Imfatiro zo Kwizera (Fundamentals of Faith)

Igice Cya Cumi na Kane (Chapter Fourteen)

Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka (Heb. 11:6).

Twe abizera, kwizera kwacu gushingiye ku rufatiro rw’uko Imana iriho, kandi ko uko ifata abayishaka bitandukanye n’uko ifata abantu batayishaka. Ukimara kwizera koko ibyo bintu uko ari bibiri, dutangira gushimisha Imana, kuko ako kanya dutangira kuyishaka. GUshaka Imana harimo (1) kumenya ubushake bwayo, (2) kuyigandukira, no (3) kwizera amasezerano yayo. Ibyo byose uko ari bitatu ni byo bikwiye kuba bigize imyitwarire yacu ya buri munsi.

Iki gice kiribanda ku buryo tubaho mu kwizera. Birababaje kuba benshi baribanze ku kwizera kugeza ubwo batana bakarenga ibyo Bibiliya ivuga, by’umwihariko ibijyanye n’iterambere ry’ubutunzi. Ku bw’iyo mpamvu bamwe usanga ibyo bavuga ntaho bihuriye no kwizera na gato. Ariko kuba hari abantu bamwe batwawe n’uruzi ntibyatuma tutongera kunywa amazi. Webwe dushobora kuguma ku murongo kandi tukagendera ku byo Ijambo ry’Imana rivuga. Bibiliya ifite byinshi ibivugaho, kandi Imana ishaka ko dukoresha kwizera kwacu mu masezerano yayo menshi.

Yesu yabaye ikitegererezo cy’umuntu wizera Imana, kandi ashaka ko abigishwa be bakurikiza urugero rwe. Kandi umukozi w’Imana uhindura abantu abigishwa na we aharanira kuba ikitegererezo cy’umuntu wiringira Imana, kandi yigisha abigishwa be kwizera amasezerano y’Imana. Ibi ni iby’ingenzi cyane. Si ukuvuga gusa ngo nta kwizera ntushobora kunezeza Imana, ahubwo nta n’ubwo amasengesho yawe ashobora gusubizwa udafite kwizera (reba Mat 21:22; Yak. 1:5-8). Ibyanditswe bivuga byeruye ko abashidikanya bavutswa imigisha yakirwa n’abizera. Yesu yaravuze ati, “Byose bishobokera uwizeye” (Mar 9:23).

Aho Kwizera Gusobanurwa

(Faith Defined)

Insobanuro ya Bibiliya ku kwizera iboneka mu Abaheburayo 11:1:

Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.

Duhereye kuri iyi nsobanuro, tumenya ibintu byinshi biranga kwizera. Icya mbere, ufite kwizera aba afite kumenya rwose udashidikanya ko ikintu kitazaba, cyangwa icyizere. Ibi bitandukanye no kwiringira, kuko kwizera ari “ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba.” Ku byiringirwa ushobora gushidikanya. Ibyiringiro iteka biravuga ngo “wenda/ahāri.” Urugero nshobora kuvuga nti, “Niringiye ko imvura iri bugwe ikuhira ubusitani bwanjye.” Ndifuza ko imvura igwa, ariko sinzi neza niba iri bugwe. Ariko kwizera ko, iteka kuba kubizi neza “kudashidikanya kuri ibyo byiringiwe.”

Icyo abantu bakunze kwita kwizera, usanga atari cyo Bibiliya yita Kwizera. Umuntu ashobora nko kureba akabona ibicu byijimye hanyuma ati, “Ndizera ko imvura igiye kugwa.” Nyamara ntahamya neza ko koko imvura igiye kugwa–aratekereza gusa ko hari amahirwe menshi y’uko imvura ishobora kugwa. Uko si ukwizera kwa Bibiliya. Kwizera kwa Bibiliya nta kantu ko gushidikanya kabamo. Nta kindi kintu kwemerera uretse icyo Imana yasezeranyije.

Kwizera ni ko Guhamya ko Ibyo Tutareba Bihari

(Faith is the Conviction of Things Not Seen)

Insobanuro yo mu Abaheburayo 11:1 ivuga kandi ko kwizera ari ko “kuduhamiriza yuko ibyo tutareba ari iby’ukuri.” Ni ukuvuga ngo iyo dushobora kurebesha ikintu amaso yacu y’umubiri cyangwa tukamenya ko gihari ku bw’ingingo zacu zindi z’umubiri, kwizera ntabwo kuba gukenewe.

