urushako rwe rukomere rutanyeganyega, kuko azi neza ko urugero atanga ari bwo buryo bukomeye afite bwo kwigisha.

Reka na none nongereho ko nagize umugisha wo kugira urugo rwiza nkaba maranye imyaka irenga mirongo itatu n’uwo twashakanye, kandi nta bundi nari narigeze gushaka. Igitekerezo cyo gutandukana nticyaza mu bwenge bwanjye. Ubwo rero nta mpamvu yatuma nca ku ruhande ngo noroshye Ibyanditswe bikomeye byerekeye gutandukana kw’abashakanye ngo ahari wenda nishyirire aho nshaka. Ariko ngirira impuhwe cyane abantu batandukanye n’abo bashakanye, nsobanukirwa neza ko nanjye byashobokaga ko nahitamo nabi, nkiri umusore muto, ngashaka umugore uzatuma nyuma ngira ikigeragezo cyo gushaka gutandukana na we, cyangwa se ngashaka umugore utanyihanganira nk’uko umugore mwiza nashatse anyihanganira. Mu yandi magambo, nanjye nakabaye ubu naratandukanye n’uwo twashakanye, ariko si ko byagenze ku bw’ubuntu bw’Imana. Ndibwira ko abubatse bose bashobora kwemeranya nanjye kuri ibyo; bityo rero tukaba tugomba kwifata ntitwihutire gutera amabuye abatandukanye n’abo bashakanye. Turi bande, twebwe ndetse tutita cyane no ku rushako rwacu, turi bande ngo ducire urubanza abatandukanye n’abo bashakanye, tutazi n’ibyo bashobora kuba baranyuzemo bikomeye? Imana yanashobora kubabaraho gukiranuka kuturusha, cyane cyane ko izi ko , iyo tuza guca mu byo baciyemo twe tuba twaratandukanye rugikubita.

Nta muntu n’umwe ushaka ateganya kuzasenya/kuzatandukana n’uwo ashatse, kandi sinibwira ko hari umuntu wanga ibyo gutandukana n’uwo bashakanye kurusha abo ibyo byago byabayeho. Nuko rero tugomba kugerageza gufasha abashakanye kugira ngo bagumane, no gufasha kandi abatandukanye kugira ngo bagere ku mahirwe Imana ibagenera. Ni uwo mutima nandikana ibi.

Ndakora uko nshoboye Ibyanditswe bisobanure ibindi Byanditswe. Nabonye ko imirongo ivuga kuri iki kibazo akenshi ikunda gusobanurwa mu buryo usanga ivuguruzanya n’ibindi Byanditswe, kandi icyo ni ikimenyetso kigaragaza ko iyo mirongo iba yumviswe nabi, wenda niba atari rwose ariko nibura igice.

Urufatiro

(A Foundation)

Reka tubanze dushyireho ihame ry’urufatiro dushobora twese kwemeranyaho. Tubanze twemeranye ko Ibyanditswe bihamya ko Imana yanga gutandukana kw’abashakanye muri rusange. Igihe abagabo bamwe b’Abisirayeli basendaga abagore babo, Imana yavugiye mu muhanuzi wayo Malaki iti:

Kuko nanga gusenda…nanga n’umuntu utwikiriza urugomo umwambaro we ….Nuko rero murinde imitima yanyu mwe kuriganya (Mal. 2:16).

Ibi nta muntu n’umwe uzi urukundo rw’Imana no gukiranuka kwayo byatangaza, cyangwa se umuntu uzi uko gutandukana kw’abashakanye byangiza ubuzima bw’abagabo , abagore n’abana bo muri iyo miryango. Dushobora kwibaza ku mutima w’umuntu ushyigikira gutana kw’abashakanye muri rusange. Imana ni urukundo (reba 1 Yohana 4:8), kandi kubw’ibyo yanga gutandukana kw’abashakanye.

Abafarisayo bamwe bigeze kubaza Yesu niba amategeko yemera ko umuntu asenda umugore we “kubera impamvu iyo ari yo yose.” Uko yabasubije byerekana ko muri kamere ye yanga gutandukana kw’abashakanye. Mu by’ukuri nta na rimwe yigeze yifuza ko hari abashakanye batandukana:

Abafarisayo baza aho ari baramugerageza, baramubaza bati, “Mbese amategeko yemera ko umuntu asenda umugore we amuhora ikintu cyose?” Na we arabasubiza ati, “Ntimwari mwasoma yuko Iyabaremye mbere yaremye umugabo n’umugore, ikababwira iti, ‘Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe’? Bituma batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranije hamwe, umuntu ntakagitandukanye” (Mat 19:3-6).

Amateka atubwira ko mu gihe cya Yesu Abayuda barimo ibice bibiri bifite imyumvire itandukanye. Turi buze kureba neza iby’iyo myumvire yombi mu buryo bunonosoye, ariko reka tube tumenye ko igice kimwe cyari icy’abahagaze ku mahame y’amategeko, ikindi kikaba icy’ababifata uko babyumva biyorohereza. Abatsimbaraye ku mahame bizeraga ko umuntu yemerewe gusenda umugore we gusa igihe bitewe n’impamvu zikomeye zijyanye n’imyifatire. Abandi biyorohereza bo bakizera ko umuntu ashobora gusenda umugore we ku mpamvu iyo ari yo yose, n’iyo byaba bitewe n’uko yabonye undi mugore mwiza kurusha uwo yari afite. Iyi myizerere ivuguruzanya ni yo yabaye impamvu yo kugira ngo Abafarisayo baze kubaza Yesu kiriya kibazo.

Yesu yavuze imirongo y’Ibyanditswe iboneka ku mpapuro zibanza z’igitabo cy’Itangiriro igaragaza ukuntu umugambi w’Imana mbere na mbere wari uwo guhuza abagabo n’abagore ubutazatandukana ukundi, ntabwo ari iby’igihe gito. Mose yavuze ko Imana yaremye ibitsina byombi ifite urugo/urushako mu bitekerezo byayo, kandi ko isano y’abashakanye izaba ikomeye ku buryo ari yo izaba iy’ibanze. Iyo sano iyo imaze kubaho iruta cyane isano umuntu afitanye n’ababyeyi be. Abagabo basiga ababyeyi babo bakabana n’abagore babo akaramata.

Byongeye kandi ubusabane mpuzabitsina hagati y’umugabo n’umugore we bugaragaza bwa bumwe bwabo bwashyizweho n’Imana. Mu buryo bugaragara, umubano nk’uwo, ukomokaho urubyaro, ntabwo Imana yawuteganirije kuba uw’igihe gito, ahubwo n’umubano uhoraho. Ndacyeka ko ijwi Yesu yavuganye asubiza Abafarisayo ryarimo gutangara cyane rigaragazaga ukuntu yumiwe kubona ikibazo nk’icyo kinabazwa. Rwose Imana ntiyigeze ntiyigeze ishaka ko abagabo basenda abagore babo “ku bw’impamvu iyo ari yo yose.”

Birumvikana, Imana ntiyigeze ishaka ko hari umuntu n’umwe wakora icyaha mu buryo ubwo ari bwo bwose, ariko twese twaranze dukora ibyaha. Imana mu mbabazi zayo yashyizeho uburyo bwo kuducungura ikadukura mu bubāta bw’icyaha. Ikigeretseho kandi, hari ibintu ifite byo kutubwira nyuma y’aho dukoreye ibyo itigeze ishaka ko dukora. Ni muri ubwo buryo na none, Imana itigeze ishaka ko habaho gutandukana kw’abashakanye, ariko byaranze bibaho mu bantu batagandukiye Imana. Imana ntiyatunguwe igihe yabonaga abashakanye ba mbere batandukanye cyangwa abandi amamiliyoni bakurikiyeho batandukana. Kandi ntiyavuze gusa ukuntu yanga gutandukana kw’abashakanye, ahubwo ifite n’ibyo ibabwira bamaze gutandukana.

Mbere na Mbere

(In the Beginning)

Tumaze gushyiraho uru rufatiro, dushobora noneho kureba neza icyo Imana ivuga ku gutandukana kw’abashakanye no ku byo kongera gushaka kwabo. Bitewe n’uko amagambo akunze kugibwaho impaka cyane ari ayo Yesu yavuze abwira Abisirayeli, byaba byiza tubanje kureba icyo Imana yari yarabivuzeho imyaka amagana mbere ibwira Abisirayeli ba mbere. Nidusanga ibyo Imana yavugiye muri Mose bivuguruzanya n’ibyo yavugiye muri Yesu, dushobora kwemeza ko wenda amategeko y’Imana yahindutse cyangwa se ko hari ibyo twumvise nabi mu byavuzwe na Mose cyangwa na Yesu. Reka rero tubanzirize ku byo Imana yahishuye ku gutandukana kw’abashakanye no kongera gushaka.

Namaze kuvuga ahantu mu Itangiriro 2, ukurikije uko Yesu yavuze, hafitanye isano n’ibyo gutandukana kw’abashakanye. Reka noneho tubisome uko byanditse mu gitabo cy’Itangiriro:

Urwo rubavu Uwiteka Imana yakuye muri uwo muntu, iruhindura umugore imushyira uwo muntu. Aravuga ati, “Uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, ni akara ko mu mara yanjye. Azitwa Umugore kuko yakuwe mu Mugabo.” Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe (Itang 2:22-24).

