Impano z’Umwuka (The Gifts of the Spirit)

Igice Cya Cumi Na Karindwi (Chapter Seventeen)

Bibiliya yuzuye ahantu henshi usanga abagabo baragiye bahabwa ako kanya n’Umwuka Wera ubushobozi bw’indengakamere. Mu Isezerano Rishya, ubwo bushobozi bw’indengakamere bwitwa “impano z’Umwuka.” Ni impano mu buryo bw’uko ntawe uzikorera. Nyamara ntitugomba kwibagirwa yuko Imana ishyira hejuru umuntu ishobora kugirira icyizere. Yesu yaravuze ati, “Ukiranutse ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiraniwe ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye” (Luka 16:10). Nuko rero dushobora kwizera ko impano z’Umwuka zishobora cyane cyane guhabwa abagaragaje ubwizerwa kwabo imbere y’Imana. Kwiyegurira rwose Umwuka Wera no kumugandukira ni ngombwa cyane, kuko Imana ishobora cyane gukoresha abantu bameze batyo ibintu by’indengakamere. Ku rundi ruhande, Imana yigeze gukoresha indogobe irahanura, ubwo rero ishobora gukoresha uwo ari we wese ishatse. Itegereje ko dutungana rwose ngo ibone kudukoresha, nta n’umwe muri twe yakoresha!

Mu Isezerano Rishya, urutonde rw’impano z’Umwuka ruri mu 1 Abakorinto 12, kandi zose hamwe ni icyenda:

Umwe aheshwa ijambo ry’ubwenge n’Umwuka, undi agaheshwa n’uwo Mwuka ijambo ryo kumenya, undi agaheshwa n’uwo Mwuka kwizera, undi agaheshwa n’uwo Mwuka impano yo gukiza indwara. Undi agahabwa gukora ibitangaza, undi agahabwa guhanura, undi agahabwa kurobanura imyuka, undi agahabwa kuvuga indimi nyinshi, undi agahabwa gusobanura indimi (1 Kor. 12:8-10).

Kumenya gusobanura impano ya buri muntu si byo by’ingenzi cyane kugira ngo Imana ikoreshe umuntu mu mpano z’Umwuka. Abahanuzi bo mu Isezerano Rya Kera, abatambyi, abami, ndetse n’abakozi b’Imana bo mu ntangiriro z’Itorero ryo mu Isezerano Rishya bose bakoreraga mu mpano z’Umwuka nyamara batazi kuzishyira mu byiciro byazo cyangwa kuzisobanura neza. Ariko kuko impano z’Umwuka twazishyiriwe mu byiciro mu Isezerano Rishya, kigomba kuba ari ikintu Imana ishaka ko dusobanukirwa. Koko Pawulo yaranditse ati, “Bene Data, ibyerekeye impano z’Umwuka sinshaka ko mutabimenya (1 Kor. 12:1).

Za mpano Icyenda Mu Byiciro

(The Nine Gifts Categorized)

Izo mpano icyenda z’Umwuka zashyizwe mu byiciro bitatu muri iki gihe: (1) impano zo kuvuga, ari zo: kuvuga indimi, gusobanura indimi, no guhanura; (2) impano zo guhishurirwa, ari zo: ijambo ry’ubwenge, ijambo ryo kumenya no kurobanura imyuka; n’ (3) impano z’imbaraga, ari zo: gukora ibitangaza, kwizera kudasanzwe, n’impano zo gukiza indwara. Eshatu muri izi mpano zifite icyo zivuga; eshatu hari icyo zihishura; kandi eshatu hari icyo zikora. Izi mpano zose zarakoraga mu Isezerano Rya Kera, uretse kuvuga mu ndimi no gusobanura indimi. Izo uko ari ebyiri ziri mu Isezerano Rishya gusa.

Isezerano Rishya nta mabwiriza ritanga y’uburyo bwo gukoresha “impano z’imbaraga” kandi rivuga gato cyane ku buryo bwo gukoresha “impano zo guhishurirwa.” Nyamara Pawulo atanga amabwirizwa ahagije ku “mpano zo kuvuga,” kandi wenda hari impamvu z’uburyo bubiri.

Iya mbere, impano zo kuvuga ni zo zikunze kugaragara mu materaniro y’Itorero, mu gihe impano zo guhishurirwa zidakunze kuboneka cyane, naho impano z’imbaraga zo ni zo zigaragara gake cyane kurusha izindi zose. Ubwo rero amabwirizwa twakenera cyane ni ayerekeye impano zishobora kugaragara cyane kenshi mu materaniro.

Iya kabiri, impano zo kuvuga zisa nk’aho zisaba ko umuntu abigiramo uruhare runini, kubera iyo mpamvu rero, zikaba ari zo mpano zishobora kuba zakoreshwa nabi kurusha izindi. Biroroshye cyane kongeraho akantu gato ku buhanuzi ukaba urabwishe kurusha uko wagira icyo wangiza ku mpano yo gukiza indwara.

Uko Umwuka Ashaka

(As the Spirit Wills)

Ni iby’ingenzi cyane kumenya ko impano z’Umwuka zitangwa uko Umwuka ashaka atari uko umuntu n’umwe ashaka. Bibiliya irabisobanura neza:

Ariko ibyo byose uwo Mwuka umwe ni we ubikorera muri bo, agabira umuntu wese uko ashaka (1 Kor. 12:11).