Ekereza umuntu akubwiye aka kanya ati, “Sinzi uko nabisobanura, ariko ndizera ko ufite igitabo mu biganza byawe.” Birumvikana ko wakumva ko hari ikintu kitagenda neza mu mutwe w’uwo muntu. Wamubwira uti, “Ibyo uvuga ni ibiki, ntabwo bigusaba kwizera ko mfite igitabo mu biganza, kuko ureba neza ko ngifite.”

Kwizera gukoreshwa ku bitaboneka. Urugero, ubu nandika aya magambo, ndizera ko hari malayika umpagaze iruhande. Mu by’ukuri ndabizi neza. Mbese nshobora kubyizera gutyo nte ndashidikanya? Nigeze mbona malayika se? Oya. Nigeze numva se umumalayika aguruka aho hafi? Oya. Iyo nza kuba namubonye cyangwa namwumvise ntabwo nakwirirwa nizersa ko hari malayika uri aho–Naba mbizi.

None se ni iki gituma numva nizeye neza ndashidikanya ko hari umumalayika uhahagaze? Kwizera kwanjye kuraturuka kuri rimwe mu masezerano y’Imana. Muri Zaburi 34:7, Yarasezeranye iti, “Marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, akabakiza.” Nta kindi gisobanuro gifatika mfite ku byo nizera uretse Ijambo ry’Imana. Uko ni ukwizera kwa Bibiliya nyako–“guhamya ko ibitaboneka ari iby’ukuri.” Abantu b’isi kenshi bakoresha iyi mvugo ngo, “Kubona ni ukwizera.” Ariko mu bwami bw’Imana ikinyuranyo cy’ibyo ni cyo kuri: “Kwizera ni ukubona.”

Iyo dukoresheje kwizera kuri rimwe mu masezerano y’Imana, kenshi duhura n’ibintu bitugerageza bitujyana mu gushidikanya, cyangwa tukanyura mu bihe bisa nk’aho Imana idakomeza isezerano ryayo bitewe n’uko ibintu biguma uko byari bimeze. Mu bihe nk’ibyo dukwiriye kurwanya gushidikanya, tugakomerera mu kwizera, kandi tugakomeza kwizera mu mitima yacu ko Imana ikomeza ijambo ryayo. Imana ntishobora kubeshya (reba Tito 1:2).

Dushyikira Kwizera dute?

(How Do We Acquire Faith?)

Bitewe n’uko kwizera gushingiye rwose ku masezerano y’Imana, hariho isōko imwe rukumbi yo kwizera kwa Bibiliya–ni Ijambo ry’Imana. Abaroma 10:17 haravuga ngo, “Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’Ijambo rya Kristo” (Rom. 10:17). Ijambo ry’Imana rigaragaza ubushake bwayo. Iyo tumenye ibyo Imana ishaka ni ho gusa dushobora kubyizera.

Nuko rero niba ushaka kugira kwizera, ugomba kumva (cyangwa gusoma) amasezerano y’Imana. Kwizera ntiguturuka ku ko wagusengeye, ko wakwiyiririje ubusa, cyangwa ko hari umuntu wakurambitseho ibiganza ngo kukujyemo. Kuzanwa gusa no kumva Ijambo ry’Imana, kandi iyo umaze kuryumva, uba ugifite gufata icyemezo cyo kuryizera.

Iyo umaze kugira kwizera, gushobora gukura kugakomera. Bibiliya ivuga inzego zitandukanye zo kwizera–uhereye ku kwizera guto kugera ku kwizera kwimura imisozi. Kwizera kugenda gukura uko kugaburirwa kandi kugakoreshwa imyitozo, mbese nk’umubiri. Ugomba gukomeza kugaburira kwizera kwacu dutekereza ku Ijambo ry’Imana. Ugomba gukoresha kwizera kwacu mu kugira icyo dukora cyose tugendeye ku Ijambo ry’Imana. No muri bya bihe duhura n’ibibazo, ubwoba no guhangayika. Imana ntishaka ko hari ikintu na kimwe gihangayikisha abana bayo, ahubwo ishaka ko bayiringira mu bihe byose (reba Mat 6:25-34; Fili. 4:6-8; 1 Pet. 5:7). Kwanga guhangayika ni bumwe mu buryo bwo gukoresha kwizera kwacu tukakumenyereza.

