Kwiyiriza Ubusa (Fasting)

Igice cya Makumyabiri na Gatandatu (Chapter Twenty-Six)

Kwiyiriza ubusa ni ibintu umuntu akora ku bushake akibuza kurya cyangwa kunywa cyangwa akabyibuza byombi kumara igihe runaka.

Bibiliya irimo ingero nyinshi z’abantu biyirije ubusa. Bamwe bibuzaga ibyo kurya byose, abandi bakibuza ibyo kurya by’ubwoko runaka kumara igihe cyo kwiyiriza ubusa kwabo. Urugero rwo kwibuza ibyo kurya by’ubwoko runaka ni nka cya gihe Daniyeli yamaraga ibyumweru bitatu yiyiriza ubusa, ntiyaryaga “ibyo kurya biryoshye …inyama cyangwa vino” (Dan. 10:3).

Hari kandi ingero nke z’abantu biyirije ubusa bakibuza ibyo kurya n’amazi yo kunywa, ariko bene ubu buryo bwo kwiyiriza ubusa ntibukunze kubaho kandi bufatwa nk’ikintu cy’indengakamere igihe birenze iminsi itatu. Urugero, igihe Mose yamaraga iminsi mirongo ine atarya atanywa, yari imbere y’Imana ubwayo, ku buryo no mu maso he harabagiranye (reba Kuva 34:28-29). Yarongeye aamara indi minsi mirongo ine nyuma gato y’incuro ya mbere (reba Guteg. 9:9, 18). Yiyirije ubusa incuro ebyiri amara iminsi mirongo ine mu buryo bw’ibitangaza, kandi nta muntu ugomba kugerageza kumwigana muri ubu buryo bwo kwiyiriza ubusa. Uretse gufashwa n’Imana gusa mu buryo bw’ibitangaza, ubundi nta muntu ushobora kumara iminsi irenze itatu cyangwa ine atanywa amazi ngo abeho. Iyo umuntu ashizemo amazi mu mubiri arapfa. Gusa nk’abantu bafite ubuzima bwiza bafite imbaraga bashobora kumara ibyumweru bike nka bitatu cyangwa bine batanywa ariko barya.

Ni mpamvu ki Kwiyiriza ubusa?

(Why Fast?)

Impamvu y’ibanze yo kwiyiriza ubusa ni ukugira ngo umuntu ashyikire imigisha ibonekera mu kumara umwanya munini mu gusenga no gushaka mu maso y’Imana. Urebye hafi ya hose muri Bibiliya ahavugwa kwiyiriza ubusa havugwa no gusenga; ibyo bigatuma twizera ko kwiyiriza ubusa bitarimo gusenga nta cyo biba bivuze.[1] Urugero nko mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa ahavugwa kwiyiriza ubusa hombi havuga gusenga. Aha mbere (reba Ibyak 13:1-3), abahanuzi n’abigisha bo muri Antiyokiya “barimo biyiriza ubusa basenga.” Ubwo ni bwo bahawe ihishurirwa mu buhanuzi, hanyuma bohereza Pawulo na Barunaba mu rugendo rwabo rwa mbere rw’ivugabutumwa. Aha kabiri, Pawulo na Barunaba bashyiragaho abakuru b’itorero mu matorero mashya y’i Galatiya. Dusoma ngo,

Nuko bamaze kubatoraniriza abakuru mu matorero yose, basenga biiriza ubusa, babaragiza Umwami Yesu uwo bizeye (Ibyak. 14:23).

Ahari wenda Pawulo na Barunaba bateraga ikirenge mu cya Yesu, kuko yakesheje ijoro asenga mbere y’uko atoranya ba bandi cumi na babiri (reba Luka 6:12). Ibyemezo bikomeye nko gushyiraho abakozi b’Imana biba bigomba gusengerwa kugeza ubwo umenyeye neza udashidikanya ubushake bw’Imana; kandi kwiyiriza ubusa bituma urushaho kugira umwanya muremure ubisengera. Niba Isezerano Rishya ribwira abashakanye kwifata bakaba baretse imibonano mpuzabitsina ku bwo kugira ngo bongere ibihe byo gusenga (reba 1 Kor. 7:5), dushobora kumva ko no kwibuza ibyokurya ari ku bw’iyo mpamvu.[2]