Imana ifatanije nab o guhamya, ihamirisha ibimenyetso n’ibitangaza n’imirimo ikomeye y’uburyo bwinshi, n’impano z’Umwuka Wera zagabwe nk’uko yabishatse (Heb. 2:4).

Umuntu ashobora gukoreshwa kenshi mu mpano runaka, ariko nta muntu n’umwe ufite impano n’imwe atunze. Kuko gusa hari igihe wasigirwa amavuta gukora igitangaza ntabwo bivuze ko ushobora gukora igitangaza igihe icyo ari cyo cyose ushakiye; nta n’ubwo wabishingiraho ngo wemeze ko uzongersa gukoreshwa igitangaza.

Turi bwige mu buryo bugufi, turebe ingero nkeya zo muri Bibiliya kuri buri mpano. Ariko kandi ukomeze kugumana mu bitekerezo ko Imana ifite inzira igihumbi ishobora kugaragarizamo ubuntu bwayo n’imbaraga zayo, bityo rero ntibishoboka ko twavuga neza neza uburyo buri mpano ikora buri gihe. Ikindi kandi, nta busobanuro buri muri Bibiliya kuri izo mpano icyenda–icyo dufite gusa ni icyo buri mpano ikora. Nuko rero dushobora kureba gusa ku ngero ziri muri Bibiliya tukagerageza kureba icyiciro buri mpano irimo, amaherezo tukazisobanura dushingiye ku kuntu zigenda zitandukanye. Bitewe n’uko hari uburyo bwinshi Umwuka Wera ashobora kwigaragarizamo mu mpano z’indengakamere, ntibyaba birimo ubwenge tugerageje guhagarara cyane ku busobanuro bwacu. Impano zimwe zishobora mu byukuri no kuba ari impano nyinshi zikomatanyirije hamwe zigakora nk’impano imwe. Kuri ibi Pawulo yaranditse ati:

Icyakora hariho impano z’uburyo bwinshi, ariko Umwuka ni umwe. Kandi hariho uburyo bwinshi bwo kugabura iby’Imana, ariko Umwami ni umwe. Hariho n’uburyo bwinshi bwo gukora, ariko Imana ikorera byose muri bose ni imwe, umuntu wese agahabwa ikimwerekanaho Umwuka kugira ngo bose bafashwe (1 Kor. 12:4-7).

Impano z’Imbaraga

(The Power Gifts)

1) Impano zo gukiza indwara: Impano zo gukiza indwara birumvikana ko zifite aho zihuriye no gukira kw’abantu barwaye. Zikunze gusobanurwa nk’ubushobozi ndengakamere bwo gukiza ako kanya mu buryo bw’umubiri umuntu urwaye, kandi simbona impamvu umuntu yabihakanya. Mu gice turangije twabonye urugero rumwe rw’impano yo gukiza indwara yakoreye muri Yesu igihe yakizaga wa mugabo w’ikirema ku kidendezi cy’i Betesida (reba Yohana 5:2-17).

Imana yakoresheje Elisa gukiza umubembe Nāmani w’Umusiriya, wasengaga ikigirwamana (reba 2 Abami 5:1-14). Nk’uko twabibonye twiga amagambo ya Yesu muri Luka 4:27 avuga ku gukira kwa Nāmani, Elisa ntiyashoboraga gukiza umubembe wese igihe ashakiye cyose. Ako kanya yayobowe mu buryo bw’igitangaza n’Umwuka Wera kubwira Nāmani kwibira muri Yorodani incuro ndwi, kandi igihe Nāmani yaje kugeraho akumvira, yakize ibibembe bye.

Imana yakoresheje Petero mu gukiza cya kirema cyo ku irembo ryitwa Ryiza biciye mu mpano yo gukiza indwara (Ibyak. 3:1-10). Ntihabayeho gukira kw’ikirema gusa, ahubwo icyo gitangaza cyanakururiye benshi kuza kumva ubutumwa bwiza bwavaga mu kanwa ka Petero, kandi abantu ibihumbi bitanu biyongereye ku itorero uwo munsi. Impano zo gukiza indwara akenshi zigira umumaro w’uburyo bubiri, zikiza abarwayi kandi zigakururira abantu badakijijwe kuri Kristo.

Igihe Petero yagezaga ubutumwa bwe ku bantu bari bateraniye aho uwo munsi, yaravuze ati:

Yemwe bagabo ba Isirayeli, ni iki gitumye mutangarira ibi? Mudutumbirira iki nk’aho ari imbaraga zacu cyangwa kūbaha Imana kwacu, biduhaye kumugendesha? (Ibyak. 3:12).

Petero yemeye ko atari ukubera imbaraga runaka yari afite muri we, cyangwa se kubera gukiranuka kudasanzwe, byatumye Imana imukoresha mu gukiza ikirema. Wibuke ko amezi abiri gusa mbere y’icyo gitangaza, Petero yari yihakanyeYesu avuga ko atigeze amumenya. Icyo kintu gusa cyo kubona Imana yarakoresheje Petero mu buryo bw’ibitangaza mu mpapuro za mbere z’igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa cyari gikwiye kuzamura cyane icyizere cyacu ko natwe Imana yadukoresha uko ishaka.

