Ibyo Kuba Muri Kristo (In-Christ Realities)

Igice Cya Cumi n'Icyenda (Chapter Nineteen)

Mu nzandiko zose zo mu Isezerano Rishya tugenda tubona amagambo nk’aya ngo “muri Kristo,” “hamwe na Kristo,” “ku bwa Kristo,” no “muri We.”Ibi kenshi na kenshi biba bigaragaza umugisha twebwe nk’abizera dufite bitewe n’ibyo Kristo yadukoreye. Nitwireba nk’uko Imana itubona, “muri Kristo,” bizadufasha kubaho nk’uko Imana ishaka ko tubaho. Umukozi w’Imana uhindura abantu abigishwa azashaka kwigisha abigishwa be abo bari bo muri Kristo kugira ngo abafashe kugera ku kigero gikwiye cyo gukura mu mwuka.

Mbere na mbere, bisobanura iki kuba “muri Kristo”?

Iyo tuvutse ubwa kabiri, tuba dushyizwe mu mubiri wa Kristo kandi tuba tubaye umwe na We mu buryo bw’umwuka. Reka turebe imirongo imwe yo mu nzandiko zo mu Isezerano Rishya ihamya ibyo:

Natwe ni ko turi kuko turi benshi, nyamara turi umubiri umwe muri Kristo (Rom. 12:5).

Ariko uwifatanya n’Umwami Yesu aba abaye umwuka umwe na We (1 Kor. 6:17).

Nuko rero muri umubiri wa Kristo, kandi umuntu wese wo muri mwe ni urugingo rwawo (1 Kor. 12:27).

Twebwe twizeye Umwami Yesu Kristo tugomba kwibona nk’abamuteweho, ingingo z’umubiri we kandi umwuka umwe na We. Aturimo natwe tumurimo.

Dore umurongo utubwira ku migisha imwe dufite yo kuba muri Kristo:

Ni yo ibaha kuba muri Kristo Yesu waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka no kwezwa no gucungurwa (1 Kor. 1:30).

Muri Kristo twagizwe abakiranutsi (twagizwe “abere ” none ubu dukora ibitunganye), twarejejwe (twarobanuriwe Imana kugira ngo idukoreshe ibyera), kandi twaracunguwe (twaguzwe tuvanwa mu bubata). Ntabwo dutegereje kuzagirwa abakiranutsi, kwezwa cyangwa kuzacungurwa kera mu bihe bizaza. Ahubwo iyo migisha yose turayifite ubu kuko turi muri Kristo.

Muri Kristo ibyaha byacu bya kera byarababariwe:

Ni We wadukijije ubutware bw’umwijima, akadukuramo akatujyana mu bwami bw’Umwana We akunda. Ni We waducunguje amaraso ye ngo tubone kubabarirwa ibyaha byacu (Kolo. 1:13-14).

Urabona ko iki cyanditswe kinatubwira ko tutakiri mu bwami bwa Satani, ahantu h’umwijima, ahubwo ubu turi mu bwami bw’umucyo, ubwami bwa Yesu.

Umuntu wese iyo ari muri Kristo, aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya (2 Kor. 5:17).

Imana ishimwe ko iyo uri umuyoboke wa Kristo, uba uri “icyaremwe gishya,” nk’uko ikinyabwoya gihinduka ikinyugunyugu! Umwuka wawe uba wahawe kamere nshya. Mbere wari ufite kamere ya Satani mu mwuka wawe yo kwikunda, ariko ubu noneho iby’ubuzima bwawe bwa kera byose “byavuyeho.”

Indi migisha iri muri Kristo

(More Blessings in Christ)

Mwese muri abana b’Imana mubiheshejwe no kwizera Kristo Yesu (Gal. 3:26).

Mbese si iby’igiciro cyane kumenya ko turi abana b’Imana bwite, babyawe n’Umwuka wayo? Iyo tuyegereye dusenga, ntituyisanga nk’Imana yacu gusa ahubwo tunayisanga nka Data!

Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo (Ef. 2:10).

Imana ntiyaturemye rimwe gusa, ahubwo yaranongeye iturema bundi bushya muri Kristo. Kandi buri muntu muri twe, Imana yamuteganirije umurimo azakora, “imirimo myiza …yiteguriye kera.” Buri wese muri twe afite uko Imana yamugeneye.