Niba koko twizera ibyo Imana yavuze, tuvuga kandi tugakora nk’aho ari ukuri. Niba wizera koko ko Yesu ari Umwana w’Imana, mu mvugo yawe no mu ngiro uzakora nk’ubyizera koko. Niba wizera ko Imana izakumara ubukene bwawe bwose, mu mvugo no mu ngiro byawe bizagaragara. Niba wizera ko Imana ishaka ko ugira amagara mazima, uzabigaragariza mu byo uvuga n’ibyo ukora. Bibiliya yuzuye ingero nyinshi z’abantu, bizeye Imana kandi babona ibitangaza mu bihe bikomeye. Turi buze kureba bamwe muri bo muri iki gice hanyuma mu kindi gice tuze kureba ibyerekeye gukiza indwara kw’Imana. (Izindi ngero nziza wazisanga mu 2 Abami 4:1-7; Mariko 5:25-34; Luka 19:1-10; n’Ibyakozwe 14:7-10.)

Kwizera ni uk’umutima

(Faith is of the Heart)

Kwizera kwa Bibiliya ntigukorera mu bitekerezo byacu, ahubwo gukorera mu mutima. Pawulo yaranditse ati, “Kuko umutima ari wo umuntu yizeza” (Rom. 10:10a). Yesu yaravuze ati,

Ndababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musozi ati, “Shinguka utabwe mu nyanja,” ntashidikanye mu mutima we, yizeye yuko icyo yizeye kiri bube yakibona (Mariko 11:23).

Birashoboka cyane ko wagira gushidikanya mu bitekerezo byawe ariko nyamara ukaba ugifite kwizera mu mutima wawe kandi ugahabwa icyo Imana yagusezeranyije. Mu by’ukuri akenshi iyo dutangiye kwizera amasezerano y’Imana, kubera ibigaragarira amaso y’umubiri hamwe n’ibinyoma bya Satani, ibitekerezo byacu biterwa no gushidikanya. Mu bihe nk’ibyo tugomba gukuraho bitekerezo byo gushidikanya tukabisimbuza amasezerano y’Imana tukagundira kwizera tutanyeganyega.

Amakosa Rusange mu Kwizera

(Common Faith Mistakes)

Akenshi iyo tugerageje kwitoza kwizera Imana, tunanirwa kugera ku byo twifuza kuko tudakurikiza uko Ijambo ry’Imana rivuga. Rimwe mu makosa akunze guhurirwaho cyane ni igihe dushaka kwizerera ikintu Imana itigeze iduhaho isezerano.

Urugero, Bibiliya ivuga ko abashakanye bashobora rwose kwizera ko Imana izabaha urubyaro kuko Ijambo ry’Imana ririmo isezerano bashobora guhagararaho. Nzi abagabo n’abagore bashakanye hanyuma abaganga bakababwira ko badashobora kuzigera babyara. Nyamara bo bagahitamo kwizera Imana ahubwo, bahagaze ku masezerano abiri ari hepfo, kandi uyu munsi ni ababyeyi b’abana bafite amagara meza:

Kandi muzakorere Uwiteka Imana yanyu, na yo izaha umugisha umutsima wawe n’amazi yawe, kandi nzakura indwara hagati muri mwe. Mu gihugu cyawe nta we uzavanamwo inda, ntawe uzagumbaha, umubare w’iminsi yawe nzawusohoza udakenyutse (Kuva 23:25-26).

Uzagira umugisha uruta uw’ayandi mahanga yose: ntihazaba ingumba y’umugabo cyangwa y’umugore muri mwe, cyangwa mu matungo yanyu (Guteg 7:14).

Aya masezerano akwiye gukomeza abashakanye batigeze babyara! Nyamara kugerageza kwizerera by’umwihariko umwana w’umuhungu cyangwa w’umukobwa, ibyo ni ibindi. Muri Bibiliya nta masezerano yihariye atubwira ko dushobora kwihitiramo igitsina tuzabyara. Ugomba kutarenga imbibi z’Ibyanditswe Byera niba dushaka kugira ngo kwizera kwacu kugire umumaro. Dushobora kwizera Imana ku byo yadusezeranije gusa.

Reka turebe isezerano rimwe riri mu Ijambo ry’Imana hanyuma turebe icyo dushobora kwizera dushingiye kuri iryo sezerano:

Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka (1 Tes. 4:16).

Dushingiye kuri iki cyanditswe, dushobora kwizera tudashidikanye ko Yesu azagaruka.

Ariko se nyamara, twasenga twizera ko Yesu azagaruka ejo? Oya, kuko cyaba iki cyanditswe cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose nta na hamwe tubona iryo sezerano. Mu by’ukuri Yesu yavuze ko nta n’umwe uzi umunsi cyangwa isaha yo kugaruka kwe.