Igihe Petero yageragezaga gusobanura uko uwo mugabo yakize, birashoboka cyane ko atashyize uko gukira mu cyiciro cy “impano yo gukiza indwara.” Icyo Petero yari azi gusa ni uko we na Yohana bagendanaga n’umuntu w’ikirema hanyuma ako kanya Petero akumva yuzuye kwizera ko uwo muntu akira. Nuko ategeka uwo muntu kugenda mu izina rya Yesu, amufata mu kiganza cy’iburyo aramuhagurutsa. Wa muntu w’ikirema atangira “kugenda asimbuka ahimbaza Imana.” Petero yabisobanuye atya:

Kandi uyu, uwo mureba kandi muzi, kuko yizeye izina ry’Uwo ni ryo rimuhaye imbaraga, kandi kwizera ahawe n’Uwo ni ko kumukirije rwose imbere yanyu mwese (Ibyak. 3:16).

Bisaba kwizera kudasanzwe kugira ngo umuntu afate umuntu w’ikirema ukuboko amuhagurutse hanyuma yiringire ko agiye kugenda! Hamwe n’iyi mpano yihariye yo gukiza indwara, hagomba kuba hari no kwizera kwamumanukiye kugatuma bishoboka.

Bamwe bavuga ko impamvu iyi mpano ivugwa mu bwinshi (bavuga, “impano zo” gukiza indwara) ari uko hari impano zitandukanye zo gukiza indwara zitandukanye. Abakunze kujya bakoreshwa cyane mu mpano zo gukiza indwara bagezaho bakabona ko hari indwara runaka zihariye bakiza cyane kurusha izindi. Urugero, umuvugabutumwa Filipo yagaragaraga cyane nk’ufite impano yihariye mu gukiza abamugaye n’abanyunyutse (Ibyak. 8:7). Urugero kandi hari abavugabutumwa bamwe bo mu kinyejana gishize, bari ku rwego rwo hejuru cyane mu gukiza abafite ubumuga bwo kutabona, cyangwa kutumva cyangwa uburwayi bw’umutima, n’ibindi bitewe n’impano bagiye bafite zikiza indwara runaka cyane kurusha izindi ndwara.

2) Impano yo kwizera no gukora ibitangaza: Impano yo kwizera n’impano yo gukora ibitangaza zigaragara nk’izisa. Kuri izo mpano zombi, umuntu amavuta amanukiye ahabwa ako kanya kwizera ko gukora ibidashoboka. Itandukaniro hagati y’izo mpano zombi akenshi risobanurwa gutya: Ku mpano yo kwizera, umanukiwe n’amavuta ahabwa kwizera ko kwakira igitangaza ku bwe, naho impano yo gukora ibitangaza, umuntu ahabwa kwizera ko gukorera undi muntu igitangaza.

Impano yo kwizera rimwe na rimwe bayita “kwizera kudasanzwe” kuko umuntu amanukirwa ako kanya no kwizera kurenze kwizera gusanzwe. Kwizera gusanzwe kuzanwa no kumva isezerano ry’Imana, mu gihe kwizera kudasanzwe ko kuzanwa no gukorwaho ako kanya n’Umwuka Wera. Abagize ibyo bihe byo kugira impano yo kwizera kudasanzwe bavuga ko bagiye kumva bakumva ibintu babonaga ko bidashoboka bibaye ibishoboka, kandi koko bakumva bidashoboka ko babishidikanya. Ni cyo kimwe no ku mpano yo gukora ibitangaza.

Inkuru ya Daniyeli na bagenzi be batatu, Shadaraki, Meshaki na Abedinego itwereka urugero rwiza cyane rw’ukuntu “kwizera kudasanzwe” gutuma bidashoboka gushidikanya. Igihe babajugunyaga mu itanura ry’umuriro kuko banze kunamira ikigirwamana cy’umwami, bose bahawe impano yo kwizera kudasanzwe. Byagombaga kwizera kurenze ugusanzwe kugira ngo umuntu atabwe mu birimi by’umuriro bikaze abeho! Reka turebe kwizera abo basore batatu bagaragaje imbere y’umwami:

Saduraka na Meshaki na Abedenego basubiza umwami bati, “Nebukadinezari, nta mpamvu ituma tugusubiza iryo jambo. Niba ari ibyo [niba ugiye kutujugunya mu itanura], Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry’umuriro ugurumana, kandi izadukiza ukuboko kwawe nyagasani. Ariko niba atari ibyo [nutatujugunya mu itanura ry’umuriro], nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze” (Dan. 3:16-18).

Urabona ko impano yakoraga na mbere y’uko batabwa mu muriro. Nta gushidikanya na guto kwarangwaga mu bitekerezo byabo ko Imana iri bubakize.

Eliya yakoreraga mu mpano yo kwizera kudasanzwe igihe yagaburirwaga n’ibikōna buri munsi muri ya cya gihe cy’amapfa y’imyaka itatu n’igice yo ku ngoma y’umwami mubi Ahabu (reba 2 Abami 17:1-6). Bisaba kwizera kurenze ugusanzwe kugira ngo wizere ko ibisiga bizajya bikuzanira ibyo kurya ku manywa na nijoro. Nubwo nta hantu na hamwe Imana yigeze idusezeranira mu Ijambo ryayo ko ibikōna bizatuzanira ibiryo buri munsi, dushobora gukoresha kwizera gusanzwe tukiringira ko Imana izatumara ubukene bwacu bwa buri munsi–kuko iryo ni isezerano (reba Mat. 6:25-34).

Gukora ibitangaza cyari ikintu gihoraho mu murimo wa Mose. Yakoreye muri iyo mpano igihe yatandukanyaga Inyanja Itukura (reba Kuva 14:13-31) n’igihe ibyago bitandukanye byateraga Egiputa.