Kuko Utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri We duhinduke gukiranuka kw’Imana (2 Kor. 5:21).

Gukiranuka dufite bitewe n’uko turi muri Kristo, mu byukuri ni ugukiranuka bwite kw’Imana. Ibyo ni ukubera ko Imana yatuye muri twe kandi ikaduhindura ku bw’Umwuka Wera. Ibikorwa byacu byiza mu byukuri ni ibikorwa Imana ikorera muri twe.

Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze (Rom. 8:37).

Mbese “ibyo byose” Pawulo yanditse avugaho ni ibiki? Imirongo ibanziriza uwo murongo mu gitabo cy’Abaroma igaragaza ko ibyo ari ibigeragezo n’imibabaro abizera bahura na byo. No mu kwicwa duhorwa Imana ni twe tuba tunesheje, nubwo isi ibona ko twishwe. Turushishwaho kunesha muri Kristo kuko igihe dupfuye tujya mu ijuru!

Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga (Fili 4:13).

Muri Kristo, nta na kimwe kitadushobokera kuko Imana iduha ubushobozi n’imbaraga. Dushobora gukora umurimo wose iduhaye.

Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu (Fili. 4:19).

Dushobora kwizera ko Imana izatumara ubukene bwacu bwose niba dushaka mbere na mbere ubwami bwayo. Uwiteka ni we mwungeri wacu, kandi yita ku ntama ze!

Kwemeranya n’Ibyo Imana Ivuga

(Agreeing With What God Says)

Birababaje ko bamwe muri twe batizera icyo Ijambo ry’Imana rituvugaho, nk’uko bigaragazwa n’amagambo twatura avuguruza icyo Bibiliya ivuga. Aho kuvuga ngo, “Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga” turavuga ngo, “Sinzi ko nzabishobora.”

Amagambo nk’ayo ni yo Bibiliya yita “inkuru z’incamugongo” kuko atemeranya n’ibyo Imana ivuga (reba Kub. 13:32). Nyamara iyo imitima yacu yuzuye Ijambo ry’Imana, twuzura kwizera, tukizera kandi tukatura amagambo ahamanya n’Ibyanditswe Byera.

Bimwe Mu Byo Bibiliya Ivuga

(Some Biblical Declarations)

Tugomba kwizera kandi tukavuga ko turi abo Imana ivuga ko turi bo.

Tugomba kwizera kandi tukavuga ko dushobora gukora ibyo Imana ivuga ko dushobora gukora.

Tugomba kwizera kandi tukavuga ko Imana iri uko ivuga ko iri.

Tugomba kwizera kandi tukavuga ko Imana izakora ibyo ivuga ko izakora.

Hano hari amagambo yo muri Bibiliya buri mwizera wese ashobora kwatura ashize amanga. Ntabwo yose ari ko ari mu byo kuba “muri Kristo”, ariko yose ni ukuri kwa Bibiliya.

Naracunguwe, narejejwe kandi nagizwe umukiranutsi muri Kristo (reba 1 Kor. 1:30).

Nakuwe mu bwami bw’umwijima nshyirwa mu bwami bw’Umwana w’Imana, ubwami bw’umucyo (reba Kolo. 1:13).

Ibyaha byanjye byose byarababariwe muri Kristo (reba Ef. 1:7).

Ndi icyaremwe gishya muri Kristo–ibyo mu buzima bwanjye bya kera byarashize (reba 2 Kor. 5:17).

Imana yanteguriye kera imirimo myiza kugira ngo nyigenderemo (reba Ef. 2:10).

Nahindutse gukiranuka kw’Imana muri Kristo (reba 2 Kor. 5:21).

Muri byose ndushishwaho kunesha na Kristo wankunze (reba Rom. 8:37).

Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga (reba Fili. 4:13).

Imana yanjye imara ubukene bwanjye bwose ku bw’ubutunzi bw’ubwiza bwayo muri Kristo (reba Fili. 4:19).

Nahamagariwe kuba uwera (reba 1 Kor. 1:2).

Ndi umwana w’Imana (reba Yoh 1:12, 1 Yoh 3:1-2).

Umubiri wanjye ni urusengero rw’Umwuka Wera (reba 1 Kor. 6:19).