Ngaha aho gushyingirwa gukomoka. Imana yaremye umugore wa mbere imukuye mu mugabo wa mbere kandi imuremeye umugabo wa mbere, kandi ubwayo iramumushyira. Mu magambo ya Yesu yaravuze ati, “Nuko icyo Imana yateranyije [umugabo n’umugore] hamwe…” (Mat 19:6). Uru rugo/urushako rwa mbere rwashyizweho n’Imana ni rwo rwari ikitegererezo rw’izindi zose zizakurikira. Imana irema umubare w’abagabo ujya kungana n’uwabagore, kandi ibarema ku buryo umuntu akururwa n’uwo batandukanyije igitsina. Dushobora kuvuga rero ko Imana igitegura gushakana kw’abagabo n’abagore mu rwego rwo hejuru (nubwo ubu hari amahitamo menshi hagati y’abajya gushakana kurusha ayo Adamu na Eva bari bafite). Nk’uko Yesu rero yavuze, nta muntu ugomba gutandukanya icyo Imana yateranyije hamwe. Ntabwo Imana mu migambi yayo yashakaga ko abo bashakanye ba mbere baba ukubiri, ahubwo yashakaga ko babonera umugisha mu kubana buri wese akeneye undi. Kurenga ku bushake bw’Imana yerekanye ku mugaragaro byaba rero bibaye icyaha. Nuko rero uhereye ku gice cya kabiri cy’igitabo cya mbere cya Bibiliya, ni ikintu kigaragara ko gutandukana kw’abashakanye atari ubushake bw’Imana ku muntu n’umwe.

Amategeko y’Imana Yanditswe mu Mitima

(God’s Law Written in Hearts)

Ndashaka kuvuga kandi ko n’umuntu utarasoma igice cya kabiri cy’igitabo cy’Itangiriro muri we azi ko gutandukana kw’abashakanye ari bibi, kuko usanga mu mico y’ibihugu byinshi mu bantu batazi Imana batazi n’ibya Bibiliya mu masezerano yabo y’ubushyingirwe basezerana kuzabana kugeza gupfa. Nk’uko Pawulo yanditse mu rwandiko rwe yandikiye Abaroma:

Abapagani badafite amategeko y’Imana, iyo bakoze iby’amategeko ku bwabo baba bihīndukiye amategeko nubwo batayafite, bakagaragaza ko umurimo utegetswe n’amategeko wanditswe mu mitima yabo, ugahamywa n’imitima ihana ibabwiriza, igafatanya n’ibitekerezo byabo kubarega cyangwa se kubaregura (Rom. 2:14-15).

Amategeko y’Imana y’imyifatire yanditswe mu mutima wa buri muntu. Mu by’ukuri ayo mategeko agenga imyifatire avugira mu mutima uhana/umutima-nama ni yo mategeko yahaye buri wese, uretse Abisirayeli, uhereye kuri Adamu ukageza igihe cya Yesu. Umuntu wese utekereje gutandukana n’uwo bashakanye azasanga akirana n’umutima-nama we, kandi uburyo bumwe gusa buhari bwo kuwucecekesha ni ugushaka impamvu ifatika imutera gutandukana n’uwo bashakanye. If he proceeds with a divorce without a good justification, his conscience will condemn him, although he may well suppress it.

Uko tubizi, kumara ibisekuruza makumyabiri na birindwi byo kuva kuri Adamu kugeza Abisirayeli bahabwa na Mose amategeko nko mu mwaka w’ 1440 mbere y’ivuka rya Yesu, amategeko y’umutima uhana ni ryo hishurirwa Imana yahaga abantu gusa, n’Abisirayeli barimo, ku byerekeye ibyo gutandukana kw’abashakanye no kongera gushaka; Imana yabonaga ko ibyo bihagije. (Wibuke ko Itangiriro 2 kivuga ku nkuru y’iremwa kitanditswe mbere y’igihe cyo Kuva.) Umuntu rero yaba ashyize mu gaciro aramutse atekereje ko kumara ibyo bisekuruza byose uko ari makumyabiri na birindwi mbere y’amategeko ya Mose, harimo n’igihe cy’umwuzure wa Nowa, hari zimwe mu Ngo zasenyutse mu mamiliyoni y’abashakanye muri iyo myaka amagana. Kandi umuntu yaba ashyize mu gaciro yemeje ko Imana, itajya ihinduka na rimwe, yababariraga abumvaga batsinzwe n’urubanza rwo kuba ari bo babaye intandaro yo gutandukana n’abo bashakanye iyo babaga batuye kandi bakihana icyaha cyabo. Tuzi neza ko abantu bashoboraga gukizwa, cyangwa se bakagirwa abakiranutsi n’Imana, mbere y’uko amategeko ya Mose atangwa, nk’uko byagenze kuri Aburahamu, ku bwo kwizera kwe (reba Rom. 4:1-12). Niba abantu baragirwaga abakiranutsi ku bwo kwizera kwabo uhereye kuri Adamu kugeza kuri Mose, ni ukuvuga ngo bashoboraga kubabarirwa icyaha icyo ari cyo cyose, harimo n’icyaha cyo kuba ari bo baturutsweho no gutandukana n’uwo bashakanye. Bityo rero, dutangira gucukumbura iki kibazo cyo gutandukana kw’abashakanye no kongera gushaka, ndibaza: Mbese abantu bakoraga icyaha cyo kuba intandaro mu gutandukana n’abo bashakanye mbere y’amategeko ya Mose kandi bagahabwa imbabazi n’Imana, hanyuma bemezwaga n’umutima-nama wabo (kuko nta mategeko yanditswe yari yakabayeho) ko bazaba bakoze icyaha nibongera gushaka? Ni ikibazo gusa mbaza.

Hanyuma se byagendaga bite kuri abo b’inzirakarengane batabaga ari bo ba nyirabayazana b’icyo cyaha cyo gutandukana, abasendwaga nta cyaha bafite, ari ukubera gusa kwikunda kw’abo bashakanye? Mbese imitima-nama yabo yababuzaga kongera gushaka?Jye ndumva atari ko byari bimeze. Niba umugabo ataye umugore we ku bw’uko hari undi yabengutse, ni iki cyabuza uyu mugore watawe kwishakira undi mugabo? Yabaga yasenzwe nta cyaha afite.

Amategeko ya Mose

(The Law of Moses)

Ntabwo tubona aho gutandukana kw’abashakanye no kongera gushaka kwabo bivugwa neza tutaragera ku gitabo cya gatatu cya Bibiliya. Dusanga mu mategeko ya Mose ko byari bibujijwe ko umutambyi ashaka umugore watandukanye n’uwo bashakanye:

Ntibakarongore Malaya cyangwa uwanduye, kandi ntibagacyure uwasenzwe, kuko umutambyi ari uwera ku Mana ye (Lewi 21:7).

Ntahandi wabona mu mategeko ya Mose habuza rubanda rwose rw’abagabo b’Abisirayeli ibyo bibujijwe abatambyi. Byongeye kandi, umurongo tumaze kubona haruguru ushaka kuvuga ko (1) habagaho abagore b’Abisirayelikazi basenzwe kandi ko (2) nta kibazo cyari gihari ku bagabo bandi b’Abisirayeli batari abatambyi gushaka umugore wasenzwe. Itegeko twabonye haruguru rireba abatambyi gusa hamwe n’abagore basenzwe kugira ngo batazashakwa n’abatambyi. Nta kosa ryari rihari rihanwa n’amategeko ya Mose,umugore wasenzwe yongeye gushaka mu gihe adashatswe n’umutambyi. Nta kosa ku wundi mugabo utari umutambyi ashatse umugore wasenzwe.

Umutambyi mukuru (ahari wenda we nk’urwego rukuru rushushanya Kristo) yagombaga kwitwara neza mu rwego rurenze n’urw’abandi batambyi basanzwe. We ntiyari yemerewe no gushaka umupfakazi. Nyuma y’imirongo mike gusa uvuye aho dusoma mu gitabo cy’Abalewi ngo:

Umupfakazi cyangwa uwasenzwe cyangwa uwanduye, cyangwa Malaya ntakabarongore, ahubwo umwari wo mu bwoko bwe azabe ari we arongora (Lewi 21:14).

Mbese uyu murongo urashaka kuvuga ko cyari icyaha ku Bisirayelikazi bose kongera gushaka na rimwe cyangwa ko cyari icyaha kuri buri Mwisirayeli wese kurongora umupfakazi? Birumvikana ko atari byo. Mu by’ukuri uyu murongo ushaka kuvuga ko kitaba icyaha ku mupfakazi uwo ari we wese ashatse umugabo uwo ari we wese uretse umutambyi mukuru, kandi bishaka kuvuga cyane ko uretse umutambyi mukuru, undi mugabo wese yemerewe kurongora umupfakazi. Ibindi Byanditswe bishimangira uburenganzira busesuye umupfakazi afite bwo kongera gushaka (reba Rom. 7:2-3; 1 Tim.5:14).

Kandi uyu murongo hamwe n’uwo twabanje kureba (Lewi 21:7) urashaka kuvuga ko nta kosa ku mugabo w’Umwisirayeli uwo ari we wese (uretse umutambyi cyangwa umutambyi mukuru) kurongora umugore wasenzwe cyangwa n’umugore utakiri isugi, “wandujwe no kuba malaya.” Bityo kandi birashaka kuvuga ko, mu mategeko ya Mose, nta kosa ryari rihari ku mugore wasenzwe kongera gushaka cyangwa umugore “wandujwe n’ubulaya” gushaka, bapfa kuba gusa badashatse umutambyi. Imana mu buntu bwayo yahaye andi mahirwe abasambanyi n’abatandukanye n’abo bashakanye, nubwo Imana yanga cyane ubusambanyi no gutandukana kw’abashakanye.