Nuko rero igihe dukeneye gusenga dusaba Imana icyerekezo ku byemezo by’uburyo bw’umwuka bikomeye tugomba gufata, kwiyiriza ubusa bibidufashamo. Amasengesho yo gusengera ibindi bintu byinshi ashobora gufata igihe kigufi. Urugero ntidukeneye kwiyiriza ubusa ngo dusenge rya sengesho rya “Data wa twese uri mu ijuru”. Amasengesho yo gusaba icyerekezo ni yo afata igihe kirekire bitewe n’ingorane tugira zo “kumva ijwi ry’Imana mu mitima yacu,” kuko akenshi ijwi ry’Imana riba rirwana n’ibyifuzo n’ibitekerezo bibi, cyangwa kudakiranuka biri muri twe. Kugira ngo ugere ku kumenya neza udashidikanya ubushake bw’Imana bishobora gutwara igihe kirekire mu masengesho, ni nk’aho rero kwiyiriza ubusa bishobora gufasha umuntu.

Birumvikana ko kumara umwanya uwo ari wo wose usengera ikintu icyo ari cyo cyose ari byiza mu buryo bw’umwuka. Ni yo mpamvu tugomba kumva ko kwiyiriza ubusa ari uburyo bwiza cyane bwo guhabwa imbaraga z’umwuka —igihe kwiyiriza ubusa kwacu bifatanyije no gusenga. Dusoma mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa ko intumwa za mbere zitangiraga “gusenga no kugabura Ijambo ry’Imana” (Ibyak 6:4). Ibyo bitwereka rwose nibura agace gato k’ibanga ry’aho bakuraga imbaraga z’umwuka n’ubutsinzi.

Impamvu Mbi Zo Kwiyiriza Ubusa

(Wrong Reasons to Fast)

Ubwo noneho tumaze kubona impamvu nyazo mu buryo bwa Bibiliya zo kwiyiriza ubusa mu Isezerano Rishya, dushobora no kureba impamvu zo kwiyiriza ubusa zitari iza Bibiliya.

Abantu bamwe biryiriza ubusa biringira ko bishobora kongera amahirwe yabo yo gusubizwa n’Imana ku byifuzo baba barashyize imbere yayo. Nyamara Yesu yatubwiye ko uburyo bw’ibanze bwo kugira ngo dusubizwe ari ukwizera atari ukwiyiriza ubusa (reba Mat. 21:22). Kwiyiriza ubusa ntabwo ari “ukugonyoza ukuboko kw’Imana” ngo uvuvunure ku ngufu ibisubizo ushaka, cyangwa uburyo bwo kuyibwira ngo, “Subiza amasengesho yanjye cyangwa niyicishe inzara!” Ubwo si uburyo bwa Bibiliya bwo kwiyiriza ubusa–ibyo ni imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara! Wibuke ko Dawidi yiyirije ubusa iminsi myinshi asengera umwana we yabyaranye na Batisheba ngo akire, ariko umwana yaranze arapfa kuko Imana yahanaga Dawidi. Kwiyiriza ubusa kwe ntacyo byahinduye. Dawidi ntabwo yasengeraga mu kwizera kuko nta sezerano yari afite ahagararaho. Mu byukuri ahubwo yiyirizaga ubusa asenga mu buryo bunyuranye n’ubushake bw’Imana nk’uko byerekanwa n’icyavuyemo.

Kwiyiriza ubusa si cyo cya ngombwa ngo ububyutse buze. Nta muntu n’umwe tubona mu Isezerano Rishya wiyirije ubusa asengera ububyutse. Ahubwo intumwa zumviye gusa Yesu zibwiriza ubutumwa bwiza. Iyo umudugudu runaka wangaga kwakira ubutumwa bwiza, na none bumviraga ibyo Yesu yababwiye bagakunkumura umukungugu wo mu nkweto zabo bakajya mu wundi mudugudu (reba Luka 9:5; Ibyak. 13:49-51). Ntabwo bicaye ngo bigumire ahongaho biyirize ubusa, bagerageza “gusenya ibihome byo mu mwuka,” bategereje ububyutse. Nyamara nubwo bimeze bityo, sinabura kuvuga ko kwiyiriza ubusa hamwe no gusenga bituma abavugabutumwa barushaho kugira imbaraga mu ivugabutumwa, bityo rero bakaba bazana ububyutse. Abenshi mu bihangange byo mu buryo bw’umwuka babayeho mu mateka y’itorero bari abagabo n’abagore bagize akamenyero ko kwiyiriza ubusa no gusenga.