Yego birumvikana, dushobora gusenga twiringira ko Yesu yagaruka ejo, ariko nta cyizere twagira cy’uko bizaba. Iyo dusenga mu kwizera, ntidushidikanya ko ibyo dusaba bizaba kuko tuba dufite isezerano ry’Imana kuri byo.

Dushingiye kuri iki cyanditswe na none, dushobora kwizera ko imibiri y’abizera bapfuye izazurwa Yesu nagaruka. Ariko se twakwizera ko abazaba basigaye muri twe Yesu nagaruka tuzabonera rimwe imibiri yo kuzuka n’abo bazaba “barapfiriye muri Kristo”, cyangwa se wenda na mbere yabo? Oya, kuko iki cyanditswe kidusezeranya ibinyuranye n’ibyo: “Abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka.” Mu by’ukuri umurongo ukurikiraho ukomeza uvuga uti, “Maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu, gusanganirira Umwami mu kirere” (1 Tes. 4:17). Nuko rero, nta kuntu bishoboka ko “abapfiriye muri Kristo” bataba abambere mu guhabwa imibiri yo kuzuka igihe Yesu azaba agarutse. Ibyo ni byo Ijambo ry’Imana risezeranya.

Niba hari icyo dushaka kwizerera Imana, tugomba kumenya tudashidikanya niba ari ubushake bw’Imana ko duhabwa icyo twifuza guhabwa. Ubushake bw’Imana ushobora kubumenya neza urebye amasezerano yayo ari muri Bibiliya.

Kwizera gukora gutyo mu buryo busanzwe. Byaba ari ubupfapfa uramutse wizeye ko nzagusura iwawe ejo saa sita kandi ntigeze ngusezeranya ko nzaba mpari icyo gihe.

Kwizera, iyo kudafite isezerano guhagazeho, ntikuba ari ukwizera na mba–ni ubugoryi. Nuko rero mbere y’uko usaba Imana ikintu icyo ari cyo cyose, ujye ubanza wibaze ikibazo–ni ikihe cyanditswe muri Bibiliya kinsezeranya ibi bintu nshaka? Niba udafite isezerano, nta musingi wo kwizera kwawe ufite.

Ikosa Rusange Rya Kabiri

(A Second Common Mistake)

Kenshi cyane Abakristo bagerageza gushaka kwizera ko rimwe mu masezerano y’Imana ribasohozaho kandi batujuje ibyangombwa bisabwa biherekeje iryo sezerano. Urugero, numvise Abakristo bavuga kuri Zaburi 37 bakavuga ngo: “Bibiliya iravuga ngo Imana izampa ibyo umutima wanjye ushaka. Ibyo ni byo nizereye.”

Nyamara Bibiliya ntivuga gusa ko Imana izaduha ibyo imitima yacu yifuza. Mu by’ukuri dore uko ivuga:

Ntuhagarikwe umutima n’abakora ibyaha, kandi ntugirire ishyari abakiranirwa, kuko bazacibwa vuba nk’ubwatsi, bazuma nk’igisambu kibisi. Wiringire Uwiteka ukore ibyiza, guma mu gihugu ukurikize umurava. Kandi wishimire Uwiteka, na we azaguha ibyo umutima wawe usaba. Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, abe ari we wiringira na we azabisohoza (Zab. 37:1-5).

Hari ibyangombwa byinshi bigomba kubanza kuzuzwa hanyuma tukabona kwizera ko Imana izaduha ibyo imitima yacu ishaka. Mu by’ukuri nabaruye nibura ibintu umunani bigomba kubanza kuzuzwa muri iri sezerano riri haruguru. Igihe tutujuje ibyo bisabwa, nta burenganzira tuba dufite bwo kwakira imigisha yasezeranywe. Kwizera kwacu ntikuba gufite urufatiro.

Abakristo na none bakunda kuvuga isezerano riri mu Abafilipi 4:19: Bati”Kandi Imana yanjye izamara ubukene bwanjye bwose, nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwayo buri.” Ariko se, hari ibyangombwa bisabwa kuzuzwa kuri iryo sezerano? Yego rwose.