Ikindi Kibujijwe mu Kongera Gushaka

(A Second Specific Prohibition Against Remarriage)

Mbese abagore basenzwe Imana yabahaye “amahirwe ya kabiri” incuro zingahe? Mbese twakwanzura tuvuga ko Imana yahaye abagore basenzwe andi mahirwe yo kongera gushaka incuro imwe gusa mu mategeko ya Mose? Uwo waba ari umwanzuro utari wo. Nyuma tuza kubona mu mategeko ya Mose ngo,

Umuntu narongora umugeni maze ntamukundwakaze kuko hari igiteye isoni yamubonyeho, amwandikire urwandiko rwo kumusenda arumuhe, amwirukane mu nzu ye. Namara kuva mu nzu ye, yemererwa kugenda agacyurwa n’undi. Kandi umugabo wamucyuye namunyungwakaza, akamwandikira urwandiko rwo kumusenda akarumuha, akamwirukana mu nzu ye, cyangwa uwo mugabo wamucyuye napfa, umugabo we wa mbere wabanje kumwirukana ntazamucyure amaze kononekara, kuko ibyo byaba ikizira imbere y’Uwiteka. Kandi ntuzashyire icyaha ku gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo (Guteg 24:1-4).

Urabona ko muri iyi mirongo ikibujijwe ari umugore umaze gusendwa kabiri (cyangwa uwasenzwe rimwe akanapfakara rimwe) wongera gushakwa n’umugabo we wa mbere. Ntakintu kivugwa ku ikosa yaba akoze ku kongera gushaka amaze gutandukana n’uwo bashakanye ubwa kabiri (cyangwa apfushije umugabo we wa kabiri), icyo yari abujijwe gusa ni ugusubira ku mugabo we wa mbere. Ikintu kigaragara neza bishaka kuvuga ahangaha ni uko uwo mugore yari afite umudendezo wo gucyurwa n’undi mugabo uwo ari we wese (umukeneye). Iyo kiba icyaha kongera gushaka uwo ari we wese, Imana ntiba yararinze gusobanura neza uwo iryo tegeko rireba by’umwihariko. Iba yaravuze gusa iti, “Abatandukanye n’abo bashakanye ntibemerewe kongera gushaka.”

Kandi, niba Imana yaremereraga uyu mugore gushaka ubwa kabiri, ubwo rero umugabo wamucyuraga amaze gusendwa ubwa mbere nta cyaha yabaga akoze. Kandi niba yaremererwaga gushaka ubwa gatatu, ubwo rero undi mugabo uwo ari we wese wamucyuraga amaze gusendwa kabiri nta cyaha yabaga akoze (keretse gusa ari we wari umugabo we wa mbere). Nuko rero ya Mana yanga gusenda ikunda abasenzwe, kandi mu mbabazi zayo ibongera andi mahirwe.

Incamake

(A Summary)

Reka mvuge muri make ibyo twavumbuye kugeza ubu: Nubwo Imana yavuze ko yanga gutandukana kw’abashakanye, nta na rimwe yigeze igira icyo ivuga mu Isezerano Rya Kera cyangwa mbere yaho cyerekana ko kongera gushaka ari icyaha, uretse aha hantu habiri: (1) uwasenzwe kabiri cyangwa uwasenzwe rimwe akanapfakara rimwe utemererwa kongera gushaka umugabo we wa mbere n’ (2) umugore wasenzwe utemererwa gushaka umutambyi. Kandi nta na hamwe Imana yerekanye ko gushaka umugore wasenzwe ari icyaha uretse abatambyi.

Ibi bisa n’ibitandukanye n’ibyo Yesu yavuze ku kongera gushaka kw’abatandukanye n’abo bashakanye ndetse no ku bantu bashaka abagore basenzwe. Yesu yavuze ko abo bantu baba bakoze icyaha cy’ubusambanyi (reba Mat 5:32). Ubwo rero hagati ya Yesu na na Mose hari uwo twumva nabi, naho ubundi Imana yaba yarahinduye amategeko yayo. Jye ndacyeka ko dushobora kuba twumva nabi ibyo Yesu yavuze, kuko byaba bitumvikana ukuntu Imana yagira itya mu kanya gato ikavuga ko ikintu ari icyaha kandi hashize imyaka igihumbi na maganatanu icyo kintu cyemewe n’amategeko yayo yahaye Abisirayeli.

Mbere y’uko tuvuga mu buryo bunonosoye kuri ibi bintu bisa n’aho bivuguruzanya, reka mbanze mvuge ko mu Isezerano Rya Kera Imana yemera ko abatandukanye bongera gushaka ntacyo yavuze kigomba gushingirwaho cyerekeranye n’ibyatumye umuntu atandukana n’uwo bashakanye cyangwa niba yaragize ruhare rungana iki mu mpamvu zatumye batandukana n’uwo bashakanye. Imana ntiyigeze ivuga ko abantu bamwe mu batandukanye n’abo bashakanye batemererwa kongera gushaka bitewe n’uko gutandukana kwabo kutashingiye ku mpamvu nyazo. Ntiyigeze ivuga ko abantu bamwe bakwiye by’umwihariko kongera gushaka bitewe n’uko gutandukana n’abo bashakanye kwabo byubahirije amategeko. Nyamara abakozi b’Imana bo muri iki gihe kenshi usanga bagerageza guca imanza muri ubwo buryo bashingiye ku buhamya bubogamiye ku ruhande rumwe. Urugero, umugore watandukanye n’umugabo we ugasanga arashaka kwemeza pastori we yuko we akwiye kwemererwa kongera gushaka bitewe n’uko ari we waguweho n’ishyano muri uko gutandukana. Ngo umugabo ni we wamusenze–si we wataye umugabo. Ariko uwo mupastori aramutse agize amahirwe yo kumva umugabo na we icyo abivugaho, yakumva amugiriye imbabazi. Wenda umugore na we yari kabutindi. Bityo rero afitemo uruhare mu gutandukana kwabo, ntabwo yagwiririwe n’ibintu gusa.

Nzi umugabo n’umugore bombi benderezanyaga, umwe yiyenza kuri mugenzi we ngo undi abe ari we ujya mu rukiko asaba gutandukana noneho we ntagibweho n’urubanza rw’uko ari we wasabye ubutane. Buri wese yagiraga ngo nibamara gutandukana azavuge ko mugenzi we ari we wamutaye akajya no gusaba urukiko ko rubatandukanya, bityo kongera gushaka kwe bikaba byemewe n’amategeko. Dushobora kujijisha abantu ariko ntidushobora kujijisha Imana. Urugero, Imana ibona ite umugore utubaha uko Ijambo ryayo rivuga, agahora yangira umugabo we ko baryamana ngo bakore imibonano y’abashakanye, hanyuma akamuta ngo yamuciye inyuma? Mbese mu ruhande rumwe si we uba ari nyirabayazana wo gutandukansa kwabo?

Ibyo umugore usenzwe kabiri twabonye mu Gutegeka Kwa Kabiri 24 ntacyo tubona kivugwa ku byerekeranye no kuba gutandukana kwe incuro ebyiri byari bifite ishingiro cyangwa bitarifite. Umugabo we wa mbere yamusanganye “inenge” runaka. Iyo “nenge” iyo iza kuba ari ubusambanyi, aba yaraciriwe urwo gupfa atewe amabuye nk’uko amategeko ya Mose yabiteganyaga (reba Lewi 20:10). Ni ukuvuga ko rero niba gusambana ari yo mpamvu yonyine yemewe yo gutandukana kw’abashakanye, twavuga ko umugabo we wa mbere atari afite wenda impamvu nyazo zituma amusenda. Ariko ku rundi ruhande, wenda yari yasambanye, ariko umugabo we kubera kuba umukiranutsi nka Yosefu umugabo wa Mariya, “yashakaga kumusenda mu ibanga” (Mat 1:19). Hari uburyo bushoboka bwinshi.

Umugabo we wa kabiri we bivugwa gusa ko “yamunyungwakaje”akamuhinduka ntabe akimukunda. Na none ntituzi uwariho urubanza cyangwa niba bari basangiye amakosa. Ariko ntaho bitandukaniye. Ubuntu bw’Imana bwamuhaga andi mahirwe yo kongera gushaka uwo ari we wese wemeye kuba yashaka umugore umaze gusendwa kabiri, uretse ariko umugabo we wa mbere.

Icyo tutemeranyaho

(An Objection)

“Ariko abantu babwiwe ko bemerewe kongera gushaka bamaze gutandukana n’abo bashakanye ku bw’impamvu iyo ari yo yose, ibyo byabashyigikira mu gutandukana nta n’impamvu zemewe bafite,” ni ko bikunze kuvugwa kenshi. Ndibwira ko ari ko byaba bimeze rimwe na rimwe ku bantu b’abanyeyedini batagerageza gushimisha Imana, ariko rero kubuza abantu, n’ubundi batumvira Imana, gukora ibyaha ni uguta igihe rwose. Nyamara abantu bagandukira Imana koko, ntibagerageza gushakisha uburyo bakora ibyaha. Bagerageza kunezeza Imana, kandi abantu nk’abo usanga bafite urushako rutanyeganyega. Ikindi kandi ubona, mu Isezerano Rya Kera, ari nk’aho Imana ititaga cyane ku byo gutandukana kw’abashakanye ku bw’impamvu zitemewe kubera amategeko atanga umudendezo wo kongera gushaka, bitewe n’uko yahaye Isirayeli amategeko atanga umudendezo wo kongera gushaka.