Si jye ukiriho, ahubwo ni Kristo uba muri jye (reba Gal. 2:20).

Nabatuwe mu butware bwa Satani (reba Ibyak 26:18).

Umwuka Wera yasutse urukundo rw’Imana mu mutima wanjye (reba Rom. 5:5).

Uri muri jye aruta uri (Satani) mu isi (reba 1 Yohana 4:4).

Nahawe imigisha yose yo mu buryo bw’umwuka ahantu ho mu ijuru muri Kristo (reba Ef. 1:3).

Nicaranye na Kristo mu ijuru, hejuru cyane y’imbaraga zose za Satani (reba Ef. 2:4-6).

Kuko nkunda Imana kandi nkaba narahamagawe nk’uko yabigambiriye, ituma byose bifataniriza hamwe bikanzanira ibyiza (reba Rom. 8:28).

Niba Imana iri mu ruhande rwanjye, umubisha wanjye ni nde? (reba Rom. 8:31).

Ntacyantandukanya n’urukundo rwa Kristo (reba Rom. 8:35-39).

Byose biranshobokera kuko nizera (reba Mariko 9:23).

Ndi umutambyi w’Imana (reba Ibyah. 1:6).

Imana inyoboza Umwuka wayo kuko ndi umwana wayo (reba Rom. 8:14).

Uko nkurikira Umwami, niko ndushaho kugenda murikirwa n’umucyo mu nzira yanjye (reba Imig. 4:18).

Imana yampaye impano zidasanzwe ku bw’umurimo wayo (reba 1 Pet. 4:10-11).

Nshobora kwirukana abadayimoni no kurambika ibiganza ku barwayi bagakira (reba Mar. 16:17-18).

Imana ingeza ku ntsinzi iteka muri Kristo (reba 2 Kor. 2:14).

Ndi intumwa mu cyimbo cya Kristo (reba 2 Kor. 5:20).

Mfite ubugingo buhoraho (reba Yoh 3:16).

Ibyo nsabye byose nsenga, nizeye, ndabibona (reba Mat. 21:22).

Ku bwo gukubitwa kwa Yesu, nakize indwara (reba 1 Pet. 2:24).

Ndi umunyu w’isi kandi ndi umucyo w’isi (reba Mat. 5:13-14).

Ndi umuragwa w’Imana kandi ndi umuraganwa na Yesu Kristo (reba Rom. 8:17).

Ndi uwo mu bwoko bwatoranyijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera, abantu Imana yironkeye (reba 1 Pet. 2:9).

Ndi urugingo rw’umubiri wa Kristo (reba 1 Kor. 12:27).

Uwiteka ni umwungeri wanjye, sinzakena (reba Zab. 23:1).

Uwiteka ni we ukingira ubugingo bwanjye–nzatinya nde? (reba Zab. 27:1).

Imana izampaza kuramba (reba Zab. 91:16).

Kristo yikoreye indwara zanjye, yishyizeho imibabaro yanjye (reba Yes. 53:4-5).

Uwiteka ni umutabazi wanjye, sinzatinya (reba Heb. 13:6).

Imitwaro yanjye yose nyikoreza Uwiteka kuko anyitaho (reba 1 Pet. 5:7).

Ndwanya Satani akampunga (reba Yak. 4:7).

Mbona ubugingo kuko nemera kububura ku bwa Yesu (reba Mat. 16:25).

Ndi umugaragu w’imbata w’Uwiteka (reba 1 Kor. 7:22).

Kuri jye, kubaho ni Kristo no gupfa ni inyungu (reba Fili. 1:21).

Iwacu ni mu ijuru (reba Fili. 3:20).

Imana izasohoza umurimo mwiza yatangiye muri jye (reba Fili. 1:6).

Imana ni yo intera gukora ibyo yishimira (reba Fili. 2:13).

Nakijijwe umuvumo w’amategeko (reba Gal. 3:13).

Aya ni amagambo macye gusa y’urugero rw’ukuntu dushobora kwatura neza dushingiye ku Ijambo ry’Imana. Byaba byiza umuntu agize akamenyero ko kwatura aya magambo kugeza ubwo ayo mahame ashinga imizi mu mutima. Kandi tugomba kugenzura buri jambo ryose riva mu kanwa kacu kugira ngo tumenye niba tutarwanya ibyo Imana yavuze.