Yesu yakoreye mu mpano yo gukora ibitangaza igihe yagaburiraga abantu 5,000 akoresheje udufi duke n’udutsima duke (reba Mat 14:15-21).

Igihe Pawulo yatumaga Eluma umukonikoni amara igihe ari impumyi kubera ko yaberaga intambamyi umurimo wa Pawulo mu kirwa cya Kupuro, urwo rwaba urugero rwo gukora ibitangaza (reba Ibyak 13:4-12).

Impano zo guhishurirwa

(The Revelation Gifts)

1). Ijambo ryo kumenya n’ijambo ry’ubwenge: Impano y’ijambo ryo kumenya akenshi isobanurwa nko kumanukirwa ako kanya mu buryo ndengakamere n’amakuru avuga ibyo igihe cyahise cyangwa ikiriho. Imana, ifite kumenya kose, rimwe na rimwe itangaho agace gato k’ubwo bumenyi, ari cyo gituma wenda byitwa ijambo ryo kumenya. Ijambo ni agace k’interuro, nuko rero ijambo ryo kumenya rishobora kuba ari agace ko kumenya kw’Imana.

Ijambo ry’ubwenge risa cyane n’ijambo ryo kumenya, ariko akenshi risobanurwa ko ari ukumanukirwa ako kanya no kumenya ibyo mu bihe bizaza mu buryo ndengakamere. Iryo jambo ubwenge ubusanzwe ririmo ikintu cyo mu gihe kizaza. Na none, ubu busobanuro ntibutomoye neza.

Reka turebe urugero rumwe rwo mu Isezerano Rya Kera rw’ijambo ryo kumenya. Elisa amaze gukiza Nāmani Umusiriya ibibembe, Nāmani yashatse guha Elisa amafaranga menshi cyane ashima ko akize. Elisa yanze kwakira iyo mpano kugira ngo hatagira ukeka ko gukira kwa Nāmani kwaguzwe amafaranga aho kuba ubuntu bw’Imana. Ariko Gehazi umugaragu wa Elisa we yabonye ko ari amahirwe abonetse yo kwigwiriza ubutunzi, nuko mu buryo bw’ibanga yakira igice cy’ubutunzi Nāmani yashakaga gutangaho ikiguzi. Gehazi amaze guhisha ifeza yabonye mu buryo bw’uburiganya, aza imbere ya Elisa. Hanyuma dusoma ngo,

Elisa aramubaza ati, “Uraturuka he Gehazi?” Undi ati, “Umugaragu wawe ntaho nagiye.”Aramubwira ati, “Umutimwa wanjye ntiwajyanye nawe, ubwo wa mugabo yahindukiraga akava ku igare rye akaza kugusanganira?” (2 Abami 5:25b-26a).

Imana, yo nyirukumenya neza amabi yose Gehazi yakoze, yabihishuriye Elisa mu buryo bw’igitangaza. Iyi nkuru ariko, yerekana neza ko Elisa atari “atunze” impano y’ijambo ryo kumenya; ni ukuvuga ngo ntiyashoboraga kumenya buri kintu cyose igihe icyo ari cyo cyose. Iyo biza kuba bimeze bityo, Gehazi ntaba yarigeze atekereza ko ashobora guhisha icyaha yakoze. Elisa yamenyaga gusa ibintu mu buryo bw’igitangaza igihe Imana yabimuhishuriraga rimwe na rimwe. Impano yakoraga uko Umwuka ashaka.

Yesu yakoreraga mu mpano y’ijambo ryo kumenya igihe yabwiraga wa musamariyakazi ku iriba ko yagize abagabo batanu (reba Yohana 4:17-18).

Petero yakoreshwaga muri iyi mpano igihe yamenyaga mu buryo bw’igitangaza ko barimo babeshya ngo batanze mu itorero ibyo bagurishije mu isambu yabo byose (reba Ibyak. 5:1-11).

Naho ku by’ijambo ry’ubwenge, tubona cyane kenshi iyi mpano mu bahanuzi bose bo mu Isezerano Rya Kera. Igihe cyose bavugaga ibizaba, ijambo ry’ubwenge ryabaga ririmo rikora. Yesu yahabwaga gukorera muri iyi mpano kenshi na we. Yavuze uko Yerusalemu izasenywa, avuga uko azabambwa ku musaraba, avuga n’ibintu bizaba ku isi mbere y’uko agaruka (reba Luke 17:22-36, 21:6-28).

Intumwa Yohana na we yakoreshejwe muri iyi mpano igihe yahishurirwaga ibihano byo mu gihe cy’Amakuba akomeye. Ibyo byose yabitwandikiye mu gitabo cy’Ibyahishuwe.

2). Impano yo kurobanura imyuka: Impano yo kurobanura imyuka akenshi ikunze gusobanurwa nk’ubushobozi ndengakamere bwo kubona cyangwa ibirimo biraba mu isi y’umwuka.

Iyerekwa, mu buryo bw’amaso cyangwa mu bitekerezo by’uwizera, rishobora gushyirwa mu rwego rwo kurobanura imyuka. Iyi mpano ishobora gutuma uwizera abona abamarayika, abadayimoni, cyangwa na Yesu ubwe, nk’uko byabaye kuri Pawulo kenshi (reba Ibyak. 18:9-10; 22:17-21; 23:11).