Kwiyiriza ubusa ntabwo ari uburyo bwo “kunesha umubiri,” kuko gukenera kurya ni uburenganzira ntabwo ari ukwifuza kw’ibyaha, bitandukanye n’ibyifuzo bibi”by’ingeso za kamere” biri mu gitabo cy’Abagalatiya 5:19-21. Ku rundi ruhande kwiyiriza ubusa ni ukwimenyereza kwirinda, kandi ibyo birakenewe mu kumvira Umwuka tukirinda gukurikiza ibya kamere.

Kwiyiriza ubusa intego ari ukugira ngo umuntu yerekane ko ari umunyamwuka cyane cyangwa yamamaza ko yitanze ku Mana cyane ni uguta igihe kandi ibyo byerekana uburyarya. Icyo ni cyo cyatumaga Abafarisayo biyiriza ubusa, kandi Yesu yarabibagayiye (reba Mat. 6:16; 23:5).

Bamwe biyiriza ubusa kugira ngo baneshe Satani. Ariko si ko Bibiliya ivuga. Bibiliya ivuga ko niturwanya Satani duhagaze mu kwizera no mu Ijambo ry’Imana, azaduhunga (reba Yak. 4:7; 1 Pet. 5:8-9). Kwiyiriza ubusa si ngombwa.

Ariko se Yesu ntiyavuze ko abadayimoni bamwe birukanwa no “kwiyiriza ubusa no gusenga”?

Ayo magambo yavuzwe havugwa umuntu ugomba kubohorwa akirukanwamo abadayimoni b’ubwoko runaka, ntabwo havugwaga umwizera ugomba kwambara imbaraga ngo aneshe Satani igihe amugabyeho ibitero, ibyo ni ibintu buri mwizera wese ahura na byo.

Ariko ntabwo ayo magambo Yesu yavuze ashaka kuvuga ko dushobora kugira ubutware ku badayimoni burenze ubwo twari dufite?

Wibuke ko Yesu yumvise ko abigishwa be bananiwe kwirukana dayimoni wari mu mwana w’umuhungu, icya mbere cyamubabaje ni ukureba ukuntu nta kwizera bari bafite (reba Mat. 17:17). Abigishwa be bamubajije igituma uwo mudayimoni yabananiye, yabasubije ko ari ukubera kwizera kwabo guke (reba Mat. 17:20). Ashobora no kuba yarongereyeho ati, “Ariko bene uyu mudayimoni ntiyirukanwa n’ikindi keretse gusenga no kwiyiriza ubusa” (Mat. 17:21). Ndavuga ngo ashobora no kuba yarongeyeho ayo magambo kuko hari ibimenyetso bimwe byerekana ko ayo magambo by’umwihariko ashobora kuba atari mu butumwa bwiza bwa Matayo bw’umwimerere. Amagambo asobanura ari ku ruhande muri Bibiliya yanjye (yitwa the New American Standard Version, Bibiliya y’Icyongereza yemerwa cyane) avuga ko nyinshi mu nyandiko z’umwimerere z’ubutumwa bwiza bwa Matayo zitarimo ayo magambo; bishatse kuvuga ko bishoboka ko Yesu atigeze avuga ngo, “Ariko bene uwo ntavanwamo n’ikindi keretse gusenga no kwiyiriza ubusa.” Abantu bavuga icyongereza bagira amahirwe yo kugira Bibiliya nyinshi zo mu rurimi rwabo zitandukanye mu buryo zasobanuwemo, mu gihe Bibiliya zindi nyinshi zasobanuwe mu zindi ndimi, zitasobanuwe bahereye ku nyandiko z’umwimerere zo mu Giheburayo n’Ikigiriki ahubwo bahereye kuri Bibiliya y’Icyongereza yitwa King James Version , imaze imyaka irenga Magana ane isobanuwe.