Mbese tugomba kwirinda kubwira abantu ko Imana ibabarira icyaha icyo ari cyo cyose, kugira ngo tutabashyigikira gukora ibyaha kuko bazi ko imbabazi zihari? Niba ari uko twareka kubwiriza ubutumwa bwiza. Na none bituruka ku buryo umutima wa buri muntu umeze. Abakunda Imana bashaka kuyumvira. Nzi neza ko nsabye Imana imbabazi yazimpa nubwo naba nakoze icyaha kimeze gite. Ariko ibyo ntibintera na gato gushaka gukora ibyaha, kuko nkunda Imana kandi navutse ubwa kabiri. Ku bw’ubuntu bw’Imana narahinduwe. Nifuza kuyinezeza.

Imana izi ko bidakenewe kongera indi ngaruka mbi yo gutandukana kw’abashakanye ku zindi ngaruka mbi nyinshi utabona uko wirinda ngo ari ukugira ngo ibone uko ishishikariza abantu kugumana n’abo bashakanye. Kubwira abantu bananiwe n’urushako yuko bakwiye kugumana n’abo bashakanye ngo kuko batazemererwa kongera gushaka ntacyo bibafasha mu kugumana n’abo bashakanye. Nubwo yakwizera ibyo umubwiye, kuri we ubuzima bwo kuba wenyine nk’umusilibateri aba yumva ari nko kwibera mu ijuru ugereranyije n’ubuzima bw’urushako rw’agahinda yahuye na rwo.

Pawulo Avuga Ku Byo Kongera Gushaka

(Paul on Remarriage)

Mbere y’uko tujya ku kibazo cyo guhuza ibyo Yesu yavuze ku byo kongera gushaka n’ibyo Mose yabivuzeho, dukwiriye kumenya ko hari undi mu banditse Bibiliya wemeranya na Mose, uwo izina rye ni Pawulo intumwa. Pawulo yanditse ku buryo busobanutse neza ko kongera gushaka kw’abatandukanye n’abo bashakanye atari, bityo akemeranya n’ibyo Isezerano Rya Kera rivuga:

Iberekeye iby’abari simfite itegeko ry’Umwami wacu, ariko ndababwira ibyo nibwira ndi umuntu wababariwe n’Umwami wacu ngo nkiranuke. Nuko ndibwira yuko ari byiza ku bw’iki gihe kirushya kiriho none, ko umuntu aguma uko ari. Mbese wahambiriwe ku mugore? Ntushake guhamburwa. Wahambuwe ku mugore? Nuko ntushake undi. Icyakora warongora nta cyaha waba ukoze. N’umwari yashyingirwa nta cyaha yaba akoze. Ariko abameze batyo bazagira imibabaro mu mubiri, ku bwanjye nashaka kuyibakiza (1 Kor 7:25-28).

Nta gushidikanya ko muri iki gice Pawulo yabwiraga abatandukanye n’abo bashakanye. Yagiraga inama abashakanye, abatarigeze bashaka, n’abatandukanye n’abo bashakanye kuguma uko bameze bitewe n’itotezwa abakristo banyuragamo muri icyo gihe. Nyamara Pawulo yavuze yeruye ko abatandukanye n’abo bashakanye n’abari nta cyaha baba bakoze igihe baba barongoye cyangwa bashyingiwe.

Urabona ko Pawulo atavuze ko kongera gushaka kw’abatandukanye n’abo bashakanye ari icyaha. Ntiyavuze ko kongera gushaka byemerewe gusa uwatandukanye n’uwo bashakanye ariko we akaba nta cyo ashinjwa muri uko gutandukana. (Kandi se ni nde ushobora guca urubanza nk’urwo akamenya uwagize uruhare n’utararugize mu gutandukana uretse Imana yonyine?) Ntiyavuze ngo abatandukanye n’abo bashakanye batarakizwa ni bo bonyine bemererwa kongera gushaka. Oya, yaravuze gusa ngo kongera gushaka ku batandukanye n’abo bashakanye si icyaha.

Mbese Pawulo yoroshyaga ibyo gutandukana kw’abashakanye?

(Was Paul Soft on Divorce?)

Mbese kubera ko Pawulo yashyigikiye imyumvire irimo imbabazi ku byo kongera gushaka, bivuze ko yoroshyaga cyane ikibazo cyo gutandukana kw’abashakanye? Oya, biragaragara neza ko muri rusange Pawulo yarwanyaga gutandukana kw’abashakanye. Mbere yaho muri icyo gice nyine cy’urwandiko rwe rwa mbere yandikira Abakorinto, yashyizeho itegeko ryerekeye gutandukana kw’abashakanye rihuza neza n’urwango Imana yanga gutandukana kw’abashakanye:

Abamaze kurongorana ndabategeka, nyamara si jye ahubwo ni Umwami wacu, umugore ye kwahukana n’umugabo we. Ariko niba yahukanye, abe igishubaziko cyangwa yiyunge n’umugabo we, kandi umugabo ye gusenda umugore we. Ariko abandi bo ni jye ubabwira si Umwami wacu. Mwene Data niba afite umugore utizera, kandi uwo mugore agakunda kugumana na we ye kumusenda. Kandi umugore ufite umugabo utizera na we agakunda kugumana na we ye kwahukana n’umugabo we kuko umugabo utizera yezwa ku bw’umugore we, kandi umugore utizera yezwa ku bwa mwene Data uwo. Iyo bitameze bityo abana banyu baba bahumanye, ariko none dore ni abera. Icyakora wa wundi utizera, niba ashaka gutana atane. Mwene Data w’umugabo cyangwa w’umugore ntaba agihambiriwe iyo bimeze bityo, kuko Imana yaduhamagariye amahoro. Wa mugore we ubwirwa n’iki yuko utazakiza umugabo wawe? Nawe wa mugabo we, ubwirwa n’iki yuko utazakiza umugore wawe? Ariko umuntu wese agenze nk’uko Umwami wacu yabimugeneye, kandi amere uko yari ari Imana ikimuhamagara. Uko ni ko ntegeka mu matorero yose (1 Kor 7:10-17).

Urabona ko Pawulo yatangiye abwira abizera bashakanye n’abandi bizera. Ntibakwiriye gutandukana, birumvikana, kandi Pawulo akavuga ko ayo atari amabwirizwa ye atanze, ko ahubwo ari amabwiriza y’Umwami. Kandi ibyo rwose bihuza n’ibindi twabonye muri Bibiliya kugeza ubu.

Dore rero aho bishyuhira. Biragaragara ko Pawulo yari umuntu ushyira mu gaciro cyane ku buryo asobanukirwa ko n’abizera bashobora gutandukana nubwo bidakunze kubaho. Igihe bibaye rero, Pawulo akavuga ko uwo muntu watandukanye n’uwo bashakanye agomba kuguma aho atongeye gushaka cyangwa se akiyunga n’uwo bashakanye bagasubirana. (Nubwo Pawulo aya mabwiriza ayaha abagore by’umwihariko, ndibwira ko n’abagabo abareba.)

Na none ibyo Pawulo yandika hano ntibidutungura. Yabanje kuvuga itegeko ry’Imana ryerekeye ibyo gutandukana kw’abashakanye, ariko ni umunyabwenge cyane ku buryo atayobewe ko amategeko y’Imana ashobora kutubahirizwa. Nuko rero igihe habayeho icyaha cyo gutandukana kw’abashakanye kandi bombi ari abizera, atanga andi mabwiriza. Umuntu utandukanye n’uwo bashakanye agomba kuguma aho ntashake undi keretse yiyunze na wa wundi bashakanye bakongera bakabana. Nta gushidikanya ko ibyo ari byo byaba byiza cyane hagati y’abashakanye bombi bizera. Igihe bombi bakomeje kuba aho ntawe ushatse, haba hari ibyiringiro yuko bakwiyunga bakongera kubana, kandi ibyo byaba ari byo byiza cyane. Birumvikana ko iyo hagize umwe muri bo ushaka, ibyiringiro byo kwiyunga no kongera kubana biba bishiriye aho. (Kandi biragaragara ko iyo gutandukana kwabo kiza kuba icyaha kitababarirwa, nta mpamvu Pawulo yari kwirirwa ababwira kutongera gushaka keretse biyunze bakongera kubana.)

Uratekereza ko Pawulo yari asobanukiwe cyane ko amabwiriza ye ya kabiri na yo ashobora kutazakurikizwa? Ni ko nibwira. Ahari ntiyashatse gutanga andi mabwiriza ya gatatu ku bizera batandukanye n’abo bashakanye kuko yumvaga ko abizera nyakuri bakubahiriza amabwiriza ya mbere yo kudatandukana n’abo bashakanye, nuko rero ku bw’incuro nke cyane zidakunze kubaho ko abizera batandukana n’abo bashakanye yatanze amabwiriza ya kabiri. Kandi koko abayoboke ba Kristo nyakuri, iyo bagize ibibazo mu rushako rwabo bakora uko bashoboye kose kugira ngo biyunge bakomeze kubana. Kandi rwose uwizera ugerageje kenshi kugira ngo ashobore gukomeza kubana n’uwo bashakanye, ariko bikanga akabona nta bundi buryo uretse gutandukana na we, ni ukuri rwose uwo mwizera ku bwo kudashaka kwikoza isoni no ku bw’icyubahiro cya Kristo ntashobora gutekereza kongera gushaka undi muntu uwo ari we wese, kandi akomeza kugira ibyiringiro ko bashobora kongera kwiyunga n’uwo batandukanye. Jye mbona ko ikibazo nyacyo kiri mu Itorero ry’iki gihe cy’abatandukana n’abo bashakanye ari uko hari umubare munini cyane w’abitwa ko bizera ariko bitari iby’ukuri, abantu baba batarigeze bizera Yesu nk’Umwami koko, kandi bityo ntibigere banamugandukira.

