Guhimbaza no Kuramya/Gusenga (Praise and Worship)

Igice Cya Makumyabiri (Chapter Twenty)

Umugore aramubwira [Yesu] ati, “Databuja, menye yuko uri umuhanuzi. Ba sogokuruza bacu basengeraga kuri uyu musozi, namwe mukagira ngo i Yerusalemu ni ho hakwiriye gusengerwa.” Yesu aramusubiza ati, “Mugore, nyizera. Igihe kizaza, ubwo bazaba batagisengera Data kuri uyu musozi cyangwa i Yerusalemu….Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga Imana by’ukuri basengera Data mu mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga. Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu mwuka no mu kuri” (Yohana 4:19-24).

Aya magambo ava mu kanwa ka Yesu ashyiraho urufatiro rw’imyumvire yacu y’uburyo bw’ingenzi bwo gusenga. Yavuze ku “basenga Imana by’ukuri” avuga n’uko bagomba kuba bameze. Ibi byerekana ko hari abasenga Imana ariko batayisenga by’ukuri. Bashobora kwibwira ko basenga Imana ariko mu by’ukuri batayisenga kuko batuzuza ibyo isaba.

Yesu yavuze ibiranga abasenga Imana by’ukuri–basenga “mu mwuka no mu kuri.” Bityo rero dushobora kuvuga ko abasenga Imana b’ibinyoma ari abasenga “mu mubiri kandi batabikuye ku mutima.” Abanyamubiri, basenga Imana mu binyoma bashobora gusenga amasengesho menshi, ariko byose biba ari ukwiyerekana gusa, kuko bitaba bituruka mu mutima ukunda Imana.

Gusenga Imana nyabyo bituruka gusa mu mutima ukunda Imana. Gusenga/kuramya rero ntabwo ari igihe gusa itorero riteranye, ahubwo ni ikintu dukora buri gihe cyose mu bugingo bwacu uko twumviye amategeko ya Kristo. Ikintu gitangaje, umugore Yesu yavuganaga na we yari yarashatse incuro eshanu kandi n’icyo gihe yabanaga n’undi mugabo, ariko yashakaga kujya impaka ku byerekeye ahantu nyaho ho gusengera Imana! Mbega ukuntu atubera ikitegererezo cy’abanyedini benshi bajya mu materaniro gusenga nyamara kandi mu buzima bwabo bwa buri munsi ari ibyigomeke ku Mana. Ntabwo abo ari abasenga Imana by’ukuri.

Yesu yigeze gucyaha Abafarisayo n’abanditsi ku bwo gusenga kwabo kw’ibinyoma kandi kutava ku mutima:

Mwa ndyarya mwe, Yesaya yahanuye ibyanyu neza ati, “Ubu bwoko bunshimisha iminwa, ariko imitima yabo imba kure. Bansengera ubusa, kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu” (Mat. 15:7-9).

Nubwo Abayuda n’Abasamariya bo mu gihe cya Yesu bigaragara neza ko bashyiraga cyane agaciro ku hantu ho gusengera, Yesu yavuze ko ahantu atari ho ha ngombwa. Ahubwo uburyo umutima w’umuntu umeze n’uburyo afashe Imana mu mutima we ni byo biha agaciro gusenga kwe.

Ibyinshi mu byitwa “kuramya”bikorwa mu matorero muri iki gihe nta kindi uretse imihango ipfuye ikorwa n’abaramya bapfuye. Abantu ugasanga basubiramo gusa nka gasuku amagambo bumvanye abandi bavuga Imana mu gihe baririmba “indirimbo zo kuramya,” kuramya kwaba ni ukubusa, kuko imyifatire yabo igaragaza ibiri mu mitima yabo.

Imana yahitamo kumva ijambo rigufi ryoroheje ariko rivuye ku mutima ngo “Ndagukunda” riturutse ku mutima w’umwe mu bana bayo aho kwihanganira urusaku rw’amagambo atavuye ku mutima rw’ibihumbi by’abakristo bo ku cyumweru mu gitondo baririmba ngo “Mbega Ukuntu Uhambaye”( “How Great Thou Art”).