Igihe Elisa n’umugaragu we bari bakurikiwe n’ingabo z’Abasiriya, bakisanga bagotewe i Dotani. Icyo gihe, umugaragu wa Elisa yarebeye hejuru y’igihome, abonye ingabo nyinshi z’Abasiriya zirema inteko, agira ubwoba:

Aramusubiza [Elisa] ati, “Witinya kuko abo turi kumwe ari benshi kuruta abari kumwe na bo.” Nuko Elisa arasenga ati, “Uwiteka ndakwinginze, muhumure amaso arebe.” Nuko Uwiteka ahumura amaso y’uwo musore arareba, abona umusozi wuzuye amafarashi n’amagare by’umuriro bigose Elisa” (2 Abami 6:16-17).

Wari uzi ko abamarayika bagendera ku mafarashi n’amagare by’umwuka? Umunsi umwe uzabibona mu ijuru, ariko Elisa n’umugaragu we bahawe ubushobozi bwo kubibona bakiri ku isi.

Muri iyi mpano uwizera ashobora umwuka mubi uteje umuntu ibibazo kandi akagira n’ubushobozi bwo kumenya neza ubwoko bw’uwo mwuka ubwo ari bwo.

Iyi mpano ishobora kuba atari iyo kubona gusa ibyo mu mwuka ahubwo ifasha no gusobanukirwa ibindi bintu ibyo ari byo byose byo mu mwuka. Urugero nko kumva ikintu cyo mu isi y’umwuka, nko kumva ijwi ry’Imana ubwaryo.

Icya nyuma, iyi mpano si “impano yo gushishoza”, kumenya kugenzura ibintu no gusobanukirwa, nk’uko bamwe bibwira ko ari ko “impano yo kurobanura” iri. Abantu bivugaho ko bafite iyo mpano rimwe na rimwe bibwira ko bashobora kumenya ibitekerezo by’abandi bantu n’impamvu zibatera gukora ibyo bakora, ariko ahubwo urebye umuntu yavuga ko imano yabo ari “impano yo kunegura abandi no kubacira imanza.” Ukuri ni uko ushobora kuba wari ufite iyo “mpano” utarakizwa, ariko ubu noneho ubu aho umariye gukizwa, Imana irashaka kuyigukiza burundu!

Impano zo Kuvuga

(The Utterance Gifts)

1). Impano y’ubuhanuzi: Impano y’ubuhanuzi ni ubushobozi bumanukira umuntu ako kanya mu buryo ndengakamere agashobora kuvuga ahumekewe n’Imana, akavuga mu rurimi rwe asanzwe avuga. Iteka ubuhanuzi bushobora gutangizwa n’amagambo ngo, “Uku ni ko Uwiteka avuga.”

Iyi si impano yo kwigisha cyangwa kubwiriza. Kubwiriza cyangwa kwigisha birimo guhumekerwa n’Imana biba birimo ubuhanuzi kuko bib bisizwe amavuta n’Umwuka, ariko ntibiba ari ubuhanuzi nk’uko buri mu miterere yabwo y’umwimerere. Kenshi na kenshi umuvugabutumwa cyangwa umwigisha ashobora kugira atya agahumekerwa n’Imana akavuga ibintu atari yateguye kuvuga, ariko mu byukuri ubwo si ubuhanuzi, nubwo ntekereza ko ibyo avuze biba bihanura.

Impano y’ubuhanuzi nyirizina umurimo wayo ni ukungura, guhugura no guhumuriza:

Ariko uhanura we abwira abantu ibyo kubungura, n’ibyo kubahugura n’ibyo kubahumuriza (1 Kor. 14:3).

Nuko rero impano y’ubuhanuzi yo, ubwayo, nta hishurirwa igira. Ni ukuvuga ko yo itagira icyo ihishura ku gihe cyahise, ikiriho cyangwa ikizaza, nk’uko ijambo ry’ubwenge n’ijambo ryo kumenya bikora. Nyamara nk’uko navuze mbere, impano z’umwuka zishobora gukorana icyarimwe, bityo rero ijambo ry’ubwenge cyangwa iryo kumenya ashobora gukora mu buryo bw’ubuhanuzi.

Iyo twumva umuntu atanga ubuhanuzi mu materaniro akavuga ibizaba, mu byukuri ntituba twumvise ubuhanuzi gusa; twumvise ahubwo ijambo ry’ubwenge ritanzwe mu buryo bw’impano y’ubuhanuzi. Impano y’ubuhanuzi ubwayo uyumvise wagira ngo ni umuntu usoma muri Bibiliya amagambo yo guhugura nk’aya ngo “Mukomerere mu Mwami no mu mbaraga ze z’ubushobozi bwe bwinshi” cyangwa ngo, “Sinzabasiga, sinzabahāna.”

Hari abemera ko mu Isezerano Rishya nta buhanuzi buvuga “ibintu bibi”bukwiye kubaho, ngo naho ubundi ntibwaba buhuye n’ ibyo “kungura, guhugura, no guhumuriza.” Ariko ibyo si byo. Gushyiraho imipaka y’ibyo Imana igomba kubwira abantu bayo, hakemerwa gusa ibyo bita “byiza” no mu gihe bari bakeneye gucyahwa, ni ukwishyira hejuru ugashaka gusumba Imana. Gucyaha bishobora rwose kubarirwa mu kiciro cyo kungura no guhugura. Nabonye ko mu butumwa Umwami yoherereje amatorero arindwi yo muri Asiya, buri mu gitabo cya Yohana cy’Ibyahishuwe, harimo rwose gucyaha. Tubikureho se? Si ko mbyumva.