Mu butumwa bwiza bwa Mariko avuga kuri iyo nkuru, handitse ko Yesu yavuze ngo, “Bene uwo ntavanwamo n’ikindi keretse gusenga” (Mar. 9:29), kandi mu magambo yo ku ruhande asobanura ya Bibiliya New American Standard avuga ko inyandiko nyinshi zongeraho ngo “no kwiyiriza ubusa” ku mpera z’uwo murongo.

Niba Yesu yaravuze ayo magambo koko, nabwo twaba tukibeshya twumvise ko kwiyiriza ubusa ari ngombwa kugira ngo umuntu abashe kwirukana abadayimoni bose. Iyo Yesu ahaye umuntu ububasha bwo kwirukana abadayimoni, nk’uko yabigenje ku bigishwa be cumi na babiri (reba Mat. 10:1), uwo muntu aba abuhawe, kandi kwiyiriza ubusa ntibibwongera. Kwiyiriza ubusa, na none birumvikana, bituma umuntu arushaho kumara umwanya munini mu masengesho, bityo rero bigatuma arushaho kumva neza mu buryo bw’umwuka ndetse wenda no kwizera kwe kukiyongera mu butware yahawe n’Imana.

Na none kandi ukomeze kwibuka ko niba koko Yesu yaravuze ayo magambo, yayavugiye ku bwoko bumwe bwa dayimoni. Nubwo abigishwa ba Yesu hari ubwo bigeze kunanirwa kwirukana ubwoko bumwe runaka bwa dayimoni, ariko birukanye abandi badayimoni benshi (reba Luka 10:17).

Ibi byose ni ukuvuga ko tudakeneye kwiyiriza ubusa ngo turusheho kunesha ibitero Satani atugabaho.

Gukabya Ibyo Kwiyiriza Ubusa

(Overemphasis Regarding Fasting)

Ikibabaje ni uko Abakrisito bamwe kwiyiriza ubusa babihinduye idini, bakabiha umwanya w’ibanze cyane mu buzima bwabo bwa gikrisito. Nyamara mu nzandiko zo mu Isezerano Rishya, nta na hamwe havuga ibyo kwiyiriza ubusa.[3] Nta mabwiriza cyangwa inama bihabwa abizera ku by’uko bakwiriye kugenza biyiriza ubusa cyangwa niba ari ryari bakwiriye kwiyiriza ubusa. Ntahashishikariza abizera kwiyiriza ubusa. Ibi bitwereka ko kwiyiriza ubusa atari cyo gikuru mu gukurikira Yesu.

Mu Isezerano rya Kera, kwiyiriza ubusa bivugwa kenshi. Akenshi byagendanaga n’ibihe by’icyunamo, nk’igihe habaga hari umuntu wapfuye, cyangwa mu bihe byo kwihana, cyangwa se mu bihe by’amasengesho akomeye igihe igihugu cyabaga cyatewe n’amakuba cyangwa umuntu ku giti cye (reba Abac. 20:24-28; 1 Sam. 1:7-8; 7:1-6; 31:11-13; 2 Sam. 1:12; 12:15-23; 1 Abami 21:20-29; 2 Ngoma 20:1-3; Ezira 8:21-23; 10:1-6; Neh. 1:1-4; 9:1-2; Esit. 4:1-3, 15-17; Zab. 35:13-14; 69:10; Yes. 58:1-7; Dan. 6:16-18; 9:1-3; Yow. 1:13-14; 2:12-17; Yona 3:4-10; Zek. 7:4-5). Kandi ndizera ko n’ubu izi zikiri impamvu nyazo zo kwiyiriza ubusa.

Isezerano rya Kera kandi ritubwira ko kwitanga cyane mu kwiyiriza ubusa ukirengagiza kumvira amategeko arusha ibyo kuba ingenzi, nko kwita ku bakene, ari amafuti (reba Yes. 58:1-12; Zek. 7:1-14).