Biragaragara cyane mu byo pawulo yandika mu 1 Abakorinto 7 ko Imana isaba ibintu bikomeye abizera, abantu bafite Umwuka Wera ubatuyemo, kurusha ibyo isaba abatizera. Pawulo yanditse avuga ko, nk’uko tubisoma, abizera badakwiye gutandukana n’abo bashakanye batizera igihe abo batizera bashaka gukomeza kubana na bo. Na none aya mabwiriza ntadutungura, kuko ahuza rwose n’ibindi twabonye mu Byanditswe bivuga ku byo gutandukana kw’abashakanye. Imana irwanya gutandukana kw’abashakanye. Nyamara Pawulo akomeza avuga ko niba utizera ashaka gutana uwizera agomba kumureka agatana. Pawulo azi ko utizera atagandukira Imana, nuko rero ntiyumva ko utizera yakora nk’uwizera. Reka nongereho ko igihe utizera yemeye kubana n’uwizera, ari ikimenyetso cyiza kerekana ko uwo utizera ashobora kuzakingurira umutima we ubutumwa bwiza, cyangwa ko uwo wizera yaguye, akaba asigaye ari umukristo w’izina gusa.

Ubu se kandi ni nde wavuga ko uwizera watawe n’utizera adafite uburenganzira bwo kongera gushaka? Pawulo ntiyigeze na rimwe avuga ibintu nk’ibyo, nk’uko yavuze ku bashakanye batandukanye bombi ari abizera. Dushobora kwibaza mpamvu ki Imana yarwanya kongera gushaka k’uwizera watawe n’utizera. Mbese byaba bimaze iki? Nyamara ibyo birasa nk’aho bivuguruza ibyo Yesu yavuze ku bijyanye no kongera gushaka: “Kandi uzacyura uwasenzwe azaba asambanye” (Mat 5:32). Ibi na none bintera gukeka ko twasobanukiwe nabi ibyo Yesu yashakaga kuvuga.

Ikibazo

(The Problem)

Yesu, Mose na Pawulo bose baremeranya ku buryo bugaragara ko igihe habaye gutandukana kw’abashakanye haba hari umwe muri bo, wakoze icyaha cyangwa bombi bakaba bacumuye. Bose muri rusange barwanya cyane gutanduakana kw’abashakanye. Ariko dore ikibazo tugira: Twahuza dute ibyo Mose na Pawulo bavuze ku kongera gushaka kw’abatandukanye n’abo bashakanye n’icyo Yesu yabivuzeho? Birumvikana ko tugomba kumva ko bagomba guhuza kuko bose bahumekewe n’Imana mu kuvuga ibyo bavuze.

Reka turebe neza koko ibyo Yesu yavuze kandi turebe n’uwo yabibwiraga. Mu butumwa bwiza bwa Matayo tubona incuro ebyiri aho Yesu avuga ku byo gutana kw’abashakanye no kongera gushaka; hamwe ni muri ya nyigisho yo ku musozi ahandi ni igihe yari abajijjwe n’Abafarisayo. Reka tubanzirize ku kiganiro Yesu yagiranye n’abo Bafarisayo:

Abafarisayo baza aho ari baramugerageza, baramubaza bati “Mbese amategeko yemera yuko umuntu asenda umugore we amuhora ikintu cyose?” Na we arabasubiza ati “Ntimwari mwasoma yuko Iyabaremye mbere yaremye umugabo n’umugore ikababwira iti ‘Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe’? Bituma batakiri babiri ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranije hamwe umuntu ntakagitandukanye.” Baramusubiza bati, “Niba ari uko, ni iki cyatumye Mose ategeka ko umugabo aha umugore urwandiko rwo kumusenda, ngo abone kumwirukana?” Arabasubiza ati, ” Mose yabemereye gusenda abagore banyu kuko

imitima yanyu inangiye, ariko uhereye mbere hose ntibyari bimeze bityo. Ariko ndababwira yuko umuntu wese uzasenda umugore we atamuhora gusambana, akarongora undi azaba asambanye.” (Mat 19:3-9).

Muri iki kiganiro na Yesu, Abafarisayo bavugaga ku magambo ari mu mategeko ya Yesu nari navuzeho kare, Gutegeka Kwa Kabiri 24:1-4. Haranditse ngo, “Umuntu narongora umugeni maze ntamukundwakaze kuko hari igiteye isoni yamubonyeho, amwandikire urwandiko rwo kumusenda arumuhe, amwirukane mu nzu ye…” (Guteg 24:1).

Mu gihe cya Yesu hari imitekerereze y’uburyo bubiri ku byerekeranye n’ “igiteye isoni.” Nko mu myaka makumyabiri mbere yaho, rabi witwaga Hillel yigishaga inyigisho ivuga ko igiteye isoni ari ukudahuza na gato. Muri kiriya gihe Yesu ajya impaka n’Abafarisayo, iyo nsobanuro ya Hillel na yo buri muntu wese yari asigaye ayifata uko abyumva, bigatuma umuntu ashobora gusenda umugore we amuhoye “ikintu icyo ari cyo cyose” nk’uko ikibazo Abafarisayo babazaga Yesu kibyerekana. Umuntu yashoboraga gusenda umugore we kuko yatetse inkono igashirira, cyangwa kuko yashyize umunyu mwinshi mu biryo, cyangwa kuko yicaye nabi mu bantu imyenda ikazamuka amavi akagaragara, cyangwa kuko yarekuye imisatsi ye igatendera, cyangwa kuko hari undi mugabo yavugishije, cyangwa akaba yabwiye nyirabukwe ijambo ritamushimishije, cyangwa kuko atabyara. Umugabo yashoboraga no gusenda umugore we kubera ko yabonye undi umurusha ubwiza, ubwo rero ibyo bikaba bimuhinduye ko afite “igiteye isoni” kuri we.

Undi mu rabi (umwigisha), wamamaye cyane witwaga Shammai, wabanjirije Hillel, yavugaga ko “igiteye isoni” ari ikintu cy’ingeso mbi cyane, nk’ubusambanyi. Nk’uko washobora kubyibwira, mu Bafarisayo bo mu gihe cya Yesu, imitekerereze ya Hillel ituma umuntu wese abifata uko abyumva ni yo yari yiganje cyane kurusha iya Shammai. Abafarisayo bizeraga kandi bakigisha ko amategeko yemera ko umuntu ashobora gusenda umugore we kubera impamvu iyo ari yo yose, nuko rero icyo gihe abantu gutandukana n’abo bashakanye byari bigwiriye cyane. Abafarisayo mu gifarisayo cyabo nyacyo, bashimangiraga cyane akamaro ko guha umugore wawe urwandiko rwo kumusenda, ngo kugira ngo “amategeko ya Mose yubahirizwe.”

Ntiwibagirwe ko Yesu Yabwiraga Abafarisayo

(Don’t Forget that Jesus’ was Speaking to Pharisees)

Hamwe n’ibyo mu bitekerezo mu mutwe, noneho dushobora kumva neza icyo Yesu yarwanyaga. Imbere ye hari hahagaze itsinda ry’indyarya z’abigisha b’abanyedini, abenshi muri bo, niba atari bose, bari baratandukanye n’abo bashakanye incuro imwe cyangwa kenshi, kandi wenda kubera ko hari abandi bagore babengutse. (Ndibwira ko atari ku bw’impanuka kuba amagambo ya Yesu ku byerekeye gutandukana kw’abashakanye ari muri ya nyigisho yo ku musozi akurikira ako kanya kwihanangiriza kwe ku bijyanye n’irari, na ryo akaryita ko ari ubundi buryo bwo gusambana.) Nyamara barisobanuraga bavuga ko bari mu kuri, ko bakurikiza amategeko ya Mose.

Ikibazo cyabo ubwacyo cyerekana aho babogamiye. Biragaragara ko bizeraga ko umuntu yasenda umugore we bitewe n’impamvu iyo ari yo yose. Yesu yashyize ahagaragara imyumvire yabo ipfuye ku byerekeye umugambi w’Imana ku bashakanye akoresha amagambo ya Mose ku rushako aari mu gitabo cy’Itangiriro igice cya 2. Imana ntiyigeze ishaka ko habaho na rimwe gutandukana kw’abashakanye, uretse no kuvuga ngo gutandukana “ku bw’impamvu iyo ari yo yose,” nyamara abayobozi ba Isirayeli basendaga abagore babo nk’uko abana bivumbura ku “ducuti”twabo bagacana umubano!

Ndacyeka ko Abafarisayo bari basanzwe bazi uko Yesu afata ibyo gutandukana kw’abashakanye, kuko yari yarabivugiye mu ruhame mbere, ubwo rero bari bamaze kwitegurana ikindi kibazo cyabo cyo gushaka kumutsinda: “Niba ari uko, ni iki cyatumye Mose ategeka ko umugabo aha umugore urwandiko rwo kumusenda, ngo abone kumwirukana?” (Mat 19:7).

Iki kibazo na none kigaragaza aho babogamiye. Kibajijwe mu buryo wakumva ko Mose yategekaga abagabo gusenda abagore babo igihe babavumbuyeho “igiteye isoni,” kandi bigasaba urwandiko rwo gusenda, ariko nk’uko tubibona dusomye Gutegeka Kwa Kabiri 24:1-4, ibyo ntabwo ari byo Mose yashakaga kuvuga na gato. Yashyiragaho amategeko y’uburyo bwo kongera gushaka ubwa gatatu, amubuza kongera gushaka umugabo we wa mbere.