Iyo urebye iryo sezerano ryo mu Abafilipi 4:19 igihe ryavugiwemo, ubona ko atari isezerano ryahawe abakristo bose muri rusange. Ahubwo ni isezerano ryahawe abakristo b’abanyabuntu na bo ubwabo. Pawulo yamenye ko Imana izamara Abafilipi ubukene bwabo bwose kuko bari bamaze kumwoherereza ituro. Bitewe n’uko bashakaga ubwami bw’Imana mbere na mbere nk’uko Yesu yategetse, Imana yagombaga kumara ubukene bwabo bwose, nk’uko Yesu yasezeranye (reba Mat 6:33). Amenshi mu masezerano ari muri Bibiliya yerekeye kumarwa ubukene bwacu bwose n’Imana akurikiranye n’icyangombwa gisabwa ko tugomba kubanza kuba abantu batanga.

Nta burenganzira rwose dufite bwo kwibwira ko twakwiringira ko Imana izatumara ubukene bwacu kandi tutubaha amategeko yayo yerekeranye n’ubutunzi bwacu. Mu Isezerano rya Kera Imana yabwiye abantu bayo ko bavumwe bitewe n’uko bimanye ibyacumi byabo, ariko ibasezeranya ko izabaha umugisha nibaganduka bagatanga kimwe mu icumi cyabo n’amaturo (reba Mal. 3:8-12).

Imyinshi mu migisha dusezeranirwa muri Bibiliya ifatanye no kugandukira Imana kwacu. Bityo rero mbere y’uko tugira icyo twizerera Imana, tugomba kwibaza iki kibazo: “Mbese nujuje ibisabwa bifatanye n’iri sezerano?”

Ikosa Rusange Rya Gatatu

(A Third Common Mistake)

Mu Isezerano Rishya, Yesu yavuze icyangombwa kigendana na buri gihe cyose dusenga tugira icyo dusaba:

Mwizere Imana. Ndababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musozi, “Shinguka wite mu nyanja,” ntashidikanye mu mutima we, yizeye yuko icyo avuze gikorwa yakibona. Ni cyo gituma mbabwira nti, ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona (Mar 11:22-24).

Igisabwa Yesu yavuze ni ukwizera ko twahawe igihe dusenga. Abakristo benshi bagerageza gukoresha kwizera kwabo mu buryo butari bwo bizera ko bahawe igihe babonye igisubizo cy’amasengesho yabo. Bizera ko bagiye kuzahabwa aho kwizera ko bamaze guhabwa.

Iyo dusabye Imana ikintu yadusezeranyije, tugomba kwizera ko duhabwa igihe dusenze ako kanya tugatangira gushima Imana ko iduhaye. Tugomba kwizera ko dufite igisubizo mbere y’uko tukibona, ntabwo ari nyuma yo kukibona. Tugomba gusaba ariko tunashima, nk’uko Pawulo yanditse:

Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye mushima (Fili. 4:6).

Nkuko nabivuze mbere, iyo dufite kwizera mu mutima wacu, ubusanzwe amagambo yacu n’ibikorwa byacu bigendana n’ibyo twizera. Yesu yaravuze ati, “Ibyuzuye mu mutima ni byo akanwa kavuga” (Mat 12:34).

Abakristo bamwe bakora ikosa ryo guhora bongera gusaba ikintu basabye, ibyo bikagaragaza ko batarizera ko bamaze guhabwa. Iyo twizeye ko twamaze guhabwa dusenga, ntibiba ngombwa kongera gusengera ibyo bintu. Gukomeza gusengera ikintu hato na hato usubiramo bivuga ko utizeye ko Imana yakumvise usenga bwa mbere.

Mbese Yesu We Ntiyasengeye Ikintu Kimwe Kenshi?

( Didn’t Jesus Make the Same Request More Than Once?)

Ni byo koko, Yesu yasenze incuro eshatu asengera ikintu kimwe cya gihe i Getsemani (reba Mat 26:39-44). Ariko wibuke ko atasengaga mu kwizera kujyanye n’ubushake bw’Imana. Mu by’ukuri, igihe yasengaga incuro eshatu ngo arebe ko niba bishoboka yarokoka umusaraba, yari azi ko ibyo asaba binyuranye n’ubushake bw’Imana. Ni yo mpamvu incuro eshatu muri iryo sengesho yiyeguriye ubushake bwa Se.

Iryo sengesho rya Yesu akenshi rikoreshwa mu buryo butari bwo nk’urugero rwo gusenga buri gihe, nk’uko hari bamwe bigisha ko tugomba iteka gusoza amasengesho yacu tuvuga ngo, “Niba ari bwo bushake bwawe,” cyangwa “Ariko ntibibe nk’uko nshaka ahubwo bibe nk’uko ushaka,” mu gukurikiza urugero rwa Yesu.