2). Impano yo kuvuga indimi nyinshi n’iyo gusobanura indimi: Impano yo kuvuga indimi nyinshi ni ubushobozi ndengakamere umuntu ahabwa ako kanya bwo kuvuga mu rurimi rutazwi na nyirukuruvuga. Ubusanzwe iyi mpano igendana n’impano yo gusobanura indimi, ibyo ni ubushobozi ndengakamere umuntu ahabwa ako kanya bwo gusobanura ibyavuzwe mu rurimi rutamenyekana.

Iyi mpano yitwa gusobanura indimi bitavuze gusobanura nk’uvana mu Cyongereza ashyira mu Kinyarwanda. Ubwo rero ntitugomba gutegereza ko basobanura ubutumwa butanzwe mu ndimi ijambo ku rindi. Ku bw’ibyo hashobora kuvugwa “indimi nkeya” nyamara ubutumwa burimo ari burebure iyo zisobanuwe, cyangwa na none indimi zikaba nyinshi kandi zasobanurwa, ubutumwa burimo bukaba ari bugufi.

Impano yo gusobanura indimi isa cyane n’iy’ubuhanuzi kuko na yo nta hishurirwa igira ubwayo kandi ubusanzwe yaba iyo kungura, guhugura no guhumuriza. Ndetse twanavuga ko, dukurikije 1 Abakorinto 14:5, kuvuga indimi hamwe no gusobanura indimi bibyara ubuhanuzi:

Uhanura aruta uvuga izindi ndimi, keretse azisobanuye kugira ngo itorero ryunguke.

Nk’uko nabivuze mbere, nta mabwiriza yatanzwe muri Bibiliya y’uburyo impano z’imbaraga zigomba gukoreshwa, ku mpano zo guhishurirwa hari amabwirizwa make cyane, ariko ahubwo hakaba amabwirizwa menshi yerekeranye n’uko umuntu yakoresha impano zo kuvuga. Kuko hariho ubujiji mu itorero ry’i Korinto ku bijyanye no gukoresha impano zo kuvuga, Pawulo yabifasheho hafi igice cyose cya cumi na kane cy’urwandiko rwa mbere rw’Abakorinto.

Ikibazo cyari gihari cyane cyane cyari kihiganje cyari icyo kumenya uburyo bwiza bwakoreshwa mu kuvuga indimi, kuko nk’uko twamaze kubibona mu gice kivuga ku kubatizwa mu Mwuka Wera, buri mwizera wese ubatijwe mu Mwuka Wera aba ashobora gusenga mu ndimi igihe cyose ashakiye. Abakorinto bavugaga mu ndimi cyane mu materaniro yabo, ariko nta gahunda yabaga ibirimo.

Uburyo Butandukanye Bwo Gukoresha Izindi Ndimi

The Different Uses of Other Tongues

Ni ngombwa cyane ko dusobanukirwa itandukaniro riri hagati yo kuvuga mu ndimi zitamenyekana mu ruhame no kuzivuga mu mwiherero. Nubwo buri mukristo wese wabatijwe mu Mwuka Wera ashobora kuvuga mu ndimi igihe cyose ashakiye, ntibishatse kuvuga ko Imana yamukoresha kuvuga mu ndimi mu ruhame. Akamaro k’ibanze ko kuvuga mu ndimi ni igihe umuntu yihereranye n’Imana mu bihe bye byo gusenga. Abakorinto bo iyo bateranaga, batangiraga bose icyarimwe kuvuga mu ndimi kandi nta n’usobanura, birumvikana kandi ko ibyo ntawe byunguraga (reba 1 Kor. 14:6-12, 16-19, 23, 26-28).

Uburyo bumwe bwo gutandukanya imikoreshereze y’indimi mu ruhame no mu mwiherero ni uko mu mwiherero byitwa gusenga mu ndimi naho mu ruhame bikitwa kuvuga mu zindi ndimi. Pawulo avuga kuri ubwo buryo bwombi mu gice cya cumi na kane cy’urwandiko rwe rwa mbere yandikira Abakorinto. Bitandukaniye he?

Iyo dusenga mu rurimi rutamenyekana, umwuka wacu uba usenga Imana (reba 1 Kor. 14:2, 14). Nyamara igihe umuntu agize atya ako kanya akamanukirwa n’amavuta y’impano yo kuvuga mu ndimi, buba ari ubutumwa buturutse ku Mwami Imana ihaye itorero (reba 1 Kor. 14:5), kandi ubwo butumwa bumenyekana igihe izo ndimi zisobanuwe.

Nk’uko Bibiliya ivuga, dushobora gusenga mu ndimi uko dushaka (reba 1 Kor. 14:15), ariko impano yo kuvuga mu zindi ndimi ikora uko Umwuka Wera ashaka (reba 1 Kor. 12:11).

Impano yo kuvuga mu zindi ndimi ubundi iba igomba guherekezwa n’impano yo gusobanura indimi. Ariko gusenga mu ndimi umuntu yiherereye byo ntibigomba gusobanurwa. Pawulo yavuze ko iyo asenga mu ndimi bitagira icyo byungura abandi (reba 1 Kor. 14:14).