Nta gushidikanya ko nta washinja Yesu gukabya gushyira imbere ibyo kwiyiriza ubusa. Ahubwo Abafarisayo bamushinjaga ko atiyiriza ubusa (reba Mat. 9:14-15). Yarabacyashye abahora ko babishyira imbere bakabirutisha ibindi bintu by’ingenzi cyane by’umwuka bibiruta (reba Mat. 23:23; Luka 18:9-12).

Ku rundi ruhande Yesu yabwiye abayoboke be ibyerekeye ibyo kwiyiriza ubusa muri ya Nyigisho ye yo ku Musozi. Yababwiye kwiyiriza ubusa ku bw’impamvu nyazo, yerekana ko yumvaga ko abayoboke be bari kuzajya biyiriza ubusa rimwe na rimwe. Kandi yanabasezeranyije ko Imana izabagororera ku bwo kwiyiriza ubusa kwabo. Yesu ubwe na we yariyirizaga ku rugero runaka (reba Mat. 17:21). Kandi yavuze ko igihe kizagera abigishwa be bakiyiriza ubusa, igihe azaba abakuwemo (reba Luka 5:34-35).

Umuntu Akwiriye kwiyiriza Ubusa Igihe kingana Iki?

(How Long Should One Fast?)

Nk’uko nigeze kubivuga mbere, kwiyiriza ubusa kose kw’iminsi mirongo ine tubona muri Bibiliya, bishyirwa mu rwego rw’ibitangaza. Twabonye incuro ebyiri Mose yiyirije ubusa amara iminsi mirongo ine imbere y’Imana. Eliya na we yiyirije ubusa iminsi mirongo ine, ariko yari yabanje kugaburirwa na marayika (reba 1 Abami 19:5-8). Hari kandi ibintu bimwe by’indengakamere mu minsi mirongo ine yo Yesu yiyiriza ubusa. Yajyanywe n’Umwuka Wera mu butayu mu buryo bw’ibitangaza. Yegereje gusoza iminsi ye yo kwiyiriza ubusa yahuye n’ibigeragezo bya Satani by’indengakamere. Kandi yagenderewe n’abamarayika arangije iminsi ye yo kwiyiriza ubusa (reba Mat. 4:1-11). Kwiyiriza iminsi mirongo ine si cyo gihe cyashyizweho na Bibiliya.

Iyo umuntu yibujije kurya ku bushake akagira ifunguro rimwe yibuza mu mafunguro yagombaga gufata ku munsi ku bwo kugira ngo afate umwanya yiherere ashake mu maso y’Imana, aba yiyirije ubusa. Igitekerezo cy’uko kwiyiriza ubusa bibarirwa mu minsi gusa si cyo.

Kwiyiriza ubusa kuvugwa kabiri mu gitabo cy’Ibyakozwe twabonye (reba Ibyak 13:1-3; 14:23) iyo urebye ubona ko kutari ukwiyiriza ubusa kw’igihe kirekire. Bishobora kuba kwari ukwiyiriza ubusa byo kureka ifunguro rimwe.

Bitewe n’uko intego y’ibanze yo kwiyiriza ubusa ari ukuba imbere y’Imana usenga, inama naguha ni uko wakwiyiriza ubusa igihe kirekire cyose wumva ukeneye, kugeza ubwo wumvise ko ugeze ku cyo washakiraga Imana.

Wibuke ko kwiyiriza ubusa atari ugutegeka Imana kukuganiriza. Kwiyiriza ubusa bishobora gutuma gusa urushaho kumva Umwuka Wera. Imana irakuganiriza waba wiyirije ubusa cyangwa utabwiyirije. Ingorane tugira ni ukumenya gutandukanya ijwi ryayo n’ibyifuzo byacu bwite..

Inama

(Some Practical Advice)

Kwiyiriza ubusa bikora ku mubiri mu buryo bwinshi butandukanye. Ushobora kumva ucitse intege, umunaniro, kurwara umutwe, kugira isesemi, isereri, kuribwa mu nda n’ibindi. Ku bamenyereye kunywa ikawa cyangwa icyayi, ibi twavuze wiyumvamo bishobora kwitirirwa ko ari ukubera guhagarika ikawa. Iyo bimeze bityo, abantu nk’abo ni byiza ko bahagarika kunywa bene ibyo binyobwa iminsi mike mbere y’uko batangira kwiyiriza ubusa. Iyo umuntu afite akamenyero ko kwiyiriza ubusa, bigenda birushaho kumworohera, nubwo ashobora kumva afite intege nke, cyane cyane nko mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri bya mbere.