Na none, tugomba kwibuka ko Yesu yasabaga ibintu azi ko bitari mu bushake bw’Imana. Gukurikiza urwo rugero mu gihe dusengera ibintu biri mu bushake bw’Imana byaba ari amakosa kandi bikagaragaza kubura kwizera. Urugero nko gusenga ngo, “Mwami natuye ibyaha byanjye kandi ngusabye ko umbabarira niba ari bwo bushake bwawe,”byakumvikanisha ko bishobora kuba bitari ubushake bw’Imana kumbabarira ibyaha. Uzi neza ko Bibiliya ivuga ko Imana itubabarira ibyaha byacu iyo tubyatuye (reba 1 Yohana 1:9). Nuko rero isengesho nk’iryo ryagaragaza ko umuntu atizeye ubushake bw’Imana nk’uko bwahishuwe.

Ntabwo ari buri sengesho Yesu yasozaga avuga ngo, “Ntibibe nk’uko nshaka ahubwo bibe nk’uko ushaka.” Ni hamwe gusa tubona yasenze atyo, kandi nabwo ni igihe yihatiraga gukora ubushake bwa Se, kuko yari azi imibabaro agiye guhura na yo ku bwo kumvira ubwo bushake.

Ku rundi ruhande, igihe tutazi ubushake bw’Imana mu bintu runaka kuko itabuhishuye byaba bifite ishingiro gusoza isengesho ryawe uvuga uti, “ariko bibe nk’uko ushaka.” Yakobo yaranditse ati,

Nimwumve yemwe abavuga muti, “Uyu munsi cyangwa ejo tuzajya mu mudugudu w’inaka tumareyo umwaka, dutunde tubone indamu”, nyamara mutazi ibizaba ejo. Mbese ubugingo bwanyu ni iki? Muri igihu kiboneka umwanya muto kigaherako kigatamūka. Ahubwo ibyo mwarimukwirye kuvuga ni ibi, ngo “Umwami Imana nibishaka tuzarama, kandi tuzakora dutya na dutya.” Ariko dore mwiratana ibyo mudashobora kwigezaho, bene iyo myirato yose ni mibi (Yak 4:13-16).

Tugomba gukora iki igihe tumaze gusenga dushingiye ku masezerano y’Imana kandi tukaba twujuje ibisabwa byose? Tugomba gukomeza gushimira Imana ibyo twizeye ko twahawe igihe twabisabaga kugeza bisohoje. Ni mu kwizera no mu kwihangana tugera ku masezerano y’Imana (Heb 6:12). Satani nta kabuza azagerageza kuduca intege aduteza gushidikanya, kandi tugomba kumenya ko iyo ntambara irwanirwa mu bitekerezo byacu. Igihe dutewe n’ibitekerezo byo gushidikanya, icyo dukora gusa ni ugusimbuza ibyo bitekerezo ibitekerezo bishingiye ku masezerano y’Imana kandi tukatura amagambo y’Imana mu kwizera. Iyo tugize dutyo Satani agomba guhunga (reba Yak. 4:7; 1 Pet. 5:8-9).

Urugero rwo Kwizera Gushyizwe Mu Bikorwa

(An Example of Faith in Action)

Rumwe mu ngero nziza za Bibiliya zo kwizera gushyirwa mu bikorwa ni inkuru ya Petero agendera hejuru y’amazi. Reka dusome iyo nkuru ye turebe icyo twakwiga muri yo.

Uwo mwanya ahata[Yesu] abigishwa be ngo bikire mu bwato babanze hakurya, amare gusezerera abantu. Azamuka umusozi wenyine ajya gusenga. Bwari bugorobye, ariyo wenyine. Ariko ubwato bugeze imuhengeri, buteraganwa n’umuraba, kuko umuyaga ubaturutse imbere. Nuko mu nkoko aza aho bari, agendesha amaguru hejuru y’inyanja. Ariko abigishwa bamubonye agendesha amaguru hejuru y’inyanja bahagarika imitima, batakishwa n’ubwoba bati, “Ni umuzimu.” Ariko uwo mwanya Yesu avugana na bo ati, “Nimuhumure ni jyewe, mwitinya.” Petero aramusubiza ati, “Mwami niba ari wowe, untegeke nze aho uri, ngendesha amaguru hejuru y’amazi.” Aramusubiza ati, “Ngwino!” Petero ava mu bwato, agendesha amaguru hejuru y’amazi ngo asange Yesu. Ariko abonye umuyaga ko ari mwinshi aratinya, atangiye kurengerwa arataka ati, “Databuja, nkiza!” Uwo mwanya Yesu arambura ukuboko kwe aramufata, aramubwira ati, “Yewe ufite kwizera guke we, ni iki gitumye ushidikanya?” Baratambuka bajya mu bwato, umuyaga uratuza. Abari mu bwato baramupfukamira, baramubwira bati, “Ni ukuri, uri Umwana w’Imana!” (Mat 14:22-33).