Iyo umuntu asenga mu ndimi aba yiyungura ubwe gusa (reba 1 Kor. 14:4), ariko igihe impano yo kuvuga mu ndimi irimo ikora kandi iherekejwe n’impano yo gusobanura indimi Itorero ryose rirunguka (reba 1 Kor. 14:4b-5).

Buri mwizera wese akwiye gusenga mu ndimi buri munsi nka kimwe mu bigize ubusabane bwe n’Umwami Imana. Kimwe mu bintu byiza cyane byo gusenga mu ndimi ni uko bitagusaba gukoresha ubwenge. Ibyo bishatse kuvuga ko ushobora gusenga mu ndimi no mu gihe ubwenge bwawe buhugiye mu kazi urimo urakora cyangwa ibindi. Pawulo yabwiye Abakorinto ati, “Nshimira Imana yuko mwese mbarusha kuvuga indimi zitamenyekana” (1 Kor. 14:18). Agomba kuba yaramaraga igihe kirekire avuga mu ndimi kugira ngo arushe abo mu Itorero ry’i Korinto bose!

Pawulo kandi yanditse ko iyo dusenga mu ndimi, rimwe na rimwe tuba “dushima Imana” (1 Kor. 14:16-17). Incuro zigera kuri eshatu “nsenga mu ndimi” umuntu wari iruhande rwanjye wari uzi Ikiyapani yumvise ibyo navugaga. Izo ncuro zose uko ari eshatu navugaga Ikiyapani. Rimwe nabwiye Imana mu Kiyapani ngo, “Uri mwiza cyane.” Indi ncuro ndavuga ngo, “Urakoze cyane.” Ikindi gihe naravuze ngo, “Tebuka, tebuka; ndategereje.” Mbese ntibitangaje? Sinigeze niga n’ijambo na rimwe ry’Ikiyapani, ariko nibura incuro eshatu “nashimye Imana” mu Kiyapani!

Amabwiriza ya Pawulo yo Kuvuga Mu Ndimi

Paul’s Instructions for Speaking in Tongues

Amabwiriza ya Pawulo ku Itorero ry’i Korinto yari yihariye cyane. Muri buri teraniro ryose ribayeho, umubare w’abantu bemerewe kuvuga mu ndimi mu ruhame ntiwagombaga kurenga babiri cyangwa batatu. Ntibagombaga kuvugira rimwe bose, ahubwo buri wese yagombaga gutegereza uwe mwanya (reba 1 Kor. 14:27).

Pawulo ntiyashakaga kuvuga ko “ubutumwa butanzwe mu ndimi” bwemewe ari ubw’abantu batatu gusa, ahubwo yavugaga ko muri buri teraniro hatagomba kuba abantu barenga batatu bavuga mu ndimi. Bamwe bavuga ko iyo habaga hari abantu barenga batatu bamenyereye gukoreshwa muri iyo mpano yo kuvuga mu ndimi, uwo ari we wese muri bo yashoboraga kumva icyo Umwuka avuga maze agatanga “ubutumwa bwo mu ndimi” Umwuka ashaka ko butangwa mu itorero. Bitabaye ibyo, mu byukuri amabwiriza ya Pawulo yari kuba ashyiriraho Umwuka Wera umupaka mu gushyiraho umubare ntarengwa w’ubutumwa bwo mu ndimi bugomba gutangwa mu iteraniro iryo ari ryo ryose. Iyo Umwuka Wera aba atashoboraga na rimwe gutanga impano zo kuvuga indimi mu ruhame ku bantu barenga batatu mu iteraniro, nta mpamvu yari gutuma Pawulo atanga amabwiriza nk’ayo.

Ibi kandi byaba ukuri no ku gusobanura indimi. Bavuga ko hashobora kubaho mu iteraniro abantu barenze umwe kumva Umwuka no gutanga ubusobanuro bw’ “ubutumwa butanzwe mu ndimi.” Abantu nk’abo bakwitwa “abasobanuzi” (reba 1 Kor. 14:28), kuko baba bakoreshwa kenshi mu mpano yo gusobanura indimi. Niba ari uko bimeze, wenda ni byo yavugaga igihe yatangaga aya mbabwiriza ngo, “umwe asobanure” (1 Kor. 14:27). Birashoboka ko atavugaga ko umuntu umwe gusa ari we ugomba gusobanura ubutumwa bwose butanzwe mu ndimi; ahubwo yarabihanangirizaga ngo hatazabaho “kurushanwa gusobanura” ubutumwa bumwe. Igihe umusobanuzi umwe yabaga asobanuye ubutumwa butanzwe mu ndimi, nta wundi musobanuzi wari wemerewe kongera gusobanura ubwo butumwa bumwe, nubwo yaba yumva ko yatanga ubusobanuro bwiza kurushaho.

Muri rusange, ibintu byose bigomba gukorwa “neza kandi kuri gahunda” mu materaniro y’itorero–ntihagomba kuba akajagari k’abantu bavugira rimwe birimwo kurushanwa n’urujijo. Kandi abizera bagomba kwibuka abatizera bashobora kuba baje guterana, nk’uko Pawulo yanditse ati:

Nuko rero iteraniro ryose iyo riteraniye hamwe, bose bakavuga indimi zitamenyekana hakinjiramo abatarajijuka cyangwa abatizera, ntibazavuga ko musaze? (1 Kor. 14:23).

Icyo ni cyo nyine cyari ikibazo cy’i Korinto–bose bavugira mu ndimi icyarimwe, kandi akenshi nta n’uhari wo gusobanura.