Kandi umuntu agomba kunywa amazi menshi igihe yiyirije ubusa kugira ngo atagwa umwuma.

Kandi ugomba kwitonda mu kurangiza kwiyiriza ubusa. Utangira ufungura utuntu tworoheje kandi duke, kandi uko urushaho kwiyiriza ubusa igihe kirekire ni na ko urushaho kwitonda mu kurangiza amasengesho. Igifu cy’umuntu umaze iminsi itatu atarya ntibyaba birimo ubwenge kurangiza ngo ahite agiha ibyo kurya bigikomereye. Agomba gutangirira ku byokurya byoroshye n’imitobe y’imbuto. Kwiyiriza ubusa igihe kirekire bifata na none igihe kirekire kugira ngo igifu cyongere gisubire kuri gahunda neza, ariko kwiyiriza ubusa ureka ifunguro rimwe cyangwa abiri ntibigombera kwitonda mu kurangiza uko kwiyiriza ubusa.

Hari abemera ko kwiyiriza ubusa mu buryo bw’ubwitonzi kandi budakabije bituma umuntu agira ubuzima bwiza umubiri ukagubwa neza, nanjye ndi umwe muri abo, aho mariye kumva umubare w’abantu benshi batanga ubuhamya bavuga ko bakize uburwayi bari bafite igihe barimo biyiriza ubusa. Kandi bavuga ko kwiyiriza ubusa ari uburyo bwo kuruhuka no gusukura umubiri. Birashoboka ko ari yo mpamvu incuro ya mbere yo kwiyiriza ubusa igorana cyane. Abatarigera biyiriza ubusa ni bo baba bakeneye ko imibiri yabo isukurwa cyane imbere muri yo.

Ubusanzwe nyuma y’iminsi iri hagati y’ibiri n’ine umuntu yiyiriza ubusa gusonza birashira. Iyo wumvise wongeye gusonza (ubusanzwe ni nka nyuma y’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu), icyo kiba ari ikimenyetso cy’uko ukwiriye kurekeraho kwiyiriza ubusa, kuko noneho ubwo iba ari intangiriro yo kwicwa n’inzara, igihe umubiri uba warakoresheje ibinure byose wari ufite, ukaba utangiye gukoresha uturemangingo tuwugize. Bibiliya itubwira ko Yesu yumvise ashonje nyuma y’iminsi mirongo ine yiyiriza ubusa, kandi ubwo nibwo yahagaritse kwiyiriza (reba Mat. 4:2).

 


[1] Namaze iminsi igera kuri irindwi niyirije ubusa kandi ntibyagira icyo bimarira mu buryo bw’umwuka, bitewe n’uko gusa nta ntego narimfite ituma niyiriza ubusa kandi nta n’ibihe byo gusenga nongereye.

[2] Bibiliya King James kuri uyu murongo 1 Abakorinto 7:5 itegeka abagabo n’abagore ko bagomba kumvikana ku kuba baretse imibonano mpuzabitsina kugira ngo bafate ibihe byo “kwiyiriza ubusa no gusenga.” Abasobanuzi benshi ba Bibiliya mu Cyongereza muri iki gihe bavuga gusenga gusa ariko kwiyiriza ubusa ntibabivuga.

[3] Hamwe gusa tubona haba aria ho Pawulo avuga ku kwiyiriza ubusa ku bashakanye mu 1 Kor. 7:5, ariko muri Bibiliya zasobanuwe mu Cyongereza biri muri Bibiliya ya King James Version gusa. Hari ahavuga ku kwiyiriza ubusa bidaturutse ku bushake b’umuntu mu Ibyak 27:21, 33-34, 1 Kor. 4:11 na 2 Kor. 6:5; 11:27. Nyamara uko kwiyiriza ubusa ntikwari ku bw’impamvu z’umwuka, ahubwo byari ukubera ibihe biruhije cyangwa kuko nta byo kurya byabaga bihari.