Bifite icyo bishatse kuvuga urebye ukuntu na none mbere yaho abigishwa ba Yesu bari bahuye n’inkubi y’umuyaga bari mu bwato mu nyanja ya Galilaya (reba Mat 8:23-27). Icyo gihe Yesu yari kumwe na bo, kandi amaze gucyaha inyanja igatuza, hanyuma yacyashye abigishwa be kubera kubura kwizera kwabo. Mbere y’uko bafata urugendo rwabo yari yababwiye ko ubushake bwe ari uko bajya hakurya (reba Mariko 4:35). Nyamara igihe umuyaga wadutse, bakurikiye ibyo barebesha amaso y’umubiri, ndetse bagera ubwo bumva ko bagiye gupfa. Yesu yashakaga ko nibura badatinya.

Ariko noneho icyo gihe Yesu yari yabohereje bonyine ngo bambuke inyanja ya Galilaya. Nta gushidikanya ko yari ayobowe n’Umwuka gukora atyo, kandi nta gushidikanya ko Imana yari ibizi ko hari buze kuza umuyaga ubaturutse imbere iryo joro. Bityo rero Umwami yari abaretse ngo kwizera kwabo kugeragezwe gato. Ku bw’iyo miyaga yabaturukaga imbere, ibyagatwaye ubusanzwe amasaha make gusa byafashe ijoro ryose. Tugomba gushimira abigishwa kwihangana kwabo, ariko ntitwabura kwibaza niba hari n’umwe wigeze agira kwizera ko guturisha umuyaga, kandi ni ikintu bari babonye Yesu akora iminsi mike mbere yaho. Ikintu gishimishije, ubutumwa bwiza bwa Mariko buvuga ko igihe Yesu yaje agendera hejuru y’amazi, “asa n’ushaka kubanyuraho” (Mariko 6:48). Yari agiye kubareka ngo birwanire n’ibibazo byabo bonyine kuko yabahingutseho gusa mu buryo bw’igitangaza! Ibi birasa n’aho byerekana ko batasengaga cyangwa ko amaso yabo batari bayahanze Imana. Nibaza incuro zingahe Nyiribitangaza ajya adutambukaho natwe amaso yacu ahugiye mu bibazo by’ubu buzima n’imiyaga y’ingorane.

Amahame Yo Kwizera

(Principles of Faith)

Yesu yasubije Petero ku ihurizo yari amuhaye mu ijambo rimwe rukumbi: “Ngwino.” Iyo Petero aza kugerageza kugendera hejuru y’amazi mbere y’uko iryo jambo rivugwa, aba yarazitse ako kanya, kuko nta sezerano yari kuba afite ashingiraho kwizera kwe. Yari kuba agiye mu buryo bwo kwihandagaza gusa ariko nta kwizera. Ni muri ubwo buryo rero na nyuma y’aho Yesu avugiye ijambo rye, iyo hagira undi mu bigishwa ugerageza kugendera hejuru y’amazi, aba yarahise azika, kuko Yesu isezerano yari arihaye Petero gusa. Nta wundi muri bo wari kuba yujuje ibisabwa n’iryo sezerano, kuko nta wundi wari Petero. Nuko rero, mbere y’uko hagira umuntu ugerageza kwizera isezerano runaka ry’Imana agomba kubanza akareba niba iryo sezerano rimureba kandi niba yujuje ibyo risaba.