Gusenga Mu Mwuka

(Worshipping in Spirit)

Bamwe bavuga ko gusenga “mu mwuka” bivuga gusenga mu zindi ndimi, ariko ibyo ntabwo ari byo ukurikije amagambo ya Yesu. Yaravuze ati “igihe kiraje, ndetse kirasohoye, ubwo abasenga Imana by’ukuri basenga Data mu mwuka no mu kuri,” byerekana ko hari abari bahari bujuje ibisabwa kugira ngo basenge “mu mwuka” igihe Yesu yavugaga ayo magambo. Nta gushidikanya kandi ko nta muntu wari warigeze avuga mu ndimi mbere y’umunsi wa pantekote. Nuko rero buri mwizera wese, yaba avuga mu ndimi cyangwa atazivuga, ashobora gusenga mu mwuka no mu kuri. Gusenga no kuririmba mu zindi ndimi bishobora rwose gufasha umwizera mu kuramya, ariko no gusenga mu ndimi bishobora kugeza aho bikaba umuhango gusa w’ibintu bitava ku mutima.

Ishusho ishimishije y’ukuntu ab’itorero rya mbere baramyaga Imana iri mu gitabo cy’Ibyak 13:1-2:

Mu Itorero ryo muri Antiyokiya hariho abahanuzi n’abigisha, ari bo Barunaba na Simoni witwaga Nigeru na Lukiyosi w’Umunyakurene na Manayeni wareranywe n’umwami Herode, hariho na Sawuli. Ubwo basengaga Umwami Imana biyiriza ubusa, Umwuka Wera yarababwiye ati, “Mundobanurire Barunaba na Sawuli, bankorere umurimo mbahamagariye gukora.”

Reba ayo magambo ngo ubwo “basengaga Umwami Imana.” Umuntu yavuga ko baramyaga Imana, ibi bikanatwigisha ko kuramya nyako kuba kwerekeye ku Mana. Ariko na none ibyo bishoboka igihe gusa Umwami Imana ari we dushyizeho urukundo rwacu.

Uburyo Bwo Kuramya

(Ways to Worship)

Igitabo cya Zaburi, twakwita ko ari nka cyo cyari igitabo cy’indirimbo zo gushimisha Imana cyabo, kiduhamagarira kuramya Imana mu buryo bwinshi butandukanye. Urugero dusoma muri Zaburi 32 ngo:

“Mwa bafite imitima itunganye mwese mwe, ibyishimo bibatere kuvuza impundu” (Zab 32:11b).

Nubwo kuramya Imana mu buryo butuje ari byiza ariko no kuzamura ijwi rirenga mu karuru k’ibyishimo na byo biratunganye.

Mwa bakiranutsi mwe, mwishimire Uwiteka, gushima gukwiye abatunganye. Mushimishe Uwiteka inanga, mumuririmbirire ishimwe kuri nebelu y’imirya cumi. Mumuririmbire indirimbo nshya, mucurangishe inanga ubwenge, muyivugishe ijwi rirenga (Zab. 33:1-3).

Birumvikana ko tugomba kuririmbira Uwiteka turamya, ariko kandi kuririmba kwacu kugomba kuba ari ukw’ibyishimo, ibyo na byo bigaragaza uko umutima uba umeze. Dushobora kandi guherekeresha uko kuririmba kwacu kw’ibyishimo gucuranga ibicurangisho by’uburyo butandukanye. Ariko sinabura kuvuga ko mu materaniro y’amatorero menshi, akenshi ibicurangisho bikoreshwa n’amashanyarazi bisakuza cyane ntiwumve n’indirimbo iririmbwa. Bigomba kugabanywa amajwi cyangwa bakabizimya. Uwaririmbye zaburi we icyo kibazo ntacyo yari afite!

Uko ni ko nzaguhimbaza nkiriho, Izina ryawe ni ryo nzamanikira amaboko (Zab. 63:4).

Dushobora kuzamurira Imana amaboko nk’ikimenyetso cyo kuyiyegurira rwose.