Amabwiriza Amwe Ku Mpano Zo Guhishurirwa

(Some Instruction Concerning Revelation Gifts)

Hari amabwiriza Pawulo yatanze ku byerekeranye n'”impano zo guhishurirwa” ku bijyanye n’uburyo zikorera mu bahanuzi:

N’abahanuzi na bo bavuge ari babiri cyangwa batatu, abandi babigenzure. Ariko undi wicaye, nashoka ahishurirwa, uwabanje ahore kuko mwese mubasha guhanura umwe umwe, kugira ngo bose babone uko bigishwa no guhugurwa. Imyuka y’abahanuzi igengwa nab o, kuko Imana itari iy’umuvurungano, ahubwo ari iy’amahoro; nk’uko bimeze mu matorero yose y’abera (1 Kor. 14:29-33).

Nk’uko hari hariho bamwe bo mu itorero ry’i Korinto urebye bakoreshwaga kenshi mu mpano yo gusobanura indimi bari bazwi nk “abasobanuzi,” hari hariho n’abakoreshwaga kenshi mu mpano z’ubuhanuzi no guhishurirwa bafatwaga nk’ “abahanuzi.” Aba ntabwo bari abahanuzi mu rwego rw’abahanuzi bo mu Isezerano rya Kera cyangwa umuntu nka Agabo wo mu Isezerano Rishya (reba Ibyak. 11:28; 21:10). Ahubwo umurimo wabo wagarukiraga ku matorero y’iwabo.

Nubwo hashoboraga kuba abahanuzi nk’abo barenga batatu mu iteraniro, na none Pawulo yashyizeho imipaka, avuga ku buryo busobanutse neza ko abahanuzi batagomba kurenga “babiri cyangwa batatu.” Ibi na none birerekana ko iyo Umwuka yatangaga impano z’Umwuka mu iteraniro, abantu barenga umwe bashoboraga kuzihabwa. Bitabaye ibyo, amabwiriza ya Pawulo yatuma gutanga impano k’Umwuka kutigera kwishimirwa n’itorero, kuko yagenaga umubare ntarengwa w’abahanuzi bashobora kuvuga.

Niba mu materaniro hariho abahanuzi barenga batatu, abandi nubwo batemerewe kuvuga, bashoboraga gufasha mu kugenzura ibivuzwe. Ibi na byo birerekana ubushobozi bwabo bwo kurobanura bakamenya icyo Umwuka avuga ndetse bikanumvikanisha ko ubwabo babaga bari mu Mwuka bashobora gukoreshwa mu mpano zimwe n’izabaga zirimo gukorera muri abo bahanuzi bandi. Naho ubundi bitabaye ibyo bagenzura ubuhanuzi n’amahishurirwa mu buryo rusange, bakareba gusa ko bihuye n’ihishurirwa Imana yamaze gutanga (nk’Ibyanditswe byera), kandi ibyo umwizera uwo ari we wese ukuze mu Mwuka yabikora.

Pawulo kandi yavuze ko abo bahanuzi bose bashobora guhanura bakurikirana (reba 1 Kor. 14:31) kandi ko “imyuka y’abahanuzi igengwa na bo” (1 Kor. 14:32), bikerekana ko buri muhanuzi ashobora kwifata akirinda guciramo undi, nubwo Umwuka yaba amuhaye ubuhanuzi cyangwa ihishurirwa ageza ku itorero. Ibi byerekana ko Umwuka ashobora guha impano abahanuzi benshi icyarimwe mu iteraniro, ariko buri muhanuzi akaba ashobora kandi agomba kwifata akamenya igihe gikwiye cyo kugira ngo ageze ubuhanuzi bwe cyangwa ihishurirwa ku itorero.

Ibi kandi ni cyo kimwe no ku mpano yindi yo kuvuga iyo ari yo yose yakorera mu mwizera. Igihe umuntu mu materaniro ahawe ubutumwa mu ndimi cyangwa ubuhanuzi buvuye ku Mwami Imana, ashobora kuba abugumanye kugeza igihe aza kubonera igihe gikwiriye. Byaba ari bibi guciramo undi urimo ahanura cyangwa yigisha kugira ngo utange ubuhanuzi bwawe.

Igihe Pawulo yavugaga ati, “mwese mubasha guhanura umwe umwe” (1 Kor. 14:31), wibuke ko yavugaga igihe haba hari abahanuzi bose bahawe ubuhanuzi. Ikibabaje ni uko hari ababifashe ukundi kutari uko Pawulo yavugaga, bakavuga ko buri mukristo wese ashobora guhanura muri buri teraniro ry’itorero. Impano y’ubuhanuzi itangwa uko Umwuka ashatse.

Muri iki gihe, kurusha ikindi gihe icyo ari cyo cyose kigeze kubaho, itorero rikeneye ubufasha bw’Umwuka Wera, kubaho kwe, imbaraga ze n’impano ze. Pawulo yakanguriye abizera b’i Korinto “kwifuza impano z’Umwuka, ariko cyane cyane guhanura” (1 Kor. 14:1). Ibyo byerekana ko aho tugeza twifuza bifite uko bigendana no gukora kw’impano z’Umwuka, naho ubundi Pawulo ntaba yaratanze amabwiriza nk’ayo. Umukozi w’Imana uhindura abantu abigishwa, wifuza gukoreshwa n’Imana kubw’icyubahiro cyayo, azifuza cyane koko impano z’Umwuka kandi azigisha n’abigishwa be kugenza batyo.