Bitewe n’uko Mose yavuze ku gutandukana kw’abashakanye, bigomba kuba byaremewe ku bw’impamvu runaka. Ariko reba ukuntu inshinga Yesu akoresha mu gisubizo cye,yabemereye, ihabanye n’inshinga Abafarisayo bahisemo gukoresha: yategetse. Mose yabemereye gutandukana n’abo bashakanye; ntiyigeze abibategeka. Impamvu Mose yabemereye gutandukana n’abo bashakanye ni ukubera kunangira kw’imitima y’Abisirayeli. Ni ukuvuga ngo, Imana yemeye ko abashakanye batandukana kubera imbabazi zayo igiriye abantu ngo iborohereze ku bw’ingaruka batewe n’ibyaha byabo. Yari izi ko abantu bazaca inyuma abo bashakanye. Yari izi ko hazabaho ubusambanyi. Yari izi ko imitima y’abantu izajanjagurika. Nuko ibemerera kuba batandukana. Ntabwo ari byo Imana yari yagambiriye mbere hose, ahubwo icyaha cyatumye biba ngombwa.

Noneho Yesu asobanurira Abafarisayo amategeko y’Imana, anasobanura wenda icyo Mose yise “igiteye isoni” icyo ari cyo: “Ariko ndababwira yuko umuntu wese uzasenda umugore we atamuhora gusambana, akarongora undi azaba asambanye” (Mat 19:9). Ubusambanyi ni yo mpamvu yonyine yumvikana imbere y’Imana yatuma umugabo asenda umugore we, kandi ibyo nshobora kubyumva. Mbese ni iki kindi umuntu yakorera uwo bashakanye kikamubabaza kurusha? Iyo umuntu asambanye cyangwa akaba afitanye ubucuti budasanzwe n’undi muntu hanze, aca inyuma uwo bashakanye, aba agaragaje ikintu kibi cyane. Kandi Yesu avuga ijambo “ubusambanyi” ntiyavugaga gusambana mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina gusa. No gusoma cyangwa gukunda cyane umugore cyangwa umugabo w’abandi ni ubusambanyi, kimwe no kureba amashusho y’ubusambanyi cyangwa ibindi bijyanye n’ubusambanyi na byo ni ubusambanyi. Wibuke ko Yesu muri ya nyigisho ye yo ku musozi yavuze ko irari n’ubusambanyi bihwanye.

Reka twe kwibagirwa abo Yesu yabwiraga–Abafarisayo birukaniraga abagore babo impamvu iyo ari yo yose kandi bagahita bongera gushaka abandi bagore vuba, nyamara ngo, biragatsindwa n’Imana, ntibashobora na rimwe gusambana, ngo baba bishe itegeko rya karindwi. Yesu yababwiraga ko bibeshya gusa ubwabo. Ibyo bakoraga ntaho byari bitandukaniye n’ubusambanyi, birumvikana cyane. Umuntu wese ushyira mu gaciro yabona neza ko umugabo usenda umugore we kugira ngo abone uko ahita yishakira undi aba akoze nk’ibyo undi musambanyi wese akora, uretse ko we gusa abitwikiriza amategeko yitwaza.

Umuti

(The Solution)

Uru ni rwo rufunguzo rwo guhuza ibya Yesu na Mose na Pawulo. Yesu yashyiraga ahagaragara gusa uburyarya bw’Abafarisayo. Ntabwo yashyiragaho amategeko abuza abantu kongera gushaka. Iyo abigira atyo, byari kuba ari ukuvuguruza Mose na Pawulo kandi akaba ashyize mu gihirahiro gikomeye miliyoni nyinshi z’abantu batandukanye n’abo bashakanye na miliyoni nyinshi z’abantu bongeye gushaka. None se iyo riba ari itegeko ryo kutongera gushaka Yesu yashyizeho, twakabwiye iki umuntu watandukanye n’uwo bashakanye akongera agashaka mbere y’uko yumva ibya Yesu? Twamubwira se ko abayeho mu buzima bw’ubusambanyi, kandi kuko tuzi ko Bibiliya ivuga ko nta musambanyi uzaragwa ubwami bw’Imana (reba 1 Kor. 6:9-10), tukamubwira kongera na none gutandukana n’uwo wundi bashakanye? Nyamara se kandi Imana ntiyanga gutandukana kw’abashakanye?

Twamubwira se ko agomba kwirinda gukorana imibonano n’uwo bashakanye kugeza igihe wa wundi batandukanye mbere azapfira ngo kugira ngo adahora mu cyaha cy’ubusambanyi? Nyamara se Pawulo ntavuga ko abashakanye batagomba kwimana? Mbese ibyo ntibyashora umuntu mu bigeragezo by’ubusambanyi ndetse bikaba byanatuma umuntu yifuriza uwo batandukanye gupfa?

Mbese umuntu nk’uwo twamubwira gusenda uwo bari kumwe akongera agasubirana n’uwo bari baratandukanye (nk’uko bamwe bavuga), ikintu cyaziraga mu mategeko ya Mose mu Gutegeka kwa Kabiri 24:1-4?

Hanyuma se abatandukanye n’abo bashakanye ariko bakaba batarongeye gushaka? Niba bemerewe kongera gushaka gusa igihe uwo bashakanye yakoze icyaha cy’ubusambanyi, ni nde uzamenya koko niba harakozwe ubusambanyi? Kugira ngo bongere gushaka se, bamwe bazasabwa gutanga ibimenyetso by’uko abo bashakanye bakoze icyaha cy’irari gusa, abandi basabwe kuzana abagabo bo guhamya ko abo bashakanye koko babacaga inyuma?

Nk’uko nari nigeze kubaza mbere, bimeze bite ku muntu usambana hari ukuntu mu buryo bumwe biturutse kuri mugenzi we utamwemerera ko bakora imibonano y’abashakanye? Mbese ntihaba harimo akarengane kugira ngo wa wundi wimaga mugenzi we yemererwe kongera gushaka, mu gihe uwo wasambanye atabyemerewe?

Hanyuma se uwasambanye mbere yo gushyingirwa we? Byo se si uguca inyuma uwo bazabana? Icyaha cy’uwo muntu se cyo si uguca inyuma mugenzi we mu gihe bagiye gushakana ari muri ibyo byaha? Kuki se uwo muntu yemererwa gushaka?

Hanyuma se abantu babana batarashakanye mu buryo bwemewe iyo “batandukanye”? Kuki bemererwa gushakana n’abandi bashaka nyuma yo gutandukana n’abo bandi, ngo kuko gusa babanaga mu buryo butemewe n’amategeko? Mbese ubwo batandukaniye he n’abandi bose batandukana n’abo bashakanye hanyuma bakongera bagashaka?

Hanyuma se ibyo kuvuga ngo “ibya kera biba bishize” kandi ngo “byose biba bibaye bishya” iyo umuntu akijijwe abaye umukristo (reba 2 Kor. 5:17)? Koko se bisobanura ko ari ibindi byaha byose umuntu yakoze uretse icyaha cyo gutandukana mu buryo butemewe n’uwo mwashakanye?

Ibi bibazo byose hamwe n’ibindi byinshi[1] bishobora kubazwa, ni impamvu zikomeye zatuma umuntu avuga ko Yesu atashyiragaho irindi tegeko rigenga ibyo kongera gushaka. Nta gushidikanya ko Yesu yari afite ubwenge buhagije ku buryo atari ananiwe kumva urushamikirane rw’ingaruka iryo tegeko rye rishya ryerekeye kongera gushaka ryagira ribaye ari uko rimeze. Ibyo ubwabyo birahagije kugira ngo twumve ko icyo Yesu yakoraga gusa kwari ugushyira ahagaragara uburyarya bw’Abafarisayo–abagabo buzuye irari, abanyedini, b’indyarya basendaga abagore babo babahoye “impamvu iyo ari yo yose” hanyuma bagashaka abandi bagore.

Rwose icyatumye Yesu avuga ko ibyo bakoraga ari “ubusambanyi” aho kuvuga gusa ko ibyo bakoraga ari amakosa ni uko yashakaga ko basobanukirwa neza ko gutandukana n’uwo mwashakanye kubera impamvu iyo ari yo yose ukongera ugashaka ntaho bitandukaniiye n’ubundi busambanyi bwose, ikintu bo bavugaga ko batarota bakora. Twavuga se ko icyari gihangayitse Yesu gusa mu kongera gushaka ari ibyerekeye imibonano mpuzabitsina, noneho akaba yari kwemera ko umuntu yongera gushaka ariko akirinda imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye ubwa kabiri? Oya birumvikana ko atari byo. Reka rero twe kumuvugisha ibyo atigeze ashaka kuvuga.

Igitekerezo cyo Kugereranya

(A Thoughtful Comparison)

Reka dutekereze abantu babiri. Umwe ni umugabo ufite umugore, umunyedini, kandi uvuga ko akunda Imana n’umutima we wose, noneho agatangira kwifuza umukobwa ukiri muto baturanye. Nuko bidatinze agasenda umugore we agahita arongora wa mukobwa yakomeje kwifuza.

Undi mugabo we si umunyedini. Ntiyigeze na rimwe yumva ubutumwa bwiza yibera mu byaha, hanyuma amaherezo bikamusenyera agatandukana n’umugore. Hashira imyaka mike, aba wenyine nk’ingaragu, agahura n’ubutumwa bwiza, akihana, agatangira gukurikira Yesu n’umutima we wose. Hashira imyaka itatu akabenguka umukobwa ukijijwe rwose wo mu Itorero. Bombi bakihatira gusenga no kumenya ubushake bw’Imana kandi bagatega amatwi n’inama bagirwa n’abandi, hanyuma bagafata icyemezo cyo kubana. Bagashyingirwa, bagakorera Imana bakiranuka kandi bakabana neza mu bwizerane kugeza bapfuye.