Mwa bari mu isi bose mwe, muvugirize Imana impundu. Muririmbe icyubahiro cy’izina ryayo, mwogeze ishimwe ryayo. Mubwire Imana muti, “Imirimo yawe ko iteye ubwoba! Imbaraga zawe nyinshi zizatuma abanzi bawe bose bakugomokera, bakagushyeshya. Abo mu isi bose bazagusenga bakuririmbire, bazaririmbira izina ryawe” (Zab. 66:1-4).

Ugomba kubwira Uwiteka ukuntu ateye ubwoba kandi tukamuhimbariza ibye byinshi bitangaje. Zaburi ni ho hantu heza cyane usanga amagambo akwiriye yo guhimbaza Imana. Ugomba kurenga ya mvugo y’akamenyero yo gusubiramo buri kanya ngo “Ndaguhimbaza Mwami!” Hari byinshi cyane byo kumubwira.

Nimuze tumuramye twunamye, dupfukamire Uwiteka Umuremyi wacu (Zab. 95:6).

Nuko twifashe gusa byonyine bishobora kuba uburyo bwo kuramya, twaba duhagaze, dupfukamye cyangwa twunamye.

Abakunzi be bishimire icyubahiro abahaye, baririmbishwe n’ibyishimo, baririmbire ku mariri yabo (Zab. 149:5).

Ariko ntitugomba kuba duhagaze cyangwa dupfukamye kugira ngo turamye Imana–dushobora no kuba turyamye.

Mwinjire mu marembo ye mushima, no mu bikari bye muhimbaza, mumushime, musingize izina rye (Zab. 100:4).

Gushima bigomba kuba rwose mu kuramya kwacu.

Bashimishe izina rye imbyino (Zab. 149:3).

Dushobora no guhimbaza Uwiteka mu mbyino. Ariko izo mbyino zigomba kuba Atari inyamubiri, zo kwizunguza gusa cyangwa gushimisha abantu gusa.

Muyishimishe ijwi ry’impanda, muyishimishe nebelu n’inanga. Muyishimishe ishako n’imbyino, muyishimishe ibifite imirya n’imyironge. Muyishimishe ibyuma bivuza amajwi mato, muyishimishe ibyuma birenga. Ibihumeka byose bishime Uwiteka (Zab. 150:3-6).

Imana ishimwe ku bw’abafite impano mu bya muzika. Impano zabo zishobora gukoreshwa mu guha Imana icyubahiro, bacuranze biturutse ku mutima w’urukundo.

Indirimbo Z’umwuka

(Spiritual Songs)

Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya, kuko yakoze ibitangaza (Zab. 98:1a).

Nta kosa ririmo kuririmba indirimbo yak era, keretse ihindutse umuhango. Ariko kandi dukeneye indirimbo nshya iturutse mu mitima yacu. Mu Isezerano Rishya tubona ko Umwuka Wera azadufasha guhanga indirimbo nshya:

Ijambo rya Krisito ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’umwuka, muririmbirana Imana ishimwe mu mitima yanyu (Kolo. 3:16).

Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka. Mubwirane Zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’Umwuka, muririmba mucurangira Umwami wacu mu mitima yanyu. Mujye mushima Imana Data wa twese ku bw’ibintu byose, mubiyishimira mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo (Ef. 5:18-20).

Pawulo yanditse avuga ko tugomba kuririmbirana “Zaburi, n’indirimbo, n’ibihimbano by’umwuka,” ni ukuvuga rero ko hagomba kuba hari itandukaniro hagati y’ibyo bitatu. Iyo urebye ayo magambo mu Kigiriki cy’umwimerere usobanukirwa nibura gato, ariko birashoboka ko “zaburi” bivuga kuririmba zaburi nyine zo muri Bibiliya biherekejwe n’amajwi y’ibicurangisho. Naho “Indirimbo,” zo bikavuga indirimbo zisanzwe zo gushimisha Imana zahimbwe n’abahanzi b’abizera batandukanye bo mu matorero. “Ibihimbano by’Umwuka” bishobora kuba zari indirimbo zihimbiweho ako kanya zitanzwe n’Umwuka Wera twagereranya n’impano y’ubuhanuzi, uretse gusa ko amagambo aba aririmbwa.