Petero yateye intambwe mu mazi. Icyo ni cyo gihe yari yizeye, n’ubwo tutashidikanya ko umuntu mu kanya gato watakaga ngo umuzimu arabamaze agomba kuba yari afite gushidikanya mu bitekerezo bye mu gihe yateraga intambwe ya mbere mu mazi. Ariko kugira ngo yakire igitangaza, yagombaga gukoresha kwizera kwe. Iyo akomeza kugundira ubwato hanyuma agashyira ino rye ry’igikumwe mu mazi iruhande rw’ubwato ngo arebe koko niba areremba hejuru y’amazi, ntaba yarigeze abona igitangaza. Nuko rero, mbere y’uko tubona igitangaza icyo ari cyo cyose, tugomba kwizera byimazeyo isezerano ry’Imana hanyuma tugakoresha kwizera ku kintu twizereye. Iteka habaho igihe cyo kugeragezwa ko kwizera kwacu. Rimwe na rimwe icyo gihe gihe gishobora kuba kigufi, ubundi kikaba kirekire. Ariko habaho igihe runaka tugomba kwirengagiza ibyo amaso n’amatwi biduha ahubwo tukagendera ku cyo Imana yavuze.

Petero yatangiye neza. Ariko atangiye kureba ukuntu ibintu arimo akora ari ibintu bidashoboka, yitegereje umuyaga n’imiraba, agira ubwoba. Birashoboka ko yarekeyaho kugenda, agatinya gutera indi ntambwe. Nuko wa wundi wabonaga igitangaza atangira kuzika. Tugomba gukomeza kwizera igihe twamaze gutangira, tugakomeza tugakora ibikorwa byerekana uko kwizera. Komeza ujye mbere.

Petero yazitse kubera ko yashidikanyije. Abantu ntibajya bakunda kwishyiraho amakosa mu kubura kwizera kwabo. Ahubwo amakosa bayashyira ku Mana. Utekereza ko Yesu yari kubyakira ate, iyo igihe Petero yari asubiye mu bwato amahoro aza kuvuga abwira abandi bigishwa ati, “Rwose bwari ubushake bw’Imana ko ngarukira hagati gusa ngendera hejuru y’amazi nsanga Yesu”?

Petero yatsinzwe bitewe n’uko yagize ubwoba agatakaza kwizera kwe. Ibyo ni ibigaragara. Yesu ntiyamuciriyeho iteka, ahubwo yahereyeko arambura ukuboko ngo Petero abone icyo yishingikirizaho. Hanyuma aherako abaza Petero impamvu yamuteye gushidikanya. Nta mpamvu ifatika yatumaga Petero ashidikanya, kuko ijambo ry’Umwana w’Imana ni iryo kwizerwa kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Nta n’umwe muri twe ufite impamvu n’imwe yatuma ashidikanya Ijambo ry’Imana, ngo agire ubwoba cyangwa yihebe.

Bibiliya yuzuye inkuru z’abagiye banesha biturutse ku kwizera, n’abaneshejwe kubera kutizera cyangwa gushidikanya. Yosuwa na Kalebu bafashe Igihugu cy’Isezerano ku bwo kwizera kwabo mu gihe abenshi muri bagenzi babo baguye mu butayu bazize kutizera kwabo (reba Kub 14:26-30). Abigishwa ba Yesu babonye ibyo bari bakeneye byose igihe bagendaga babiri babiri bajya kubwiriza ubutumwa bwiza (reba Luka 22:35), ariko hari ubwo bananiwe kwirukana dayimoni kubera kutizera kwabo (reba Mat 17:19-20). Abantu benshi bakize indwara mu buryo bw’ibitangaza basengewe na Kristo mu gihe abenshi mu barwayi bo mu mudugudu we wa Nazareti bagumanye uburwayi bwabo ku bwo kutizera (reba Mariko 6:5-6).

Kimwe n’abo bose, nanjye ubwanjye nagiye nsinda cyangwa ngatsindwa bitewe no kwizera cyangwa kutizera. Ariko gutsindwa kwanjye ntibyatuma niheba cyangwa ngo nitakane Imana abe ari yo mbishyiraho. Ntabwo nakwigira uwera mu kuba ari yo ncira urubanza. Ntabwo njya gushakisha insobanuro ziruhije za tewolojiya zihindura ubushake bw’Imana bwagaragajwe neza. Nzi ko bidashoboka ko Imana ibeshya. Nuko rero, iyo nsinzwe, icyo nkora gusa ni ukwihana kutizera kwanjye, ngatangira kongera kugendera hejuru y’amazi na none. Nabonye ko buri gihe Yesu ambabarira kandi akantabara akankiza kuzika!

Iteka ryaraciwe: Abizera bahabwa umugisha; abatizera ntibawubona! Umukozi w’Imana uhindura abantu abigishwa akurikiza urugero rwa Yesu. We ubwe aba yuzuye kwizera, kandi akomeza abigishwa be ati, “Mwizere Imana!” (Mariko 11:22).