Noneho, reka tuvuge aba bagabo bombi bakoze icyaha mu kongera gushaka. Ni nde muri bo wakoze icyaha gikomeye kurusha undi? Birumvikana ko ari wa wundi wa mbere. Ni umusambanyi nk’abandi bose.

Hanyuma se uyu mugabo wa kabiri? Mbese koko yaba yarakoze icyaha? Mbese twavuga ko ntaho atandukaniye n’abandi basambanyi, nk’uko twabivuga kuri wa wundi wa mbere? Si ko nibwira. Mbese twamubwira ibyo Yesu yavuze ku bantu batandukana n’abo bashakanye bakongera gushaka, tukamubwira ko umugore bari kumwe batahujwe n’Imana, kuko Imana ifata ko akiri umugabo wa wa mugore we wa mbere? Mbese twamubwira ko abayeho mu buzima bw’ubusambanyi?

Igisubizo kiragaragara. Ubusambanyi bukorwa n’abantu bashatse igihe bashyize amaso yabo ku bandi batari abo bashakanye. Ubwo rero umuntu gusenda umugore we kubera ko hari undi yabonye abengutse kumurusha ni kimwe no gusambana. Ariko umuntu utarashaka ntashobora gusambana kuko iyo ashatse umugore ntawe bashakanye aba aciye inyuma, kandi n’uwatandukanye n’uwo bashakanye ntashobora gusambana kuko nta we baba bari kumwe aciye inyuma igihe ashatse. Iyo dusobanukiwe icyo Yesu yashakaga kuvuga ukurikije Bibiliya n’uko byari bimeze muri icyo gihe, ntitugera ku mwanzuro udasobanutse kandi uvuguruza ibindi Byanditswe bya Bibiliya.

Igihe igisubizo Yesu yahaye Abafarisayo cyaguye mu matwi y’abigishwa baravuze bati, “Iby’umugabo n’umugore we niba bigenda bityo, noneho kurongora si byiza” (Mat 19:10). Umenye ko bari barakuze bumva inyigisho z’Abafarisayo, kandi barakuriye mu mico yiganjemo cyane imitekerereze y’Abafarisayo. Nta na rimwe bari barigeze biyumvisha ko gushakana bigomba kuba akaramata. Urebye na bo iminota mike mbere yaho bashobora kuba barumvaga ko byemewe ko umugabo asenda umugore we amuhoye impamvu iyo ari yo yose. Ubwo rero bahise bumva ko ibyaba byiza ari ukurekera rimwe kurongora aho kuzajya mu kaga ko gutandukana n’abo bashakanye bikabagusha mu busambanyi.

Yesu yarasubije ati,

Abantu bose ntibabasha kwemera iryo jambo, keretse ababihawe. Kuko hariho ibiremba byavutse bityo mu nda za ba nyina, hariho n’inkone zakonwe n’abantu, hariho n’inkone zīkona ubwazo ku bw’ubwami bwo mu ijuru. Ubasha kubyemera abyemere (Mat 19:11-12).

Ni ukuvuga ngo, uko imibonano mpuzabitsina ikurura umuntu cyangwa ubushobozi umuntu aba afite bwo kwirinda ni byo bigenga kurongora k’umuntu cyangwa kubireka. Na Pawulo yaravuze ati, “Ibyiza ni ukurongorana kuruta gushyuha” (1 Kor. 7:9). Abavutse ari inkone cyangwa abakonwe n’abantu (nk’uko byajyaga bikorwa n’abagabo babaga bashaka abagabo bo kubarindira inzu z’abagore) ntibagira ibyifuzo by’imibonano mpuzabitsina. “Abigira inkone ku bw’ubwami bwo mu ijuru” ni abantu baba barahawe n’Imana impano yihariye yo kwifata bidasanzwe, ari cyo gituma “abantu bose badashobora kwemera iryo jambo, keretse abarihawe” (Mat 19:11).

Inyigisho yo Ku Musozi

(The Sermon on the Mount)

Ugomba gukomeza kwibuka ko ayo materaniro y’abantu yabwiraga muri iyo nyigisho yo ku musozi yari agizwe n’abantu babayeho ubuzima bwabo bwose mu mitekerereze y’uburyarya y’Abafarisayo, ari bo bari abategetsi n’abigisha muri Isirayeli. Nk’uko twabibonye mbere twiga iyo Nyigisho yo Ku Musozi, biragaragara cyane ko ibyinshi mu byo Yesu yavuze ntibyari ikindi kitari ugukosora inyigisho z’Abafarisayo z’ibinyoma. Yesu yanabwiye abari bateraniye aho ko gukiranuka kwabo nikutaruta ukw’abanditsi n’Abafarisayo batazagera mu bwami bwo mu ijuru (reba Mat 5:20), ubwo bwari ubundi buryo bwo kuvuga ko abanditsi n’Abafarisayo bari mu nzira ijya mu muriro. Arangije kwigisha, abantu bari bateraniye aho batangazwa no kwigisha kwe, bitewe n’uko Yesu yigishaga “bitandukanye n’iby’abanditsi babo” (Mat 7:29).

Yesu agitangira Inyigisho ye yo ku Musozi yashyize ahabona uburyarya bw’abavugaga ko badasambana, nyamara bakagira irari cyangwa bagasenda abagore babo bakarongora abandi. Yaguye cyane insobanuro yo gusambana irenga kuba gusa igikorwa cyo gusambana mu buryo bw’abantu babiri baca inyuma abo bashakanye. Kandi ibyo yavuze byari kugaragarira umuntu wese w’inyangamugayo ko ari ukuri aramutse abitekerejeho gato gusa. Ugumane mu mutwe ko kugeza aho Yesu yigishirije iriya Nyigisho yo ku Musozi, abenshi muri abo bantu bari bahateraniye bumvaga ko gusenda umugore umuhoye “impamvu iyo ari yo yose” ari ibintu byemewe n’amategeko. Yesu yashakaga ko abayoboke be n’abandi bose bamenya ko kuva mbere ibyo Imana yashakaga ku bashakanye biri ku rwego rurenze aho.

Mwumvise ko byavuzwe ngo, “Ntugasambane”; jyewe ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we. Ijisho ryawe ry’iburyo nirigushuka rikakugusha, urinogore urite kure. Ibyiza ni uko wapfa ijisho rimwe, biruta ko umubiri wawe wose wajugunywa muri Gehinomu. N’ikiganza cyawe cy’iburyo nikikugusha, ugikureho ugite kure. Ibyiza ni uko wabura urugingo rwawe rumwe, biruta ko umubiri wawe wose wajugunywa muri Gehinomu. Kandi byaravuzwe ngo, ‘Uzasenda umugore we, amuhe urwandiko rwo kumusenda’; ariko jyeweho ndababwira yuko umuntu wese usenda umugore we atamuhora gusambana, aba amuteye gusambana, kandi uzacyura uwasenzwe azaba asambanye (Mat 5:27-32).

Ubwa mbere, nk’uko nabivuze mbere, urabona ko amagambo ya Yesu ku gutandukana kw’abashakanye no kongera gushaka atari ukuza gusa akurikiranye n’amagambo ye ku byerekeye irari, bigaragaza ko ibyo byombi biri mu rwego rumwe, ahubwo ibyo byombi Yesu abihwanya n’ubusambanyi, akanarushaho kubishyira mu cyiciro kimwe. Ubwo rero tubona ko ibi Byanditswe byose muri iki gice bifite icyo bigiye bihuriyeho. Yesu yafashaga abayoboke be kugira ngo bashobore gusobanukirwa icyo kubaha itegeko rya karindwi bivuze koko. Bivuze ko nta kugira irari, nta gutandukana n’uwo mwashakanye kandi nta kongera gushaka.

Buri wese muri iryo teraniro ry’Abayuda bari bamuteze amatwi yari yaramaze kumva itegeko rya karindwi risomwa mu isinagogi (nta n’umwe wari utunze Bibiliya), kandi bari barumvise inyigisho ariko babona n’abigisha babo uko babishyira mu bikorwa, abanditsi n’Abafarisayo. Hanyuma Yesu aravuga ati, “ariko jyeweho ndababwira nti,” ariko ntiyari agiye gushyiraho andi mategeko mashya. Yari agiye gusa kwerekana icyo Imana yashakaga kuva mbere na mbere.

Ubwa mbere, itegeko rya cumi ryabuzaga irari ku buryo bugaragara, uwo ari we wese washoboraga kubitekerezaho neza yashoboraga kubona ko ari icyaha kwifuza gukora ikintu Imana iciraho iteka.

Ubwa kabiri, uhereye mu bice bibanza by’igitabo cy’Itangiriro, Imana yavuze mu buryo busobanutse ko gushakana bigomba kuba ikintu cy’ubuzima bwose. Kandi uwo ari we wese wari kubitekerezaho yari gukuramo umwanzuro w’uko gutandukana kw’abashakanye no kongera gushaka ari nk’ubusambanyi, cyane cyane iyo umuntu atandukanye n’uwo bashakanye ari ukugira ngo yishakire undi.