Guhimbaza no kuramya bikwiye kuba mu buzima bwacu bwa buri munsi–ntabwo ari igihe habaye amateraniro mu itorero gusa. Buri munsi dushobora guhimbaza Uwiteka kandi tukagirana ubusabane na We.

Guhimbaza–Kwizera Gushyizwe Mu Bikorwa

( Praise–Faith in Action)

Guhimbaza no kuramya ni bwo buryo bwacu busanzwe bwo kugaragaza uko twizera Imana. Niba koko twizera amasezerano y’Ijambo ry’Imana, tuzaba abantu barangwa n’ibyishimo kandi buzuye guhimbaza Imana. Yosuwa n’ubwoko bw’Abisirayeli barabanje barasakuza bakoma akarūru, hanyuma inkike ziragwa. Bibiliya iduhamagarira “kwishimira mu Mwami iteka” (Fili. 4:4) kandi ngo “muri byose dushime” (1 Tes. 5:18a).

Rumwe mu ngero zifatika z’imbaraga ziri mu guhimbaza ruri mu 2 Ngoma 20 igihe Abayuda baterwaga n’ingabo z’Abamori n’iz’Abamoni. Imana isubiza gusenga k’umwami Yehoshafati yabwiye Abisirayeli iti:

Mwitinya kandi mwe gukurwa umutima n’izo ngabo nyinshi, kuko urugamba atari urwanyu ahubwo ni urw’Imana. Ejo muzamanuke mubatere… Muri iyo ntambara ntimuzagomba kurwana, muzahagarare mwireme inteko gusa, mwirebere agakiza Uwiteka azabaha yemwe Bayuda n’ab’i Yerusalemu (2 Ngoma 20:15b-17).

Inkuru irakomeza:

Bukeye bwaho bazinduka kare mu gitondo, barasohoka bajya mu butayu bw’i Tekowa. Bagisohoka Yehoshafati arahagarara aravuga ati, “Nimunyumve yemwe Bayuda namwe abatuye i Yerusalemu, mwizere Uwiteka Imana yanyu mubone gukomezwa, mwizere n’abahanuzi bayo mubone kugubwa neza.” Nuko amaze kujya inama n’abantu, ashyiraho abo kuririmbira Uwiteka, bagahimbaza ubwiza bwo gukiranuka kwe, barangaje imbere y’ingabo bavuga bati, “Nimuhimbaze Uwiteka, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. Batangiye kuririmba no guhimbaza, Uwiteka ashyiraho abo gucira igico Abamoni n’Abamowabu, n’abo ku musozi Seyiri bari bateye i Buyuda, baraneshwa. Kuko Abamoni n’Abamowabu bari bahagurukijwe no gutera abaturage bo ku musozi Seyiri ngo babice babarimbure rwose, nuko bamaze gutsemba ab’i Seyiri baherako barahindukana, bararimburana. Hanyuma Abayuda bageze ku munara w’abarinzi wo mu butayu, basanga ingabo zose zabaye imirambo irambaraye hasi, ari nta n’umwe wacitse ku icumu. Maze Yehoshafati n’ingabo ze bagiye kubanyaga, intumbi bazisangana iby’ubutunzi bwinshi n’iby’umurimbo by’igiciro cyinshi bīcūje ubwabo, byari byinshi cyane bituma batabasha kubimara, bamara iminsi itatu bakinyaga iminyago kuko yari myinshi.”(2 Ngoma 20: 20-25).

Guhimbaza kuzuye kwizera kuzana kurindwa no gutungishwa!

Ushaka gukomeza kwiga ku mbaraga zo guhimbaza, wareba Fili. 4:6-7 (guhimbaza bizana amahoro), 2 Ngoma 5:1-14 (guhimbaza Bizana kubaho kw’Imana), Ibyak 13:1-2 (guhimbaza bihishura intego n’imigambi y’Imana), n’Ibyak 16:22-26 (guhimbaza bituma habaho kurindwa n’Imana kandi imbohe zikabohorwa).