Ariko na none muri iyi nyigisho biragaragara cyane ko Yesu yashakaga gusa gufasha abantu kubona ukuri ku bijyanye n’irari n’ukuri ku gutandukana kw’abashakanye bitewe n’impamvu iyo ari yo yose no kongera gushaka. Ntiyashyiragaho amategeko mashya agenga kongera gushaka atari yarigeze abaho

Biratangaje ukuntu ari abantu bake cyane mu itorero bafashe amagambo ya Yesu avuga ku byo kwikuramo ijisho no kwicaho ikiganza, ngo bayafate nk’uko yanditse muri Bibiliya, kuko usanga ibyo bitekerezo bihabanye n’ibindi Byanditswe, kandi ikigaragara neza ni uko Yesu yabivugiye gushaka gushimangira igitekerezo cyo kwirinda ibishuko by’ubusambanyi. Nyamara abenshi cyane mu itorero bagerageza gusobanura icyo Yesu yashakaga kuvuga avuga ko kongera gushaka watandukanye n’uwo mwashakanye ari ubusambanyi, bakavuga ko uko byanditse nyine ari ko bisobanura, nubwo iyo nsobanuro ituma ayo magambo ahabana n’ibindi Byanditswe. Intego ya Yesu kwari ukugira ngo abamuteze amatwi bumve uburemere bw’icyo kintu, afite ibyiringiro ko umubare w’abashakanye batandukana uzagabanuka. Abayoboke be baramutse bashyize ku mutima ibyo yavuze ku byerekeye irari, nta busambanyi bwakababonetsemo. Iyo hataza kuba ubusambanyi kandi nta byo kuvuga ngo hari ugutandukana kw’abashakanye byubahirije amategeko byabaho, nta gutandukana kw’abashakanye kwabaho, nk’uko mu by’ukuri Imana yabishakaga kuva mbere.

Mbese Umugabo Atera Umugore we Gusambana Ate?

(How Does a Man Make His Wife Commit Adultery?)

Urabona ko Yesu yavuze ati, “Umuntu wese usenda umugore we atamuhora gusambana, aba amuteye gusambana.” Ibi na none bituma twumva ko atashyiragaho itegeko rishya rigenga kongera gushaka, ahubwo yahishuraga gusa ukuri ku byerekeye icyaha cy’umugabo usenda umugore we nta mpamvu ifatika. Aba “amuteye gusambana.” Bamwe bavuga ko Yesu yategekaga ko uwo mugore atongera gushaka, kuko yavuze ko byaba bibaye ubusambanyi. Ariko ibyo nta shingiro. Hano icyo Yesu ashimangira ni icyaha cy’umugabo usenda umugore we. Bitewe n’ibyo akoze, umugore we nta kindi azakora uretse gushaka undi mugabo, kandi ku rwe ruhande nta cyaha azaba akoze kuko we azize gusa kwikunda k’umugabo we. Nyamara ku Mana, kuko uwo mugabo atereranye umugore we bigatuma nta kindi yakora uretse gushaka undi mugabo, ni nk’aho yakohereje umugore ku gahato kujya kuryamana n’undi mugabo. Nuko rero uwibwiraga ko nta busambanyi yakoze ahubwo akaba abarwaho icyaha kabiri, icyaha cye n’icy’umugore we.

Yesu ntabwo yavugaga ko Imana ibara icyaha kuri wa mugore wahohotewe, kuko byaba ari ukumurenganya, kandi mu by’ukuri ntacyo byaba bivuze uwo mugore w’inzirakarengane agumye aho ntiyongere gushaka. Imana se yari kuvuga ite ko ari umusambanyi atongeye gushaka? Ntacyo byaba bivuze na gato. Nuko rero Imana ibara kuri uwo mugabo ubusambanyi bwe ikamubaraho n’ “ubusambanyi” bw’umugore we, mu by’ukuri we si ubusambanyi na mba. Ni ukongera gushaka byemewe n’amategeko.

Hanyuma se twavuga iki ku magambo ya Yesu akurikiraho ngo “kandi uzacyura uwasenzwe azaba asambanye”? Hari ibintu bibiri gusa bishoboka byagira uko byumvikanye. Kimwe ni uko Yesu yabaraga icyaha ubwa gatatu kuri wa mugabo wibwira ko nta busambanyi yakoze (bitewe n’ubundi na za mpamvu zatumye akimubaraho kabiri), ikindi gishoboka ni uko Yesu yavugaga umugabo waba woheje umugore ngo ate umugabo we amwishakire maze bigaragare ko we “nta busambanyi yakoze.” Niba Yesu yaravugaga ko umugabo uwo ari we wese ku isi urongoye umugore wasenzwe aba asambanye, noneho buri mugabo w’Umuyisirayeli wese, mu myaka magana ane mbere yaho, warongoye umugore wasenzwe, nk’uko amategeko ya Mose yabyemeraga, yakoze icyaha cy’ubusambanyi. Mu by’ukuri ubwo abagabo bose bari muri iryo teraniro bafite abagore bacyuye barasenzwe n’abandi bagabo nk’uko amategeko ya Mose yabibemereraga, ako kanya bahise bagibwaho n’icyaha kitari kibariho umunota umwe mbere yaho, kandi ubwo Yesu agomba kuba ari ho yari agihindura amategeko y’Imana. Kandi uhereye ubwo ni ukuvuga ngo umuntu wese uzajya ashaka uwatandukanye n’uwo bashakanye, yizeye amagambo ya Pawulo mu rwandiko yandikiye Abakorinto avuga ko icyo atari icyaha, azaba akoze icyaha cy’ubusambanyi.

Umwuka ugize Bibiliya wantera gushima umugabo washatse umugore wasenzwe n’umugabo we. Niba ari umugore wahohotewe n’umugabo we wa mbere kubera kwikunda kwe, uwo mugabo namushima nk’uko nashima urongora umupfakazi, akamwitaho akamufasha. Uwo mugore abaye hari amakosa yakoze mu gutandukana n’umugabo we wa mbere, uwo mugabo umucyuye namushimira umutima we ushushanywa n’uwa Kristo mu kwizera ko uwo mugore azaba mwiza, akibagirwa ibyahise kandi akemera gusa n’uwigerezaho. Ni nde muntu wasomye Bibiliya kandi akaba afite Umwuka Wera muri we ushobora kuvuga ko Yesu yabuzaga umuntu wese kuzashaka umuntu uwo ari we wese watandukanye n’uwo bashakanye? Mbese ibyo bihurira he no kudaca urwa kibera kw’Imana, kutabera kudashobora guhana umuntu kubera ko yahohotewe, nk’uko bimeze ku mugore wasenzwe azira ubusa? Mbese igitekerezo nk’icyo gihurira he n’ubutumwa bwiza, butanga imbabazi n’andi mahirwe ku munyabyaha wihannye?

Mu Ncamake

(In Summary)

Bibiliya ikomeza kuvuga ko buri gihe iyo habaye gutandukana kw’abashakanye haba hari uwakoze icyaha muri bo cyangwa bombi bakaba bafitemo uruhare. Ntabwo Imana yigeze ishaka ko hari uwatandukana n’uwo bashakanye, ariko mu mbabazi zayo yemeye ko mu gihe habaye ubusambanyi umuntu yatandukana n’uwo bashakanye. Kandi mu mbabazi zayo yemeye ko igihe habaye gutandukana kw’abashakanye bashobora no kongera gushaka.

Iyo ataba amagambo Yesu yavuze ku byerekeye kongera gushaka, nta n’umwe wasoma Bibiliya ngo yigere atekereza ko kongera gushaka ari icyaha (uretse nk’ahantu habiri gusa mu Isezerano Rya Kera n’ahandi hamwe mu Rishya, urugero nk’umukristo utandukana n’undi mukristo bashakanye akongera agashaka). Ariko hari uburyo bwumvikana twabonye bwo guhuza ibyo Yesu yavuze ku kongera gushaka n’ibyo ibindi Byanditswe bya Bibiliya bisigaye bivuga. Yesu ntiyarimo asimbuza amategeko y’Imana yerekeye ku byo kongera gusha ayandi akaze kuyarusha abuza umuntu kongera gushaka na rimwe, amategeko adashoboka kubahirizwa ku bantu bamaze gutandukana n’abo bashakanye bakongera gushaka (nko gusubiranya igi ryamenetse), kandi amategeko nk’ayo yatera urujijo akaba yatuma abantu bica andi mategeko y’Imana. Ahubwo Yesu yafashaga abantu gusobanukirwa uburyarya bwabo. Yafashaga abibwiraga ko badashobora gusambana kumenya ko ahubwo bakora ubusambanyi mu bundi buryo, mu buryo bw’irari ryabo no gusenda abagore babo uko bishakiye kose.

Nk’uko Bibiliya yose uko yakabaye yigisha, umunyabyaha wihannye ababarirwa icyaha icyo ari cyo cyose, kandi agahabwa amahirwe ya kabiri n’aya gatatu, n’abatandukanye n’abo bashakanye barimo. Mu Isezerano Rishya nta cyaha kiri mu kongera gushaka uko ari ko kose, uretse gusa umukristo watandukanye n’umukristokazi, ikintu kitari gikwiriye kubaho kuko abizera nyakuri badasambana, ubwo rero nta mpamvu igaragara yo gutandukana. Biramutse bibayeho bagatandukana, bombi bagomba kugumira aho batongeye gushaka cyangwa bakiyunga bagasubirana.

 


[1] Urugero, tekereza ku magambo umupastori umwe watandukanye n’umugore we yavuze ubwo bamucaga mu Itorero kubera ko yongeye gushaka. Yaravuze ati, “Byari kuba byiza iyo nica umugore wanjye kuruta gutandukana na we. Iyo mwica, nari kwihana, nkababarirwa, nkongera ngashaka mu buryo bwemewe, ngakomeza ngakora umurimo w’Imana.”